Iperereza ryashimangiye ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri AU

Nyuma y’amakuru yatangajwe ko muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), havugwa ivangura riheza abagore ku myanya ikomeye y’akazi, iperereza ryagaragaje ko abakozi b’igihe gito, abimenyereza umwuga n’abakorerabushake bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni iperereza ryakozwe n’Intumwa idasanzwe ishinzwe abagore, amahoro n’umutekano muri AU, Bineta Diop; Intumwa idasanzwe ishinzwe Uburenganzira bw’abagore muri Afurika, uri no muri Komisiyo ya Afurika ishinzwe uburenganzira bwa muntu, Lucy Asuagbor n’Umucamanza mu Rukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa muntu, Tujilane Rose Chizumila.

Itangazo rya AU ryashyizwe hanze ku wa 23 Ugushyingo 2018, rivuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongera muri uyu muryango nubwo nta ngamba zihamye zo kurirwanya.

Rigira riti “Komite yasanze ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihari. Hari abantu batumijwe ngo bazatange ubuhamya.”

Rikomeza rivuga ko “Ubuhamya bwatanzwe buca amarenga ko ihohoterwa rikorwa n’abayobozi ku bakozi b’abagore bafiteho ubushobozi ndetse rimwe na rimwe bajyana muri misiyo zo hanze y’akazi.’’

Jeune Afrique yanditse ko abakora ihohoterwa bishingikiriza imyanya barimo bakizeza abakozi b’abagore bakorera ubushake n’abimenyereza ko bazabafasha kubona amasezerano arambye.

Itangazo rya AU ntirigaragaza igihe uyu muryango uzatangirira “guhana wihanukiriye no gushyiraho politiki irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwihaniza abarigiramo uruhare.”

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, azashyiraho komite izacukumbura ku bikorwa 44 by’ihohoterwa byanuganuzwe.

Ikibazo cy’ihohoterwa muri AUC cyatutumbye ubwo abagore bayikoramo bandikiraga amabaruwa menshi Moussa Faki Mahamat uyiyobora, harimo abiri basinyeho bamusaba gukemura ikibazo cy’ivangura n’icyenewabo mu itangwa ry’akazi.

Ubusabe bw’abagore 37 bukubiye mu nyandiko yo ku wa 25 Mutarama 2018, yagenewe Moussa Faki Mahamat n’Umwungirije, Kwesi Quartey.

Bavugaga ko ikibazo nyamukuru ari ivangura riba mu gushaka abakozi muri komisiyo, aho abagore bashoboye bafite n’ubunararibonye bigizwayo bakimwa imyanya ikomeye ahubwo igahabwa abagabo.

Muri Gicurasi, nibwo Moussa Faki yashyizeho itsinda ry’iperereza ari naryo ryatanze raporo ku byo ryabonye n’ibyifuzo-nama ku ngamba zakemura iki kibazo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *