Gabon:Agatsiko k’abasirikari kagerageje gihirika Perezida Ali bongo

Perezida Ali Bongo Ondimba ubwo yagezaga ijambo kubatuye Gabon

Agatsiko ka banwe mu ngabo zirinda  umukuru w’igihugu muri  Gabon mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Mutarama 2019, babyutse bigarurira radio y’igihugu mu gisa nko guhirika ubutegetsi batangaza ko batishimiye ko igihugu gikomeza kuyoborwa na Perezida Ali Bongo kuri ubu uri muri Maroc  aho arwariye .

Ubutumwa bwatambutse kuri radio mu rukerera saa 4:30 ku isaha yo muri Gabon, izo ngabo ziyobowe na Lieutenant Ondo Obiang Kelly B   zavuze ko zigiye gushyiraho demokarasi kubera ko umuryango wa Ali Bongo Ondimba wari umaze imyaka 50 usimburana ku butegetsi.

Kugeza ubu muduce twinshi tugize umurwa mukuru wa Gabon Libreville harumvikana urusaku rw’amasasu ndetse umuriro w’amashanyarazi wavanweho hiyongereho n’umurongo wa interineti wahagaritswe,nkuko Radiyo mpuzamahanga y’Ubufaransa RFI yakomeje kubitangaza.

N’ubwo bimeze gutya ariko ,Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Guy Bertrand Mapangou yavuze ko umutwe udasanzwe ushinzwe umutekano, Groupe d’Intervention de la Gendarmerie Nationale (GIGN) wamaze guta muri yombi abasirikare bigambye guhirika ubutegetsi, nk’uko byumvikanye kuri RFI.

Mapangou yavuze ko ibintu byose biri mu buryo ndetse ko mu masaha abiri cyangwa atatu nta kibazo na kimwe kiraba kigihari.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wamaganye igeragezwa rya Coup d’état muri icyo gihugu.

Abinyujije kuri Twitter, Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat yagize ati “Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wamaganye wivuye inyuma igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryabaye muri iki gitondo muri Gabon. AU yitandukanyije n’uburyo bwose bugamije guhindura ubutegetsi binyuranyije n’itegeko Nshinga.”

Ijambo Ali Bongo yagejeje ku baturage ba Gabon abifuriza umwaka mushya muhire wa 2019 ryatumye benshi bibaza ku bushobozi bwe bwo gukomeza inshingano ze nk’umukuru w’igihugu nk’uko byatangajwe na Lt. Kelly Ondo Obiang, umuyobozi w’ikiswe muvoma yo gukunda igihugu y’inzego z’umutekano za Gabon (Patriotic Movement of the Defence and Security Forces of Gabon).

Perezida Ali Bongo w’imyaka 59, yoherejwe mu bitaro byo muri Arabia Saoudite mu Ukwakira 2018 kubera ikibazo cy’uburwayi bwo mu bwonko. Yaje gukomereza muri Maroc kwivuza mu Ugushyingo ari naho akiri magingo aya.

Ibiro bya radio na televisiyo bya Gabon i Libreville

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *