Dr Ngirente yibukije ko Leta y’ u Rwanda yashyizeho itegeko rihana ‘Gutekinika’

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente yasabye abayobozi b’ inzego z’ inzego gucika ku muco wo gutanga amakuru n’ imibare bitari ukuri (gutekinika) abibutsa ko Leta y’ u Rwanda yashyizeho itegeko ribihana.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mutarama 2019, ubwo yatangizaga ku mugaragaro, inama nyunguranabitekerezo yo kunoza imikorere n’imikoranire mu nzego z’ibanze.

Yagize ati “ Ndifuza kwibutsa ko ubu hashyizweho itegeko rihana abatanga amakuru n’imibare bitari byo kuko bituma Igihugu gikora igenamigambi ridakemura ibibazo by’abaturage. Uyu muco mubi wo “gutekinika” ugomba gucika burundu.”

Minisitiri w’ Intebe yavuze ko Intego u Rwanda rwihaye ari uko muri 2024, ikigero cy’uko abaturage bishimira serivisi bahabwa kizaba ari 90% bivuye kuri 69.3% byariho muri 2018.

Dr Ngirente yasabye abayobozi gusesengura uko serivisi zigenewe gufasha abaturage kwivana mu bukene no kugira ubuzima bwiza nka VUP, Girinka, ubwishingizi mu kwivuza zarushaho kubegerezwa no kuzihabwa neza.

Yakomeje abwira abayobozi b’ inzego z’ ibanze ati “Mu rwego rwo kurushaho kwita ku batishoboye uko bikwiye (Social protection), muzasuzume uko gahunda y’ubudehe yarushaho kumvikana neza, abaturage bakumva neza ko ari gahunda yo gufasha abatishoboye kwivana mu bukene no kwigira”.

Dr Ngirente yasabye aba bayobozi kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo byagaragaye mu mikorere n’imicungire y’Umurenge Sacco ndetse bikaba byaragarutsweho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano aho byasobanuwe ko bamwe mu bahawe inguzanyo batazishyura uko bikwiye barimo n’abakozi bo mu nzego z’ibanze.

Minisitiri w’ Intebe yibukije abayobozi ko batagomba kwitwaza ko ari abayobozi ngo babikoreshe mu nyungu zabo bwite.

Ati “ Bayobozi mwese muteraniye hano, ndabasaba guharanira kuba inyangamugayo, gutanga serivisi nziza, gukunda Igihugu, kutifashisha umwanya twahawe ngo tugere ku nyungu zacu, gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, gukorera ku gihe, kujya no kugisha inama aho bikenewe.”

Iyi nama yitabiriwe n’ abagera kuri 200 biganjemo abayobozi b’ inzego z’ ibanze mu biganirwaho harimo no kureba icyakorwa ngo kwesa imihigo byihute.


Ba Guverineri b’Intara ni bamwe mu bayobozi bitabiriye iyi nama

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *