Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi yitabiriye umuhango wo kwimika Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Dioseze ya Nyundo, kuri uyu wa 21 Gicurasi 2016.

Kuri uyu wagatandatu taliki y 21 Gicurasi, 2016 Misa yatangiye i saa yine yitabiriwe n’imgaba y’abakirisitu Gatolika.

Intumwa ya Papa Fancis mu Rwanda yasomeye mu ruhame ibaruwa n’ubutumwa bwe[Papa] bwemeza ko Musenyeri Mvumvaneza yahawe imirimo amwibutsa inshingano ze nk’umushumba w’abihayimana n’abakirisitu, asabwa kubitaho no gusohoza inshingano ze.

Papa Francis kandi yashimiye Musenyeri Habiyambere wari umaze imyaka 19 ayoboye Dioseze ya Nyundo mu bwitange yakoranye umurimo yari ashinzwe yemeza ko yawutunganije uko byasabwaga.

Yavuze ko ajya kumutora atahubutse, kandi ko yizeye ko azarebera ku rugero rwiza rwa Musenyeri Habiyambere.

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka bitabiriye uyu muhango

Musenyeri Mwumvaneza Anaclet(Hagati) yimitswe ku mugaragaro

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *