Madame Jeannette Kagame yahawe igihembo cyo kwita kubafite intege nke

Team Heart, umuryango waraye uhaye igihembo Madame Jeannette Kagame cyo kwita no gushyira ingufu mu gufasha ubuzima bw’abafite intege nke barimo abana n’abagore ndetse no guharanira ko n’abafite intege nke mu Rwanda bagerwaho n’ubuvuzi bw’indwara y’umutima.

Ibirori byo gutanga iki gihembo byabereye muri Kaminuza ya Massachusetts Alumni Club iherereye mu Mujyi wa Boston muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Muri ibi birori kandi niho hatangirijwe igikorwa cyo gukusanya inkunga igamije gutangiza ikigo mu Rwanda, cyizafasha abatishoboye kuvurwa indwara y’umutima.

JPEG - 52.9 kb
Madame Jeannette Kagame ashyikirizwa igihembo

Umuyobozi w’ikigo Team Heart, David Wilson yavuze ko iki kigo kigiye kubakwa mu Rwanda kizagabanya umubare munini w’abarwayi bakeneraga kuba babagwa umutima kubera kubura ubuvuzi bw’ibanze.

Uyu muyobozi avuga ko mu Rwanda hari abantu bakenera ubu buvuzi, bityo iki kigo kikabafasha kandi gihe icyizere aba barwayi.

Wilson yagize “Twishimiye ko Jeannette Kagame ari bubane na twe, turizera ko muri ibi birori biri bufashe ko tugera ku nzozi zacu twiyemeje.”

Uyu muryango umaze imyaka icyenda ukorana n’inzobere mu buvuzi n’abakorerabushake, aho baza mu Rwanda bagatanga ubuvuzi burimo gusuzuma, kuvura abafite ibibazo byo kubagwa no gutanga ubumenyi ku baganga bakora muri iki gice cy’ubuzima.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *