Igihangage kw’isi muri ruhago Lionel Messi ku rutonde rw’abakinnyi 5 batize menshi naho Maradona we ngo ntiyigeze akandagiye mu ishuri.

Abantu benshi kuri iy’isi bakunze kwibaza amashuri ibihangage muri ruhago(umupira w’amaguru) byaba byarize, umunyamakuru wa Imenanews.com yabakoreye urutonde rw’uko ibyo bihangage bikurikirana mukwesa agahigo ko kutiga amashuri menshi(urutonde)

Dore uko bakurikirana

1. Diego Armando Maradona

Ku mwanya wa mbere hazaho umusaza wabiciye bigacika Diego Armando Maradona. ,uyu musaza w’imyaka 55 wakinnye ruhago ku rwego rwo hejuru agatwara ibikombe ntiyigeze akandagira mu ishuri n’umunsi wa rimwe kubera ko iwabo nta bushobozi bari bafite bwo kumwishyurira. Avukana n’abana batandatu hiyongereyho abandi 4 uyu muryango wareraga.

2. Arturo Erasmo Vidal Pardo

Ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi badafite ubumenyi bwo mu ishuri buhagije haza umunya chili Arturo Erasmo Vidal Pardo
uyu musore w’imyaka 28 we ni agahebuzo kuko n’amashuri abanza ntiyayarangije kuko yize amashuri 3 gusa abanza,ahita ahitamo kwikinira ruhago ibyo kwiga abivamo.

3.Lionel Andres Messi

Ku mwanya wa Gatatu haza kizigenza w’ikipe ya F.c Barcelona Lionel Andres Messi
umunyarijantini ku myaka ye 28 we yize amashuri abanza gusa ariko ntiyarangiza umwaka wanyuma w’amashuri abanza kubera uburyo hari amakipe yashakaga kumujyana kumukinisha bituma bamuvana mu ishuri atarangije ajya muri ruhago

4. David Luiz Moreira Marinho

Ku mwanya wa kane mu basore batajijutse cyane mu bijyane n’amashuri haza umusore David Luiz Moreira Marinho
ukinira ikipe ya PSG uyu musore w’imyaka 29 nawe nta mashuri afite ahagije kuko yize amashuri abanza gusa ahita yigira mu kinamba iwabo mu cyaro koza imodoka ariko akajya ahava ajya gukora imyitozo yo gukina.

5. Ramires Santos Do Nascimento

Ku mwanya wa gatanu mu bakinnyi bafite ubumenyi buke mu bijyanye n’amashuri haza umusore Ramires Santos Do Nascimento.

umunyabrezil w’imyaka 29 wahoze mu ikipe ya Chelsea ubu akaba ari mu Bushinwa mu ikipe ya Jiangsu Suning yize amashuri abanza n’ishuri rimwe ry’ayisumbuye gusa ubundi ahita yigira kuba umuyede mu mugi wa Fluminense akaba ariho yabonewe n’umutoza Luiz Felipe Scolari.

Aba bakinnyi tuvuze sibo bonyine batize bihagije kuko abakinnyi benshi ku kigereranyo cya 67.4% batize byibura amashuri abanza n’ayisumbuye ahubwo nuko aribo twabonye bafite umwihariko udasanzwe hakiyongeraho ko kandi kuri ubu amafaranga buri umwe ahembwa akubye inshuro nyinshi amafaranga abantu bize bahembwa bitewe n’ibyiciro bagenda babarizwamo.

ubushakashatsi bw’ikinyamakuru Daily Monitor bwerekanye ko umukinnyi Juan Mata umushahara we w’icyumweru wahemba abaganga bo mu bitaro bikuru by’i Manchester bose ukwezi kumwe,bikaba bishatse kuvuga ko umupira w’amaguru ubwawo ari isi y’amafaranga.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *