Amafoto: Kigali convention center umuturirwa urihafi kuzura mumujy wa kigali(Ninjoro)

Uko bwira bugacya ni ko isura y’Umujyi wa Kigali igenda ihinduka, aho mu bice bitandukanye usanga hazamuka imiturirwa ituma uyu Mujyi ugenda urushaho kuba mwiza mu myubakire.

kigali1
Uru ni urukomatanyo rw’amafoto ya Kigali Convention Center mu masaha y’ijoro, uku ni ko amabara aba asimburana.

Kigali Convention Center ni imwe mu nyubako igezweho, itaruzura ariko iri hafi kuzura, iri kubakwa vuba vuba mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

kigali3

Kigali Convention Center ni inyubako iteye ukwayo, ikaba ari yo izakira inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika izabera i Kigali mu minsi mike iri imbere.

 

kigali4

Abagenda mu Mujyi wa Kigali ninjoro, cyane cyane abanyura mu muhanda Nyabugogo-Kimihonko cyangwa Town- Kimironko bajya babona uburyo iyi nyubako ihinduranya amatara mu buryo budasanzwe.

kigali5

Iyo uyitegereje ubona ukuntu amatara agenda ahinduka, ku buryo muri iyi minsi amafoto y’iyi nyubako usanga acicikana ku mbuga nkoranyambaga.

kigali6

Kigali conevention center Ni inyubako iherereye hafi cyane y’Icyicaro cya Minisiteri y’Ubutabera, hamwe n’amasangano y’imihanda ya KBC.

kigali7

Nta byinshi biratangazwa ku bushobozi bw’iyi nyubako ndetse no muri iyi nyubako imbere abantu basanzwe ntibaremererwa kuhagera usibye abafite aho bahuriye n’iyubakwa ryayo.

kigali8

Gusa ni inyubako iteye ukwayo mu Rwanda kuko imeze nk’inzu y’inyarwanda, igasa nanone n’indi nyubako yo mu mahanga.

kigallil2

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *