Amerika:Umugore amaze imyaka ari muri “coma” ameze nk’uwapfuye yibarutse

Igipolisi cyo muri leta ya Phoenix muri Amerika kirimo gukora iperereza  ku bikekwa kuba harabaye  ihohotera rishingiye ku gitsina, nyuma yaho umugore umaze imyaka myinshi muri “coma” ameze nk’uwapfuye basanze yarasamye none akaba yibarutse.

Uwo murwayi ubarizwa  mu bitaro Hacienda HealthCare i Phoenix muri leta ya Arizona, muri Amerika amaze imyaka hafi cumi ari muri “coma” nyuma yaho akoreye impanuka y’imodoka, ariko akaba yarabyaye umwana w’umuhungu Tariki 29 Ukwezi kwa k’Ukuboza, nkuko bitangazwa n’umuryango we.

Umuntu wahawe amakuru ku byabaye yagize ati: «Nta muntu numwe mu bakozi b’ibyo bitaro waruzi ko uyu murwayi yaba yarasamye  mbere yuko yibaruka.”

Igipolisi cya Phoenix kugeza ubu kirimo gukora iperereza  ku cyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina ,kivuga ko umwana ameze neza.

Bivugwa ko uwo murwayi akenera gukurikiranwa amasaha 24 kuri 24, uwahawe amakuru akavuga ko abantu benshi bahora binjira mu cyumba cye.

Kuva ayo marorerwa  abaye, ubuyobozi  bw’ibitaro bwahinduye amategeko muri iki cyumweru.

Iyo bikenewe ko umukozi w’umugabo ajya mu cyumba cy’umurwayi w’umugore, amategeko mashyashya asaba ko agenda aherekejwe n’uwundi mukozi w’umugore kugirango hakumirwe ibindi byaha bishobora kuza bikorerwa abandi bagore baharwariye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *