Ubufatanye bw’abasirikare n’abasivile bufatwa nk’igisubizo mu kubungabunga amahoro

Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, William Gelling yatangaje ko ari ingenzi ko abasirikare, abapolisi n’abasivile bafataniriza hamwe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kuko bituma haboneka amahoro n’umutekano.

Ibi yabivuze ubwo yari mu muhango wo gusoza amahugurwa y’Ubufatanye bw’abasirikare n’abasivile mu kubungabunga amahoro yasojwe kuri uyu wa 20 Gicurasi 2016 mu Kigo kigisha amahoro cy’u Rwanda kiri mu karere ka Musanze.

Aya mahugurwa yamaze ibyumweru 2 yari yitabiriwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivile bose hamwe 25 baturutse mu bihugu bigize Umutwe w’ingabo z’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ibyo bihugu byitabiriye ni Ibirwa bya Comoros, Kenya, Sudani, Uganda n’ Rwanda.

Mu ijambo rye, Ambasaderi William Gelling yavuze ko Ubwongereza buzakomeza gutera inkunga amahugurwa mu bihugu byo mu karere bashyigikira ubufatanye bw’abasirikare n’abasivile mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Aya mahugurwa yasojwe n’Umuyobozi mukuru ushinzwe imibanire mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen (Rtd) Andrew Rwigamba. Yavuze ko amahugurwa azongerera ubushobozi ibihugu bigize umutwe w’Ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu karere.

Yanabwiye abayitabiriye ko kugira ngo ubufatanye bw’abasirikare n’abasivile bugende neza mu kubungabunga amahoro bisaba indangagaciro ziri ku rwego rwo hejuru cyane cyane ikinyabupfura no gukora akazi kinyamwuga.

Brig Gen (Rtd) Rwigamba yashimye Guverinoma y’Ubwongereza hamwe n’Ikigo cy’Ubwongereza gitanga inkunga mu bikorwa bigamije amahoro gikorera mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba (BPST-EA) ku bufatanye n’inkunga bakomeje gutera Ishuri ry’u Rwanda ryigisha amahoro (RPA).

Umuyobozi mukuru wa RPA, Col Jill Rutaremara yavuze ko amahugurwa yaragamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi inzego z’umutekano zo mu bihugu byo mu karere mu bikorwa by’ubufatanye hagati y’abasirikare n’abasivile mu kubungabunga amahoro.

 

Abitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’Ubufatanye bw’abasirikare n’abasivile mu kubungabunga amahoro

 

 

 

 

 

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda,William Gelling

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *