Bamwe mu baperezida bavugwaho kuba barishe abantu benshi muri Afurika

Gufata ibyemezo byihanukiriye, ubugome, gushora intambara ni zimwe mu ngeso zagiye ziranga imiyoborere mibi y’ aba baperezida.

Byumvikane ko ingaruka z’ iyo myitwarire igayitse yagiye ituma ibihugu bayoboraga ndetse nibyo bari baturanye birangwamo umutekano mucye ubwicanyi ndengakamere, impinduramatwara zitagira intego ndetse n’ intambara z’ abaturage zihoraho.

Aba ni bamwe mu bategetsi bo ku mugabane wa Afrika baranzwe no kumena amaraso y’abaturage benshi

1.Haile Mengistu Mariam


Yishe abantu basaga miliyoni 1 na 500, yategetse Ethiopia hagati ya 1974 na 1991 yageze ku butegetsi yishe Haile Selassie ndetse amennye n’ amaraso menshi y’ inzirakarengane.

Kugira ngo atere abamurwanya ubwoba, umunsi umwe Mengistu mu ruhame rw’ abantu yafashe amacupa atatu yuzuye amaraso ayajugunya hasi nk’ ikimenyetso cya rukarabankaba.

Nyuma y’ igihe gito akimara kwicisha Umwami w’ Abami Haile Selassie , Haile Mengistu Mariam yahise yahuka muri opozisiyo yari ifite amatwara ya gikominisiti maze arabatsemba anashyiraho uburyo bwo gufata abo yishe maherere akabasubiza imiryango yabo kugira ngo izinukwe.

Mengistu azwiho kandi gutegeka ingabo ze gusaka abo bishe kugira ngo babakuremo amabanga yose ndetse n’ imitungo.

2.Yakubu Gowon

Yishe abaturage bagera kuri Miliyoni 1 ndetse n’ abasirikare ibihumbi 100 mu gihe u Burasirazuba bwa Nigeria bwayoborwaga na Ojukwu burwana n’ igice gisigaye cyategekwaga na Yakubu.

3.Iddi Amin

Uyu munyagitugu yahanganye na Tanzania mu gihe yaborwaga na Mwalimu Julius Nyerere ariko azagutsindwa, niwe Perezida wa 3 wa Uganda akaba yarahitanye abantu ibihumbi 300, yategetse iki gihugu hagati ya 1972 na 1979.

4.Gen. Sani Abacha

Uyu mujenerari yisasiye abantu basaga ibihumbi 200 ubwo yari umugaba mukuru w’ ingabo muri Nigeria ubwo yahirikaga ubutegetsi bw’ abasivile mu mwaka w’ i 1993.

Muri uwo mwaka , nibwo Germany Transparency yasohoye icyegerano cyashyiraga mu majwi Nigeria nk’ igihugu cya mbere kirangwamo ruswa kurusha ibindi muri Afurika.

5.Jean Bedel Bokassa

Yiyise umwami w’ abami muri Centrafrika, yishe abasaga ibihumbi 100 ubwo abaturage bari batangiye kurambirwa ingoma ye y’ igitugu.Uyu Bokassa yagiye avugwaho kunywa amaraso y’ abantu ndetse no kurya imitima y’ abana bato batarengeje amezi 6

6.Charles Taylors

Yahoze ari Perezida wa Liberia yishe abantu basaga ibihumbi 100, yahamwe n’ ibyaha binyuranye birimo ubwicanyi n’ intambara, gukoresha abana mu gisirikare hagati ya 1999 na 2003 kugeza magingo ICC yaramukatiye igifungo cy’imyaka mirongo itanu.

7.Hissene Habré

Benshi bemeza ko uyu mugabo wategetse Tchad yishe abasaga ibihumbi 100 ubwo yajyaga ku butegetsi muri 1981 muri uwo mwaka yanesheje ingabo za Khadaffi zari zaje gufasha Goukuni Wedeye yari yahiritse.
Hissene ufungiye muri Senegal aregwa kwica abaturage bo mu bwoko bwa Hajerai na Zaghawa, Idriss Deby akomokamo.

8.Macius N’ guema

Yicishije abaturage bari hagati y’ ibihumbi 50 na 70, amteka agaragaza ko Macius N’ guema yari umwana w’ umupfumu wabaye na Perezida wa mbere wa Guinea Equatorial.

Ubuhubutsi bwa Macius Nguema bwatumye kimwe cya gatatu cy’ abaturage bahunga igihugu, icyo gihe kandi yari yategetse ko bica abaturage b’ abatunzi bakanamburwa imitungo yabo mu maguru mashya.

Kuri iyo ngoma y’ igitugu igihugu cya Guinea, nticyigeze gitera imbere n’a gato ndetse n’ ikigega cya Leta cyari mu maboko ya perezida n’ ibyegera bye.
Hashize igihe, Macius yaje gukatirwa igihano cy’ urupfu na mubyara we Theodor Obiag N’ guema uri ku butegetsi uyu umunsi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *