Ikigo gihugura abafite ubumuga bwo kutabona cyasabye kwemerwa nk’ibindi by’imyuga

Ikigo gihugura kikanigisha abafite ubumuga bwo kutabona″Masaka Rehabilitation Center of the Blind”, cyasabye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro(WDA) kugishyira ku rutonde rw’ibigo by’imyuga n’ubumenyingiro byemewe mu Rwanda, ndetse no kugifasha kwishyura abakozi hagamijwe kwagura ibyo gikora.

Iki kigo gitanga amahugurwa n’amasomo mu kwandika no gusoma hakoreshejwe inyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona″Brailles”, kugenda nk’abandi bantu babona, guteka, kudoda, guhinga, korora n’ibindi birimo no gusubiza mu buzima busanzwe abafite ubumuga bwo kutabona.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bw’iki kigo ndetse n’Ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona(RUB) bugifite, bagaragaje ko kuva muri 2000 gitangiye imirimo yacyo neza kibeshejweho ahanini n’abaterankunga b’abanyamahanga.

Dr. Patrick Suubi, Perezida wa RUB , yagize ati″Amafaranga dukoresha ava mu baterankunga bo hanze kenshi batabona.Rhenani Palatina niyo yadufashije gusana iki kigo, kandi amafaranga menshi y’ amatike y’abanyeshuri baza kwiga no gusubira iwabo n’ imishara y’abarimu, amenshi ava muri Suède na Denmark. Inkunga twabonye yo mu Rwanda n’iyatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere(RGB) ,uyu mwaka.”

Yavuze bigira ingaruka z’uko hakirwa umubare muto w’abanyeshuri mu gihe baba bafite urutonde rw’abantu benshi bifuza kubagana cyane ko hari abahava bajya kuba umusemburo w’amajyambere binyuze mu gukora.

Hari impungenge ko izo nkunga ziramutse zihagaritswe iki kigo gishobora gufunga imiryango.

Dr. Patrick Suubi, yavuze ko basaba Leta inkunga kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro kikabashyirwa ku rwego rumwe n’ibindi bigo by’imyuga n’ubumenyingiro.

Ati″Icyo twifuza nuko Leta yadutera inkunga ihoraho tukongera ibintu twigisha kuko abantu batabona bafite ubushobozi butandukanye. Hari abashaka gukora inkweto,amasabune n’ibindi kandi ibyo n’ibintu twakora tubonye ubushobozi.Tugize amahirwe twashyirwa ku rwego rumwe n’amashuri y’imyuga (VTC).”

Umuyobozi wa Masaka Rehabilitation Center of the Blind,Mukeshimana Jean Marie Vianney na we yagize ati″Turifuza ko nibura WDA yadufasha kwishyura abakozi kuko byatuma imyuga mishya twazana twabona n’ abakozi bo kuyigisha. Nubwo dufite abaterankunga bafasha abantu bacye.”

Iki kigo kivuga ko cyatangiye kuganira na WDA, ariko ko bitewe n’umwihariko wacyo kidakwiye gufatwa kimwe n’ibindi bigo by’imyuga n’ubumenyingiro.

Abize muri iki kigo baragishima

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga muri iki kigo, yasanze abatabona bahugiye mu byo biga birimo, guteka, kwandika, kwahirira inka, guhinga, kuhira imyaka n’ibindi kandi bahamije ko bamaze kumenya byinshi ugereranyije nuko bahageze bameze.

Mpagaritswenima Jean Paul wari mu murima ahinga, yavukanye ubumuga bwo kutabona, kuri ubu afite imyaka 17. Yageze kuri iki kigo aturutse iwabo mu Karere ka Rulindo.

Yagize ati″Aha mpamaze hafi umwaka ariko maze kumenyera guhinga nta kibazo, mpfa kuba nambaye bote.Mvomerera imboga, ndigenza nkaba nakwijyanira amazi mu bwogero n’ibindi.”

Musabyimana Patricie waharangije, yavuze ko yahavuye azi gusoma no kwandika, kuboha, kwigenza, guteka n’ibindi.

Ati″Mfite imashini mu nzu yo kudoderamo (Atelier), natashye nzi kuboha imipira, ubu nsigaye mbasha kuba nakwitekera nkanigaburira, mbasha kwigenza kuko n’ubu naje nturutse I Gikondo aho mba nta we undandata.”

Icyiciro cya mbere cy’amasomo atangirwa muri iki kigo kimara amezi atandatu, nyuma abanyeshuri bagasubira iwabo kwerekana ibyo bize, bitabujije ko nyuma bagaruka bagakomeza amasomo kuko hari n’abahamara umwaka.

Abanyeshuri bahabwa amasomo ajyanye n’icyiciro barimo. Hari ababa barageze mu ishuri bagacikiriza amasomo nyuma yo guhuma bigishwa brailles mbere na mbere, n’abatarize bahita batangira kwigishwa imyuga.

Kuva muri 2000, muri iki kigo hamaze guca abagera kuri 576.

Muri rusange imbogamizi iki kigo gifite zirimo,ibikoresho byo kwigishirizaho bidahagije, kutagira imyuga yose n’ibindi nk’uko ubuyobozi bwacyo bwabisobanuye.

Nubwo afite ubumuga bwo kutabona azi guhinga

Avuye kwahirira inka nubwo atabona

Bari mu mikino ngororamubiri

Kuba batabona ntibibabuza guhinga andi neza

Aba barahata ibirayi

Bari kubagara imboga nubwo batabona

Bigishwa no gufura batabona

Mukeshimana Patricie umwe mu baharangije uvuga ko azi gusoma no kwandika

Imwe mu nyubako y’ikigo

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *