Robert Mugabe yibwe ivalisi irimo miliyoni zirenga 130 Frw

Abantu batatu bagejejwe imbere y’urukiko rwo muri Zimbabwe bashinjwa kwiba ivalisi ya Robert Mugabe wahoze ari perezida w’iki gihugu, yari irimo $150 000, ni ukuvuga asaga miliyoni 130 Frw.

Abakekwaho icyaha bavuzweho kuba barakoresheje aya mafaranga mu bikorwa birimo iby’ubworozi, kugura imodoka no kugura inzu zo kubamo.

Ikinyamakuru Herald cyo muri Zimbabwe cyatangaje ko Constantia Mugabe ufitanye isano n’uyu mukambwe, akekwaho ko ariwe wafunguye inzu ya Robert Mugabe iherereye ahitwa Zvimba, abandi bagaterura amafaranga.

Bivugwa ko bayatwaye bari mu mirimo yo mu rugo rwe. Ubu bujura bikekwa ko bwabaye hagati yo ku wa 1 Ukuboza 2018 no mu ntangiro za 2019.

Umushinjacyaha Teveraishe Zinyemba yabwiye urukiko rukuru rwa Chinhoyi ko umwe mu bakekwa yahise agura inzu n’imodoka nyuma y’ubu bujura.

Ati ”Johanne Mapurisa yaguze imodoka ya Toyota Camry n’inzu ifite agaciro ka $20 000. Nhetekwa nawe yaguze Honda ndetse anatangiza umushinga w’ubworozi burimo amatungo nk’ingurube ndetse afite n’ishyo ry’inka kandi ntabwo aho yakuye ubushobozi hazwi.”

Mugabe Robert w’imyaka 94 yegujwe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya Zimbabwe mu 2017. Yari amaze kuri iyi ntebe imyaka 37.

Ubwo Mugabe yeguzwaga yahuye n’ibibazo kubera kunanirwa gutambuka, ajyanwa gukurikiranwa n’abaganga muri Singapore.

Ntabwo bizwi niba yari ari mu rugo mu gihe ubujura bwakorwaga. Batatu bashinjwa barekuwe batanze ingwate, uwa kane we na n’ubu yaburiwe irengero.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *