Tshisekedi na Kamerhe bishyize hamwe mu rugamba rwo guhatanira gusimbura Perezida Kabila

Félix Tshisekedi na Vital Kamerhe bari mu nkingi za mwamba mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi, bahuje imbaraga mu matora yo gushaka uzasimbura Perezida Joseph Kabila.

Ku wa Gatanu nibwo aba bombi bashyiriye umukono ku masezerano i Nairobi, avuga ko Tshisekedi aziyamamaza nka Perezida mu mu gihe Kamerhe azaba akuriye ibikorwa byo kumwamamaza. Aba bombi bari abakandida kuri uyu mwanya.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Kamerhe yavuze ko yafashe umwanzuro wo gushyigikira Tshisekedi nka Perezida wa RDC, kuko bombi bafite intego imwe.

Ati “Njyewe na Felix tumeze nk’impanga, niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo gushyira hamwe imbaraga zacu kugira ngo twese duteze imbere igihugu”.

AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bombi bayobora amashyaka akomeye muri RDC, bafashe umwanzuro wo kunga ubumwe kugira ngo barebe ko bazabasha gutsinda Emmanuel Ramazani Shadary ushyigikiwe na Perezida Kabila.

Ni nyuma y’uko bikuye mu masezerano yari yashyiriweho umukono mu Busuwisi n’amashyaka arindwi, aho yatoranyije Martin Fayulu ngo abe ariwe uzayahagararira mu matora, uyu ashyigikiwe na Jean Pierre Bemba ndetse na Moïse Katumbi.

Bombi kandi si bashya muri politiki y’iki gihugu kuko Kamerhe yahatanye na Kabila mu 2011, mu gihe Tshisekedi ari umuhungu wa Etienne Tshisekedi warwanyije ubutegetsi bwa RDC mu gihe cy’imyaka 36. Yitabye Imana mu 2017.

Amatora ya Perezida muri RDC ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018. Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye muri iki Cyumweru.

Félix Tshisekedi
Vital Kamerhe

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *