Blog

  • Niba ushaka gutera akabariro byihuse dore uburyo wakwifashisha

    Niba ushaka gutera akabariro byihuse dore uburyo wakwifashisha

    Gutera akabariro akenshi ni igikorwa kiba abashakanye bagiye kuryama cyangwa se bakangutse mu gitondo,dore ko umugabo wese mu masaha y’igitondo aba yumva ashaka imibonano mpuzabitsina kurusha umugore maze agahita amukangura niyo yaba agisinziriye.

    Gutera akabariro kandi ni nacyo kintu abashakanye baha agaciro mu gitondo kurenza izindi gahunda zose ziba zigomba gukorwa mu gitondo.

    Uburyo bwiza rero kandi bwakagombye gukoresha mu gitondo ni ubu bukurikira:

    1.Iyo mwembi mukangutse kandi mugifite amavunane nta mpamvu yo kwivunisha cyangwa kwihwanyagura ngo mukoreshe imbaraga nyinshi ahubwo murapfumbatana bisanzwe nk’abantu biryamiye maze umugabo agakora ikigomba gukorwa kandi birangira neza nta mvune.

    2.Guturuka inyuma,umugore yaba aryamye yubitse inda cyangwa apfukamye ku buriri ni uburyo abagabo bakunda cyane ariko bikaba akarusho iyo ari mu gitondo,abashakanye bagifite agashyuhe ko mu buriri.

    3.Ubundi buryo bukoreshwa mu gitondo n’uburyo bwo kuzamura amaguru ku mugore akayashyira ku bitugu by’umugabo maze umugabo nawe akajya mu maguru neza y’umugore.

    4.Umugore iyo aryamye agaramye umugore akamujya hejuru nabyo ngo ni uburyo bubanguka kandi bworohera abashakanye n’ubwo bamwe bavuga ko ari uburyo bushaje ariko mu mibonano mpuzabitsina nta buryo bushaje bubaho ahubwo abantu bagenda bavumbura ubundi buryo bakurikije bakurikije ibibaryohera.

    5. Guterera akabariro mu bwiyuhagiriro nabyo ntako bisa kuko abantu iyo barebana batambaye cyane cyane ku bagabo iyo bareba ubwambure bw’abagore babo,bibakururira ubushake bwo gukora imibonano.

    Ni byiza rero ko umugore n’umugabo bajyana mu bwiyuhagiriro mu gitondo nk’iyo mwese muri bujye ku kazi ntihakagire uwijyana kwiyuhagira asize mugenzi we kuko ngo ubu buryo bwo guterera yo akabariro ngo burashimisha cyane.

  • Menya indwara zivurwa nogusomana n’impamvu warukwiye kubikora kenshi gashoboka

    Menya indwara zivurwa nogusomana n’impamvu warukwiye kubikora kenshi gashoboka

    Gusomana ni kimwe mu bikorwa biranga abakundana ndetse bikaba binafabafasha kubaka urukundo rwabo gusa hari inyungu nyinshi ziva muri iki gikorwa nkuko Arizona state university ibitangaza.

    Niba utajya usomana n’umukunzi wawe rero aha, hari impamvu 4 zagaragajwe n’abashakashatsi zikwiye gutuma uzajya usomana n’umukunzi wawe ndetse ukanabikora kenshi.

    Nubwo kandi abantu bafata ugusomana mu buryo butandukanye, bamwe bagasomana bitabari ku mutima, abandi bagasomana kubera kumva basomana gusa, ariko igikorwa cyo gusomana kigomba gukoranwa ubushake n’ubwumvumve buhagije kugira ngo kigirire akamaro umubiri wa muntu. Dore impamvu 4 zerekana ibyiza byo gusomana.

    Nkuko byanditswe mu gitabo kitwa “1001 petites choses que vous ignoriez sur la sexualité” cyanditswe na Alain Gaudey ngo igikorwa cyo gusomana iyo gikozwe neza gishobora gutwika Karoli (Calories) nyinshi zashoboraga kuba zatwikwa n’igikorwa cy’imyitozo ngororamubiri ihagije.
    Ubushakashtasi bwerekana ko iyo abantu bari mu gikorwa cyo gusomana buri munota batakaza byibuze Kalori zigera kuri 2 kugera kuri 3, zikaba zingana n’izo umuntu ashobora gutakaza yirutse metero 500.

    Indi mpamvu igaragaza ibyiza byo gusomana ngo ni uko iyo abantu bari gusomana, iki gikorwa gikoresha udutsi duto turenga 12 two ku minwa n’utundi turenga 19 two ku rurimi.
    Iyi mitsi rero ngo ikaba iba ikeneye kunyeganyezwa ikaba kandi ifashwa n’iki gikorwa mu gukomeza akazi kayo ko gufasha umunwa n’ururimi ubwumve bw’ibiyigezeho nko kuryoherwa mu gihe umuntu ari gufata amafunguro.

    Biturutse mu mitekerereze n’imikorere y’ubwonko bw’abari gusomana. Ibi ngo bituma umuntu agabanya stress n’umunaniro ndetse ubwonko bugasubira gutekereza neza mu mutuzo.

    Iyo abantu bari gusomana kandi ngo hari horumone (Hormones) za “Ocytocynes » zinjira mu wo muri gukorana icyo gikorwa bikongera ubwizerane no kwiyumvanamo.
    Mbese ngo igikorwa cyo gusomana cyongera ikizere hagati y’abashakanye cyangwa abakundana ndetse bikanatuma murushaho kwegerana.

    1.Bigabanya amavunane

    Ese ujya uva ku kazi cyangwa ahandi hantu ukaza ufite amavunane ?niba ari byo,rero ufite kuzajya usomana cyane n’umukunzi wawe,gusomana bigabanya amavunane ku muntu. Nkuko byatangajwe n’abashakashatsi bo muri Arizona State University,abantu 52 batigeze begerana n’abakunzi babo cyane byibura nk’ibyumweru 6 badasomana bahora bafite amavunane buri munsi.

    2.Byoza ishinya

    Niba ukunda amenyo yawe kandi ukaba ushaka kugabanya amahirwe yo kurwara kw’amenyo,ufite kuzanjya usomana n’umukunzi wawe,gusomana bituma amazi yo mukanwa akora akazi kayo neza aho agufasha koza mu kanwa,Nkuko Academy of General Dentistry yabitangaje,ngo iyo usomanye,amacandwe atembera agufasha koza imyanda cyangwa za microbe ziri mu menyo.

    3.Bifasha kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso mu mubiri

    Niba wumva amaraso yawe ari kwiruka cyane mu mubiri,mu rwego rwo kugabanya uwo muvuduko egera umukunzi wawe maze musomane umuvuduko uragenda ugabanuka buhoro buhoro.

    4.Bigabanya umubyibuho ukabije

    Niba wifuza kuyaza ibinure biri mu mubiri wawe bigutera umubyibuho ukabije,ugomba kuzajya usomana n’umukunzi wawe kenshi,nkuko ubushakashatsi bubyerekana,uyaza hagati y’ibinure 2 kugeza kuri 5 buri munota umaze usomana,bityo ngo niba usomanye byibura iminota 30,ushobora kuyaza ibinure bigera ku 150.

  • Ibintu 5 utagomba gukora nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe

    Ibintu 5 utagomba gukora nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe

    Gutandukana bishobora kuba byiza cyangwa bibi bitewe n’impamvu yatumye mutandukana. Abantu babiri bafite imibanire myiza bemerenyijeho mbere yo gukundana bashobora gutandukana igihe babona ibyo bari bateze kubona cyangwa kugeraho ataribyo bari kubona.
    .
    Ariko rero buri gihe ntabwo abantu batandukana babyemeranyijeho iyo batandukanye nabi umwe ashobora guhungabana cyangwa bombi bagahungabana.
    Iki gihe ntabwo biba byoroshye gutandukana nuwo wakundaga gusa niba waratandukanye n’umukunzi wawe hari inama ugirwa:

    1.Ntukirenganye ngo wumve ko ari wowe munyamakosa

    Aha niho ihungabana ritangirira ku bantu benshi nyuma gutandukana nabi n’umukunzi wawe. Aho kugira ngo bigire ku mubano mwiza bagiranye, bagenda bicuza uburyo batandukanye. Ibi ntabwo aribyo, nubwo waba warakoze ikintu gikomeye cyane bigatuma utandutandukana n’umukunzi wawe kwigaya ntacyo bizahindura kubyabaye.

    Ikintu ushobora gukora ni ukwigira ku makosa yawe igihe cyagera ukongera gukunda ukirinda kuba wakongera kuyasubiramo bikagufasha kubana neza n’umukunzi wawe mushya. Nutabikora gutyo uzaheranwa n’agahinda umere nk’imfungwa mu bitekerezo byawe mu gihe uwo mwatandukanye yishimye kandi yatangiye ubuzima bushya.

    2.Ntukajye ahantu uri wenyine

    Ni ibintu bisanzwe ko umuntu watandukanye nabi n’umukunzi we amara igihe kinini ari wenyine kubera umubabaro n’agahinda aho kugira ngo ave mu kababaro no kwikuramo ibyamukomerekeje umutima ubundi ubuzima buakomeza.

    Agahinda ntikazigera na rimwe kagira icyo gahindura ku byabaye ahubwo bizarushaho kuba bibi. Kuba wenyine no kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi kubera ko watandukanye n’umukunzi wawe nta cyiza bizakuzanira ahubwo bizakujyana kure y’ibyishimo.

    Nyuma yo gutandukana nabi nuwo wakundaga ikizagufasha ni ukuba hamwe n’abantu benshi, inshuti zawe, umuryango no gusohokera kure yaho utuye ubonye ayo mahirwe nukora ibyo uzagenda wibagirwa buhoro buhoro ibyakubabaje umutima. Kenshi uzumva ushaka kuba uri wenyine ariko uzabirwanye cyane ubundi urebe ukuntu wibagirwa ibyo waciyemo bikagukomeretsa umutima.
    .
    3.Kwirinda gukururana nuwo mwatandukanye

    Hari impamvu yatumye utandukana nuwo mwakundanaga kuko utari ukimufitiye umumaro nka mbere. Uko byaba byaragenze kose nta mpamvu yo gusubira kumutakambira ngo musubirane kuko niyo yabyemera ntazagufata nkuko yagufataga mbere ntazakubaha nkuko bikwiye.

    Nta mpamvu rero yo kugira ngo umuntu agusuzugure nubwo wakumva hari icyo wakoze mugatandukana iyo aba akigukeneye ntiyari gutuma mutandukana. Kuba uri wenyine warigeze kugira umukunzi birababaza kandi biragora ariko biruta kuba waba uri kumwe n’umuntu utaguha agaciro. Tangira ubuzima bushya uzongera ubone urundi rukundo rushobora no kuba rwiza kuruta urwa mbere.

    4.Wikwihutira guhita ushaka undi mukunzi

    Byagaragajwe ko kwihutira guhita ukunda ntabwo biba byiza. Biterwa nuko umuntu aba yihutiye guhita akunda ataragenzura neza uwo bagiye gukundana.

    Nkuko igitangazamakuru elcrema kibivuga ikintu kibi cyo gutandukana nabi n’umukunzi nuko wumva buri gihe uri wenyine, ibyo bituma wihutira kwakira uje agusanga wese cyane cyane iyo yakubaye hafi kurusha abandi mu gihe cy’akababaro.

    Gusa ukwiriye kwirinda guhita usubira mu rukundo kuko muri wowe uba utarakira ibyakubayeho no mu mutwe utarahategura kwakira undi mukunzi. Ukeneye igihe cyo gusubiza ibitekerezo ku murongo kugira ngo wongere wihe intego ugenderaho mu rukundo no kuba wahitamo neza igihe wumva ari ngombwa kongera kugira umukunzi. Si byiza kwirukira kongera gukunda ahubwo ihe igihe ubanze utuze ubone kongera gushaka umukunzi.

    5.Wihita ufata icyemezo cyo kutazongera gukunda ukundi

    Niba urukundo wari urimo bitaragenze neza nkuko wabyifuzaga ntibivuize ko ariko bizagenda niwongera gukunda. Umenye ko umuntu wese ubona urukundo rw’ukuri ashobora kuba yarabanje guhitamo nabi inshuro imwe cyangwa ebyiri. Ni kimwe mu bitugize nk’abantu.

    Buri wese agiye ahita areka gukunda kuko ku nshuro ya mbere byagenze nabi nta bantu bishimye kubera urukundo baba bariho uyu munsi.

    Icy’ingenzi ni ugukomeza ubuzima nkuko bisanzwe ukagira icyizere cyo kubona ibyiza. Ni ngombwa kandi kwitonda no kugenzura neza igihe ugiye guhitamo uwo muzabana kuko bishobora ku kugiraho ingaruka mbi cyangwa nziza bitewe nuwo wahisemo.

    Mu rukundo ntabwo igihe cyose gahunda zanyu zigenda neza nkuko mwabiteganyije cyangwa mu bishaka rimwe na rimwe haboneka ibyo mutumvikanaho bikaba byatuma mutandukana gusa iryo siryo herezo ry’urukundo rwawe ahubwo ugomba gufata umwanya ugatuza igihe kiragera ukabona undi mu kishima mu rukundo rwanyu.

  • Iki nicyo kintu gishobora gutuma uzinukwa n’umukunzi wawe

    Iki nicyo kintu gishobora gutuma uzinukwa n’umukunzi wawe

    Abasore cyangwa Abakobwa benshi mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina bakunda gukora ikosa rishobora kubaviramo ibibazo kandi aribo babyiteye.

    Mu bushakashatsi bwakozwe hagati y’umwaka wa 2007 na 2011, bwagaragaje ko nibura abantu 512, bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kubera huti huti bagira mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina bityo bagakoresha agakingirizo nabi uko bidakwiriye.

    Mu butumwa yatanza Dr Lydia Shrier yagize ati” Niba mugiye gukoresha agakingirizo , ni ngombwa ko mugakoresha neza kuko iyo gakoreshejwe nabi ntacyo kabafasha mu kwikingira indwara zandurira mu bibonano mpuzabitsina cyangwa inda zitateganyijwe.”

    Mu ikoreshwa ry’agakingirizo ku rubyiruko rwananiwe kwifata hakunda kubaho amakosa anyuranye ari nayo atuma batwara/batera inda zitateganyijwe cyangwa bakahandurira indwara zinyuranye harimo na Sida.

    Abakobwa ahanini nibo bakunda guhura n’ibibazo by’ikoreshwa nabi ry’agakingirizo kubwo kutagenzura uko gakoreshwa mu gihe cy’igikorwa.

    Abwirwa benshi akumva beneyo. Iyi nkuru ntigamije gushishikariza urubyiruko kwishora mu busambanyi. Ikiruta byose ni ukwifa kugeza bashatse. Ariko abananirwa kwifata nabo ntitwabatera amabuye ahubwo dukwiriye kubakebura bakamenya n’ikoreshwa neza ry’agakingirizo igihe babikoze

  • APR FC yihanije AS Kigali ikura Rayon Sports ku mwanya wa mbere

    APR FC yihanije AS Kigali ikura Rayon Sports ku mwanya wa mbere

    Kuri uyu wa gatatu tariki 6 Mata 2016, nibwo hasozwaga igice kibanza cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda hakinwa imikino ibiri itarakiniwe igihe. Muri iyo mikino harimo uwari utegerejwe na benshi aho APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 3-1 maze ihita ifata umwanya wa mbere isimburaho mukeba wayo Rayon Sports.

    Ibyo bitego byafashije APR FC byatsinzwe na Iranzi Jean Claude, Benedata Janvier na Issa Bigirimana.

    Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Regional Nyamirambo, APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 9 ku gitego cya Iranzi Jean Claude mbere yuko Benedata Janvier atsinda igitego cya kabiri ku munota 23.

    Issa Bigimana yatsinze igitego cya gatatu cya APR FC ku munota wa 26 w’umukino, byongera ikizere cyo kubona intsinzi ya mbere ku mutoza Nizar Khanfir.

    Mu gice cya kabiri, AS Kigali ya Eric Nshimiyimana yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Nshimiyimana Onesme, umukino urangira APR FC ifite ibitego 3-1, byayihesheje kugira amanota 34 ku mwanya wa mbere, aho irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 2.

    APR FC yaherukaga kuyobora urutonde rwa shampiyona tariki ya 17 Gicurasi 2015, umunsi shampiyona ishize yarangiriyeho, nubwo igikombe yari yagihawe mu minsi ibiri yabanje ubwo yanganyaga n’isonga FC ibitego 2-2.

    I Rubavu, ikipe ya Etincelles yari yakiriye Police FC banganya igitego 1-1.

    Pendo Faustin yatsindiye ikipe y’i Rubavu mu gice cya mbere, igitego cyishyuwe na Isaac Muganza ku munota wa 65.

    Police FC ikaba yagumye ku mwanya wa 5 n’amanota 28 nubwo inganya amanota na AS Kigali ya kane.

  • Masudi Djuma kandi yavuze ko bifuza Rutahizamu w’umunyarwanda ariko bikaba bibagoye kuzamubona. Ati:” Twifuzaga kongeramo rutahizamu w’imbere ariko ni ngombwa ko tuzana umunyarwanda kuko dufite abanyamahanga bane nicyo kibazo dufite. Tuzamukurahe se ko bose bari mu makipe ari gukina nicyo kibazo.”  Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere mu gihe itegereje ko APR FC ikina ikirarane cyayo na AS Kigali ikamenya niba irangiza imikino ibanza ya shampiyona ari iya mbere cyangwa se mukeba wayo APR FC iyicaho.

    Masudi Djuma kandi yavuze ko bifuza Rutahizamu w’umunyarwanda ariko bikaba bibagoye kuzamubona. Ati:” Twifuzaga kongeramo rutahizamu w’imbere ariko ni ngombwa ko tuzana umunyarwanda kuko dufite abanyamahanga bane nicyo kibazo dufite. Tuzamukurahe se ko bose bari mu makipe ari gukina nicyo kibazo.” Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere mu gihe itegereje ko APR FC ikina ikirarane cyayo na AS Kigali ikamenya niba irangiza imikino ibanza ya shampiyona ari iya mbere cyangwa se mukeba wayo APR FC iyicaho.

    Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukira Victory Sport buremeza ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryakuyeho irushanwa yateguraga ryo kwibuka ribemerera ko rigiye kujya riritegura ariko ntiribikore.

    Mukura VS niyo kipe yo mu Rwanda yateguraga irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abakunzi n’abayobozi bayo bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

    Kugeza ubu ariko iri rushanwa ntabwo rigitegurwa nk’uko byari bimeze mu myaka yo hambere, ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS buvuga ko bwariretse kuko FERWAFA yari yababwiye ko izajya iryitegurira ariko barategereza amaso agahera mu kirere.

    Kayitare Leon Pierre, umuyobozi wa tekinike muri Mukura VS aganira n’Imvaho nshya avuga ko FERWAFA yababeshye kenshi gutegura iri rushanwa ariko ntibikore.

    Agira ati:”Twigeze kujya dutegura irushanwa ryo kwibuka, FERWAFA iza kwiyemeza kurishyira mu nshingano zayo ariko kugeza n’ubu ntacyo irabikoraho. FERWAFA yabitwemereye kenshi, itubwira ko iri rushanwa rizajya kuri gahunda y’amarushanwa aba mu Rwanda, ariko kugeza n’uyu munsi ntibigeze babiha agaciro nk’uko mu yandi mashyirahamwe babigenza”.

    Kayitare yemeza ko uyu mwaka FERWAFA niyongera kuryima agaciro bazahita bitegurira iri rushanwa ku giti cyabo .

    Ati :“Ntabwo nka Mukura Vs tuzareka gukora igikorwa cyo Kwibuka. Icyo duteganya cya mbere ni ukubasomera misa nk’uko bisanzwe, nitubona ikipe cyangwa se amakipe yatwemera ko dukina twe tuzabikora.”

    Kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu 27 bari abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Mukura VS bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari bo Gakuba Paul (wari Perezida), Ngarambe Faustin, Masabo Laurent, Kayitakire Athanase, Karenzi Pierre Claver, Nsonera Pierre, Ngango Felicien, Ntagorama, Ndakaza Joseph, Kanamugire, Karabaranga Servillien, Mulindahabi Charles, Mukubu Rucyahana Faustin, Rutiyomba, Rugema, Karongire, Kente Emmanuel, Kayihura Camille, Sitaki Charles, Theophile Rutagengwa, Musisi Jean Paul, Rudasingwa Justin, Rutegazihiga Martin, Mugirwa Eugene na Rutiyomba Janvier.

    Umwaka ushize ku matariki ya 6 na 7 Kamena, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryari ryateguye amarushanwa yo kwibuka Jenoside, aho ryitabiriwe n’amakipe y’ibihugu by’u Rwanda, Tanzania, Kenya na Sudani y’epfo.

  • Rayon Sports yazanye umukinnyi mushya uvuye i Burundi

    Rayon Sports yazanye umukinnyi mushya uvuye i Burundi

    Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yazanye umukinnyi mushya bakuye i Burundi uzahera mu ikipe y’abakiri bato, uyu mutoza kandi avuga ko bifuza rutahizamu w’umunyarwanda bakongeramo akazabafasha mu mikino yo kwishyura.

    Uyu mukinnyi amaze iminsi agaragara mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports kimwe n’abandi bakinnyi bashya bagera kuri bane nabo bari gukorana imyitozo n’iyi kipe.

    Umutoza Masudi Djuma avuga ko aba bakinnyi baje gufasha ikipe ye imyitozo ariko ko harimo umukinnyi umwe bazanye ariko bazashyira mu ikipe y’abakiri bato.

    Masudi abajijwe kuri aba bakinnyi niba ari abo Rayon Sports yazanye yagize ati:”Oya ahubwo ni abantu baje kudufasha imyitozo ariko hari umwana umwe tuzashyira muri junior(ikipe y’abato) avuye i Burundi niwe tuzashyiramo uriya muremure ariko abandi ni abaza kudufasha imyitozo gusa.”

    Uyu musore witwa Mike akaba akina hagati mu kibuga yugarira aho bakunze kwita kuri gatandatu.

    Masudi Djuma kandi yavuze ko bifuza Rutahizamu w’umunyarwanda ariko bikaba bibagoye kuzamubona. Ati:” Twifuzaga kongeramo rutahizamu w’imbere ariko ni ngombwa ko tuzana umunyarwanda kuko dufite abanyamahanga bane nicyo kibazo dufite. Tuzamukurahe se ko bose bari mu makipe ari gukina nicyo kibazo.”

    Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere mu gihe itegereje ko APR FC ikina ikirarane cyayo na AS Kigali ikamenya niba irangiza imikino ibanza ya shampiyona ari iya mbere cyangwa se mukeba wayo APR FC iyicaho.

  • Jacques Tuyisenge akomeje kwibasirwa n’imvune za hato na hato

    Jacques Tuyisenge akomeje kwibasirwa n’imvune za hato na hato

    Rutahizamu wa Gor Mahia yo muri Kenya ndetse akaba na rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge,nyuma yo kwibasirwa n’imvune yajyanye muri Kenya akaza kugaruka mu kibuga mu impera z’iki cyumweru yongeye gusubira hanze y’ikibuga kubera imvune.

    Jacques Tuyisenge, yagiye mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’irushanwa rya CHAN ryaberaga hano mu Rwanda, ariko yajyanye imvune itari imworoheye ku buryo yamaze iminsi hanze adakina.

    Tuyisenge akaba yarakinnye umukino wa mbere mu mpera z’iki cyumweru gitangira ukwezi kwa Mata aho ikipe ye ya Gor Mahia yatsinze 3-0 bwa kakamega Homeboyz, Jacques Tuyisenge yanatsinze igitego,ariko aza kongera kuvunikira muri uyu mukino.

    Tom Ogweno, ni umutoza wungirije muri iyi kipe ya Gor Mahia, yatangaje ko bidasubirwaho bazaba batari kumwe na Jacques Tuyisenge kuwa gatatu mu mukino wa shampiyona bazaba bakinamo na Thika United, kubera ikibazo cy’imvune yagize ku kagombambari(ankle injury),mu mpera z’iki cyumweru gishize ubwo batsindaga Homeboyz 3-0.

    Ogweno, mu magambo ye yatangarije itangazamakuru ryo muri Kenya ati:”Bidasubirwaho Jacques ntazaboneka ku mukino wa shampiyona dufite ejo na Thika. Azaba ari hanze ibyumweru bibiri, dufite gukina tutari kumwe nawe. Keli arimo gukora neza si ntekereza ko tuzagira ikibazo kinini mu busatirizi.”

    Jacques Tuyisenge uzaba uri hanze ibyumweru bigera kuri bibiri kubera ikibazo cy’imvune, n’ubwo yari yatangiye neza atsinda igitego ndetse anatanga umupira uvamo igitego, akomeje kugarizwa n’imvune kuko kuva CHAN yarangira yari atarakina umukino n’umwe dore ko n’umukino u Rwanda rwakinnye n’ibirwa bya Maurice ntiyigeze ayigaragaramo kubera imvune.

  • Afurika y’Epfo: Aricinya icyara nyuma yo kumenya ko indirimbo ye izwi mu Rwanda

    Afurika y’Epfo: Aricinya icyara nyuma yo kumenya ko indirimbo ye izwi mu Rwanda

    Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo witwa AKA yatunguwe no kumenya ko indirimbo ye ikinwa mu Rwanda ndetse yemeza ko amarembo y’umuziki we yatangiye gufunguka.

    Kiernan Jarryd Forbes uzwi cyane nka AKA ni umuhanzi wo muri Afurika y’epfo ukora injyana ya Hip Hop ndetse akaba amaze kubaka izina dore ko yanatwaye ibihembo bitandukanye mu gihugu cye.

    Uyu muhanzi aherutse gukorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Tanzaniya Diamond bakaba barayise “Make me Sing” ikaba imaze gukundwa n’abatari bake dore ko mu kwezi kumwe imaze ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni 2 n’ibuhumbi 600.

    Ubwo iyi ndirimbo yakinwaga kuri imwe mu maradiyo yo mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize , AKA yabimenye binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter maze nawe ntiyazuyaza ahita yerekana ko abyishimiye ndetse avuga ko Make me Sing imufunguriye imiryango mu bindi bihugu byirengagizaga umuziki we.

    Yagize ati “indirimbo yanjye iri gucurangwa kuri radiyo yo mu Rwanda . Make me sing yanfunguriye imiryango mu bindi bihugu byirengagizaga indirimbo zanjye.”

    Uretse kuba ari umuhanzi, AKA kandi ni umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime ndetse akaba akora n’ibyo gutunganya amajwi.

    Yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2002, mu mwaka 2005 akaba ari yaritabiriye irushanwa rya Kora Awards hamwe n’Itsinda yabarizwagamo icyo gihe aho bahatanaga mu cyiciro cy’abaririmba injyana ya Hip Hop.

  • RALC yaboneye umuti ibibazo by’akavuyo kabaga mu buhanzi n’ubugeni by’u Rwanda

    RALC yaboneye umuti ibibazo by’akavuyo kabaga mu buhanzi n’ubugeni by’u Rwanda

    Nyuma y’uko hagiye havugwa ibibazo bitandukanye muri muzika y’u Rwanda, ndetse n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro, ubu Inteko y’ururimi n’umuco (RALC) yaba igiye kubivugutira umuti.

    Ibi byavugiwe mu nama yahuje abafite aho bahurira n’ibikorwa bya muzika mu Rwanda hagamijwe gushyiraho ihuriro ryabafasha kwikemurira ibibazo bahura nabyo muri muzika tariki 4 Mata 2016, barimo abahanzi b’indirimbo gakondo, abahanzi b’indirimbo zigezweho , abatunganya umuziki ( producers) ndetse nabafasha abahanzi mu buryo bwo gutera imbere ( managers).

    Makuruki.rw iganira na Prudence BIRAGUMA ari nawe ushinzwe imbyino,umuzuki, sinema n’amakinamico mu Nteko Nyarwanda y‘ururimi n’umuco (RALC) ikaba ari nayo ifite mu nshingano zayo ibigendanye n’ubuhanzi muri rusange, yavuze ko batekereje gushyiraho ihuriro ry’abahanzi hagamijwe gushaka uburyo buboneye bwo guca ibibazo biboneka mu buhanzi binyuze mu gushyiraho amahuriro muri buri cyiciro cy’ubuhanzi.

    Prudence yagize ati: “Nubwo hari hasanzweho amatsinda y’abahanzi muri buri cyiciro aho twavuga nk’itsinda ry’abahanzi, itsinda ry’abatunganya umuziki ,itsinda ry’abafasha abahanzi, itsinda ry’abanyabugeni, itsinda ry’abakina amakinamico n’inzenya ndetse n’itsinda ry’abakora sinema. Twasanze asa naho adakora kandi anakorera mu kavuyo bituma tubahuriza hamwe ngo hatorwe ihuriro muri buri cyiciro harimo ihuriro ry’abahanzi rigizwe n’abakora indirimbo za gakondo n’abahanzi bakora indirimbo zigezweho, abatunganya umuziki ndetse n’abafasha abahanzi, ihuriro ry’abakora sinema mu Rwanda ubu rinakora, ihuriro ry’abanyabugeni ndetse n’ihuriro ry’abakina amakinamico ndetse n’inzenya.”

    Yakomeje avuga ko ibibazo byose bizajya bivuka mu buhanzi, abagize aya mahuriro bazajya bicara bakabishakira umuti ibinaniranye bigashyikirizwa urwego rukuru ruzaba ruhuriyemo amahuriro yose arirwo RWANDA Art Council .

    Ibibazo binaniye RWANDA Art Council ngo bizajya bigezwa mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco kugira ngo byigweho, harebwa icyateza imbere ubuhanzi mu Rwanda harimo kubashakira amahugurwa, kubaha uruhushya rubemerera gukora ibitaramo ndetse no kubagira inama zitandukanye ari naho bazabasha kwishyurira imisoro basabwa ku bihangano byabo biciye mu mucyo bikazateza imbere igihugu n’abahanzi muri rusange nk’abagenerwa bikorwa.



    Bamwe mu batorewe kuyobora ihuriro ry’abahanzi b’indirimbo za gakondo n’indirimbo zigezweho,abatunganya muzika n’abafasha abahanzi (managers).

    Muri iyi nama hatowe komite y’abagize ihuriro ry’abakora umuziki wa gakondo, umuziki ugezweho , abatunganya umuziki ndetse nabafasha abahanzi.

    KOMITE NYOBOZI

    Prezida yabaye Intore TUYISENGE Jean de Dieu, Visi Perezida: Patrick Nyamitali, Umunyabanga: GATSINDA Jean Paul (Jay P Pro), umubitsi yabaye UWINEZA Marie Claire (Mutima w’urugo).

    KOMITE NJYANAMA

    Perezida yabaye MIHIGO Francois Chouchou, yungirijwe na KAMOSO Ombeni , Umunyamabanga yabaye KAYIRANGWA Rosine naho umubitsi ni MAKANYAGA Abdul na MUCYO Nicolas

    KOMITE NGENZUZI

    Ku mwanya wa Perezida hatowe SEMANZA Jean Baptiste( Jaba Star), yungirijwe na HABIMANA Samuel (Crezzo-G), Umwanditsi: MUKASA Joseph( Ras Mukasa)

    KOMITE NKEMURAMPAKA

    Perezida wayo yabaye ISHIMWE Clement ( KINA MUSIC),yungirijwe na SHEMA Frank Youssouf naho Umwanditsi yabaye MBABAZI Phionah

    Biteganyijwe ko n’andi matsinda harimo ay’abanyabugeni, ay’abakina amakinamico,imideli n’abakina urwenya nayo azatora amahuriro yabo bitarenze iki cyumweru maze bose bakazaba bahuriye muri Rwanda Art Council izatangizwa ku mugaragaro tariki 15 Mata 2016.