Blog

  • Zimbabwe igiye kongera gushyira ku isoko idolari ryayo

    Zimbabwe igiye kongera gushyira ku isoko idolari ryayo

    Igihugu cya Zimbabwe kigiye kubyutsa idolari ryacyo bitarenze impera z’uyu mwaka kubera ibura ry’amadolari y’Abanyamerika igihugu cyakoreshaga rikomeje gushegesha ubukungu bw’iki gihugu nk’uko byemejwe na minisitiri w’imari, Mtuli Ncube.

    Igihugu cya Zimbabwe cyahagaritse gukoresha ifaranga ryacyo ryari ririmo kugwa ubutitsa mu 2009, ubutegetsi bwa Robert Mugabe bubuze uko bubigenza buhitamo gukoresha Idorari ry’Amerika n’andi mafaranga y’amahanga arimo i Rand rya Afurika y’Epfo.

    Ariko, aya mafaranga y’amadolari y’Abanyamerika yaje kugenda abura kugeza n’aho bihagarika ubukungu bwose nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ivuga.

    Minisitiri Mtuli kuri uyu wa Gatanu ushize akaba yaravuze ko bageze kure bakusanya amafaranga y’amahanga ngo batangize ifaranga ryabo. Ati: “Mushobora kubara amezi nta myaka.”

    Mu 2016, Guverinoma ya Zimbabwe yagerageje kuziba iki cyuho cy’ibura ry’amadolari yifashishije impapuro mvunjwafaranga, zahabwaga agaciro nk’ak’idorali ariko kubera kubura icyizere mu bakora mu nzego z’ubukungu agaciro kazo kamanuka byihuse nabyo biba birananiranye.

    Perezida Emmerson Mnangagwa wasimbuye Robert Mugabe mu mpera za 2017, kugeza ubu nawe iki kibazo ntarabasha kugikemura ndetse ngo cyarushijeho gufata intera mu minsi ishize ubwo hatangizwaga gusaba umusoro ku ihererekanya ry’amafaranga hakoreshejwe uburyo bw’ikorabuhanga mu mabanki hagamijwe kongera imisoro y’igihugu.

  • Perezida Kagame yasabye abayobozi guterwa isoni n’abantu barwaye bwaki

    Perezida Kagame yasabye abayobozi guterwa isoni n’abantu barwaye bwaki

    Peredida wa Repubulika y’u Rwanda yasabye abayobozi batandukanye bari mu muhango wo gusengera igihugu ko bakwiriye guterwa isoni no kubona abaturage bayobora barwaye bwaki kandi bo bameze neza.

    Muri aya masengesho azwi nka National Prayer Breakfast yabereye muri Kigali Convention Centre kuri iki cyumweru Taliki ya 13 Mutarama 2019,Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko umuyobozi abaho neza mu gihe abo areberera bafite ibibazo.

    Yagize ati “Njye rwose mpora mfite impungenge ku kuzashorera abantu barwaye bwaki, bashonje, bameze nabi nkavuga nti ‘Mana ng’aba abantu bawe wanshinze’. Ntabwo umutima wanjye ujyanye na byo. Numva bidakwiye. Kugira ngo utazashorera abantu bameze batyo, ikintu cya mbere ni uko buri muyobozi bikwiye kumutera isoni. Mugomba kugira isoni. Iyo wemera indangagaciro ukazibura bikwiriye kugutera isoni.

    Kugira ngo bishoboke hagomba kubaho imikorere n’imibanire hagati hagati y’abayobozi n’abo bayobora. Abayoborwa na bo bagomba gushyiraho akabo, bakumva ko usibye abayobozi badushinzwe ngo tutamera gutya natwe dukwiye kumva ko hari icyo dukora.”

    Perezida Kagame yavuze kandi ko gusenga bitarangirira mu guhimiriza gusa ahubwo abanyarwanda bakwiriye guhuza amasengesho yabo n’ibikorwa by’indashyikirwa bifuza kugeraho.

    Yagize ati “Sinzi ko hari intara ku Isi irusha iya Afurika gusenga. Ariko, uko gusenga dukwiriye kuguhuza n’ibikorwa bijyanye n’ibyo twifuza. Ndetse bijyanye n’izo ndangagaciro. Gusenga bikaba gusaba gushima, kuvanamo imbaraga zikora ibyo dukwiriye kuba dukora nk’abantu.

    .Ntabwo twaba abantu basa n’abihebye gusa imbaraga zabo bazishyira mu gusenga gusa. Ntabwo dukwiriye guhunga ibikomeye ngo twibwireko tuzajya tubaho tugahumiriza bikarangira. Ntabwo gusenga bikwiye kuba nk’ikinya abantu batewe bagasinzira bakumvako bameze neza.”

    Aya masengesho ngarukamwaka yabaye ku nshuro ya 23 ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship yitabiriwe n’abantu bagera kuri 700 barimo abagize guverinoma,abakuru b’amadini, abikorera ku giti cyabo,abambasaderi, n’abandi.


    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yitabiriye amasengesho
    Rev Rutayisire Antoine yigishije
  • Minisitiri w’Uburezi yanenze bikomeye ababyeyi bafasha ibigo by’amashuli kongera Minerval

    Minisitiri w’Uburezi yanenze bikomeye ababyeyi bafasha ibigo by’amashuli kongera Minerval

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene yihanije abayobozi b’ibigo by’amashuli ko badakwiriye kongeza amafaranga y’ishuri ndetse anenga bikomeye ababyeyi bahagarariye abandi babafasha muri iyi migambi mibi yo kongeza aya mafaranga.

    Dr Mutimura yabwiye ababyeyi bafatanya n’abayobozi mu gutumbagiza amafaranga yakwa ababyeyi batitaye ku bushobozi bw’abandi ko bidakwiriye kabone nubwo bo baba bayafite.

    Yagize ati“Hari ababyeyi baba muri komite bitwa ngo bahagarariye abandi, ugasanga ni bo bafatanya n’abayobozi b’amashuri kumvikana no gushyiraho inyongera ku mafaranga y’ishuri, ibi ntibikwiye.”

    Minisitiri w’Uburezi yavuze ko aba babyeyi bashyigikira ibigo kongeza amafaranga y’ishuli bahemukira bagenzi babo kuko haba hari abatishoboye baba barerera muri icyo kigo bananirwa kuyishyura abana babo bakava mu ishuli.

    Minisitiri Mutimura yasabye ababyeyi gutahiriza umugozi umwe, bakareba niba ibyo abayobozi b’ibigo abana babo bigaho basaba bikenewe mu by’ukuri, cyangwa bitari ngombwa,babona ko hari ibikenewe kugira ngo ishuri ritere imbere bakabyumvikanaho.

  • Burundi: Leta yashyizeho umusanzu w’amatora ku banyeshuri

    Burundi: Leta yashyizeho umusanzu w’amatora ku banyeshuri

    Leta y’u Burundi yatangiye ubukangurambaga mu banyeshuri kugira ngo batange umusanzu uzashyigikira amatora ateganyijwe umwaka utaha.

    U Burundi burashaka miliyoni 38 z’amadolari yo kwifashisha mu matora nyuma y’uko bamwe mu baterankunga bakomeye nk’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahagaritse zimwe mu nkunga kubera ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.

    The East African yatangaje ko ubwo hatangizwaga igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2018/2019, Leta y’u Burundi yasabye nibura buri munyeshuri ufite guhera ku myaka 16 gutanga umusanzu ungana na 1000 Fbu (amafaranga y’amarundi).

    Perezida Pierre Nkurunziza ubwo yari ku ivuko rye mu Ntara ya Ngozi, yakomoje  ku kuba  abaturage benshi bakomeje gutanga umusanzu wo gushyigikira amatora kandi ngo imyiteguro iragenda neza.

    Yagize ati “Benshi mu baturage nta kibazo bafite ku musanzu, kandi umusanzu usabwa abanyeshuri ni udufaranga duke.”

    Icyakora, hari bamwe bagaragaje ko kwaka abana imisanzu bashobora kubifata nk’itegeko, bakayatanga atari ku bushake ahubwo ari ubwoba.

    Umwe mu baturage b’i Bujumbura yagize ati “Baracyari bato, bashobora gutekereza ko nibaramuka bananiwe gutanga uwo musanzu byazabakururira ibibazo.”

    Ayouba Bigirimana utuye i Bujumbura we si ko abibona. Avuga ko niyo umwana yananirwa kwishyura uwo musanzu asabwa, ababyeyi be babimufashamo.

    Umusanzu wo gushyigikira amatora mu Burundi ushyirwa mu kigega cyashyizweho mu 2017.

    Buri rugo rwasabwe gutanga nibura 2000 Fbu ( $1.2) kugira ngo haboneke miliyoni 38 z’amadolari zikenewe ngo amatora abe.

    Kugeza tariki 30 Nzeri 2018, Guverinoma yatangaje ko icyo kigega cyari kimaze kugeramo imisanzu ingana 30,821,752,317 Fbu (Miliyoni 17 z’amadolari) harimo 4,228,800,483 Fbu (miliyoni 7.9 z’amadolari) yatanzwe n’abaturage mu gihe andi yavuye mu bagize Guverinoma n’abaterankunga.

    Nta gihe ntarengwa cyashyizweho ariko Minisiteri y’Imari yatangaje ko yizeye ko igihe cy’amatora kizajya kugera amafaranga yabonetse.

  • Ibihugu by’Afurika byaka ideni Ubushinwa bitanze ingwate birye biri menge

    Ibihugu by’Afurika byaka ideni Ubushinwa bitanze ingwate birye biri menge

    Minisitiri w’imali wa Uganda, Matia Kasaija, yateye utwatsi abafite impungenge z’uko igihugu cye gishobora gutakaza ubusugire ku mutungo wacyo wagizwe ingwate z’imyenda gifata mu Bushinwa. Uganda yagujije mu Bushinwa imali ingana n’amadolari miliyari eshatu yo kubaka imihanda, inganda zibyara amashanyarazi, no gucukura peteroli.

    Nk’uko umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Halima Athumani, uri i Kampala abivuga mu nkuru ye, umugenzuzi mukuru w’imali ya leta ya Uganda yanditse muri raporo ye ko Uganda yemeye gutakaza umutungo yatanzeho ingwate, nk’umutungo wa peteroli, iramutse inaniwe kwishyura. Minisitiri w’imali yabwiye inteko ishinga amategeko ko bidashoboka.

    Ubushinwa buguriza ibihugu bitandukanye bugasaba ingwate z’umutungo wabyo. Ibihugu by’Afurika bifite iki kibazo byemeza ko nta ngorane zihari.

    Nyamara, nko muri Kenya, Ubushinwa bushobora kwigarurira igice cy’icyambu cya Mombasa. Muri Zambiya, bwatangiye gufata ikigo cya leta cy’amashanyarazi.Naho muri Aziya, Ubushinwa bwigaruriye mu 2017 icyambu gikomeye cya leta ya Sri Lanka yananiwe kwishyura imyenda y’Ubushinwa.

  • U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuva ku butaka bwa RDC

    U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuva ku butaka bwa RDC

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Didier Reynders, yasabye abaturage b’iki gihugu bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuhava.

    Nyuma y’uko ku wa Kane Felix Tchisekedi yatangajwe nk’uwatsinze amatora ya Perezida mu buryo bw’agateganyo, havutse imyigaragambyo y’abatemera ibyayavuyemo, imaze kugwamo abarenga 10.

    Nk’uko ikinyamakuru Le Soir cyabitangaje, Reynders yagize ati “Twagejeje ubutumwa bwacu ku Babiligi bahari, tubasaba ko niba bishoboka bataguma muri icyo gihugu mu gihe bitari ngombwa cyane.”

    Minisitiri Reynders yavuze ko bamenye ibyavuye mu majwi y’agateganyo, ariko ngo hakwiye gutegereza ibizava mu bindi bice by’igihugu. Yashishikarije Abanye-Congo ko badakwiye gukoresha imvururu mu gihe hari ibyo batumvikanyeho.

    Ati “Twe, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi turi mu cyerekezo kimwe, turasaba abafite abo bireba muri iki gihugu kugira ibyo bakora ariko bagendeye mu nzira iboneye.”

    Yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi ko muri Congo hari uburyo bakemura ibibazo by’ibyavuye mu matora, bikaba ari ngombwa kudakoresha imvururu.

  • Amerika yinjiye mu gihe kirekire mu mateka ibikorwa bya leta bihagaze

    Amerika yinjiye mu gihe kirekire mu mateka ibikorwa bya leta bihagaze

    Bwa mbere mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bimwe mu bigo byayo bimaze iminsi 22 bifunze imiryango, abakozi babyo badahembwa ndetse nta cyizere gihari ko ikibazo gishobora gukemuka vuba.

    Byatangiye ku wa 22 Ukuboza 2018 ubwo haburaga ubwumvikane ku gutora itegeko ryemeza ingengo y’imari, bitewe n’uko Perezida Donald Trump yifuza ko hajyamo miliyari $5.7 Perezida Donald Trump ashaka ko zifashishwa mu kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique, aba-democrates ntibabikozwe.

    BBC yatangaje ko ari ku nshuro ya mbere ibihe nk’ibi bimaze igihe kirekire kuko aho byatinze byamaze iminsi 21. Hari mu gihe batoraga ingengo y’imari y’umwaka wa 1995-1996, Amerika iyobowe na Perezida Bill Clinton.

    Uku kutumvikana kumaze gutuma hafi ¼ cy’ibikorwa bya Leta bihagarara, ndetse abakozi basaga ibihumbi 800 barimo abarinda gereza, abakora ku bibuga by’indege, abakozi ba FBI, abakora mu bigo by’ubwikorezi, mu by’ubuhinzi n’abandi, ntibabashije guhabwa umushahara wa mbere w’uyu mwaka.

    Byatumye kuri uyu wa Gatanu batangira gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, ibigaragaza ko kuri konti zabo nta mushahara washyizweho.

    Nubwo amakuru ko Perezida Trump yaba agiye gutangaza ko Amerika iri mu bihe bidasanzwe ngo hemezwe amafaranga yo guhemba abo bakozi, nta kiratangazwa ku mushinga we wo kubaka urukuta wateje impaka.

    Ku rundi ruhande, mu Ukuboza umwaka ushize umugabo witwa Brian Kolfage, yatangije ubukangurambaga kuri GoFundMe, bugamije gukusanya miliyari $1 yo kubaka urukuta Trump yifuza, ndetse abasha gukusanya miliyoni $20 zatanzwe n’abantu 337,518 mu minsi 25.

    Ikinyamakuru Business Insider cyatangaje ko ayo madolari agiye gusubizwa ba nyirayo kuko nk’uko umuvugizi wa GoFundMe, Bobby Whithorne, yabitangaje, Kolfage yari yijeje abagiraneza ko igihe miliyari $1 yifuzwa itazaba ibonetse, ayatanzwe azasubizwa ba nyirayo.

  • RDC: Umunyapolitiki Martin Fayulu watsinzwe amatora agiye kugana inkiko

    RDC: Umunyapolitiki Martin Fayulu watsinzwe amatora agiye kugana inkiko

    Muri Republika iharanira demokrasi ya Kongo, ishyirahamwe ry’abakatolika, uyu musi kuwa gatanu, ryamaganye ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu. Ni mu gihe umunyapolitike watsinzwe nawe avuga ko ayo matora yibwe.

    Ibi bishobora kuba intandaro yo gutera icyizere ubutegetsi bushingiye kuri demokrasi bwari butegerejwe, bugakomeza kuba amateka kuva mu myaka 59 ishize kuva iki gihugu cyabona ubwigenge.

    Abayobozi  bashinzwe  gutunganya amatora batangaje ejo ku musi wa kane ko Felix Tshisekedi ari we watsinze ayo matora, kandi ko ari we ugiye gusimbura Prezida Joseph Kabila, wari amaze imyaka 18 ku butegetsi.

    Imibare y’agateganyo yaya matora yari yegeranijwe  yerekanaga  ko umunyapolitike utavuga rumwe na leta Martin Fayulu, ari we wayatsinze. Abaturage  bashyigikiye Fayulu bavuga ko abategetsi bibiye amajwi Tshisekedi kugira ngo ubutegegsi bugume mu maboko y’abazakomeza gukingira ikibaba  leta icyuye igihe. Fayulu yatangaje ko azitabaza inkiko agahabwa ubutabera kubujura bw’amajwi bwakozwe.

    Ishyirahamwe ry’abakatolika rirubashywe mu gihugu cyose, aho rifite abakristu bagera kuri  miliyoni 80. Byongeye kandi , kiliziya  Gatolika ifite  ibyegeranyo byizewe by’amajwi yavuye  mu matora, kuko yari yohereje  indorerezi ibihumbi 40 ku ma site yose yatoreweho.

  • Paris: Louise Mushikiwabo yakoze inama ye ya mbere y’akazi kuva yatangira kuyobora OIF

    Paris: Louise Mushikiwabo yakoze inama ye ya mbere y’akazi kuva yatangira kuyobora OIF

    Uhagarariye igihugu cya Armenia mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) akaba na ambasaderi w’iki gihugu mu Bufaransa, Christian Ter-Stepanyan yasuye Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Louise Mushikiwabo kuri uyu wa Kane bagirana ibiganiro ku mubano hagati y’impande zombie.

    Christian Ter-Stepanyan yabanje gushimira Louise Mushikiwabo ku nshingano aherutse guhabwa zo kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Armenia.

    Louise Mushikiwabo ku ruhande rwe nawe akaba yanejejwe n’inama bagiranye avuga ko ari yo ya mbere y’akazi agize kuva yatangira inshingano ze nk’uko tubikesha urubuga news.am.

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF yaboneyeho gushimira Armenia n’abaturage bayo, ashima umusanzu abayobozi ba Armenia n’abaturage kubw’inama y’uyu muryango yabereye muri iki gihugu mu mwaka ushize yagenze neza. Yasabye ambasaderi Ter-Stepanyan kuzashyikiriza aya mashimwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Armenia ndetse no ku buyobozi bw’igihugu muri rusange.

    Uhagarariye Armenia muri OIF we yavuze ku bufatanye hagati y’igihugu cye n’umuryango by’umwihariko ku bijyanye n’ibyemezo byafatiwe muri iyi nama yabereye I Yerevan n’ishyirwa mu bikorwa by’imigambi ya Armenia nk’igihugu cyari cyakiriye inama.

    Louise Mushikiwabo akaba yatangaje icyemezo cye cyo gukorana bya hafi na Armenia hagamijwe gushyira mu bikorwa ibyo byemezo ndetse no gufatanya gutegura ibikorwa bizaranga Yubile y’imyaka 50 ya OIF.

    Ter-Stepanyan na Mushikiwabo
  • Polisi yasabye ko Cristiano Ronaldo ushinjwa gufata ku ngufu apimwa ADN

    Polisi yasabye ko Cristiano Ronaldo ushinjwa gufata ku ngufu apimwa ADN

    Polisi yo muri Las Vegas, yatanze impapuro zisaba ko Cristiano Ronaldo akorerwa ibizamini bya ADN, nyuma yo gushinjwa n’umugore wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ko yamufashe ku ngufu.

    Umugore witwa Kathryn Mayorga utuye Las Vegas, yashinje Cristiano Ronaldo ukinira Juventus yo mu Butaliyani, kumufata ku ngufu mu 2009, muri Palms Hotel and Casino.

    Itangazo rya polisi rivuga ko yahaye ubusabe bweruye ubuyobozi bw’u Butaliyani, isaba ko hakorwa ikizamini cya ADN kuri Cristiano Ronaldo, kugira ngo ikomeze gukusanya ibimenyetso mu iperereza ku cyaha ashinjwa.

    Umunyamategeko w’uyu mukinnyi, Peter Christiansen, yashimangiye ko gusaba gupima ibizamini bya ADN, ari ubusabe bwujuje ibisabwa kandi bujyanye n’iperereza rikomeje gukorwa ku kirego cyo gufata ku ngufu cyatanzwe.

    Mayorga avuga ko uyu mukinnyi yamusanze mu cyumba cyo guhinduriramo amusaba ko baryamana arabyanga ariko Cristiano Ronaldo abikora ku ngufu.

    Uyu mugore yatanze iki kirego mu Ukwakira umwaka ushize avuga ko Cristiano Ronaldo yamusabye imbabazi muri 2010 akanamuha $375,000 ngo azaceceke.

    Cristiano yahakanye ibyo aregwa. Akoresheje Twitter yagize ati “Nivuye inyuma ndahakana ibyo nshinjwa. Gufata ku ngufu ni icyaha kibi cyane gitandukanye n’uwo ndiwe n’ibyo nemera. Nari naranze kugira icyo mbibwiraho itangazamakuru kuko byakozwe n’abashaka kunzamuriraho izina ryabo.”

    Iki cyaha kimuhamye yaba abaye umukinnyi w’umupira w’amaguru wa kabiri uzwi uhamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu nyuma ya Adam Johnson wakiniye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ubu ufunzwe azira gufata ku ngufu umwana w’imyaka 17.