Blog

  • Abanyeshuri ba APACE batewe impungenge no kubuzwa ibyo bo bita uburenganzira bwabo

    Abanyeshuri ba APACE batewe impungenge no kubuzwa ibyo bo bita uburenganzira bwabo

    Kuva mu kera, wasangaga buri munyeshuri wese washakaga kwiga ku kigo kimuha uburenganzira bwo gukora no kwiga uko ashatse yarahitaga atekereza ishuri rya APACE riherereye ku musozi wa Mont Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

    Ibi byaterwagwa n’uko abakobwa bo kuri APACE bari bemerewe kwiga bambaye amajipo agera hejuru y’amavi, basutse imisatsi abandi bafite ‘mèche’ ndetse baranadefirije, abahungu nabo barangwa no kwambara udupantaro tubafashe bita (amacupa) hamwe n’inyogosho zidasanzwe.

    Ibi byatumaga iri shuri bivugwa ko ryigwamo n’abana bananianye cyangwa b’ibirara.

    Guhera ku wa Mbere tariki ya 30 Gicurasi 2016,ibintu byahinduye isura muri iki kigo kuko ubuyobozi bwa APACE bwafashe umwanzuro ko nta munyeshuri w’umukobwa uzongera kwemererwa kwiga asutse imisatsi cyangwa yambaye ijipo ngufi igera hejuru y’amavi, n’abahungu ntibemererwe inyogosho zidasanzwe n’amapantaro babatiza amacupa.

    Ibi ntibivugwaho rumwe n’abanyeshuri bo muri iki kigo, cyane cyane ko benshi muri bo bavuga ko ibi byemezo bidakwiye kuko bibangamira uburenganzira bwabo.

    Bamwe muri bo biganjemo abakobwa babwiye IGIHE ko babangamiwe cyane n’ibi byemezo ndetse batazi impamvu ubuyobozi bwabo bwabifashe.

    Umutoni Nadia yagize ati “ Kuki ubu aribwo bafashe umwanzuro wo kutubuza kwambara ‘mini’ mu gihe mbere ahubwo batubwiraga ko utazajya ayambara azajya abihanirwa?”

    Undi yagize ati “Njye ikimbabaza ni kimwe ni uko babikora mu gihembwe hagati gusa, none se ko tugitangira umwaka batubwiye ngo kugira ngo duse neza tujye dusuka ubu bakaba babihinduye mu gihembwe hagati?”

    Umunyeshuri w’umuhungu we yagize ati “ Ariko ko batubuza kwambara amapantaro mato adukwiye,atubereye bavuga ngo ni amacupa bagira ngo twambare za ‘pate’?”

    Ubuyobozi bwa APACE bubivugaho iki?

    Umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri APACE, Kayitare Jean Paul we avuga ko ibi byemezo babifashe kubera ko bakeneye isuku ku banyeshuri babo.

    Yagize ati “ Buri kigo kigira amategeko akigenga , ibi rero twabifashe kugira ngo abanyeshuri bacu barangwe n’isuku kuko ntidukeneye abakobwa biga bambaye utujipo tugufi tugera hejuru y’amavi banasutse cyangwa se abahungu bafite za nyogosho zidasanzwe cyangwa se bambara twa dupantaro ntazi uko tumeze.”

    Yakomeje agaragaza ko iri shuri ari ryo riha abanyeshuri baryigamo imyenda y’ishuri, ariko ko benshi muri bo bafite ingeso yo guhita bajya kuyigabanyisha aho usanga abakobwa bayahindura impenure ndetse n’abahungu amapantaro yabo bakayagira mato kugira ngo abafate.

    Bamwe mu banyeshuri bemeza ko bategetswe guhambura imisatsi yabo

    Imiterere y’ijipo ubuyobozi bwa APACE buvuga ko budakeneye muri iki kigo

    Umunyeshuri agaragaza uburyo abayobozi bamuciriye ipantaro kuko yari yayigize nto(icupa)

    Bamwe mu banyeshuri babujijwe kwinjira muri APACE

  • Ikibazo cy’ibigo bitanga amaraso atujuje ubuziranenge agahitana abarwayi ni kimwe mubirimo kwigwaho

    Ikibazo cy’ibigo bitanga amaraso atujuje ubuziranenge agahitana abarwayi ni kimwe mubirimo kwigwaho

    Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko igihe kigeze ngo abaturage bajye bahabwa amaraso yafashwe neza kandi ateguye neza, ndetse hagakorwa ku buryo agera ku barwayi bose adahenze.

    Urwego rushinzwe gutanga amaraso mu bihugu binyuranye, usanga rufite akamaro kanini mu kugabanya impufu z’ababyeyi n’abarwayi muri rusange iyo rwakoze neza uko bisabwa.

    Hatangizwa inama ya munani ya Sosiyete Nyafurika yita ku itangwa ry’amaraso (AfSBT) kuri uyu wa 31 Gicurasi 2016, Umuyobozi wayo Jean Baptiste Tapco yatangaje ko hari intambwe yagiye iterwa mu bikorwa byo gutanga amaraso muri Afurika no mu Rwanda.

    Gusa avuga ko kimwe mu biteye inkeke ari ubumenyi buke n’ibigo bidafite imikorere inoze, ishobora gutuma umurwayi ahabwa amaraso arimo udukoko dutera indwara zinyuranye.

    Ati “ Rimwe na rimwe amaraso ajyanwa aho abarwayi bayakeneye usanga ari make, cyangwa ubumenyi bw’abayitaho ugasanga ni buke, bigatuma abarwayi bapfa. Ibi byiyongeraho kuba hari ibigo bishinzwe amaraso bidakora neza ku buryo abantu bashobora guhabwa amaraso afite udukoko dutera Hepatite cyangwa virusi itera SIDA.”

    Yanagaragaje ko ibihugu byinshi bya Afurika bigira ibigo byo gutanga amaraso bishingiye ku baterankunga b’abanyamahanga, nyamara ugasanga nta cyizere bitanga ko mu gihe baba bagiye byashobora gukomeza gutanga iyo serivisi.

    Tapco yemeza ko u Rwanda rwamaze kugaragaza ko iterambere rishobora kugerwaho, bityo ko ibihugu byose bikwiriye kungurana ibitekerezo ariko bikigira ku rugero rukomeye rw’ibyo u Rwanda rwagezeho.

    Ati “U Rwanda rweretse Isi ko iterambere rishobora kugerwaho binyuze mu gushyiraho gahunda nziza, kandi n’abazishyira mu bikorwa bakaba abantu babishoboye. Ibi ni ibintu byo kwigirwaho na buri wese, kuko turi hano ngo twungurane ibitekerezo mu ngeri yo gutanga amaraso ariko tunigire ku bikorwa by’indashyikirwa iki gihugu cyagezeho.”

    Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho yavuze ko abaturage mu Rwanda na Afurika bakeneye guhabwa amaraso atagira inenge, ndetse bagaharanira ko agera ku muturage adatwaye ikiguzi gihanitse.

    Ati “Iki nicyo gihe nyakuri ngo tubyiteho neza, kuko abaturage bacu bakeneye amaraso afashwe neza, yateguwe neza, atarimo agakoko gatera SIDA, Hepatite n’izindi ndwara, akaba akenewe ari menshi kandi meza, ndetse akagera ku baturage mu bice byose by’igihugu mu buryo buhendutse kurutaho.”

    Minisitiri Binagwaho avuga ko kimwe mu bintu inama y’iminsi ine iri kubera i Kigali ikwiriye kwigaho harimo kureba uko amaraso yakusanywa neza bidahenze, agakwirakwizwa ahantu henshi bidahenze, kandi akabikwa neza.

    Gusa kuba urwego rwo gutanga amaraso ari kimwe mu bigize iterambere ry’inzego z’ubuzima mu Rwanda, ngo niyo mpamvu Minisante itatuma serivisi gitanga zihagarara.

    Kugeza ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu 19 bya Afurika bisuzuma indwara nibura enye (Sphyllis, virusi itera SIDA, hepatite A na B) mu maraso mbere y’uko akoreshwa nk’uko byategetswe na OMS.

    Minisitiri Binagwaho avuga ko ibigo bikwiye kwitondera amaraso bitanga akabanza gusuzumwa neza ngo bitagira ingaruka ku wayahawe

  • Ingamba  polisi yafashe mu kurwanya icuruzwa ry’abantu ryitezweho kuzatanga umusaruro

    Ingamba polisi yafashe mu kurwanya icuruzwa ry’abantu ryitezweho kuzatanga umusaruro

    Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu gucunga umutekano bafashe ingamba zo kurwanya icuruzwa ry’abantu bashyira imbaraga mu gukangurira abaturarwanda kwirinda iki cyaha no kugira uruhare mu kukirwanya.

    Icuruzwa ry’abantu riri mu byaha by’inzaduka biteye inkeke isi yose muri rusange, bikaba bifatwa nk’ibyaha ndengamipaka bikorwa ku buryo buteguwe ku rwego ruhanitse.

    Mu nama mpuzamahanga zinyuranye zijyanye n’umutekano, byagaragaye ko icuruzwa ry’abantu rigenda rifata intera ndende; aho abacuruzwa bavanwa cyane cyane ku mugabane wa Afurika bajyanwa ku wa Aziya , mu bihugu by’Abarabu n’ahandi.

    Ku bwa Raporo y’Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 600 n’ibihumbi 800 bambutswa imipaka mpuzamahanga bajyanwa gucuruzwa; aho mirongo inani ku ijana (80%) byabo ari igitsinagore;naho ½ cy’abo akaba ari abana.

    Iyi raporo igaragaza ariko ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu muri aka karere u Rwanda ruherereyemo atari byinshi ugereranije n’ahandi.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati: “Ku ruhande rw’u Rwanda, twahuye n’ibibazo bike bijyanye n’icuruzwa ry’abantu; ariko kandi twabashije kurokora abantu bajyanwaga gucuruzwa mu bindi bihugu barimo abakomoka muri aka karere ndetse no hanze yako nko muri Uganda n’Uburundi. Mu 2009, abantu 51 bo mu gihugu cya Bangladesh bafatiwe i Kigali bajyanywe mu gihugu cya Mozambique.”

    Itumanaho ry’uburyo bw’ikoranabunga rya Polisi Mpuzamahanga ryitwa I-24/7 rikoreshwa ku mipaka y’u Rwanda kuva mu 2013 ryatumye hatahurwa ibyaha byambukiranya imipaka harimo n’iki cy’icuruzwa ry’abantu; ndetse hanafatwa ababikoze..

    ACP Twahirwa yagize kandi ati:”Mu ngamba Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bafashe harimo gusobanurira umuryango nyarwanda ingaruka z’icuruzwa ry’abantu risigaye rifatwa nk’uburyo bushya bw’ubucakara; aho abantu bafatwa nk’ibicuruzwa.”

    Yakomeje avuga ko ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda mu kurwanya icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bwunganiwe n’ingamba zo kurushaho gucunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.

    Yagize na none ati:” Na none twafashe izindi ngamba zirimo izishingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu ubwabyo, izishingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu byo muri aka karere, ndetse n’izijyanye n’ubufatanye mpuzamahanga, ibi bikaba byarunganiye gahunda zisanzweho za Guverinoma y’u Rwanda. Mu gushyira mu bikorwa ubwo bufatanye, habayeho ubukangurambaga ku rwego rw’akarere u Rwanda ruherereyemo ndetse no ku rwego mpuzamahanga harimo inama zinyuranye zari zigamije gushakira hamwe umuti urambye iki kibazo. Na none hakozwe ubukangurambaga bugamije gusobanurira umuryango nyarwanda uburyo abakora icuruzwa ry’abantu babigenza, amayeri yabo, ibyiciro by’abantu bibasira kurusha abandi, aho bajyanwa gucuruzwa, ndetse n’ingaruka bahura na zo.”

    Raporo iheruka y’Ubunyamabanga bwa Leta z’Unze Ubumwe za Amerika ku icuruzwa ry’abantu yo mu 2015, ivuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, ndetse ikerekana ko rwafashe ingamba zigaragara mu kurikumira.

    ACP Twahirwa yongeyeho agira ati, “Ubukangurambaga dutanga si ubwo kwirinda icuruzwa ry’abantu gusa, ahubwo tunakangurira abantu kwirinda kwimurira umuntu ahandi mu gihugu cyangwa mu mahanga bidatangiwe uburenganzira. Kugira ngo ibi bigerweho, abaturage ni bo bafatanyabikorwa ba mbere kuko ari bo batanga amakuru ku bikorwa byose babona ko bifitanye isano n’icuruzwa ry’abantu. Ibi bikaba biri mu byatumye Polisi y’u Rwanda ibasha gukumira ibi byaha mu Rwanda. ”

    Mu 2013, Polisi y’u Rwanda yatabaye umwana w’umukobwa w’Umunyarwandakazi wigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye wari warajyanywe muri Zambiya anyujijwe muri Uganda na Tanzaniya.

    Uwo mwana amaze kugarurwa yashyikirijwe umuryango we, ibi byose bikaba byarakozwe ku bufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu bya Zambiya, Uganda, Tanzaniya na Polisi mpuzamahanga (Interpol).

    ACP Twahirwa yakomeje avuga ati,”Intego yacu ni ukurushaho kurwanya iki cyaha, kandi ndahamya ndashidikanya ko dufatanije tuzagera ku birenze ibyo tumaze kugeraho mu kukirwanya.”

    Yagize kandi ati:”Turashima abafatanyabikorwa bacu barimo inzego zitandukanye za Leta, ba ambasaderi ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha, urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing Organization- RYVCPO), amahuriro yo kurwanya ibyaha arimo ay’abatwara abagenzi n’ay’abanyeshuri, ndetse n’abaturage kubera uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya iki cyaha.”

  • Dark Street l’art de monsieur Don I

    Dark Street l’art de monsieur Don I

    Imena news a rencontre l’artiste Innocent Nangiribi au coin de Nyamirambo quand les journalistes faisent leur tour de visite Nyamirambo.

    Innocent nous a explique que son art est concit sur son album musical qui sortira dans cet anneé avec son group K. M. G (Kitenge Music Group) et on a eu la chance de rencontre Rukundo Alain connu sur le nom de Ellavy avec Wiklie les trois artiste nous a dit qu’ils font l’art de painture, dance, modelling, chanter et finalement qu’ils ont un concert le 11 Juin ici à nayamirambo.

    On espere vous donne beaucoup de nouvelle plus tard quand on les invitera pour l’interview. WP_20160531_016-1

  • Umwunganizi wa Victoire Ingabire yategetswe kuva mu Rwanda igitaraganya

    Umwunganizi wa Victoire Ingabire yategetswe kuva mu Rwanda igitaraganya

    Umwunganizi wa Victoire Ingabire w’umuholande Caroline Buisman avuga ko yategetswe kuva mu Rwanda igitaraganya nyuma yuko yavuze ko ashaka kujya kureba Victoire ingabire umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ufungiye gushaka guhungabanya umudendezo w’igihugu n’ibindi byaha. Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka ryatangaje ko uyu mwunganizi yari afite izindi gahunda zari zimuzanye bamusaba kubanza kubisabira uruhushya.

    JPEG - 68.4 kb
    Caroline avuga ko yashatse kubonana na Victoire Ingabire u Rwanda rukamwangira

    Aganira na RFI Caroline yavuze ko yagerageje gusaba ibyangombwa byo kuza mu Rwanda ariko ambasade y’u Rwanda igakomeza kubimwima. Ngo nyuma y’amezi atatu nibwo yabonye viza, ariko abona viza y’ubukerarugendo nayo yahawe n’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba.

    Ubwo yari mu Rwanda ngo Caroline yashatse kujya kureba umukiliya we Ingabire Victoire aho afungiye kuri gereza izwi nka 1930, ariko ngo ubuyobozi burabimwangira ku wa kane tariki ya 19 Gicurasi 2016.

    Yagize ati “ Naje kumenyekana ko ndi umwunganizi wa Voctire Ingabire, ubwo narimaze iminota nka 45 ndi guhatwa ibibazo nyuma nza kwangirwa ntanahawe ubusobanuro”

    Caroline avuga ko abategetsi bamusabye kujya gushaka ibyangombwa ahawe na Minisitere y’ububanyi n’amahanga, we avuga ko ari bishya kuri we cyane ko ngo we asanzwe ari umwe mu bagize urugaga rw’abavoka ba Kigali. Akavuga ko we abona ko ibyo bitari ngombwa.

    Gusa nubwo Me Buisman avuga ko yahise yangirwa adahawe ubusobanuro, Yves Butera umuvugizi w’urwego rw’igihu rushinzwe abinjira n’abasohoka (Migration) ryatangaje ko uyu mwunganizi yangiwe kujya kubonana na Ingabire kuko atari afite ibyangombwa bibimwemerera.

    Yves Butera umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka yatangaje ko Caroline yari afite Viza yamwereraga gukora ubukerarugendo gusa, ibintu ngo byahise bituma ubuyobozi bwa gereza bumwangira kubonana na Ingabire.

    Amategeko agenga imikoreshereze ya viza avuga ko iyo umuntu akoresheje uruhushya rwa viza binyuranye n’icyo yayisabiye ageze mu gihugu yayisabyenmo, ahita ategekwa gusubira iwabo nta nteguza.

    Ingabire Victoire yakatiwe gufungwa myaka 15 muri gereza nkuru ya Kigali nyuma yaho urukiko rw’ikirenga rumuhamije ibyaha birimo, gushaka guhungabanya umutekano, kurema umutwe ugamije kugirira nabi ubuyobozi buriho no kugambanira igihugu.

    JPEG - 68.4 kb
    Caroline avuga ko yashatse kubonana na Victoire Ingabire u Rwanda rukamwangira
  • Nta munyarwanda uzaba agicana agatadowa bitarenze 2018 – Minisitiri Musoni

    Nta munyarwanda uzaba agicana agatadowa bitarenze 2018 – Minisitiri Musoni

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo James Musoni, yavuze ko amashanyarazi agomba kugera ku Banyarwanda bose bitarenze umwaka wa 2020, kandi akabageraho mu buryo bwizewe ndetse no ku giciro gihendutse.

    Musoni yavuze ko bigomba kugendana no kuba mu 2018 nta munyarwanda uzaba agikoresha agatadowa, cyane usanga kiganje mu duce tw’icyaro kuko nta mashanyarazi aharangwa.

    Mu kiganiro Kubaza bitera kumenya cyabaye kuri iki Cyumweru kuri Radio Rwanda, yagize ati “Nta munyarwanda uzaba akimurikisha agatadowa bitarenze umwaka wa 2018.”

    Uyu muyobozi yavuze ko leta ubu iri gukorana neza n’abikorera mu rwego rwo kongera no gukwirakwiza ingufu, aho mu myaka umunani ishize, ingufu z’amashanyarazi ziboneka mu Rwanda zikubye inshuro enye. U Rwanda kandi ngo ruri kubaka imiyoboro y’amashanyarazi iruhuza n’ibindi bihugu izafasha kohereza cyangwa gukura amashanyarazi mu mahanga.

    Yagize ati “Ingano y’ingufu z’amashanyarazi ihari ubu ni hafi Megawati 200 zivuye kuri Megawati 50 zari zihari mu 2008. Kugeza ubu 92% by’imirenge yose y’igihugu imaze kugerwamo n’amashanyarazi, gahunda ni ukuyageza mu mirenege yose vuba.”

    Minisitiri Musoni yavuze ko abaturage basabwa gutura mu midugudu kugira ngo borohereze Leta kubagezaho umuriro w’amashanyarazi, ndetse bakarinda ibikorwa remezo by’amashanyarazi nk’inkingi y’iterambere.

    U Rwanda ruheruka gutaha umushinga wa KivuWatt uzabyara amashanyarazi angana na MW 100 Gaz Methane iri mu kiyaga cya Kivu, kugeza mu 2020. Kugeza ubu u Rwanda rugeze kuri MW 190, aho abafite umuriro w’amashanyarazi mu gihugu hose ari 24%, mu gihe leta yihaye intego ko igomba kuzaba ifite MW 563 bitarenze 2018.

    Minisitiri James Musoni avuga ko mu 2021 u Rwanda ruzaba rufite amashanyarazi ahagije ku buryo hari n’ingano ruzatangira kohereza mu bihugu by’akarere.

    Mu mishinga y’amashanyarazi yitezweho umusanzu mu guca umwijima mu gihugu no gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye, harimo kubaka ingomero nyinshi nto, Umushinga wo kubyaza Mw 15 nyiramugengeri ya Gishoma, MW 30 zizavanwa muri Kenya n’izindi 400 zizava muri Ethiopia.

    Minisitiri Musoni yavuze ko leta ubu iri gukorana neza n’abikorera mu rwego rwo kongera no gukwirakwiza amashanyarazi

    Minisitiri Musoni avuga ko nta munyarwanda uzaba agicana agatadowa bitarenze

  • ILIZA GARDEN:Intego ni ukuzamura Akarere ka Gatsibo‹‹Dr François GISHOMA››™

    ILIZA GARDEN:Intego ni ukuzamura Akarere ka Gatsibo‹‹Dr François GISHOMA››™

    Dr.Francois GISHOMA usanzwe ahagarariye ishyirahamwe nyarwanda rirwanya indwara ya diyabete ,kuri ubu  yatangiye ibikorwa bizakurura benshi barimo na ba mukerarugendo bazifuza kugana mu ntara y’iburasirazuba, mu karere ka Gatsibo cyane cyane abakunda umunezero wo kuba bari iruhande rw’amazi.

    Ikiyaga cya Muhazi, ahaherereye mu murenge wa Kiramuruzi, Akagari ka Gakoni, umudugudu wo ku  Mana, aha niho ugera ugasanganirwa n’ibikorwa byatangijwe na Dr.Francois Gishoma , birimo ishuri rizigisha ibyerekeranye n’imyuga,hamwe n’ubusitani buhebuje bwahawe izina ariryo ILIZA Garden buzafasha benshi  kuruhuka, kugirana ubusabane ndetse n’amacumbi y’abifuza kuhakomereza ibihe byiza, n’ibindi.

    Ku italiki ya 19 Gicurasi mu muhango w’ isozwa ry’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere b’Akarere ka Gatsibo,Dr.Francois GISHOMA yatangaje ko impamvu yashingiyeho mu  kubaka iki kigo kizigisha imyuga bifitanye isano mu guhangana n’ingaruka za diyabete, aho yagize ati “Abo indwara ya diyabete yagezeho,benshi muri bo ibasigira ubukene hatirengagijwe n’ubujiji kuko hari abo ituma bacikishiriza amashuli,bityo nahisemo kubaka ikigo kizaha urubyiruko rwacu ubumenyi bityo bakabasha kwibeshaho n’ibindi..”.

    Guverineri Uwamariya,yashimye ibi bikorwa by’indashyikirwa kandi byuje impuhwe n’urukundo Dr Francois GISHOMA afitiye abo yitangiye,maze mu mpanuro ye asaba ko mu nyigisho zitangwa mu gukukangurira benshi kumenya indwara ya diyabeti no kuyirinda, hakwiye no gutanga icyizere ku bantu babana nayo ko atariryo herezo ry’ubuzima bwabo,bityo ko ubasha gukurikiza inama agirwa,ubuzima bukomeza.

    LNKKNi6WSqaowLNN_IMG_0224
    FStNbeK6ACkpICBG_IMG_0213
    ccpvz4rCsZIBJD7K_IMG_0214
  • Gatsibo: Abikorera barasabwa gushikama mu byo bakora :Guverineri Uwamariya

    Gatsibo: Abikorera barasabwa gushikama mu byo bakora :Guverineri Uwamariya

    Goverineri Uwamaliya

    Guverineri Odette Uwamariya

    Guverineri w’intara y’Iburasiruzuba, Uwamariya Odette yasabye abikorera bo mu karere ka Gatsibo kutajarajara mu byo bakora ko ahubwo buri wese akwiye kwibanda kuri kimwe akakinoza kugeza ageze ku musaruro ushimishije mu bwinshi no mu bwiza.

    Ibi yabivuze kuri uyu wa Kane taliki 19 Gicurasi, ubwo abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Gatsibo (JADF) basozaga imurikabikorwa bari bamazemo iminsi itatu.

    Nyuma yo kuzengurutswa mu bamurika asobanurirwa ibyo bakora ari nako abaha inama zo kubinoza, Madame Uwamariya Odette, mu ijambo rye yasabye ko abikorera bakwirinda kwiyemeza gukora byinshi icyarimwe, ahubwo ko buri wese akwiye gufata kimwe akakinoza.

    Guverineri Uwamariye yabanje kwerekwa ibyaje kumurikwa, iyi ni koperative y’umuceri ya Gatsibo

    Yagize ati “Ibyo dukora hano si twe bigenewe gusa, dufite amahirwe y’uko dufite isoko ryagutse, icyo rero twifuza ni uko umurongo w’ibyo umuntu akora arushaho kuwunoza kugirango bimufashe kubona ubumenyi bwo kubikora neza kurushaho. Iyo abantu batatanyije imbaraga, wisanga ukora byinshi ariko ntugire na kimwe ugiramo ubuhanga ngo ukinoze kirusheho kugera ku rwego twifuza”.

    Guverineri Uwamariya Odette yavuze ko bakurikije izi nama byakongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga

    Aha yatanze urugero nk’uwatangira atunganya ubuki, nk’aho yakomeje ngo atera intambwe ugasanga atangiye no gukora uduseke.

    Mu kwerekana ko kuguma mu murongo umwe w’ibyo umuntu akora byamugeza kure, yatanze urugero kuri Koperative Intambwe itunganya imitobe iva mu mbuto zitandukanye (Jus), avuga ko batangiye ari urubyiruko rwishyize hamwe bafite akamashini kamwe gaciriritse ariko ubu bamaze gutera intambwe igaragara kuko ari byo bashyizemo imbaraga zabo zose.

    Rutayisire Gerald, umuyobozi wa Koperative Intambwe ahamya ko kwibanda ku gikorwa kimwe bitera nyiracyo kugera kure

    Mu butumwa bwe kandi yibaze ku gushishikarira kongerera agaciro umusaruro, niba ari abahinga ibigori bagakorana intego yo kuzagera aho babitunganya bakagurisha ifu (akawunga).

  • Ubushakashatsi bwerekanye ko impfu z’abagore n’abana ku Isi yose zihariye 1/3 mu batakaza ubuzima

    Ubushakashatsi bwerekanye ko impfu z’abagore n’abana ku Isi yose zihariye 1/3 mu batakaza ubuzima

    ????????????????????????????????????
    Dr Anicet Nzabonimpa

    Ubushakashatsi bwerekanye ko mu isi yose impfu z’abana, abagore batwite n’ingimbi zihariye 1/3 cy’abatakaza ubuzima , aho abagore 830 babura ubuzima buri munsi ku Isi yose, 400 muri bo bakaba ari abatuye ku mugabane wa Afurika iherereye  munsi y’Ubutayu bwa Sahara.  Ibi bikaba ari bimwe mu byatangarijwe abanyamakuru mu mahugurwa y’iminsi 3 bari bamazemo mu Karere ka Muhanga,bigishwa ku buzima bw’umubyeyi n’umwana,ayo mahugurwa akaba yarateguwe na Minisante binyujijwe mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima, RBC.

    Impamvu zikomeje gushyirwa mu majwi zitera impfu ku bagore harimo: Kuva (Haemorrhage), umuvuduko ukabije w’amaraso, no gukuramo inda.

    Naho impamvu zitera impfu z’abana harimo kuvuka igihe kitageze, uburyo umwana yavutsemo (Birth related complications), umusonga, impiswi  na malaria nizindi…

    ????????????????????????????????????Dr Anicet Nzabonimpa

    Kuvuka igihe  kitageze n’imwe mu mpamvu ihitana abana bavuka nk’uko byasobanuwe n’abahanga baturutse muri RBC barimo Dr Nzabonimpa Anicet , inzobere mu bijyanye no kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, abana bavutse gutya bakaba baba bagomba gukurikiranwa bihagije n’abaganga bakivuka kuko ari bwo ubuzima bwe buba buri mu kaga ariko iyo arengeje ukwezi ari muzima akaba aba afite amahirwe yo kubaho.

    Intego ya 4 y’iterambere ry’ikinyagihumbi (MDG’s 2015) yari ukugabanya impfu z’abana mu gihe intego ya 5 yari ukugabanya impfu z’abagore.

    Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko impfu z’abagore mu Rwanda zagiye zigabanyuka uko imyaka ihita, nk’aho ubushakashatsi bwo mu 2000 bwagaragaje ko hapfuye abagore basaga 1000 bishwe n’ibibazo bitandukanye bifitanye isano no gusama, ariko uwo mubare ukaba waragiye ugabanyuka kugeza kuri 210/100,000 by’abana bavutse.

    ????????????????????????????????????Bamwe mu banyamakuru bitabiriye amahugurwa

    Intego z’iterambere rirambye ry’ikinyagihumbi SDG’s 2030 rikaba riteganya ko izi mpfu zaba zagabanyutse kugeza munsi ya 70/100,000 ntihazagire igihugu kirenza 140/100,000 by’abana bavuka.

    Ikindi giteganyijwe mu ntego z’iterambere rirambye ry’ikinyagihumbi 2015-2030 ni ukugabanya impfu z’abana ntibazarenge 25  ku bana 1000 bavutse bari munsi y’imyaka 5, no kuba impfu z’impinja zizaba zagabanyutse kugeza ku kigero cya 12 ku 1000 bavutse.

    Zimwe mu mpamvu zatumye impfu z’abagore n’abana zigabanyuka, harimo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, ubwishingane mu kwivuza, iterambere ry’ibikorwaremezo, ibikoresho bikenewe byaraguzwe, guhugura abakozi, agahimbazamusyi ku mukozi mu by’ubuzima witwaye neza, n’imihigo.

    ????????????????????????????????????Inama ababyeyi bagirwa n’abashinzwe ubuzima batandukanye mu rwego rwo kwirinda impfu z’ababyeyi n’abana, harimo kuzirikana kwipimisha byibuze inshuro 4 kuva atwite kugeza abyaye, kuko byagaragaye ko kenshi zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umubyeyi yapfa ari kubyara cyangwa uwo abyaye akabura ubuzima, harimo no kuba baba bataripimishije uko bikwiye mbere ngo ibibazo bishobora kuba byateza izo ngorane bigaragare hakiri kare bishakirwe umuti.

  • U Rwanda ruri ku mwanya wa 7 muri Afurika mu kugira imyaka myinshi y’icyizere cyo kubaho

    U Rwanda ruri ku mwanya wa 7 muri Afurika mu kugira imyaka myinshi y’icyizere cyo kubaho

    Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, yatangaje ko kuva mu 2000 kugeza mu 2015, imyaka y’icyizere cyo kubaho ku Isi yiyongereye ariko ubusumbane hagati y’ibihugu bugafata indi ntera.

    amak

    Iyo Raporo igaragaza ko mu 2015, u Rwanda ruza ku mwanya wa karindwi muri Afurika mu kugira imyaka myinshi y’icyizere cy’ubuzima ingana na 66.1. Mu bihugu biruza imbere kuri uyu mugabane harimo Algeria, 75.6; Mauritius, 74.6; Cap Vert, 73.3; Seychelles, 73.2; Sao Tome and Principe, 67.5 na Senegal ifite imyaka 66.7.

    Ibihugu bya nyuma muri Afurika ni Chad aho mu 2015 abaturage bagize icyizere cyo kubaho cy’imyaka 53.1; Centrafrique, 52.5; Angola, 52.4 na Sierra Leone ya nyuma muri Afurika no ku Isi, ifite imyaka 50.1 y’icyizere cyo kubaho.

    Ikinyuranyo hagati y’ibihugu cyarazamutse cyane, kuko nko mu bihugu 12 byateye imbere kigeze ku myaka 82, ibihugu birimo u Busuwisi, Espagne, u Butaliyani, Iceland, Israel, u Bufaransa, Sweden, u Buyapani, Singapore, Australia, Korea y’Epfo, na Canada.

    Ibihugu bifite imyaka y’icyizere cyo kubaho iri hasi cyane byiganje muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho ibigera kuri 22 byo muri icyo gice bifite icyizere cyo kubaho kiri munsi y’imyaka 60. Muri byo harimo nka Burkina Faso, RDC, u Burundi, Swaziland, Sudani y’Epfo, Chad, Centafrique, Somalia, Sierra Leone n’ibindi.

    Muri iyi raporo ya WHO yo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2016, bigaragara ko kuva mu 2000 kugeza mu 2015, icyizere cyo kubaho ku batuye Isi cyiyongereyeho imyaka itanu muri rusange, bikaba ari ubwa mbere cyiyongereye kuri iki kigero kuva mu myaka ya 1960.

    Iyi myaka yigeze kugabanuka cyane ahagana mu 1990 muri Afurika bitewe n’ugukaza umurego kw’icyorezo cya Sida, kimwe no mu Burayi bw’u Burasirazuba kubera icikamo ibice ry’ ibihugu byari bigize ubumwe bw’aba Soviet.

    Muri rusange, iri zamuka ryabaye rinini cyane muri Afurika aho ryiyongereyo imyaka 9.4 ikaba imyaka 60 yo kubaho, bitewe ahanini n’uburyo abana bavuka bitabwaho, kurwanya malaria ndetse n’ikwirakwizwa ry’imiti igabanya ubukana bwa Virusi ya Sida.

    Umuyobozi Mukuru wa WHO, Dr Margaret Chan, yagize ati “Isi yakoze ibishoboka mu kugabanya ibyorezo bitari ngombwa n’impfu za hato na hato zaterwaga n’indwara zishobora kuvurwa no kwirindwa.”

    Gusa yakomeje avuga ko hagikenewe kwita cyane ku bihugu bikiri mu bibazo, kugira ngo bibashe kugera ku gipimo fatizo cy’imyaka yo kuba ku Isi muri rusange ngo ntihagire igihugu na kimwe gisigara inyuma.

    Abagore mu Buyapani bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru ku Isi kingana n’imyaka 86.8, abagabo mu Busuwisi bakagira icyizere kiri hejuru ku myaka 81.3. Igihugu cya Sierra Leone kiri muri Afurika ni cyo gifite icyizere kiri hasi ku bitsina byombi, aho abagore ari imyaka 50.8 mu gihe abagabo ari 49.3.

    Kugeza mu 2012, Abanyarwanda bari bafite icyizere cyo kubaho cy’imyaka 64.5 ku bitsina byombi.