Blog

  • Ikibazo cy’abaganga basezera muri Leta bajya mu mavuriro yigenga giteje impagarara

    Ikibazo cy’abaganga basezera muri Leta bajya mu mavuriro yigenga giteje impagarara

     

    1f9490fca6a284234888c458dc2aea54Abaganga biganjemo inzobere bakomeje gusezera ku kazi ka Leta bakajya gukora muyandi mavuriro  yigenga cyangwa bagashinga ayabo bwite.  ingaruka ku buzima bwa rubanda bagana amavuriro ya leta, cyane cyane abitwaza ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de Sante’.  gikomeje kugaragara

    Mu bitaro byinshi iki kibazo kirahari ariko dufashe urugero mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, mu mezi asaga gusa abaganga basaga batanu bamaze gusezera naho abandi batatu bandika babisaba. Muri rusange myaka ine hamaze kugenda abagera kuri 20.

    Minisiteri y’ubuzima (Minisante) ibona impamvu yo gusezera kw’abaganga irimo iterwa n’amafaranga make bahembwa, gukoreshwa amasaha menshi no kutemererwa gukora mu buryo bifuza.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi, Minisitiri w’Ubuzima, Dr.Agnes Binagwaho, yavuze ko kuba abaganga bagenda ari uburenganzira bwabo, ahubwo Guverinoma igomba kugira icyo ikora kugira ngo ihangane n’amavuriro yigenga.

    Asobanura ko ubusanzwe abaganga bato mu Rwanda bigishijwe na Leta iyo barangije baba bagomba kuyikorera imyaka itatu, ku nzobere bagakora ine naho abafite impamyabumenyi z’ikirenga (PhD) bagakora itanu, nyuma y’iyi myaka bemerewe kugenda bakajya gukora aho bashatse.

    Minisitiri Binagwaho yatangaje ko ikibazo cy’abaganga basezera muri leta cyahagurukije Guverinoma kugira ngo ibakundishe gukomeza kuyikorera.

    Yagize ati “Turimo gukorana na Minisiteri y’abakozi ba Leta, iy’imari n’igenamigambi kugira ngo turebe uko twabagumana muri Leta kuko iyo bagiye mu mavuriro yigenga ni uko baba bashaka amafaranga, gukora amasaha agendanye n’amashuri bafite, uyu munsi turahura na Minisitiri w’Intebe nka Guverinoma dusesengure iki kibazo.”

    Ingingo eshatu zirimo ikibazo cy’amafaranga, amasaha y’akazi no kwemerera inzobere gufatanya akazi ka leta n’aka amavuriro yigenga, nibyo bisesengurwa n’Abaminisitiri bane bireba.

    Umuganga w’inzobere muri CHUK, nibura ahembwa amafaranga ibihumbi 700 cyangwa arenzeho gato ku kwezi, mu mavuriro yigenga aho abo bajya, umwe ashobora guhembwa amafaranga agera kuri miiyoni irenga, ndetse yakora amasaha y’ikirenga akayahemberwa.

    Nko muri CHUK, amashami yavuyemo abaganga benshi ni nko mu ishami ribaga, iryita ku ndwara z’abagore n’iryo gutera ikinya.

    Minisitiri Binagwaho atangaza ko Kaminuza y’u Rwanda ubwo izongera guhamagara abanyeshuri, abiga ubuganga bazikuba gatatu ugereranyije n’ababuhabwaga, bakaba 300 bavuye ku 100.

    Hari kandi Kaminuza eshatu zigenga zigiye gutangira kwigisha ubuganga vuba, zirimo iy’Abadiventisiti iri i Masoro, University of Global Health Equity na ULK.

    Yagize ati ”Ibi bizafata imyaka itandatu kugira ngo bigerweho kandi ndizera ko icyo gihe mu Rwanda bizaba bimeze neza.”

    Ubugenzuzi bwa EAC bwakozwe mu byumweru bibiri bishize ku burezi buhabwa abaganga mu Rwanda, bwerekanye ko abaganga barangiza mu Rwanda bafite ireme ry’uburezi riri ku bipimo byiza bikenewe.

    Abaganga b’inzobere bakomeje guhunga ibitaro bya leta mu gihe bisanzwe bitaka ko ari bake cyane ugereranyije n’abarwayi, urugero nka CHUK ifite inzobere 45, nyamara ngo mu busanzwe ikeneye inzobere 55 kugira ngo ibashe gutanga serivisi z’ubuvuzi uko bikwiriye.

  • Afganistani: Abasaga11 bahitanywe na bombe

    Afganistani: Abasaga11 bahitanywe na bombe

    5338414C-A6B5-4659-862D-C782497D6B5D_cx0_cy5_cw0_w100_r1

    Mu gihugu cya Afganistani, abantu 11 b’abasivile hamwe n’umukomanda w’ingabo barishwe bahitanywe n’igisasu cyatezwe mu muhanda

    icyo gikorwa cyubugizi bwanabi cyabaye kuwa kane igihe imodoka yarimo abo bantu yacaga ku gisasu gitezwe mumuhanda nkuko bitangaza n’umukuru w’intara ya Baghlan iyo muri icyo gihugu.

    Umuvigizi w’aba Talibani yatangaje ko aribo bateze iyo bombe.

    Ayandi makuru ava mu butegetsi amenyesha ko ku munsi wa kane, abapolisi umunani ba Afganistani bishwe barashwe na mugenzi wabo mu ntara ya Zabul iri mu magepfo y’icyo gihugu.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi, abasirikare babiri bo mu ngabo za NATO bakomoka mu gihugu cya Romaniya,  barashwe mu ntara ya Kandahar n’abarwanyi b’aba Talibani.

  • Ibisigisigi by’Indege y’igihugu cya Misiri byabonetse

    Ibisigisigi by’Indege y’igihugu cya Misiri byabonetse

    86641F63-82F9-4042-BF10-CF744C0AAB07_w100_r1

    Abayobozi b’igihugu cya Misiri bavuga ko batoye ibisigisigi by’indege itwara abantu, EgyptAir, mw’inyanja ya Mediterani.

    imizigo yabari mundege n’ibisigazwa by’iyo ndege byatowe birimo birareremba mu mazi.

    I Athenes, mu murwa mukuru w’Ubugiriki, abategetsi bavuga ko igihimba cy’umubiri cy’umwe mu bari muri iyo ndege, intebe yo mu ndege n’amavalisi, byatowe n’abayobozi b’igihugu cya Misiri, hafi yaho mu ma gepfo y’aho iyo ndege yaburiyr kuri radar.

    Imitwe y’abababashije kubona ibisigisigi n’abari mu ndege, y’ishirahamwe EgyptAir, bakoze igikorwa cyabo cyo gufasha ibisigisigi byayo munyanja Mediterane.

    Indege itwara abantu y’ishirahamwe, EgyptAir, yari itwaye abantu 66, igihe yaburaga kuri radar, ku nkengero z’igihugu cya Misiri, izamukira muri Mediterani, ku munsi wa kane.

    Iyo ndege yari ivuye i Paris mu Bufaransa, igiyemu murwa mukuru wa Misiri, Cairo.

    Impamvu y’impanuka y’iyo ndege ntiramenyekana.

  • Ubufaransa buri kugerageza gutanga Umutekano

    Ubufaransa buri kugerageza gutanga Umutekano

    790B1C30-0E96-4E6C-B626-DB3EA117841C_cx0_cy6_cw0_w100_r1

    Igihugu c’Ubufaransa cyongereye amezi abiri yo kuguma mu bihe bidasanzwe mugihe hakomeje kuba ibibazo bikomeye mur’icyo gihugu.

    Ico gihugu cyatunguwe no kwinjira mu bihe bidasanzwe kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe nyuma yaho habereye ibitero by’iterabwoba I Paris byahitanye abantu 130.

    Umukuru w’urwego rw’iperereza mu Bufaransa, France Patrick Calvar, yabwiye abashingamategeko bo muri   icyo gihugu kibangamiwe n’imitwe y’iterabwoba ya Leta ya Kisilamu na al-Qaida.

    Calver atewe ubwoba nuko abakora iterabwoba barimo bategura kugaba ibindi bitero by’ubundi bwoko mu duce duhuriramo abantu benshi.

    Hagati y’amataliki  10 y’ukwezi kwa gatandatu na 10 z’ukwezi kwa karindwi Ubufaransa buzakira imikino yamakipe yi Bulayi y’umupira w’amaguru mu bibuga icumi byo mur’icyo gihugu.

    Abantu basaga miliyoni ebyiri nibo biteganywa kuza gushyigikira amakipe yabo mur’iyo mikino.

  • Abagabo 2 Bakomeye ba ISIS bahitanywe nigitero cyagabwe muri iraki

    Abagabo 2 Bakomeye ba ISIS bahitanywe nigitero cyagabwe muri iraki

    Indege za Gisirikare za Leta zunze ubumwe z’Amerika zaragabye igitero muri Iraki cyahitanye abagabo babiri bavugwa ko bari bafitiye uruhari runini umutwe wa reta ya Kisilamu.

    Umuvugizi w’ingabo z’Amerika muri Iraki, Koloneli Steve Warren, yatangaje ko icyo gitero cyabaye italiki 13 z’uku kwezi kwa gatanu.

    Warren yavuze ko abo bishwe bazwi ku kazina ya Abu Hamza na Abu Safiya.

    Abu Hamza avugwa ko ariwe wateguye kandi agashira mubikorwa ibitero byagabwe ku banyamerika mugihe cy’intambara muri Iraki, yarangiye mu mwaka wa 2011.

    Ninawe kandi utegura abarwanyi ba reta ya kisilamu kandi yaragiye kubonera uburyo bw’amafaranga uwo mutwe muri Iraki.

    Abu Safiya nawe bivugwa ko ariwe washyize intwaro z’ubumara mu ruzi Euphrate muri Iraki.

    Warren amenyesha kandi ko muri icyo gitero har’uwundi murwanyi  wahasize ubuzima.

  • Amerika na Misiri Ku biganiro Hagati ya Isirayeli na Palestina

    Amerika na Misiri Ku biganiro Hagati ya Isirayeli na Palestina

    4B713D16-FAA5-4B29-991C-6932D8531A10_cx0_cy2_cw0_w987_r1_s_r1

    Sekreteri wa reta wa Leta zunze ubumwe z’Amerika John Kerry yarabonaniye I kayiro ku murwa mukuru wa Misiri na Perezida w’icyo gihugu Abdel-Fattah el-Sissi.

    Muri uwo mubonano wabaye kuwa gatatu, abo bategetsi babiri baganiriye kubijyanye no kwongera gutangiza ibiganiro by’amahoro hagati ya Isirayeli na Palestina.

    Umuvugizi wa deparetema ya leta ya Amerika, John Kibry yamenyesheje ko Kerry yashimiye Perezida Sissi kuri uwo mugambi mu gufasha kugira ibiganiro hagati y’abarabu na Isirayeli bikomeze.

    ibyo biganiro hagati ya Kerry na Perezida Sissi bibaye hari hashize  umusi umwe uwo mutegetsi wa Misiri atangaje ko amasezerano y’amahoro hagati ya Isirayeli na Palestina ashobora gutuma umubano hagati ya Misiri na Isirayeli uba mwiza.

  • Nyuma yigabuka ry’ibiciro u Rwanda rwitabaje ikigega cy’imari mpuzamahanga IMF

    Nyuma yigabuka ry’ibiciro u Rwanda rwitabaje ikigega cy’imari mpuzamahanga IMF

    Guverinoma y’u Rwanda iri mu biganiro n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, kugira ngo ihabwe amafaranga yafasha Banki Nkuru y’Igihugu kugoboka abatumiza ibintu mu mahanga, nyuma y’uko ibiciro ku isoko mpuzamahanga byahungabanyije inyungu ibihugu byabonaga.

    Umuyobozi wungirije wa IMF, David Lipton, uri i Kigali aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum on Africa, yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro n’u Rwanda bigeze kure.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver, yavuze ko iyo gahunda yatewe n’ihungabana ridasanzwe ry’ibiciro by’ibicuruzwa byoherezwa hanze.

    Yagize ati “Habayeho izamuka ry’inyungu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu bigira ingaruka ku ifaranga mu gihe ryataye agaciro, twabonye igabanuka ry’ubukungu bw’u Bushinwa rihita rinagabanya ibyo bwaguraga, bivuga ko turi kubona amafaranga make ugereranyije n’ayo dusanzwe tubona bitewe n’ibyoherezwa hanze bitagikenewe cyane, u Rwanda narwo mu bijyanye n’amabuye y’agaciro rwagizweho ingaruka zikomeye.”

    Minisitiri Gatete yavuze ko u Rwanda rwahise rutangira ibyo biganiro, kugira ngo Banki Nkuru y’Igihugu ikomeze gutanga ubufasha ku isoko mu gutumiza hanze ibintu ku bikorera, kuko ibyoherezwa hanze n’ibitumizwayo biba byabusanye.

    Yavuze ko bigamije gushyigikira izamuka ry’ubukungu u Rwanda rwagaragaje muri iyi myaka, ku mafaranga u Rwanda rwaba ruzahabwa, ati “Sintekereza ko iki cyaba aricyo gihe cyo kubivuga, ibyo biri hagati y’ibiganiro bya guverinoma yacu na IMF”.

    Umuyobozi wungirije wa IMF, David Lipton yatangaje ko u Rwanda ruri mu mwanya mwiza wo kuba rwabona inkunga batanga urebye uko rwitwara.

    Yakomeje agira ati “Ubukungu bwa Afurika muri rusange buri kugabanya umuvuduko, bimwe mu bihugu byagizweho ingaruka ikomeye n’igabanyuka ry’ibicuruzwa byoherezaga mu Bushinwa higanjemo ibyo munsi y’ubutayu bwa Sahara.”

    Lipton ariko yavuze ko ibyo bitazabuza ubukungu bw’ibihugu gukomeza kuzamuka harimo n’ubw’u Rwanda, ndetse bimwe mu bihugu bikazatera imbere kurusha uko byari bisanzwe.

    Byitezwe ko mu myaka iza ubukungu bw’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara buzagenda gahoro kuri 3%, ku nshuro ya mbere. Iki kigero kiri munsi y’icyo Isi yateganyaga guhera mu 2017.

    Kongera agaciro bizoroshya ikibazo

    David Lipton yavuze ko mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa byoherezwaga mu mahanga bigabanutse, akenshi bigira ingaruka ku mafaranga guverinoma yinjiza.

    Yakomeje agira ati “Icyo gihe tureba niba ari iby’igihe gito cyangwa cy’igihe kirekire, kugira ngo ibihugu byitegure, bigenzure uburyo bisohora amafaranga, bishake uburyo bunyuranye bwo guteza imbere ubukungu bwabyo, gushaka indi soko y’amafaranga, imisoro…”

    Minisitiri Gatete yavuze ko ku bihugu bicungira ku mafaranga aturuka mu byo byohereza mu mahanga, kubyongerera agaciro ari ingenzi cyane.

    Yakomeje agira ati “Mu Rwanda twohereza hanze icyayi n’ ikawa n’amabuye y’agaciro. Mbere amabuye y’agaciro ntabwo twayongereraga agaciro, ari nayo mpamvu turi gutangira kuyatunganya kugira ngo tuyongerere agaciro.”

    Minisitiri Gatete yavuze ko u Rwanda ruri kongerera agaciro Ikawa n’Icyayi rwohereza mu mahanga, hagakorwa ibishoboka kugira ngo haboneke ikawa ironze neza, ikaranze, n’ubundi buryo bwatuma hinjira amafaranga menshi kurusha uko byari bimeze mbere.”

    Umuyobozi wungirije wa IMF, David Lipton
    Umuyobozi wungirije wa IMF, David Lipton
    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb. Claver Gatete
    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete

     

  • Umuhungu wa Osama Bin Laden nawe agiye gukomeza ibikorwa by’iterabwoba

    Umuhungu wa Osama Bin Laden nawe agiye gukomeza ibikorwa by’iterabwoba

    news 4
    Hamza Bin Laden Umuhungu wa Osama Bin Laden

    Ubu butumwa bwakwirakwiye mu bitangazamakuru hirya no hino ku isi bwatangajwe na Hamza umuhungu wa Bin Laden bwashishikarizaga abarwanyi ba Al Qaeda kwihuriza hamwe bakagaba ibitero ku bihugu byiswe ibyo mu Burengerazuba bw’isi.

    Ubwo butumwa yabutanze nyuma yo kuba impfubyi afite imyaka 17, ari nabyo byamuhaye imbaraga zo gushishikariza abarwanyi b’imitwe ya kisilamu kwihuriza hamwe bakarwanya abanzi babo kuko ngo yasanze Abasiramu ntawe ubacira akarurutega.

    Hamza Bin Laden Umuhungu wa Osama Bin Laden

    Ibyo Hamza abitangaje yunga mu ry’umuyobozi wa Al Qaida, Ayman al-Zawahiri uherutse guhamagarira abarwanyi b’uwo mutwe ngo bihuze barimbure abanzi babo baba muri Syria ndetse no mu bindi bihungu bitandukanye birimo na Amerika.

    Uyu musore kandi agaruka ku gitero cy’ Abanyamerika cyahitanye se na bamwe mu muryango we, aho abashinja ubugizi bwa nabi.

    Abarwanyi ba Al Qaeda bizera ko iri cengezamatwara ari iry’agaciro ngo izina rya Osama ritazazima kuko ngo ribemerera kuyobora no guhagararira Jihadi mu Burasirazuba bwo hagati.

    Nk’umurage rero, ngo izina rya Hamza niryo rishobora kuba rigiye kwifashishwa mu gukururira urubyiruko n’abandi barwanyi mu mutwe wa Al Qaeda ngo buse ikivi cya Osama Bin Laden.

    Mu 2011, nibwo ku butaka bwa Pakistan aho Osama yari atuye, byatangajwe ko Hamza yicanywe na Se, ariko ibiro bya Amerika biza gukora ubucukumbuzi, bugaragaza ko ari undi muhungu we “Khaled” wapfuye.

    Nk’uko dailmaily ivuga ko bitari bizwi niba Osama Bin yicwa uyu muhungu we yaratorotse iki gitero cyangwa atari ari kuri ubwo butaka.

    Gusa bikavugwa ko se yahoraga amurinda kuzakandagira mu gace ka Waziristan, aho indege z’intambara za USA zabaga ziri hato ngo atagwa mu maboko y’abanzi.
    Osama Bin Laden yavutse taliki 10 Werurwe 1957, yicwa taliki 2 Gicurasi 2011, nyuma yo kugabwaho igitero na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze imyaka itari mike ashakishwa.

    JPEG - 55.3 kb
    Hamza Bin Laden Umuhungu wa Osama Bin Laden
  • Abashakashatsi bavumbuye indi mibumbe itatu ishobora guturwaho

    Abashakashatsi mu bumenyi bw’ikirere bavumbuye indi mibumbe itatu ishobora guturwaho, ikikije inyenyeri nto, ikagira n’ibimenyetso bikomeye byerekana ko hashobora kuba ubuzima.

    Michaël Gillon wigisha muri Kaminuza ya Liège mu Bubiligi, yabwiye AFP ko ari imibumbe ifite ingano nk’iy’Isi, ishobora guturwaho, bikanaboneka hanagendewe ku nyigo z’ikirere zifashisha ikoranabuhanga risanzwe.

    Imibumbe yari isanzwe ivumburwa kuri iyo nyenyeri isanzwe igoye kuyikorera inyigo, kuko Izuba ryaho ritwika cyane. Gusa aha ho imibumbe iherereye ahantu hakonje cyane, ikaba idashyushye cyane ndetse ikaba mito mu gihe imaze, ugereranyije n’Izuba.

    Iyo mibumbe itatu ijya kungana n’Isi na Venus ifite ibintu bitatu by’ingenzi byatuma haba ubuzima.

    Mu bushakashatsi ku mibumbe ishobora guturwaho, Michaël Gillon na bagenzi be bavuga ko bifashisha igikoresho cyabigenewe, télescope ya cm 60, iri mu gihugu cya Chili. Ibyo ngo bituma babasha kubona n’imibumbe mito cyane uko yaba ingana kose.

    Abo bashakashatsi bavuga ko muri iyo mibumbe itatu, ibiri iherereye hafi n’inyenyeri, mu gihe undi uri mu gace ka TRAPPIST-1, gashobora guturwamo.

    Muri ako gace ntihashyuha cyane cyangwa ngo hakonje cyane, ku buryo bituma amazi akomeza gutemba, bigatuma haboneka nk’ahari ubuzima nk’uko bimeze ku Isi.

    Ubushyuhe, ingano n’ibigize iyi mibumbe mishya bijya gusa n’iby’Isi, gusa bizasaba kubanza gupima uburemere, ibiyiranga no kureba niba ifite ikirere cyihariye, kugira ngo hamenyekane koko niba hari ubuzima.

    Biteganyijwe ko amakuru menshi ku mibumbe iri mu kirere mu myaka itanu iri imbere, izamenyekana nyuma ya telescope yo ku rwego rwo hejuru, James Webb, izatangira gukora mu 2018.

    Iyi mibumbe yavumbuwe iherereye hafi ugereranyije na Kepler-452b, umubumbe nawo uheruka kuvumburwa ufite ibyangombwa nk’iby’Isi kurusha undi wigeze kuvumburwa. Gusa bisaba imyaka 39 kugira ngo urumuri ruve kuri iyo migabane rugere ku Isi.

    Umubumbe Kepler-452b uherutse kuvumburwa

  • Igenamigambi ridahamye ni kimwe mu bidindiza iterambere ry’ibitangazamakuru

    Igenamigambi ridahamye ni kimwe mu bidindiza iterambere ry’ibitangazamakuru

    Inama nkuru y’itangazamakuru igaragaza ko kudatera imbere biterwa no kutagira igenamigambi rihamye, aho hari ba nyir’ibitangazamakuru badashyiraho umurongo uhamye w’imivungire yabyo.

    Mu bushakashatsi yakoze, Inama nkuru y’itangazamakuru (MHC) yagaragaje ko ibinyamakuru bigera kuri 67% bikorera mu Rwanda bitagira igenamigambi rizima, bikaba intandaro yo kudatera imbere.

    Ibi byagaragajwe kuri uyu gatatu tariki 26 Mata 2016 nyuma y’ibiganiro n’abanyamakuru b’ibitanagzamakuru bitandukanye mu Rwanda bagiranye na MHC ku cyateza imbere ibitanagzamakuru.

    Hasuwe Radiyo y’abaturage ya ISANGANO ikorera mu Karere ka Karongi nk’urugero rw’ikinyamakuru gitera imbere.

    Nk’uko byasobanuriwe abanyamakuru batandukanye, ngo iyi radio yatangiranye ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 25Frw, ubu igeze ku gaciro ka Miliyoni 170 mu myaka itanu.

    Umuyobozi wa MHC, Peacemaker Mbungiramihigo yavuze ko mu bushakashatsi bakoze, igenamigambi ryagaragaraga nabi, ugasanga hari ufite ikinyamakuru, afite konti imwe, ariyo ijyaho amafaranga y’umusaruro yagize ku giti cye n’amafaranga ava mu kinyamakuru.

    Yagize ati “Ugasanga kandi umuntu ushinze ikinyamakuru, afite ubuyobozi bwa cyo, ariko ari nawe ushinzwe n’imicungire y’imari yacyo arabihuza byose, noneho bikakugora kugaragaza icyerekezo afite.”

    Ku ruhande rw’abayobozi ba bimwe mu binyamakuru bo go si ko babibona. Gakire Fidele, umuyobozi akaba na nyiri ikinyamakuru Ishema, avuga ko nta kinyamakuru cyatangira kitagira igenamigambi, ahubwo biterwa n’uko amasoko ya Leta atagera mu bitangazamakuru byigenga.

    Gatera Stanley, umuyobozi akaba na nyir’ikinyamakuru Umusingi we avuga ko biterwa n’imiterere y’itangazamkuru inyuranye n’imiyoborere y’ibindi bigo.

    Ati “Iganamigambi ryacu usanga no mu bigo by’imari bataryumva, ntibaryumva kuko ritandukanye n’izindi ujyana ugiye gukora akabari, abo bakora ubwo bushakashatsi n’abandi ntago babyumva.”

    Mu gihe hakomeje gushakishwa icyakemura ikibazo cy’ubukene mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, bikomeje kugaragara ko ibyandikwa ku mpapuro ari byo byibasiwe cyane aho usanga bidasohokera igihe cyagenwe.