DRC:Hari ukutavuga rumwe hagati ya Cenco na Ceni ku bijyanye no gutangaza ibyavuye mu matora

Inama y’igihugu y’abepiskopi “Conférence épiscopale nationale congolaise” (Cenco), yakurikiranye amatora ku ruhande rw’abatuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RD Congo), ivuga ko ubutegetsi bwa Congo bwazabyirengera igihe abaturage baba biroshye mu myigaragambyo n’imvururu bitewe no kutabwirwa ukuri ku watsinze amatora.

Cenco ku munsi wa kane yamenyesheje ko izi uwatsinze amatora y’Umukuru w’igihugu muri RD Congo, ariko ntiyavuga uwariwe.

Urwo rwego rwa Kiliziya Gatolika rwasabye akanama gashinzwe amatora mu gihugu “Commission électorale nationale indépendante” (Ceni), gutangaza ibyavuye mu matora gashingiye ku  ukuri, n’amajwi abakandida bagize.

Cenco ivuga ko bitabaye ivyo , abaturage baramutse  biroshye mu myigaragambyo n’imvururu bitewe no kutabwirwa ukuri ku watsinze amatora, Ceni ariyo izabibazwa , nkuko byatangajwe na Musenyeri Marcel Utembi  kuri uyu wa Gatanu ubwo yasubizaga ibaruwa yari yohererejwe n’umukuru wa Ceni.

Kuruhande rwa Ceni ariko bitangazwa ko , imyitwarire  ya Cenco mu kugerageza kuvuga abatsinze amatora, bishobora kuba imbarutso yo guhamagarira abatuye Congo kwishora mu mvururu zo kwamagana ibyavuye mu matora.

Umukuru wa Ceni, Corneille Nangaa yakomeje avuga ko Cenco ariyo yabibazwa yonyene  mu gihe ibyo itangaza bishingiye ku byegeranyo bike kandi by’agateganyo.

Akanama gashinzwe amatora Ceni kavuze ko imibare y’agateganyo y’ibyavuye  mu matora bizatangazwa mu cyumweru dutangiye.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *