Blog

  • WhatsApp yakoze impinduka murwego rwo kurwanya amakuru y’ibinyoma

    WhatsApp yakoze impinduka murwego rwo kurwanya amakuru y’ibinyoma

    Urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rugiye gushyiraho uburyo bukumira abarukoresha kohereza ubutumwa buturutse ahandi bizwi nka ‘forward’ burenze butanu mu nkubiri yo guhangana n’amakuru y’ibihuha asakazwa.

    Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 21 Mutarama 2019, rigaragaza ko iki cyemezo cya WhatsApp cyahise gitangira kubahirizwa ku Isi yose.

    Rivuga ko ‘‘Kuva uyu munsi, abakoresha WhatsApp igezweho bashobora kohereza ubutumwa ku bantu bantu gusa cyangwa amatsinda icyarimwe. Tuzakomeza kumva ibitekerezo by’abayikoresha, tunashaka uburyo bushya bwo guhangana n’ubutumwa busakazwa cyane.’’

    Reuters yanditse ko mu gihe inkuru z’ibihuha n’amatsinda ya barinda y’abakoresha Facebook yiganje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, icengezamatwara rinyuzwa kuri WhatsApp ryabaye ikibazo cy’ingutu mu bindi bice by’Isi.

    Muri Brésil, yateje ikibazo mu matora ya Perezida yo mu Ukwakira 2018, havugwa ko uburyo bw’amatora ari bubi, hakanasakazwa inkuru zitarizo ku bakandida.

    Inyigo yakozwe yagaragaje ko mu mashusho 50 yasakajwe mu itsinda rivugirwamo ibijyanye na Politiki muri Brésil yerekana ko arenga ½ yarimo ubutumwa buyobya, amenshi atariyo cyangwa yatanzwe mu buryo bufifitse.

    WhatsApp yahagaritse bwa mbere ubutumwa bwashoboraga koherezwa ibugeza kuri 20 muri Nyakanga, mbere umuntu yashoboraga kohereza ubutumwa wahawe ku bantu 256.

    Icyemezo cyo kugabanya ingano y’ubutumwa bwoherezwa buvuye ahandi cyazamuwe bitewe n’ibitero n’ubwicanyi bwabereye mu Buhinde byahitanye abantu 25 bishingiye ku makuru y’ibihuha yasakajwe avuga ku ishimutwa ry’abana.

    WhatsApp ntiyagaragaje niba hari igabanuka ryabayeho mu makuru y’ibihuha asakazwa binyuze mu kugabanya umubare w’ubutumwa bwoherezwa buvuye ahandi.

    Urugamba rwo kurwanya amakuru y’ibihuha binyuzwa kuri WhatsApp rurimo imbogamizi ugereranyije na Facebook bitewe n’imikorere yarwo kuko abarukoresha bahanahana ubutumwa mu buryo bwibanga bugoye gutahura.

    WhatsApp yashinzwe mu 2009, igurwa na Facebook mu 2014. Imibare y’uru rubuga ruhuza abantu bagasabana, mu ntangiriro za 2018 rwakoreshwaga n’abarenga miliyari 1,5, bahererekanyaga ubutumwa miliyari 65 ku munsi.

  • Tshilombo Tshisekedi yemejwe bidasubiraho nka Perezida wa RDC

    Tshilombo Tshisekedi yemejwe bidasubiraho nka Perezida wa RDC

    Nyuma y’iminsi 20 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu, amatora Komisiyo y’igihugu yatangaje ko uwayatsinze ari Felix Antoine Tshilombo Tshisekedi, ubu noneho Urukiko rubifitiye Ububasha rwemeje burundu ko ari we wayatsinze, kandi ko ari we Perezida wa RDC.

    Umwe mu bakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi Martin Fayulu yari yaratanze ikirego mu Rukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga avuga ko yibwe amajwi kandi ngo nyamara ari we watsinze amatora.

    Inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yafashe imyanzuro ishimangira ibyasabwe n’ibihugu by’Uburengerazuba bw’Isi, hamwe na Kiliziya Gatolika byifuzaga ko intsinzi ihabwa Fayulu cyangwa se amatora agasubirwamo.

    Minisitiri w’Itangazamakuru wa RDC Lambert Mende Omalanga , akaba n’Umuvugizi wa Leta, yavuze ko batazagendera ku gitutu cy’amahanga, ko ahubwo Congo nk’igihugu cyigenga izagendera ku bushake n’amahitamo by’abaturage bayo.

    Birangiye, Urukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga rufashe umwanzuro wo gutesha agaciro ikirego cy’Umukandida Martin Fayulu, runemeza ko intsinzi y’Umukuru w’Igihugu cya Repubuliaka ya Demokarasi ya Congo ari iya Felix Tshisekedi.

    Felix Antoine Tshisekedi Tshilomba w’imyaka 55 asimbuye Joseph Kabila. Kurahirira kuzayobora igihugu, bizaba ari inshuro ya mbere muri iki gihugu habayeho ihererekanyabubasha mu mahoro, kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge kuwa 30 Kamena 1960.

    Ubwo abacamanza bemezaga Tshisekedi ko ariwe Perezida
  • Icyihebe cyateguye igitero i Nairobi birakekwa ko cyaherewe imyitozo muri Uganda

    Icyihebe cyateguye igitero i Nairobi birakekwa ko cyaherewe imyitozo muri Uganda

    Byatangajwe ko umuntu wateguye igitero tariki ya 15 Mutarama 2019 kuri hoteli DusitD2 i Nairobi  muri Kenya bikekwa ko yaba yaraherewe imyitozo muri Uganda.

    Umuryango we watangaje ko iki cyihebe kizwi nka Ali Salim Gichunge alias Farouk, cyahawe amasomo atandukanye arimo n’ay’ubutagondwa.

    Gichunge ni umwe mu byihebe byishwe nyuma y’aho abantu bagera kuri bane bavuye mu modoka bambaye imyenda irinda amasasu biteguye kugaba igitero, cyasize gihitanye 21 abandi benshi bagakomereka.

    Ikinyamakuru The New Vision cyatangaje ko uyu mugabo yageze muri Uganda mu 2016, agenda yitabira kwiga amatwara akaze y’ubutagondwa mu bice bitandukanye bya Uganda.

    Se wa Gichunge witwa Abdala Salim, asanzwe ari  mu  ngabo za Kenya,akaba afite ipeti rya Sergeant.

    Kugeza ubu inzego z’umutekano zamaze guta muri yombi uyu mugabo n’umugore we, Sakina Mariam, bakaba boherejwe mu Mujyi wa Isiolo uherereye mu Majyaruguru ya Kenya, aho barimo gukorwaho iperereza.

    Inzego z’umutekano muri Uganda zirinze kugira amakuru zitanga kuri iki kibazo.

    Gusa umwe mu bayobozi mu ngabo ukorana n’inzego z’umutekano za Kenya, yemeje aya makuru.

    Ati “Nibyo, twakiriye amakuru y’ukuri ko iki cyihebe cyaje hano muri Uganda aho cyigishirijwe aya matwara, turimo gukora iperereza kandi mu gihe cya vuba tuzatanga amakuru arambuye.”

    Hari amakuru ko umwe mu bayobozi mu nzego z’umutekano muri Uganda, yamaze kohereza impuguke mu gace ka Busia kugira ngo zishake amakuru ajyanye n’iyi myitozo Gichunge yahaherewe.

    Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab, ni wo wigambye kugaba iki gitero.

  • Umuryango AIMPO wahize  kurandura burundu ibibazo bikibasira abasigajwe inyuma n’amateka

    Umuryango AIMPO wahize kurandura burundu ibibazo bikibasira abasigajwe inyuma n’amateka

    Umuryango AIMPO uharanira inyungu n’iterambere ry’abaturage bakandamijwe n’ubukene   muri rusange ,  ariko cyane cyane ukaba  wibanda kubasigajwe inyuma n’amateka, wateguye amahugurwa y’iminsi itatu yatangiye Taliki 16-18 Mutarama 2019 hagamijwe kwigisha  ibijyanye n’Amategeko, Ubuhinzi  bwa kijyambere  kandi  bufasha  kurwanya imirire mibi, no gukora ubuvugizi  kubafite ubumuga. 

    Abahuguwe bakurikirana amasomo

    Uyu muryango wateguye aya  mahugurwa  mu rwego rwo gufasha  abaturage bakandamijwe n’ubukene, uhereye kubasigajwe inyuma n’amateka  bafite ubumuga,hagamijwe kubaha ubumenyi kubijyanye n’ubuhinzi, kugirango basobanukirwe uko bahinga, uko bazajya batubura imbuto mugihe bahinze muturima duto baba bafite,cyangwa n’ahandi bashobora guhabwa ,ndetse banigishwa  kubirebana n’amategeko abarengera ,kuburyo mugihe haba hagize ugira ikibazo muri bo abe yamenya aho agomba kubariza ,uwo yabaza ndetse n’itegeko rimurengera .

    Uwahuguye kubijyanye n’amategeko

    Uwajeneza Delphine  umuyobozi wungirije  w’uyu  muryango,asobanura  ibikubiye  mu mahugurwa yatanzwe yagize ati”  Twibanze cyane ku gukangurira abasigajwinyuma  n’amateka  kumenya amategeko  hashingiwe ahanini n’uko amateka agaragaza ko bo  ndetse n’abafite ubumuga bari abantu babonwa nk’abadashoboye ,kuburyo bahutazwaga  bikarangirira aho ntibikurikiranwe,aho  hazagamo n’ihohotera  ry’ubwoko bwose harimo no guterwa inda zitateguwe,bityo rero    abari muri iki kiciro bakaba bakwiye kugira ubumenyi  kumategeko abarengera,kuburyo niyo bafashwa ,nibura nabo  babasha kwivugira no kugeza ikibazo cyabo aho gishobora gukemuka”

    Uwajeneza Delphine

    Yongeyeho  agira ati” Nyuma  yo kubigisha amategeko abarengera , dufite intego yo kubafasha kugira ubumenyi  kubijyanye n’ubuhinzi  kugirango  batandukane burundu  n’ibibazo biterwa ahanini n’imirire mibi ,ndetse  banigishwe no kwigirira isuku iboneye”.

    Kubirebana  no gufasha kubijyanye no kubona insimburangingo n’ibindi,uyu muryango uvugako ari kimwe  mubizibandwaho ubwo amikoro azaba abonetse, gusa kubera ibibazo bitandukanye bikigaragara mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka,hatangijwe ubuvugizi kubijyanye n’abana bafite ubumuga baba baraheze mu rugo, bitewe n’uko ababyeyi babo baba babuze  ubushobozi  bwo kubitaho nko kubabonera ibikoresho bibafasha kugera ku ishuli, ndetse no kubona insimburangingo.

    Mu igenzura ryakorewe mu turere twa Kicukiro ,Kamonyi  na gsabo, uyu muryango uvuga ko wahasanze abana benshi  biganjemo abafite ubumuga bwo mu mutwe baheze mu rugo ntibahabwe  amahirwe  yabafasha guhindura ubuzima.

    Mu byo uyu muryango uteganya harimo gukomeza gukora ubuvugizi ndetse no gutangiza undi muryango uzajya ukurikirana  ibibazo  abasigajwe inyuma n’amateka  bafite, kubasabira  uturere  aho bajya bakorera  ndetse no gufashwa  kwinjizwa muri gahunda  zibafasha kugira  imibereho cyane  ko nabo  bagaragaza ko  ari abantu bashoboye nk’abandi  bose.

    Mu bindi biteganijwe gukorwa  murwego rw’ubuvugizi harimo gushishikariza  icyatuma abana bafite ubumuga bajyanwa  mu bigo bibitaho by’umwihariko nka  Gatagara, kugirango babashe guhabwa ubumenyi  ndetse  no kumenyera kubana n’abandi ,cyane ko nyuma  yo kumugara ubuzima buba bugikomeje.

    Uyu  muryango ushishikariza abahejejwinyuma n’amateka  guharanira guhindura ubuzima bwabo bibumbira mu matsinda ,aho basabwa  kwiha intego yo gukorera kumihigo kandi bakayesa  nk’abandi , cyane ko iki cyizere gishingirwa ku kuba u Rwanda ari Igihugu gifite ubuyobozi bwiza.

    Uyu muryango kandi  cyane ko haba mubawutangije ndetse nabo ukorera ubuvugizi bose hamwe baturuka  mu miryango y’abahejejw’inyuma n’amateka,basaba  Leta  guhera  ku nzego z’ibanze kuzamura ,ko bakwiye kugirirwa icyizere no kubaba hafi aho bishoboka  ,kuko bihaye intego yo gukoresha imbaraga zizana  impinduka no kuba icyitegererezo,ndetse bakaba “ba ndebereho”.

    Mukantabana dorocella utuye mu karere ka Kicukiro,Umurenge wa  Masaka,Akagali ka Mbabe,Umudugudu wa Mbabe  akaba ahagarariye  koperative  y’abafite ubumuga mu itsinda ryitwa Twikure mu bwigunge rigizwe n’abanyamuryango 28,aho bahanahana  amafaranga  bagamije kwikura mu bukene n’ubwigunge, yahamije ko amahugurwa bahawe yaziye igihe kandi ko agiye gusangiza bagenzi be  ibyo bigishijwe  no kubafasha  kubishyira mu bikorwa , kuko bizabafasha  guhindura imibereho yabo mu miryango.

    Mukantabana dorocella
    Ifoto y’urwibutso kubitabiriye amahugurwa

     

     

  • ICC yabaye isubitse ibyo kurekura Laurent Gbagbo

    ICC yabaye isubitse ibyo kurekura Laurent Gbagbo

    Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) rwabaye rusubitse kurekura Laurent Gbagbo wahoze ayobora Côte d’Ivoire nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuririye uwo mwanzuro.

    Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru nibwo abacamanza ba ICC batangaje ko ubushinjacyaha butabashije gutanga ibimenyetso bihagije ku bibazo bwabajijwe, bityo rutegeka ko Gbagbo na Charles Blé Goudé wahoze ayoboye urubyiruko rw’ishyaka Front Populaire Ivoirien barekurwa.

    Jeune Afrique yatangaje ko Umuvugizi wa ICC yavuze ko Gbagbo na Goudé bakomeza kuba bacunzwe n’urwo rukiko mu gihe hagitegerejwe umwanzuro ku bujurire bw’ubushinjacyaha.

    Urukiko rw’ubujurire rushobora gutesha agaciro umwanzuro wo kurekura Gbagbo igihe haba habonetse ibimenyetso simusiga.

    Gbagbo yari amaze imyaka irindwi muri gereza z’urwo rukiko mu Buholandi ku byaha byibasiye inyokomuntu.

    We na Goudé bashinjwa uruhare mu rupfu rw’abasaga 3000 baguye mu mvururu zakurikiye amatora yo mu 2010.

    Ayo matora yarangiye ibyayavuyemo bigaragaje ko Gbagbo yatsinzwe na Alassane Ouattara uyoboye igihugu kuri ubu.

    Gbagbo w’imyaka 73 yanze kwemera ibyavuye muri ayo matora kugeza ubwo habaye imyigaragambyo yanamukuye ku butegetsi nabi.

    Bombi bashinjwaga ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu, gukora iyicarubozo n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa byakozwe n’ingabo zari zishyigikiye Gbagbo.

  • Tanzaniya:Umunyamuziki Ali Kiba yapfushije umubyeyi

    Tanzaniya:Umunyamuziki Ali Kiba yapfushije umubyeyi

    Se w’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Ali Kiba, yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa kane azize uburwayi.

    Ikinyamakuru cya Bongo 5 cyanditse ko Saleh Kiba yaguye mu bitaro bya Muhimbili mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho yivurizaga.

    Uyu mubyeyi wari ugeze mu za bukuru, ntabwo yakundaga kugaragara mu itangazamakuru nk’abandi babyeyi b’ibyamamare ndetse byatumye hari abavuga ko umuhungu we yamutereranye n’ubwo bitari byo.

    Ali Kiba yigeze kuvuga ko nyina ari we wamufashije cyane mu muziki we kuruta se, ari nayo mpamvu atajya akunda kumuvugaho.

    Ikiriyo kiri kubera mu rugo rwe Kariakoo, mu Mujyi wa Dar es Salaam.

    Saleh Kiba umubyeyi wa Ali Kiba
  • Imbwa 16 nizo Polisi y’u Rwanda yungutse zizayifasha mu gucunga umutekano

    Imbwa 16 nizo Polisi y’u Rwanda yungutse zizayifasha mu gucunga umutekano

    Kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo urusheho kugenda neza, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rikoresha imbwa rizwi ku izina rya “canine brigade”. Izi mbwa zikaba zikoreshwa mu gusaka ibiyobyabwenge bitandukanye ndetse no gutahura ’ibisasu by’ubwoko bwose bishobora guturika.

    Iri shami rya Polisi rishinzwe guhora ryongerera izi mbwa imyitozo izifasha kunganira abapolisi mu kazi kabo ka buri munsi ko gucunga umutekano.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mutarama, hasojwe imyitozo y’ibyumweru bibiri y’imbwa 16 n’abatoza bazazikoresha mu kazi ka buri munsi yaberaga ku kicaro k’iri shami (canine brigde) giherereye mu kagari ka Masoro, umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo.

    Ubuyobozi bw’iri shami buvuga ko buri mbwa iba ifite umupolisi nawe uba warahuguwe uko azajya ayiha amabwiriza, uko yayihana iramutse itumviye amabwiriza ayihaye, ndetse n’uko yayishimira igihe ishyize mu bikorwa amabwiriza yayihaye.

    Canine brigde ivuga ko izi mbwa zimaze iminsi zitozwa zaguzwe mu gihugu cy’Ubuholandi, zikaba zirimo amoko atatu ariyo: Germany Shepherd, Beligian malinois na Butch Shepherd. Mu byo zatojwe harimo kumvira amabwiriza, gusaka imodoka, imizigo, n’ahandi hantu hakekwa ibishobora guhungabanya umutekano.

    Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda mu gusoza iyi myitozo yavuze ko izi mbwa zikora akazi kanini.

    Yagize ati Muzi neza ko umutekano w’abantu n’ibyabo ariwo shingiro ya byose, kuko iyo hari umutekano abantu barishyira bakizana n’iterambere rikihuta kandi ibyo bikaba inshingano cyane za Polisi. Hari ibyo rero Polisi idashobora gutahura n’amaso byihuse, izi mbwa rero zikora akazi gakomeye kunganira Polisi zitahura ibiyobyabwenge n’ibisasu kuko zihumurirwa nabyo, dore ko akenshi ababifite baba babihishe ahantu umuntu atapfa kubona”.

    DIGP Marizamunda yavuze ko igipolisi cy’u Rwanda kirushaho kugenda kiyubaka mu rwego rwo gucunga no kubungabunga umutekano, aha yaboneyeho gusaba abatoza kujya bahora biyibutsa ubumenyi bahawe hagamijwe gukoresha neza izi mbwa zigatanga umusaruro.

    Yasoje ashimira abatoza batanze imyitozo kuri abo bapolsi ndetse n’izo mbwa.

    Ramon Guerain, umutoza mukuru watoje aba bapolisi waturutse mu Buholande mu kigo cya the Police Dogs Centre Holland, yashimiye aba bapolisi imyitwarire myiza bagaragaje,ndetse n’umuhati mu masomo bahawe.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa imbwa 90 zikoreshwa n’abapolisi mu gutahura ibihishwe birimo ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose ndetse n’ibiturika bitandukanye. Imbwa imwe ikaba ifite ubushobozi bwo gukora akazi kagombaga gukorwa n’abapolisi 50.

  • Umunyamakuru wacukumbuye ruswa mu mupira w’amaguru muri Ghana yishwe arashwe

    Umunyamakuru wacukumbuye ruswa mu mupira w’amaguru muri Ghana yishwe arashwe

    Polisi yo muri Ghana kuri uyu wa Kane, yatangaje ko umunyamakuru wacukumbuye ruswa n’amanyanga yakorerwaga mu mupira w’amaguru muri iki gihugu, yishwe arasiwe mu Mujyi wa Accra.

    Uyu munyamakuru witwa Ahmed Husein, yari mu itsinda ryari riyobowe n’umunyamakuru Anas Aremeyaw Anas, rigakora ubucukumbuzi bwatumye abayobozi b’umupira w’amaguru begura n’abasifuzi barahagarikwa kubera ruswa.

    Umuvugizi wa Polisi yabwiye AFP ko Ahmed yarashwe ku ijosi no mu gatuza n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana ubwo yerekezaga iwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

    Mu kwemeza aya makuru, Anas, yanditse kuri Twitter ati “Inkuru mbi ariko ntabwo tuzacecekeshwa. Ruhukira mu mahoro Ahmed”.

    Abanyamakuru bo muri Ghana bamaganye iyicwa ry’uyu munyamakuru w’imyaka 34, wagize uruhare rukomeye mu kugaragaza ruswa yari mu mupira w’amaguru yatumye mu Ukwakira umwaka ushize FIFA, yahagaritse burundu uwari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana Kwesi Nyantakyi ndetse acibwa $500,000 nyuma yo kugaragazwa ku mashusho yakira ruswa.

    Abasifuzi umunani n’abo bafatanya bahagaritswe ubuzima bwabo bwose muri ruhago, abayobozi 53 bahagarikwa imyaka 10 mu gihe abayobozi 14 bagizwe abere.

  • Ubufaransa:Perezida Macron arahamagarira Abaturage be kuyoboka inzira y’ibiganiro

    Ubufaransa:Perezida Macron arahamagarira Abaturage be kuyoboka inzira y’ibiganiro

    Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, Emmanuel Macron asaba ko hategurwa ibiganiro  ku bibazo bitari bike bihanze igihugu cye, byatumye hanaba imyigaragambyo yamagana leta yamaze igihe kitari gito. Ni mu rwandiko yagejeje ku bafaransa ejo cyumweru.

    Macron ateganya  gutegura  ibiganiro mu gihugu cyose mu byumweru  umunani biri imbere.

    Bimwe mu bibazo yiteguye bizibandwaho  n’abafaransa ni byerekeye imisoro, ndetse n’ahandi hose byakenerwa ko ingengo y’imari ya leta   ikwiye kwerekezwa, ibibazo by’ibidukikije hamwe n’ibirebana n’abimukira.

    Ariko n’ubwo bimeze bitya bwose muri iri tegurwa ry’ibiganiro,ku bibazo byose, ikibazo cy’uburenganzira bw’abimukira basaba ubwenegihugu mu bufaransa ngo cyo nti kiri  mubizashyirwa  ku meza y’ibiganiro.

  • SADC yasabye RDC kongera kubara amajwi y’ibyavuye mu matora

    SADC yasabye RDC kongera kubara amajwi y’ibyavuye mu matora

    Ishirahamwe rigamije iterambere ry’ibihugu byo muri Afrika y’Amajyepfo (SADC),ryamaze gusaba ko amajwi y’ibyavuye mu matora ya perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yasubirwamo.

    Iri shyirahamwe ririmo n’igihugu cya Republika iharanira Demokrasi ya Kongo,ryasabye ko komisiyo y’amatora muri RDC yasubiramo ibyavuye mu matora kuko byamaganwe na benshi barimo na Martin Fayulu watsinzwe.

    SADC irifuza ko hashyirwaho guverinoma ihuriweho na benshi ndetse CENI ikwiriye kongera kubara aya majwi yatumye byinshi mu bihugu bikomeye ku isi bicika ururondogoro.

    Taliki ya 10Mutarama 2019,nibwo CENI yatangaje ko Félix Tshisekedi ariwe watsinze amatora yo kuba perezida wa RDC by’agateganyo aho yatowe n’amajwi 7 051 013 angana na 38,57% by’amajwi amaze kubarurwa. Martin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri na 6 366 732 bingana na 34,83%, imbere ya Emmanuel Ramazani Shadary watowe n’abaturage 4 357 359 bingana na 23,84%.

    Perezida wa Zambia,Edgar Lungu,uyoboye uyu muryango wa SADC,yasabye abayobozi ba RDC guhura bakumvikana ndetse bagashyiraho guverinoma y’ubumwe.