DRC: Gutangaza ibyavuye mu matora byimuwe

Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiyabashije gutangaza ibyavuye mu matora ya Perezida aherutse nkuko yari yabyiyemeje, ibyimurira mu cyumweru gitaha.

Kuri iki Cyumweru nibwo muri icyo gihugu hagombaga gutangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora yabaye tariki 30 Ukuboza 2018.

Mu itangazo Komisiyo y’Amatora yasohoye kuri iki Cyumweru, yavuze ko itabashije gutangaza ibyavuye mu matora kuko kohereza amajwi bigikomeje haba ku bigo bishinzwe kuyakusanya ndetse no ku bandi bireba.

Mu gihe tariki 3 Mutarama Komisiyo yari imaze kwakira 20% by’amajwi y’abatoye, kuri ubu yatangaje ko imaze kwakira 53 %.

Umuyobozi w’iyo Komisiyo, Corneille Nangaa, yasabye abaturage gukomeza gutuza mu gihe bategereje kumenya ibyavuye mu matora.

Byari biteganyijwe ko amajwi ya burundu atangazwa tariki 15 Mutarama 2019, uwatsinze akarahira tariki 18 Mutarama.

Abakandida 21 nibo bahataniye gusimbura Perezida Joseph Kabila. Barimo batatu bahabwa amahirwe nka Felix Tshisekedi na Martin Fayulu batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse na Emmanuel Ramazani Shadary watanzwe n’ishyaka riri ku butegetsi.

Ibi bije mu gihe kiliziya Gatorika ikomeje kugaragaza impungenge z’ibishobora kuzava mu matora ivuga ko biramutse bidatangajwe nk’ukuri byakurura imvururu mu gihugu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *