Blog

  • Dore igihe cyiza cyo gutera akabariro ku babyemerewe

    Dore igihe cyiza cyo gutera akabariro ku babyemerewe

    Inyigo yakozwe n’ikigo cy’abongereza British Medical Journal ku bantu 2300 yerekanye ko amasaha meza yo gutera akabariro ari ayo mu rukerera nko mu ma saa kumi n’imwe. Inyigo yerekana ko abagabo benshi banezezwa no gutera akabariro mu rukerera mu gihe abagore bo babyifuza cyane ku mugoroba.

    Amakuru dukesha urubuga 7sur7.be, avuga ko inyigo yakozwe yerekanye ko abagabo aribo bafite ukuri kuko benshi mu babajijwe berekanye ko  mu rukerera  aribwo gutera akabariro binyura benshi.

    Bivugwa ko igituma abakora imibonano mpuzabitsina mu rukerera bayikora neza kuko  nta kiba kibahutaza mu gihe ku mugoroba bitamera neza kuko baba biriwe mu mirimo itandukanye umunsi wose, bityo imbaraga zikaba ari nkeya mu gihe mu rukerera ho baba bagifite intege, ibyo bigatuma igikorwa bakirangiza nta ngorane na nkeya.

  • Ubufatanye bw’abasirikare n’abasivile bufatwa nk’igisubizo mu kubungabunga amahoro

    Ubufatanye bw’abasirikare n’abasivile bufatwa nk’igisubizo mu kubungabunga amahoro

    Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, William Gelling yatangaje ko ari ingenzi ko abasirikare, abapolisi n’abasivile bafataniriza hamwe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kuko bituma haboneka amahoro n’umutekano.

    Ibi yabivuze ubwo yari mu muhango wo gusoza amahugurwa y’Ubufatanye bw’abasirikare n’abasivile mu kubungabunga amahoro yasojwe kuri uyu wa 20 Gicurasi 2016 mu Kigo kigisha amahoro cy’u Rwanda kiri mu karere ka Musanze.

    Aya mahugurwa yamaze ibyumweru 2 yari yitabiriwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivile bose hamwe 25 baturutse mu bihugu bigize Umutwe w’ingabo z’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ibyo bihugu byitabiriye ni Ibirwa bya Comoros, Kenya, Sudani, Uganda n’ Rwanda.

    Mu ijambo rye, Ambasaderi William Gelling yavuze ko Ubwongereza buzakomeza gutera inkunga amahugurwa mu bihugu byo mu karere bashyigikira ubufatanye bw’abasirikare n’abasivile mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

    Aya mahugurwa yasojwe n’Umuyobozi mukuru ushinzwe imibanire mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen (Rtd) Andrew Rwigamba. Yavuze ko amahugurwa azongerera ubushobozi ibihugu bigize umutwe w’Ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu karere.

    Yanabwiye abayitabiriye ko kugira ngo ubufatanye bw’abasirikare n’abasivile bugende neza mu kubungabunga amahoro bisaba indangagaciro ziri ku rwego rwo hejuru cyane cyane ikinyabupfura no gukora akazi kinyamwuga.

    Brig Gen (Rtd) Rwigamba yashimye Guverinoma y’Ubwongereza hamwe n’Ikigo cy’Ubwongereza gitanga inkunga mu bikorwa bigamije amahoro gikorera mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba (BPST-EA) ku bufatanye n’inkunga bakomeje gutera Ishuri ry’u Rwanda ryigisha amahoro (RPA).

    Umuyobozi mukuru wa RPA, Col Jill Rutaremara yavuze ko amahugurwa yaragamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi inzego z’umutekano zo mu bihugu byo mu karere mu bikorwa by’ubufatanye hagati y’abasirikare n’abasivile mu kubungabunga amahoro.

     

    Abitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’Ubufatanye bw’abasirikare n’abasivile mu kubungabunga amahoro

     

     

     

     

     

    Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda,William Gelling

     

  • Ikigo gihugura abafite ubumuga bwo kutabona cyasabye kwemerwa nk’ibindi by’imyuga

    Ikigo gihugura abafite ubumuga bwo kutabona cyasabye kwemerwa nk’ibindi by’imyuga

    Ikigo gihugura kikanigisha abafite ubumuga bwo kutabona″Masaka Rehabilitation Center of the Blind”, cyasabye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro(WDA) kugishyira ku rutonde rw’ibigo by’imyuga n’ubumenyingiro byemewe mu Rwanda, ndetse no kugifasha kwishyura abakozi hagamijwe kwagura ibyo gikora.

    Iki kigo gitanga amahugurwa n’amasomo mu kwandika no gusoma hakoreshejwe inyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona″Brailles”, kugenda nk’abandi bantu babona, guteka, kudoda, guhinga, korora n’ibindi birimo no gusubiza mu buzima busanzwe abafite ubumuga bwo kutabona.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bw’iki kigo ndetse n’Ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona(RUB) bugifite, bagaragaje ko kuva muri 2000 gitangiye imirimo yacyo neza kibeshejweho ahanini n’abaterankunga b’abanyamahanga.

    Dr. Patrick Suubi, Perezida wa RUB , yagize ati″Amafaranga dukoresha ava mu baterankunga bo hanze kenshi batabona.Rhenani Palatina niyo yadufashije gusana iki kigo, kandi amafaranga menshi y’ amatike y’abanyeshuri baza kwiga no gusubira iwabo n’ imishara y’abarimu, amenshi ava muri Suède na Denmark. Inkunga twabonye yo mu Rwanda n’iyatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere(RGB) ,uyu mwaka.”

    Yavuze bigira ingaruka z’uko hakirwa umubare muto w’abanyeshuri mu gihe baba bafite urutonde rw’abantu benshi bifuza kubagana cyane ko hari abahava bajya kuba umusemburo w’amajyambere binyuze mu gukora.

    Hari impungenge ko izo nkunga ziramutse zihagaritswe iki kigo gishobora gufunga imiryango.

    Dr. Patrick Suubi, yavuze ko basaba Leta inkunga kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro kikabashyirwa ku rwego rumwe n’ibindi bigo by’imyuga n’ubumenyingiro.

    Ati″Icyo twifuza nuko Leta yadutera inkunga ihoraho tukongera ibintu twigisha kuko abantu batabona bafite ubushobozi butandukanye. Hari abashaka gukora inkweto,amasabune n’ibindi kandi ibyo n’ibintu twakora tubonye ubushobozi.Tugize amahirwe twashyirwa ku rwego rumwe n’amashuri y’imyuga (VTC).”

    Umuyobozi wa Masaka Rehabilitation Center of the Blind,Mukeshimana Jean Marie Vianney na we yagize ati″Turifuza ko nibura WDA yadufasha kwishyura abakozi kuko byatuma imyuga mishya twazana twabona n’ abakozi bo kuyigisha. Nubwo dufite abaterankunga bafasha abantu bacye.”

    Iki kigo kivuga ko cyatangiye kuganira na WDA, ariko ko bitewe n’umwihariko wacyo kidakwiye gufatwa kimwe n’ibindi bigo by’imyuga n’ubumenyingiro.

    Abize muri iki kigo baragishima

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga muri iki kigo, yasanze abatabona bahugiye mu byo biga birimo, guteka, kwandika, kwahirira inka, guhinga, kuhira imyaka n’ibindi kandi bahamije ko bamaze kumenya byinshi ugereranyije nuko bahageze bameze.

    Mpagaritswenima Jean Paul wari mu murima ahinga, yavukanye ubumuga bwo kutabona, kuri ubu afite imyaka 17. Yageze kuri iki kigo aturutse iwabo mu Karere ka Rulindo.

    Yagize ati″Aha mpamaze hafi umwaka ariko maze kumenyera guhinga nta kibazo, mpfa kuba nambaye bote.Mvomerera imboga, ndigenza nkaba nakwijyanira amazi mu bwogero n’ibindi.”

    Musabyimana Patricie waharangije, yavuze ko yahavuye azi gusoma no kwandika, kuboha, kwigenza, guteka n’ibindi.

    Ati″Mfite imashini mu nzu yo kudoderamo (Atelier), natashye nzi kuboha imipira, ubu nsigaye mbasha kuba nakwitekera nkanigaburira, mbasha kwigenza kuko n’ubu naje nturutse I Gikondo aho mba nta we undandata.”

    Icyiciro cya mbere cy’amasomo atangirwa muri iki kigo kimara amezi atandatu, nyuma abanyeshuri bagasubira iwabo kwerekana ibyo bize, bitabujije ko nyuma bagaruka bagakomeza amasomo kuko hari n’abahamara umwaka.

    Abanyeshuri bahabwa amasomo ajyanye n’icyiciro barimo. Hari ababa barageze mu ishuri bagacikiriza amasomo nyuma yo guhuma bigishwa brailles mbere na mbere, n’abatarize bahita batangira kwigishwa imyuga.

    Kuva muri 2000, muri iki kigo hamaze guca abagera kuri 576.

    Muri rusange imbogamizi iki kigo gifite zirimo,ibikoresho byo kwigishirizaho bidahagije, kutagira imyuga yose n’ibindi nk’uko ubuyobozi bwacyo bwabisobanuye.

    Nubwo afite ubumuga bwo kutabona azi guhinga

    Avuye kwahirira inka nubwo atabona

    Bari mu mikino ngororamubiri

    Kuba batabona ntibibabuza guhinga andi neza

    Aba barahata ibirayi

    Bari kubagara imboga nubwo batabona

    Bigishwa no gufura batabona

    Mukeshimana Patricie umwe mu baharangije uvuga ko azi gusoma no kwandika

    Imwe mu nyubako y’ikigo

  • Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi yitabiriye umuhango wo kwimika Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Dioseze ya Nyundo, kuri uyu wa 21 Gicurasi 2016.

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi yitabiriye umuhango wo kwimika Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Dioseze ya Nyundo, kuri uyu wa 21 Gicurasi 2016.

    Kuri uyu wagatandatu taliki y 21 Gicurasi, 2016 Misa yatangiye i saa yine yitabiriwe n’imgaba y’abakirisitu Gatolika.

    Intumwa ya Papa Fancis mu Rwanda yasomeye mu ruhame ibaruwa n’ubutumwa bwe[Papa] bwemeza ko Musenyeri Mvumvaneza yahawe imirimo amwibutsa inshingano ze nk’umushumba w’abihayimana n’abakirisitu, asabwa kubitaho no gusohoza inshingano ze.

    Papa Francis kandi yashimiye Musenyeri Habiyambere wari umaze imyaka 19 ayoboye Dioseze ya Nyundo mu bwitange yakoranye umurimo yari ashinzwe yemeza ko yawutunganije uko byasabwaga.

    Yavuze ko ajya kumutora atahubutse, kandi ko yizeye ko azarebera ku rugero rwiza rwa Musenyeri Habiyambere.

    Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka bitabiriye uyu muhango

    Musenyeri Mwumvaneza Anaclet(Hagati) yimitswe ku mugaragaro

  • Ishyaka Green Party ririfuza ko Donald Trump yategeka USA

    Ishyaka Green Party ririfuza ko Donald Trump yategeka USA

    Umukuru w’ishyaka riharanira ibidukikije na demokarasi Democratic Green Party of Rwanda aravuga ko yifuza ko umukandida w’umurepublicain Donald Trump yatorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko byatuma abasha guhashya abanyagitugu cyane cyane abo muri Afurika.

    Mu gihe amahanga yose akomeje kwibaza uzategeka Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati y’ umudemocrate Hillary Clinton n’ umurepubulican Donald Trump, Perezida wa Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza we yemeza ko Abanyamerika baramutse batoye Trump bishobora kuzagira impinduka ikomeye kuri politiki y’ Isi.

    JPEG - 51.5 kb
    Donald Trump ngo natorwa azahita akuraho Robert Mugabe na Museveni

    Akoresheje urubuga rwe nkoranyambaga rwa Facebook, Dr F Habineza yagize ati:” Donald Trump rwose ni umugabo, yavuze ibintu bizima cyane kandi turabishyigikiye, ahubwo na Union European ( EU) hamwe na Nation Unis ( UN) bagombye kunga muri icyo gitekerezo, ibyo nibyo byazana amahoro arambye muri Africa ndetse no ku isi yose. Kandi byafasha gukemura ikibazo cy’ ingutu cy’ impunzi zihora zijya ku mugabane w’Iburayi n’ ahandi ku ‘Isi zibaza ko zigiye kubaho neza”.

    JPEG - 26.7 kb
    Dr Franck Habineza ashyigikiye ko Donald Trump ayobora Amerika

    Donald Trump mu kwiyamamaza kwe avuga ko aramutse atowe yahita akuraho Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe na Museveni wa Uganda. Ese aba ni bonyine b’abanyagitugu ku isi yose cyangwa ni ugushaka kubonerana umugabane wa Afurika wagizwe insina ngufi n’abazungu?

    Ni ugutega amaso amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka ko hari icyo yamugezaho dore ko n’uwo bahanganye Madame Hillary Clinton w’umudemocrate atamworoheye

  • Bamwe mu baperezida bavugwaho kuba barishe abantu benshi muri Afurika

    Bamwe mu baperezida bavugwaho kuba barishe abantu benshi muri Afurika

    Gufata ibyemezo byihanukiriye, ubugome, gushora intambara ni zimwe mu ngeso zagiye ziranga imiyoborere mibi y’ aba baperezida.

    Byumvikane ko ingaruka z’ iyo myitwarire igayitse yagiye ituma ibihugu bayoboraga ndetse nibyo bari baturanye birangwamo umutekano mucye ubwicanyi ndengakamere, impinduramatwara zitagira intego ndetse n’ intambara z’ abaturage zihoraho.

    Aba ni bamwe mu bategetsi bo ku mugabane wa Afrika baranzwe no kumena amaraso y’abaturage benshi

    1.Haile Mengistu Mariam


    Yishe abantu basaga miliyoni 1 na 500, yategetse Ethiopia hagati ya 1974 na 1991 yageze ku butegetsi yishe Haile Selassie ndetse amennye n’ amaraso menshi y’ inzirakarengane.

    Kugira ngo atere abamurwanya ubwoba, umunsi umwe Mengistu mu ruhame rw’ abantu yafashe amacupa atatu yuzuye amaraso ayajugunya hasi nk’ ikimenyetso cya rukarabankaba.

    Nyuma y’ igihe gito akimara kwicisha Umwami w’ Abami Haile Selassie , Haile Mengistu Mariam yahise yahuka muri opozisiyo yari ifite amatwara ya gikominisiti maze arabatsemba anashyiraho uburyo bwo gufata abo yishe maherere akabasubiza imiryango yabo kugira ngo izinukwe.

    Mengistu azwiho kandi gutegeka ingabo ze gusaka abo bishe kugira ngo babakuremo amabanga yose ndetse n’ imitungo.

    2.Yakubu Gowon

    Yishe abaturage bagera kuri Miliyoni 1 ndetse n’ abasirikare ibihumbi 100 mu gihe u Burasirazuba bwa Nigeria bwayoborwaga na Ojukwu burwana n’ igice gisigaye cyategekwaga na Yakubu.

    3.Iddi Amin

    Uyu munyagitugu yahanganye na Tanzania mu gihe yaborwaga na Mwalimu Julius Nyerere ariko azagutsindwa, niwe Perezida wa 3 wa Uganda akaba yarahitanye abantu ibihumbi 300, yategetse iki gihugu hagati ya 1972 na 1979.

    4.Gen. Sani Abacha

    Uyu mujenerari yisasiye abantu basaga ibihumbi 200 ubwo yari umugaba mukuru w’ ingabo muri Nigeria ubwo yahirikaga ubutegetsi bw’ abasivile mu mwaka w’ i 1993.

    Muri uwo mwaka , nibwo Germany Transparency yasohoye icyegerano cyashyiraga mu majwi Nigeria nk’ igihugu cya mbere kirangwamo ruswa kurusha ibindi muri Afurika.

    5.Jean Bedel Bokassa

    Yiyise umwami w’ abami muri Centrafrika, yishe abasaga ibihumbi 100 ubwo abaturage bari batangiye kurambirwa ingoma ye y’ igitugu.Uyu Bokassa yagiye avugwaho kunywa amaraso y’ abantu ndetse no kurya imitima y’ abana bato batarengeje amezi 6

    6.Charles Taylors

    Yahoze ari Perezida wa Liberia yishe abantu basaga ibihumbi 100, yahamwe n’ ibyaha binyuranye birimo ubwicanyi n’ intambara, gukoresha abana mu gisirikare hagati ya 1999 na 2003 kugeza magingo ICC yaramukatiye igifungo cy’imyaka mirongo itanu.

    7.Hissene Habré

    Benshi bemeza ko uyu mugabo wategetse Tchad yishe abasaga ibihumbi 100 ubwo yajyaga ku butegetsi muri 1981 muri uwo mwaka yanesheje ingabo za Khadaffi zari zaje gufasha Goukuni Wedeye yari yahiritse.
    Hissene ufungiye muri Senegal aregwa kwica abaturage bo mu bwoko bwa Hajerai na Zaghawa, Idriss Deby akomokamo.

    8.Macius N’ guema

    Yicishije abaturage bari hagati y’ ibihumbi 50 na 70, amteka agaragaza ko Macius N’ guema yari umwana w’ umupfumu wabaye na Perezida wa mbere wa Guinea Equatorial.

    Ubuhubutsi bwa Macius Nguema bwatumye kimwe cya gatatu cy’ abaturage bahunga igihugu, icyo gihe kandi yari yategetse ko bica abaturage b’ abatunzi bakanamburwa imitungo yabo mu maguru mashya.

    Kuri iyo ngoma y’ igitugu igihugu cya Guinea, nticyigeze gitera imbere n’a gato ndetse n’ ikigega cya Leta cyari mu maboko ya perezida n’ ibyegera bye.
    Hashize igihe, Macius yaje gukatirwa igihano cy’ urupfu na mubyara we Theodor Obiag N’ guema uri ku butegetsi uyu umunsi.

  • Amafoto: Kigali convention center umuturirwa urihafi kuzura mumujy wa kigali(Ninjoro)

    Amafoto: Kigali convention center umuturirwa urihafi kuzura mumujy wa kigali(Ninjoro)

    Uko bwira bugacya ni ko isura y’Umujyi wa Kigali igenda ihinduka, aho mu bice bitandukanye usanga hazamuka imiturirwa ituma uyu Mujyi ugenda urushaho kuba mwiza mu myubakire.

    kigali1
    Uru ni urukomatanyo rw’amafoto ya Kigali Convention Center mu masaha y’ijoro, uku ni ko amabara aba asimburana.

    Kigali Convention Center ni imwe mu nyubako igezweho, itaruzura ariko iri hafi kuzura, iri kubakwa vuba vuba mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

    kigali3

    Kigali Convention Center ni inyubako iteye ukwayo, ikaba ari yo izakira inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika izabera i Kigali mu minsi mike iri imbere.

     

    kigali4

    Abagenda mu Mujyi wa Kigali ninjoro, cyane cyane abanyura mu muhanda Nyabugogo-Kimihonko cyangwa Town- Kimironko bajya babona uburyo iyi nyubako ihinduranya amatara mu buryo budasanzwe.

    kigali5

    Iyo uyitegereje ubona ukuntu amatara agenda ahinduka, ku buryo muri iyi minsi amafoto y’iyi nyubako usanga acicikana ku mbuga nkoranyambaga.

    kigali6

    Kigali conevention center Ni inyubako iherereye hafi cyane y’Icyicaro cya Minisiteri y’Ubutabera, hamwe n’amasangano y’imihanda ya KBC.

    kigali7

    Nta byinshi biratangazwa ku bushobozi bw’iyi nyubako ndetse no muri iyi nyubako imbere abantu basanzwe ntibaremererwa kuhagera usibye abafite aho bahuriye n’iyubakwa ryayo.

    kigali8

    Gusa ni inyubako iteye ukwayo mu Rwanda kuko imeze nk’inzu y’inyarwanda, igasa nanone n’indi nyubako yo mu mahanga.

    kigallil2

     

  • Madame Jeannette Kagame yahawe igihembo cyo kwita kubafite intege nke

    Madame Jeannette Kagame yahawe igihembo cyo kwita kubafite intege nke

    Team Heart, umuryango waraye uhaye igihembo Madame Jeannette Kagame cyo kwita no gushyira ingufu mu gufasha ubuzima bw’abafite intege nke barimo abana n’abagore ndetse no guharanira ko n’abafite intege nke mu Rwanda bagerwaho n’ubuvuzi bw’indwara y’umutima.

    Ibirori byo gutanga iki gihembo byabereye muri Kaminuza ya Massachusetts Alumni Club iherereye mu Mujyi wa Boston muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Muri ibi birori kandi niho hatangirijwe igikorwa cyo gukusanya inkunga igamije gutangiza ikigo mu Rwanda, cyizafasha abatishoboye kuvurwa indwara y’umutima.

    JPEG - 52.9 kb
    Madame Jeannette Kagame ashyikirizwa igihembo

    Umuyobozi w’ikigo Team Heart, David Wilson yavuze ko iki kigo kigiye kubakwa mu Rwanda kizagabanya umubare munini w’abarwayi bakeneraga kuba babagwa umutima kubera kubura ubuvuzi bw’ibanze.

    Uyu muyobozi avuga ko mu Rwanda hari abantu bakenera ubu buvuzi, bityo iki kigo kikabafasha kandi gihe icyizere aba barwayi.

    Wilson yagize “Twishimiye ko Jeannette Kagame ari bubane na twe, turizera ko muri ibi birori biri bufashe ko tugera ku nzozi zacu twiyemeje.”

    Uyu muryango umaze imyaka icyenda ukorana n’inzobere mu buvuzi n’abakorerabushake, aho baza mu Rwanda bagatanga ubuvuzi burimo gusuzuma, kuvura abafite ibibazo byo kubagwa no gutanga ubumenyi ku baganga bakora muri iki gice cy’ubuzima.

  • Igihangage kw’isi muri ruhago Lionel Messi ku rutonde rw’abakinnyi 5 batize menshi naho Maradona we ngo ntiyigeze akandagiye mu ishuri.

    Igihangage kw’isi muri ruhago Lionel Messi ku rutonde rw’abakinnyi 5 batize menshi naho Maradona we ngo ntiyigeze akandagiye mu ishuri.

    Abantu benshi kuri iy’isi bakunze kwibaza amashuri ibihangage muri ruhago(umupira w’amaguru) byaba byarize, umunyamakuru wa Imenanews.com yabakoreye urutonde rw’uko ibyo bihangage bikurikirana mukwesa agahigo ko kutiga amashuri menshi(urutonde)

    Dore uko bakurikirana

    1. Diego Armando Maradona

    Ku mwanya wa mbere hazaho umusaza wabiciye bigacika Diego Armando Maradona. ,uyu musaza w’imyaka 55 wakinnye ruhago ku rwego rwo hejuru agatwara ibikombe ntiyigeze akandagira mu ishuri n’umunsi wa rimwe kubera ko iwabo nta bushobozi bari bafite bwo kumwishyurira. Avukana n’abana batandatu hiyongereyho abandi 4 uyu muryango wareraga.

    2. Arturo Erasmo Vidal Pardo

    Ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi badafite ubumenyi bwo mu ishuri buhagije haza umunya chili Arturo Erasmo Vidal Pardo
    uyu musore w’imyaka 28 we ni agahebuzo kuko n’amashuri abanza ntiyayarangije kuko yize amashuri 3 gusa abanza,ahita ahitamo kwikinira ruhago ibyo kwiga abivamo.

    3.Lionel Andres Messi

    Ku mwanya wa Gatatu haza kizigenza w’ikipe ya F.c Barcelona Lionel Andres Messi
    umunyarijantini ku myaka ye 28 we yize amashuri abanza gusa ariko ntiyarangiza umwaka wanyuma w’amashuri abanza kubera uburyo hari amakipe yashakaga kumujyana kumukinisha bituma bamuvana mu ishuri atarangije ajya muri ruhago

    4. David Luiz Moreira Marinho

    Ku mwanya wa kane mu basore batajijutse cyane mu bijyane n’amashuri haza umusore David Luiz Moreira Marinho
    ukinira ikipe ya PSG uyu musore w’imyaka 29 nawe nta mashuri afite ahagije kuko yize amashuri abanza gusa ahita yigira mu kinamba iwabo mu cyaro koza imodoka ariko akajya ahava ajya gukora imyitozo yo gukina.

    5. Ramires Santos Do Nascimento

    Ku mwanya wa gatanu mu bakinnyi bafite ubumenyi buke mu bijyanye n’amashuri haza umusore Ramires Santos Do Nascimento.

    umunyabrezil w’imyaka 29 wahoze mu ikipe ya Chelsea ubu akaba ari mu Bushinwa mu ikipe ya Jiangsu Suning yize amashuri abanza n’ishuri rimwe ry’ayisumbuye gusa ubundi ahita yigira kuba umuyede mu mugi wa Fluminense akaba ariho yabonewe n’umutoza Luiz Felipe Scolari.

    Aba bakinnyi tuvuze sibo bonyine batize bihagije kuko abakinnyi benshi ku kigereranyo cya 67.4% batize byibura amashuri abanza n’ayisumbuye ahubwo nuko aribo twabonye bafite umwihariko udasanzwe hakiyongeraho ko kandi kuri ubu amafaranga buri umwe ahembwa akubye inshuro nyinshi amafaranga abantu bize bahembwa bitewe n’ibyiciro bagenda babarizwamo.

    ubushakashatsi bw’ikinyamakuru Daily Monitor bwerekanye ko umukinnyi Juan Mata umushahara we w’icyumweru wahemba abaganga bo mu bitaro bikuru by’i Manchester bose ukwezi kumwe,bikaba bishatse kuvuga ko umupira w’amaguru ubwawo ari isi y’amafaranga.

  • Nigeriya: umwali atabawe ubugira kabiri

    Nigeriya: umwali atabawe ubugira kabiri

    95EDE18E-5F41-4BA2-849E-80AFCD7118F9_cx0_cy15_cw0_w250_r1_s_r1

    Igisirikare cy’igihugu cya Nigeriya cyatangaje ko umunyeshuri  w’umukobwa ubugira kabiri, yashimuswe  n’abarwanyi bo muri Boko Haram, hari hashize igihe  kirenga imyaka ibiri mu gitero kw’ishuri ryo mu kigo cya Chibok, yatabawe.

    Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria, Koloneli Sani Usman, avuga kugiti cye  ni Serah Luka. Atangaza ko aturuka mu gace  ka Madagali, muri Reta ya Adamawa.bashimuswe , bagirwa imbohe kuva mu mwaka wa 2014.

    Ku munsi wa kabiri, umukobwa wa mbere, Amina Ali, yatowe afite uruhinja rw’amezi ane mw’ishyamba rya Sambisa, muri Reta ya Borno. Muri iki gihe ariko arabazwa ibibazo n’abategetsi b’igisirikare cya Nigeriya.

    Amina Ali, na nyina we babonanye na perezida wa Nigeriya, Muhammadu Buhari, ku musi wa kane, mu ngoro yiwe mu gace  ka Abuja, aho yatangaje ko Reta irimo  ikora ibishoboka byose, kugira itabare abakobwa bakiri mu mumaboko y’umutwe, Boko Haram.

    Perezida Buhari, avuga ko itabarwa rya Amina Ali, ritanga ikizere.