Blog

  • Imyiragaragambyo irwanya leta yakomeje muri Sudani

    Imyiragaragambyo irwanya leta yakomeje muri Sudani

    Igipolisi cyo muri Sudani cyakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya imyigaragambyo irwanya leta mu murwa mukuru Kharthoum no mu mujyi wa Omburman.

    Imbarutso y’iyi myigaragambyo yatangiye mu kwezi gushize yari izamuka ry’igiciro cy’umugati na lisansi.

    Sudani ihanganye n’ikibazo gikomeye cy’ubukungu kivugwamo ibura ry’amafaranga y’amadovize.

    Abari mu myigaragambyo bakomeje kugenda basaba ko Perezida Omar al-Bashir ava ku butegetsi ariko ibyo ntabwo abikozwa.

    Arashinja ibihugu byo hanze kuba inyuma y’iyo myigaragambyo imurwanya.

    Kuva yatangira, inzego zishinzwe umutekano muri Sudani zakoresheje amasasu nyayo mu kugerageza gutatanya abayirimo.

    Abategetsi baravuga ko abantu 22 bishwe kuva mu kwezi gushize. Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ivuga ko umubare w’abamaze kugwa muri iyo myigaragambyo uri hejuru cyane ku buryo abamaze gupfa ahubwo babarirwa byibura kuri 40.

  • Robert Mugabe yibwe ivalisi irimo miliyoni zirenga 130 Frw

    Robert Mugabe yibwe ivalisi irimo miliyoni zirenga 130 Frw

    Abantu batatu bagejejwe imbere y’urukiko rwo muri Zimbabwe bashinjwa kwiba ivalisi ya Robert Mugabe wahoze ari perezida w’iki gihugu, yari irimo $150 000, ni ukuvuga asaga miliyoni 130 Frw.

    Abakekwaho icyaha bavuzweho kuba barakoresheje aya mafaranga mu bikorwa birimo iby’ubworozi, kugura imodoka no kugura inzu zo kubamo.

    Ikinyamakuru Herald cyo muri Zimbabwe cyatangaje ko Constantia Mugabe ufitanye isano n’uyu mukambwe, akekwaho ko ariwe wafunguye inzu ya Robert Mugabe iherereye ahitwa Zvimba, abandi bagaterura amafaranga.

    Bivugwa ko bayatwaye bari mu mirimo yo mu rugo rwe. Ubu bujura bikekwa ko bwabaye hagati yo ku wa 1 Ukuboza 2018 no mu ntangiro za 2019.

    Umushinjacyaha Teveraishe Zinyemba yabwiye urukiko rukuru rwa Chinhoyi ko umwe mu bakekwa yahise agura inzu n’imodoka nyuma y’ubu bujura.

    Ati ”Johanne Mapurisa yaguze imodoka ya Toyota Camry n’inzu ifite agaciro ka $20 000. Nhetekwa nawe yaguze Honda ndetse anatangiza umushinga w’ubworozi burimo amatungo nk’ingurube ndetse afite n’ishyo ry’inka kandi ntabwo aho yakuye ubushobozi hazwi.”

    Mugabe Robert w’imyaka 94 yegujwe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya Zimbabwe mu 2017. Yari amaze kuri iyi ntebe imyaka 37.

    Ubwo Mugabe yeguzwaga yahuye n’ibibazo kubera kunanirwa gutambuka, ajyanwa gukurikiranwa n’abaganga muri Singapore.

    Ntabwo bizwi niba yari ari mu rugo mu gihe ubujura bwakorwaga. Batatu bashinjwa barekuwe batanze ingwate, uwa kane we na n’ubu yaburiwe irengero.

  • Dr Ngirente yibukije ko Leta y’ u Rwanda yashyizeho itegeko rihana ‘Gutekinika’

    Dr Ngirente yibukije ko Leta y’ u Rwanda yashyizeho itegeko rihana ‘Gutekinika’

    Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente yasabye abayobozi b’ inzego z’ inzego gucika ku muco wo gutanga amakuru n’ imibare bitari ukuri (gutekinika) abibutsa ko Leta y’ u Rwanda yashyizeho itegeko ribihana.

    Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mutarama 2019, ubwo yatangizaga ku mugaragaro, inama nyunguranabitekerezo yo kunoza imikorere n’imikoranire mu nzego z’ibanze.

    Yagize ati “ Ndifuza kwibutsa ko ubu hashyizweho itegeko rihana abatanga amakuru n’imibare bitari byo kuko bituma Igihugu gikora igenamigambi ridakemura ibibazo by’abaturage. Uyu muco mubi wo “gutekinika” ugomba gucika burundu.”

    Minisitiri w’ Intebe yavuze ko Intego u Rwanda rwihaye ari uko muri 2024, ikigero cy’uko abaturage bishimira serivisi bahabwa kizaba ari 90% bivuye kuri 69.3% byariho muri 2018.

    Dr Ngirente yasabye abayobozi gusesengura uko serivisi zigenewe gufasha abaturage kwivana mu bukene no kugira ubuzima bwiza nka VUP, Girinka, ubwishingizi mu kwivuza zarushaho kubegerezwa no kuzihabwa neza.

    Yakomeje abwira abayobozi b’ inzego z’ ibanze ati “Mu rwego rwo kurushaho kwita ku batishoboye uko bikwiye (Social protection), muzasuzume uko gahunda y’ubudehe yarushaho kumvikana neza, abaturage bakumva neza ko ari gahunda yo gufasha abatishoboye kwivana mu bukene no kwigira”.

    Dr Ngirente yasabye aba bayobozi kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo byagaragaye mu mikorere n’imicungire y’Umurenge Sacco ndetse bikaba byaragarutsweho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano aho byasobanuwe ko bamwe mu bahawe inguzanyo batazishyura uko bikwiye barimo n’abakozi bo mu nzego z’ibanze.

    Minisitiri w’ Intebe yibukije abayobozi ko batagomba kwitwaza ko ari abayobozi ngo babikoreshe mu nyungu zabo bwite.

    Ati “ Bayobozi mwese muteraniye hano, ndabasaba guharanira kuba inyangamugayo, gutanga serivisi nziza, gukunda Igihugu, kutifashisha umwanya twahawe ngo tugere ku nyungu zacu, gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, gukorera ku gihe, kujya no kugisha inama aho bikenewe.”

    Iyi nama yitabiriwe n’ abagera kuri 200 biganjemo abayobozi b’ inzego z’ ibanze mu biganirwaho harimo no kureba icyakorwa ngo kwesa imihigo byihute.


    Ba Guverineri b’Intara ni bamwe mu bayobozi bitabiriye iyi nama
  • Gabon:Agatsiko k’abasirikari kagerageje gihirika Perezida Ali bongo

    Gabon:Agatsiko k’abasirikari kagerageje gihirika Perezida Ali bongo

    Perezida Ali Bongo Ondimba ubwo yagezaga ijambo kubatuye Gabon

    Agatsiko ka banwe mu ngabo zirinda  umukuru w’igihugu muri  Gabon mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Mutarama 2019, babyutse bigarurira radio y’igihugu mu gisa nko guhirika ubutegetsi batangaza ko batishimiye ko igihugu gikomeza kuyoborwa na Perezida Ali Bongo kuri ubu uri muri Maroc  aho arwariye .

    Ubutumwa bwatambutse kuri radio mu rukerera saa 4:30 ku isaha yo muri Gabon, izo ngabo ziyobowe na Lieutenant Ondo Obiang Kelly B   zavuze ko zigiye gushyiraho demokarasi kubera ko umuryango wa Ali Bongo Ondimba wari umaze imyaka 50 usimburana ku butegetsi.

    Kugeza ubu muduce twinshi tugize umurwa mukuru wa Gabon Libreville harumvikana urusaku rw’amasasu ndetse umuriro w’amashanyarazi wavanweho hiyongereho n’umurongo wa interineti wahagaritswe,nkuko Radiyo mpuzamahanga y’Ubufaransa RFI yakomeje kubitangaza.

    N’ubwo bimeze gutya ariko ,Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Guy Bertrand Mapangou yavuze ko umutwe udasanzwe ushinzwe umutekano, Groupe d’Intervention de la Gendarmerie Nationale (GIGN) wamaze guta muri yombi abasirikare bigambye guhirika ubutegetsi, nk’uko byumvikanye kuri RFI.

    Mapangou yavuze ko ibintu byose biri mu buryo ndetse ko mu masaha abiri cyangwa atatu nta kibazo na kimwe kiraba kigihari.

    Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wamaganye igeragezwa rya Coup d’état muri icyo gihugu.

    Abinyujije kuri Twitter, Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat yagize ati “Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wamaganye wivuye inyuma igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryabaye muri iki gitondo muri Gabon. AU yitandukanyije n’uburyo bwose bugamije guhindura ubutegetsi binyuranyije n’itegeko Nshinga.”

    Ijambo Ali Bongo yagejeje ku baturage ba Gabon abifuriza umwaka mushya muhire wa 2019 ryatumye benshi bibaza ku bushobozi bwe bwo gukomeza inshingano ze nk’umukuru w’igihugu nk’uko byatangajwe na Lt. Kelly Ondo Obiang, umuyobozi w’ikiswe muvoma yo gukunda igihugu y’inzego z’umutekano za Gabon (Patriotic Movement of the Defence and Security Forces of Gabon).

    Perezida Ali Bongo w’imyaka 59, yoherejwe mu bitaro byo muri Arabia Saoudite mu Ukwakira 2018 kubera ikibazo cy’uburwayi bwo mu bwonko. Yaje gukomereza muri Maroc kwivuza mu Ugushyingo ari naho akiri magingo aya.

    Ibiro bya radio na televisiyo bya Gabon i Libreville
  • USA:Trump yarahiye ko atazivuguruza niba Leta itarekuye akayabo asaba

    USA:Trump yarahiye ko atazivuguruza niba Leta itarekuye akayabo asaba

    Ikindi cyumweru  cy’umurimo  cyatangiye kuri uyu  wa mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko ibihumbi by’abakozi ba leta bo basabwe kwigumira  mu ngo zabo kuko imirimo ya leta yahagaritswe.

    Bamwe muri bo bashobora kuzagaruka ku mirimo yabo, ariko ibijyanye no  guhembwa bakaba babyibagiwe.

    Perezida Donald Trump ejo kucyumeru yatangaje ko yumva neza    ibihe bitoroshe barimo byo gukora batizeye guhembwa, ariko abasaba gushaka uko baba birwanaho kuko atazemera ko leta yongera gusubukura akazi  adahawe miliyali  eshanu z’amadolari asaba zo kwubaka urukuta ku mupaka Amerika ihana na Mexique.

    Ibiganiro byahuje ejo ku cyumeru abayobozi bo mu biro bya Perezida White House,barimo icyegera cy’umukuru w’igihugu Mike Pence ,hamwe na bamwe mu bafasha mu nama nshingamategeko kur’icyo kibazo cy’urukuta ntamwanzuro byatanze , ariko Trump avuga ko ubwumvikane bushobora  kugerwaho  mu minsi mike iri imbere benshi mu binangiye bamaze kugerwaho n’ingaruka zabyo.

    Abakozi ba leta bagera ku  ibihumbi 800 basubijwe  iwabo,  ib’ingenzi bakenerwa  cyane nabo barimo barakora badahembwa muri iyi minsi leta yaharitse imirimo yayo.

  • DRC: Gutangaza ibyavuye mu matora byimuwe

    DRC: Gutangaza ibyavuye mu matora byimuwe

    Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiyabashije gutangaza ibyavuye mu matora ya Perezida aherutse nkuko yari yabyiyemeje, ibyimurira mu cyumweru gitaha.

    Kuri iki Cyumweru nibwo muri icyo gihugu hagombaga gutangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora yabaye tariki 30 Ukuboza 2018.

    Mu itangazo Komisiyo y’Amatora yasohoye kuri iki Cyumweru, yavuze ko itabashije gutangaza ibyavuye mu matora kuko kohereza amajwi bigikomeje haba ku bigo bishinzwe kuyakusanya ndetse no ku bandi bireba.

    Mu gihe tariki 3 Mutarama Komisiyo yari imaze kwakira 20% by’amajwi y’abatoye, kuri ubu yatangaje ko imaze kwakira 53 %.

    Umuyobozi w’iyo Komisiyo, Corneille Nangaa, yasabye abaturage gukomeza gutuza mu gihe bategereje kumenya ibyavuye mu matora.

    Byari biteganyijwe ko amajwi ya burundu atangazwa tariki 15 Mutarama 2019, uwatsinze akarahira tariki 18 Mutarama.

    Abakandida 21 nibo bahataniye gusimbura Perezida Joseph Kabila. Barimo batatu bahabwa amahirwe nka Felix Tshisekedi na Martin Fayulu batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse na Emmanuel Ramazani Shadary watanzwe n’ishyaka riri ku butegetsi.

    Ibi bije mu gihe kiliziya Gatorika ikomeje kugaragaza impungenge z’ibishobora kuzava mu matora ivuga ko biramutse bidatangajwe nk’ukuri byakurura imvururu mu gihugu.

  • DRC:Hari ukutavuga rumwe hagati ya Cenco na Ceni ku bijyanye no gutangaza ibyavuye mu matora

    DRC:Hari ukutavuga rumwe hagati ya Cenco na Ceni ku bijyanye no gutangaza ibyavuye mu matora

    Inama y’igihugu y’abepiskopi “Conférence épiscopale nationale congolaise” (Cenco), yakurikiranye amatora ku ruhande rw’abatuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RD Congo), ivuga ko ubutegetsi bwa Congo bwazabyirengera igihe abaturage baba biroshye mu myigaragambyo n’imvururu bitewe no kutabwirwa ukuri ku watsinze amatora.

    Cenco ku munsi wa kane yamenyesheje ko izi uwatsinze amatora y’Umukuru w’igihugu muri RD Congo, ariko ntiyavuga uwariwe.

    Urwo rwego rwa Kiliziya Gatolika rwasabye akanama gashinzwe amatora mu gihugu “Commission électorale nationale indépendante” (Ceni), gutangaza ibyavuye mu matora gashingiye ku  ukuri, n’amajwi abakandida bagize.

    Cenco ivuga ko bitabaye ivyo , abaturage baramutse  biroshye mu myigaragambyo n’imvururu bitewe no kutabwirwa ukuri ku watsinze amatora, Ceni ariyo izabibazwa , nkuko byatangajwe na Musenyeri Marcel Utembi  kuri uyu wa Gatanu ubwo yasubizaga ibaruwa yari yohererejwe n’umukuru wa Ceni.

    Kuruhande rwa Ceni ariko bitangazwa ko , imyitwarire  ya Cenco mu kugerageza kuvuga abatsinze amatora, bishobora kuba imbarutso yo guhamagarira abatuye Congo kwishora mu mvururu zo kwamagana ibyavuye mu matora.

    Umukuru wa Ceni, Corneille Nangaa yakomeje avuga ko Cenco ariyo yabibazwa yonyene  mu gihe ibyo itangaza bishingiye ku byegeranyo bike kandi by’agateganyo.

    Akanama gashinzwe amatora Ceni kavuze ko imibare y’agateganyo y’ibyavuye  mu matora bizatangazwa mu cyumweru dutangiye.

     

  • Amerika:Umugore amaze imyaka ari muri “coma” ameze nk’uwapfuye yibarutse

    Amerika:Umugore amaze imyaka ari muri “coma” ameze nk’uwapfuye yibarutse

    Igipolisi cyo muri leta ya Phoenix muri Amerika kirimo gukora iperereza  ku bikekwa kuba harabaye  ihohotera rishingiye ku gitsina, nyuma yaho umugore umaze imyaka myinshi muri “coma” ameze nk’uwapfuye basanze yarasamye none akaba yibarutse.

    Uwo murwayi ubarizwa  mu bitaro Hacienda HealthCare i Phoenix muri leta ya Arizona, muri Amerika amaze imyaka hafi cumi ari muri “coma” nyuma yaho akoreye impanuka y’imodoka, ariko akaba yarabyaye umwana w’umuhungu Tariki 29 Ukwezi kwa k’Ukuboza, nkuko bitangazwa n’umuryango we.

    Umuntu wahawe amakuru ku byabaye yagize ati: «Nta muntu numwe mu bakozi b’ibyo bitaro waruzi ko uyu murwayi yaba yarasamye  mbere yuko yibaruka.”

    Igipolisi cya Phoenix kugeza ubu kirimo gukora iperereza  ku cyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina ,kivuga ko umwana ameze neza.

    Bivugwa ko uwo murwayi akenera gukurikiranwa amasaha 24 kuri 24, uwahawe amakuru akavuga ko abantu benshi bahora binjira mu cyumba cye.

    Kuva ayo marorerwa  abaye, ubuyobozi  bw’ibitaro bwahinduye amategeko muri iki cyumweru.

    Iyo bikenewe ko umukozi w’umugabo ajya mu cyumba cy’umurwayi w’umugore, amategeko mashyashya asaba ko agenda aherekejwe n’uwundi mukozi w’umugore kugirango hakumirwe ibindi byaha bishobora kuza bikorerwa abandi bagore baharwariye.

  • Icyo Maj. Ntuyahaga avuga ku basirikare b’Ababiligi bishwe abigizemo uruhare

    Icyo Maj. Ntuyahaga avuga ku basirikare b’Ababiligi bishwe abigizemo uruhare

    Uwahoze mu gisirikari cyo ku butegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana, Maj. Bernard Ntuyahaga avuga ko kugeza ubu yemera imyanzuro y’urukiko ku cyaha cyo kugira uruhare mu kwica abasirikare 10 b’Ababiligi barindaga uwari  Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agathe mu 1994.

    Ntuyahaga yashinjwe ko yavanye  kwa Uwiringiyimana Agathe abasirikare 10 b’Ababiligi  bari bashinzwe kumurinda, akabashyikiriza bagenzi be bo  mu gisirikare cyariho (FAR) bari muri ‘Camp Kigali’ nyuma bakaza kwicwa.

    Mu kiganiro na radiyo ’ijwi ry’ Amerika Maj. Ntuyahaga yagaragaje uko imyumvire ye kuri iyi ngingo ihagaze agendeye ku myanzuro yafashwe n’urukiko.

    Yagize ati “ Ibyo ubucamanza, urubanza rwabaye igihe kirekire,uko urubanza rwabaye nararwemeye. Keretse  hari ikindi kibaye rugasubirwamo naho kugeza ubu mbyemera gutyo.”

    Uyu wahoze ari umwofisiye mukuru muri FAR asubiza ku bijyanye niba ubu yakomeza gukora imirimo y’igisirikare yavuze ko yumva muri we agenda asaza ariko ko imirimo idasaba ingufu z’umubiri yayikora.

    Maj. Ntuyahaga kuri ubu ari mu kigo cya Mutobo aho arimo guhabwa inyigisho zagenewe abasirikare n’abavuye ku rugerero mu gihe cy’iminsi 90.

    Ntuyahaga yazanwe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Ukuboza 2018.

  • Donald Trump yiyemeje kubaka urukuta rutandukanya USA na Mexico ku ngufu

    Donald Trump yiyemeje kubaka urukuta rutandukanya USA na Mexico ku ngufu

    Perezida wa USA yatangaje ko agiye gufata umwanzuro wo kubaka urukuta ku mupaka utandukanya USA na Mexico ku ngufu atabanje gutumiza inama y’igitaraganya n’abagize guverinoma ngo babyemeze.

    Uyu mwanzuro Trump yawufashe nyuma y’aho ahuye n’abayobozi bakuriye ishyaka ry’aba demokarate bakamukurira inzira ku murima ko batazigera batera inkunga iki gikorwa cy’ubwubatsi.

    Ntabwo Donald Trump yabonye amafaranga yo gushora muri uyu mushinga w’ubwubatsi yarahiriye gukora mu nama aheruka gukorana n’aba bademokarate ariyo mpamvu yiyemeje gukoresha ingufu afite akabona amafaranga yo kubaka uru rukuta rubuza abimukira kwinjira muri USA.

    Yagize ati “Nshobora kuvuguruza inama nkubaka urukuta.Dushobora kubyita ko byihutirwa cyane,tukarwubaka mu gihe gito.Nibwo buryo bwonyine byakorwamo.Ndashaka kubikora kubera umutekano w’igihugu.”

    Donald Trump yiteguye kongera guhura n’aba Demokarate kuri uyu wa Gatandatu kugira ngo bongere kuganira ku byo kubaka uru rukuta rubuza abanya Mexico kwinjira USA uko bishakiye gusa hari impungenge ko iki cyifuzo cya Trump gishobora kongera guterwa utwatsi.

    Kubera ko aba Demokarate aribo benshi mu nteko ishinga amategeko,Trump ntacyisanzura mu gufata ibyemezo nko mu minsi ishize ubwo ishyaka rye ry’aba Republicans ryari rifite ubwiganze mu nteko.

    Umushinga wo kubaka uru rukuta ugomba gutwara arenga miliyari y’amadolari gusa bamwe mu banyamerika bagera ku bihumbi 800 ntibarahembwa imishahara yabo kuva ku wa 22 Ukuboza 2018.