Blog

  • U Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irashinja Perezida Museveni kubogama

    U Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irashinja Perezida Museveni kubogama

    Imiryango 13 yigenga bamwe bakunze kuvuga ko akorera mu kwaha k’ubutegetsi bw’i Bujumbura, yavuze ko Perezida Museveni, abogamiye ku batavuga rumwe na Leta y’u Burundi mu biganiro bigamije gushakira umuti ikibazo kiri muri iki gihugu.

    Babishingira ku mabaruwa Perezida Museveni na Perezida Nkurunziza baherutse kwandikirana.

    BBC yavuze ko mu kiganiro iyi miryango yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 3 Mutarama 2019, Hamza Burikukiye, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abafite agakoko gatera virusi itera SIDA (CAPES+), rimwe  mu yandikiye Museveni, yavuze ko bagiye gushaka umuti w’ibibazo biri mu gihugu cyabo kuko ngo umuhuza Museveni abogamiye ku ruhande rumwe.

    Ati “Mu byo umuhuza yanditse harimo bimwe byiza nk’aho avuga ko mu Burundi hakenewe ituze. Ariko hari byinshi yanditse byerekana ko ahengamiye ku batavuga rumwe na leta y’u Burundi. Ibyo si byiza, murebye neza hari na bimwe yanditse ku mateka yo mu bihe byashize ayacuritse, turamusaba kwitwara nk’umuhuza akirinda kugira uruhande abogamiraho kugira ngo ibibazo biri mu Burundi bibonerwe igisubizo nta kubogama”.

    Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2018, Leta y’u Burundi yikuye mu biganiro biyihuza n’abatavuga rumwe nayo.

    Mu mpera z’uko kwezi kandi u Burundi ntibwabonetse no mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ‘EAC’ inama ikaba yaragombaga kwiga ku kibazo cyabwo. Kubura k’u Burundi bikaba byaratumye iyi nama isubikwa.

    Nyuma y’aho Perezida Petero Nkurunziza yahise yandikira Perezida Museveni, amusaba gutumiza inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC, ngo haganirwe ku bibazo biri mu mubano w’u Burundi n’u Rwanda.

    Muri urwo rwandiko rurerure Perezida Nkurunziza yandikiye Museveni, ashinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo biri mu Burundi, akavuga ko u Rwanda rwirengagije ingingo ya 6 y’amasezerano ya EAC.

    Mu gusubiza Nkurunziza, Museveni yavuze ko atumva igituma ubutegetsi bw’i Bujumbura bwanga kwicarana n’abo batavuga rumwe.

  • RDC: Kiliziya Gatolika yatangaje ko izi ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu

    RDC: Kiliziya Gatolika yatangaje ko izi ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu

    Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko izi uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ihamagarira Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuzatangaza amajwi y’ukuri.

    Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abepisikopi muri RDC, Padiri Donatien Nshole Babula, yavuze ko imibare bafite iva aho amatora yakorewe, igaragaza uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu gusa ntibagaragaza izina rye.

    Padiri Nshole yavuze ko hakwiye gutangwa ibyavuye mu matora, kugira ngo hagaragare ukuri n’ubutabera.

    Ibinyamakuru birimo Jeune Afrique na SABC News, byavuze ko Kiliziya Gatolika isanzwe ifite ijambo rikomeye muri iki gihugu yatangaje ko mu gihe cy’amatora, yari ifite indorerezi ibihumbi 40 mu gihugu cyose, zagenzuraga uko amatora yakozwe tariki ya 30 Ukuboza 2018.

    Kiliziya Gatolika ivuze ibi nyuma gusa y’amasaha make Perezida wa Komisiyo y’Amatora, avuze ko kubera ibibazo byavutse mu gushyira hamwe amajwi, gutangaza by’agateganyo ibyayavuyemo byagombaga kuba kuri iki cyumweru, bishobora gukererwa.

    Hagati aho kandi Umuvugizi wa Guverinoma, Lambert Mende, yihanangirije itangazamakuru mpuzamahanga arisaba kudatangaza ibyavuye mu matora, kuko ngo aka kazi gafitwe na Komisiyo y’Amatora (CENI) gusa.

    Kuri uyu wa Gatatu ni nabwo Mende yatangaje ko umurongo wa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yumvikaniragaho muri iki gihugu ufunzwe ndetse uwari uyihagarariye i Kinshasa yambuwe ibyangombwa.

    Kwambura ibyangombwa Florence Morice ngo byatewe no kutubahiriza itegeko rigenga amatora ndetse n’amahame ngengamyitwarire agenga abanyamakuru b’abanyamahanga batara inkuru z’amatora.

    Ubuyobozi bwa RDC kandi bushinja RFI gukwiza umwuka mubi mu baturage bategereje ibizava mu matora by’agateganyo.

    Mende yagize ati “Ntabwo tuzemera ko radio ishyira peteroli mu kibatsi cy’umuriro mu gihe dutegereje ko ibyavuye mu matora by’agateganyo bitangazwa”.

    Mende yavuze ko RFI yatangazaga ibyavuye mu matora n’uko bihagaze kandi kubarura amajwi bitararangira. Yavuze ko Perezida wa Komisiyo y’Amatora ari we ufite uburenganzira bwo gutangaza ibyayavuyemo.

    Bamwe mu bakandida bahabwa amahirwe barimo Emmanuel Ramazani Shadary watanzwe na Perezida Joseph Kabila, Martin Fayulu na Felix Tshisekedi batavuga rumwe na leta.

  • Amerika n’u Bushinwa bigiye kuganira ku ihoshwa ry’intambara y’ubucuruzi

    Amerika n’u Bushinwa bigiye kuganira ku ihoshwa ry’intambara y’ubucuruzi

    Itsinda riturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu cyumweru gitaha rizerekeza i Beijing mu Bushinwa ahazabera ibiganiro bigamije guhosha intambara y’ubucuruzi imaze iminsi iri hagati y’ibi bihugu by’ibihangange ku Isi.

    Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe iki Cyumweru kitagendekeye neza Amerika, ahagaragaye ibihombo ku masoko atandukanye ahanini kubera ubwoba.

    Umwaka ushize waranzwe n’ibibazo mu bucuruzi hagati y’ibi bihugu, aho byombi byongereye imisoro y’ibicuruzwa bituruka hamwe bijya ahandi bifite agaciro k’asaga miliyari 300 z’amadolari.

    BBC ivuga ko iyi ariyo nama ya mbere igiye kuba kuva ibihugu byakwemeranya kutagira ibicuruzwa byongera kuzamurirwa imisoro mu gihe cy’iminsi 90.

    Tariki ya 1 Ukuboza nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Xi Jinping w’u Bushinwa bumvikanye ku kuba bahagaritse kongera imisoro; bari mu nama ya G20 yabereye muri Argentine.

    Urubuga rwa Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa ruvuga ko intego ya biriya biganiro biteganyijwe tariki ya 7-8 Mutarama 2019, ari ukurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ibyumvikanyweho n’abakuru b’ibihugu byombi.

    Itsinda ry’Abanyamerika rizaba riyoboye n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubucuruzi, Jeffrey Gerrish.

    Intambara y’ubucurizi hagati y’u Bushinwa na Amerika yatangiye nyuma y’uko Perezida Trump ashinje kiriya gihugu gushyira imbere inyungu zacyo gusa, bigatuma Abanyamerika baharenganira.

  • RIB mu minsi mikuru yakiriye ibirego 193, birimo iby’ abantu bane bishwe

    RIB mu minsi mikuru yakiriye ibirego 193, birimo iby’ abantu bane bishwe

    Abantu 147 bakurikiranyweho gukora ibyaha mu minsi mikuru. Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko mu cyumweru cy’ iminsi mikuru hagaragaye amoko 29 y’ ibyaha.

    Ibi byaha byabazwe kuva tariki 23 Ukuboza 2018 kugera mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Mutarama 2019.

    Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yabwiye Radiyo Rwanda ko abakorewe ibyaha ari 198.

    Yagize ati “Abo bantu 198 barega ko bakorewe ibyaha, ibyaha 58 ni ibyo gukubita no gukomeretsa usanga bifitanye isano n’ iminsi mikuru kubera kunywa no kwishima bigatuma bakora ibyaha”

    Mu bihindi byaha RIB yaregewe harimo ibiyobyabwenge. RIB yataye muri yombi abantu 28 bafashwe bikoreye ibiyobyabwenge mu turere twa Gicumbi, Burera, Nyagatare na Nyarugenge.

    Uretse ibi byaha kandi ngo hanagaragaye ibirego 16 byo gusambanya abana, umubare RIB ivuga ko uri hejuru mu cyumweru kimwe.

    Mbabazi ati “Ibyaha 16 mu cyumweru kimwe ubona ari ibyaha byinshi. Gusa icyatugaragariye ni uko muri abo bana nta wuri munsi y’ imyaka wasambanyijwemo. Ni abana bari hagati y’ imyaka 14 ariko bataruzuza imyaka 18. Mu bushakashatsi tugenda dukora usanga abantu bibeshya ko ari bakuru”

    RIB ivuga ko hari abantu bahishira icyaha cyo gusambanya abana kugira ngo umukobwa wabo adaseba, atazabura umugabo ariko ngo iyi ngeso yo guhishira ikwiye gucika.

    Ubwicanyi…

    RIB ivuga ko kuva tariki 23 Ukuboza 2018 kugera saa kumi n’ ebyiri z’ igitondo kuri uyu wa 2 Mutarama 2019 yakiriye ibirego bine by’ ubwicanyi.

    Ibi birego by’ ubwicanyi birimo icya Hakizimana Emmanuel bitaga Bienvenu wiciwe I Kanombe n’ abantu bagishakishwa, n’ umwana w’ umukobwa wiciwe mu Ruhango mu murenge wa Ntongwe ku wa Mbere nijoro. Uyu mwana w’ umukobwa yishwe mu minota mike atandukanye na nyina aherekeje mukuru we.

    RIB ivuga ko icyatumye uyu mwana w’ umukobwa yicwa kitaramenyekana abantu bane bamaze gutabwa muri yombi.

  • Perezida wa FIFA yagaragaje ko igikombe cy’Isi cya 2022 gishobora kwitabirwa n’ibihugu 48

    Perezida wa FIFA yagaragaje ko igikombe cy’Isi cya 2022 gishobora kwitabirwa n’ibihugu 48

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), yatangaje ko harimo gusesengurwa uko umubare w’amakipe azakina igikombe cy’Isi cya 2022, kizabera muri Qatar, yava kuri 32 akagera kuri 48.

    Mu kwezi gushize Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yatangaje ko amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye ashaka ko irushanwa ry’igikombe cy’Isi ryaguka ndetse umwanzuro ukazafatwa muri Werurwe ubwo hazaba tombola yo guhatanira kukijyamo.

    Kuri uyu wa Gatatu mu nama ya siporo, Infantino, yongeye kuvuga ko FIFA irimo kureba niba bishoboka ko ibihugu bituranye na Qatar, byakwakira imwe mu mikino kugira ngo ibone uko yongera amakipe azakina igikombe cy’Isi mu 2022.

    Mu 2017 nibwo FIFA yatoye umwanzuro wo kongera amakipe yitabira igikombe cy’Isi akava kuri 32 akagera kuri 48 guhera mu 2026, gusa izi mpinduka Infantino arashaka ko zitangirana na 2022.

    Yagize ati “Niba wumva ko ari ikintu cyiza kuba twagira amakipe 48 mu gikombe cy’Isi, kuki tutabigerageza mbere ho imyaka ine, niyo mpamvu turimo gusesengura niba bishoboka kuba twagira amakipe 48 mu 2022”.

    “Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar gikinwe n’amakipe 32, ariko nidushobora kuyongera akagera kuri 48 tugashimisha abatuye Isi, tugomba kubigerageza”.

    Infantino yavuze ibi nyuma y’uko atangaje ko bigoranye kuba Qatar yonyine yakwakira iri rushanwa.

    Gusa nabyo biragoranye ko Qatar yabona uwo bafatanya irushanwa kuko Arabie Saoudite, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Misiri, byatangije urugamba rwo kwitandukanya na yo mu bya dipolomasi n’ubucuruzi.

    Ibi bihugu biyishinja gushyigikira imitwe y’iterabwoba nubwo yo ibihakana.

    Ku ruhande rwa Qatar ivuga ko idashobora gufata umwanzuro wa nyuma ku kwagura irushanwa kugeza igihe izabonera byinshi ku nyingo yabyo izakorwa na FIFA, nk’uko Reuters yabyanditse.

  • RDC yafunze Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa inahagarika umunyamakuru wayo

    RDC yafunze Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa inahagarika umunyamakuru wayo

    Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuri uyu wa Gatatu yafunze umurongo Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yumvikaniragaho muri iki gihugu ndetse yambura ibyangombwa byo gukora uwari uyihagarariye i Kinshasa.

    Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Lambert Mende, yatangaje ko kwambura ibyangombwa Florence Morice, byatewe no kutubahiriza itegeko rigenga amatora ndetse n’amahame ngengamyitwarire agenga abanyamakuru b’abanyamahanga batara inkuru z’amatora.

    Ubuyobozi bwa RDC kandi bushinja RFI, gukwiza umwuka mubi mu baturage bategereje ibizava mu matora by’agateganyo.

    Mende yagize ati “Ntabwo tuzemera ko radio ishyira peteroli mu kibatsi cy’umuriro mu gihe dutegereje ko ibyavuye mu matora by’agateganyo bitangazwa”.

    RFI ifite abantu benshi bayumva muri RDC, ituwe n’ababarirwa muri miliyoni 80 bakoresha cyane Igifaransa.

    Mende yavuze ko RFI yatangazaga ibyavuye mu matora n’uko bihagaze kandi kubarura amajwi bitararangira. Yavuze ko Perezida wa Komisiyo y’amatora ari we ufite uburenganzira bwo gutangaza ibyavuye mu matora.

    Iyi radio yasohoye itangazo ivuga ko ishyigikiye umunyamakuru wayo kuko akora kinyamwuga ndetse ko ibyo itangaza byujuje amahame y’itangazamakuru. Gusa yasabye ubuyobozi guhindura icyemezo cyo kwambura umunyamakuru wayo ibyangombwa.

    RFI yatangaje ko ibiganiro byayo byafunzwe guhera kuwa Mbere nimugoroba.

  • Somalia yirukanye uwari uhagarariye Loni muri iki gihugu

    Somalia yirukanye uwari uhagarariye Loni muri iki gihugu

    Guverinoma ya Somalia yategetse uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu kuhava vuba, nyuma yo kumushinja kwivanga mu busugire bw’iki gihugu.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Somalia, kuri uyu wa Kabiri ryavuze ko Nicholas Haysom, watorewe guhagararira Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri iki gihugu muri Nzeri 2018, adakenewe kandi adashobora kuhakorera bityo agomba kuhava.

    Somalia ifashe iki cyemezo nyuma yaho Nicholas Haysom, ukomoka muri Afurika y’Epfo, arenze ku myitwarire igenga Umuryango w’Abibumbye muri Somalia.

    Tariki ya 30 Ukuboza 2018, Haysom yandikiye Minisitiri w’Umutekano muri Somalia, ashinja ingabo zifashwa na Loni muri iki gihugu guta muri yombi uwitwa Mukhtar Robow, mu buryo ngo bunyuranije n’amategeko, no kuba mu matariki atandukanye izi ngabo zaragiye zica abaturage.

    Mukhtar Robow watawe muri yombi, yari umuyoboke wa al Shabaab, gusa yari yarayivuyemo mu mwaka wa 2017.

    Mu kwezi gushize, Robow yagerageje kwiyamamaza kuyobora Intara ya Baidoa ariko akomwa mu nkokora na leta, ahita anatabwa muri yombi.

    Minisiteri y’Umutekano yavuze ko guta muri yombi Mukhtar Robow, byatewe n’uko yari yarakomeje kwinjiza abantu mu mutwe wa al Shabaab, no kuzana intwaro agamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

    Nyuma yo kumuta muri yombi, abamushyigikiye bashyamiranye n’ingabo za leta n’iza Ethiopia ziri muri iki gihugu, bamwe mu baturage bahasiga ubuzima nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bibitangaza.

    Mu rwandiko Haysom uhagarariye Loni yandikiye Minisitiri w’Umutekano, yamusabye gusobanura uko uyu muyobozi wo muri Al Shabaab yatawe muri yombi, anamusaba kuvuga uko harimo gukorwa iperereza kuri aba bantu bishwe mu gihe cy’imyigaragambyo.

    Muri uru rwandiko Haysom yanditse, yometseho urundi rwasinyweho n’ibihugu birimo ibyo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Budage n’u Bwongereza, bivuga nabyo ko byabaye bihagaritse amafaranga byahaga Polisi yo mu Burengerazuba bwa Somalia, kubera ngo imyitwarire itari myiza mu matora yahakozwe mu kwezi gushize muri Baidoa.

  • Ijambo rya Perezida Kagame risoza umwaka wa 2018

    Ijambo rya Perezida Kagame risoza umwaka wa 2018

    Mbanje kubasuhuza no kubifuriza Umwaka Mushya Muhire wa 2019. Hari byinshi byiza biri imbere, ariko kandi hari n’akazi tugomba gukora kugira ngo tugeze igihugu cyacu aho twifuza.

    Kandi turishimira ibyiza twagezeho muri uyu mwaka dusoje. U Rwanda rwatanze umusanzu warwo mu gusigasira ubumwe bwa Afurika. Ubukungu bwacu bukomeje gukura, ahanini bishingiye ku bumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda. Imiyoborere n’imibanire nabyo bikomeje gutera imbere.

    No mu bindi, nk’imikino, Abanyarwanda berekanye ubushobozi, bitwara neza ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gusiganwa ku magare. Kubera ubumwe twubatse n’ubumenyi bw’Abanyarwanda, Igihugu cyacu kirakomeye kandi gifite umutekano uhamye. Ni nako bizahora.

    Umubano wacu n’ibihugu by’Afurika umeze neza. Ariko haracyari ibibazo duterwa na bimwe mu bihugu duturanye. Bamwe mu baturanyi bacu bakomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nka FDLR, RNC n’abandi.

    Ibi bibangamira ibikorwa byiza ubundi bisanzwe biranga Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba n’umutekano w’aka karere muri rusange. Imyifatire ya kimwe muri ibyo bihugu ntidutangaza. Ahubwo dutangazwa n’icyo gihugu kindi aho ibimenyetso dufite, nabo bagomba kuba bafite, byerekana ko bafatanya ku mugaragaro, nubwo babihakana mu ruhame.

    Iki kibazo turakomeza kukiganira n’abaturanyi bacu mu rwego rw’mikoranire n’imibanire myiza y’ibihugu bya Afurika. Nkaba ngira ngo nsabe Abanyarwanda gukomeza gukora imirimo yabo, ntibarangare.

    Uyu mwaka watubereye mwiza kandi w’uburumbuke. Ariko muri ibyo byose, haracyari abafite intege nke bakeneye ubufasha bwacu. N’ubundi gufatanya no gutera inkunga abatishoboye, bisanzwe mu muco wacu.

    Njye n’umuryango wanjye tubifurije mwese n’imiryango yanyu Umwaka Mushya Muhire wa 2019.

    Mukomeze kwizihirwa bitarenze urugero, murinda ubuzima bwanyu n’ubw’abagenzi banyu.

    Imana ibahe umugisha.

  • Perezida Ali Bongo yagejeje ijambo ku baturage bwa mbere nyuma yo kuva mu bitaro

    Perezida Ali Bongo yagejeje ijambo ku baturage bwa mbere nyuma yo kuva mu bitaro

    Bwa mbere nyuma yo gusezererwa mu bitaro, Perezida wa Gabon, Ali Bongo yagejeje ijambo ritangiza umwaka ku baturage be, ababwira ko arimo kumererwa neza.

    Ni ku nshuro ya mbere ijwi rya Bongo ryongeye kumvikana nyuma yo kujyanwa mu bitaro by’i Riyadh muri Arabie Saoudite tariki 24 Ukwakira 2018, ubwo yagiraga ikibazo cy’udutsi two mu bwonko.

    Bongo yavuze ko amezi abiri ashize yanyuze mu bihe bigoye nk’uko bisanzwe mu buzima.

    Guhera mu mpera z’Ugushyingo, Bongo ari muri Maroc hanze y’ibitaro, aho akurikiranwa kugira ngo atore agatege.

    Ageza ijambo ku baturage, gufunga amaso byasaga n’ibiri kumugora, avuga gahoro kandi amaboko ye n’umutwe we binyeganyega gake gake.

    Yagize ati “Nkuko mubibona, meze neza kandi ndi kwitegura kubasanga vuba cyane.”

    Umuvugizi wa Perezida, Ike Ngouoni yavuze ko ijambo rya Bongo ari igihamya ko arimo koroherwa, nk’uko VOA yabitangaje.

    Mu gihe cy’amezi abiri amaze arwaye, ifoto imwe n’amashusho atagira ijwi bya Bongo nibyo byatangajwe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Ayo mashusho ntabwo yabashije kuvana mu rujijo abaturage ba Gabon, bashidikanyaga ku bushobozi Bongo yaba afite bwo gukomeza kuyobora igihugu.

    Abatavuga rumwe na Leta hamwe na Sosiyete Sivile bari batangiye gusaba Urukiko rurinda Itegeko Nshinga gutangaza ko Perezida atagishoboye kuyobora kugira ngo asimbuzwe.

    Icyakora, urukiko siko rwabigenje ahubwo ububasha bwa Perezida rwabuhaye by’agateganyo Minisitiri w’Intebe n’umwungirije.

  • Itorero TFAM ryifatanije n’abayoboke baryo mu masengesho asoza umwaka

    Itorero TFAM ryifatanije n’abayoboke baryo mu masengesho asoza umwaka

    Itorero TFAM(The Fellowship of Affirming  Ministries) ryifatanije n’abayoboke baryo mu masengesho asoza umwaka ndetse no gutangira umwaka mushya wa 2019, barushaho kwiyegereza Imana cyane.

    Muri aya masengesho yahuje abayoboke biri torero,yaranzwe no kugira  bibihe byiza byo gusenga,aho buri mu Kristo yashimiraga Imana kuba yaramurinze  amahoro mu bihe bitandukanye byaranze umwaka dusoje wa 2018, ndetse hakiyongeraho no kugirirwa ubuntu bwo guterana kwera mu masengesho awuherekeza  no guha ikaze umwaka mushya.

    Muri aya masengesho kandi hatangiwe ubutumwa bwatambukijwe n’abashumba batandukanye  biri torero ,bari barangajwe imbere na Bishop Joseph Tolton wari waturutse kumugabane wa Amerika urihagarariye.

    Ubutumwa bwatambukijwe ahanini bwari bugamije kurushaho gukomeza abayoboke biri torero no kubaremamo  icyizere cy’uko Imana ibakunda kandi ishobora byose,bityo ngo nibyaza bibaca intege ntibizabe intandaro yo kureka Imana no kuva mu gakiza kuko ari ho ibyiza byose biboneka.

    Bishop Joseph Tolton m’ubutumwa yatanze bwo gukomeza abayoboke no kubongerera ukwemera,yifashishije amagambo aboneka muri Bibiliya (Kubara igice cya 13 na 14)havuga inkuru y’Abayisirayeli boherejwe gutata igihugu cya Kanani ,nyamara bamwe muri bo bakagarukana inkuru y’incamugongo ,mugihe Yosuwa na Kalebu bo bazanye inkuru ihumuriza kandi kubwo kwizera Imana ikabaha gutura i Kanani yari yarabasezeranije.Aha akaba yarashimangiraga ko uko waba uri kose ,icyo uricyo cyose,naho waba uri hose Imana igukunda kandi igufitiye umugambi mwiza.

    Itorero TFAM ni itorero rimaze gushinga imizi mu bihugu byinshi bigize umugabane wa Afrika ndetse n’ahandi ku Isi ,rikaba ari itorero rigendera kumyemerere ya gi Kristo kandi riyoborwa n’Umwuka Wera,by’umwihariko rikaba rica ukubiri ni ihezwa iryo ariryo ryose rikorerwa abantu,aho rihamagarira buri muntu kumenya Imana no kuva mu bibi.

    Bishop Joseph Tolton Ubwo yatambutsaga ubutumwa bw’ihumure kubayoboke b’Itorero
    Pasitoro Uwiragiye J de Dieu wayoboye gahunda y’amasengesho
    Amasengesho yaranzwe no kuramya no guhimbaza
    Abaririmbyi b’Itorero

    Abashumba b’Itorero bose bifatamirije hamwe gushima Imana
    Bishop Joseph Tolton (ibumoso) ni umuvugabutumwa wamamaye hose ku Isi