Ishyaka Green Party ririfuza ko Donald Trump yategeka USA

Umukuru w’ishyaka riharanira ibidukikije na demokarasi Democratic Green Party of Rwanda aravuga ko yifuza ko umukandida w’umurepublicain Donald Trump yatorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko byatuma abasha guhashya abanyagitugu cyane cyane abo muri Afurika.

Mu gihe amahanga yose akomeje kwibaza uzategeka Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati y’ umudemocrate Hillary Clinton n’ umurepubulican Donald Trump, Perezida wa Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza we yemeza ko Abanyamerika baramutse batoye Trump bishobora kuzagira impinduka ikomeye kuri politiki y’ Isi.

JPEG - 51.5 kb
Donald Trump ngo natorwa azahita akuraho Robert Mugabe na Museveni

Akoresheje urubuga rwe nkoranyambaga rwa Facebook, Dr F Habineza yagize ati:” Donald Trump rwose ni umugabo, yavuze ibintu bizima cyane kandi turabishyigikiye, ahubwo na Union European ( EU) hamwe na Nation Unis ( UN) bagombye kunga muri icyo gitekerezo, ibyo nibyo byazana amahoro arambye muri Africa ndetse no ku isi yose. Kandi byafasha gukemura ikibazo cy’ ingutu cy’ impunzi zihora zijya ku mugabane w’Iburayi n’ ahandi ku ‘Isi zibaza ko zigiye kubaho neza”.

JPEG - 26.7 kb
Dr Franck Habineza ashyigikiye ko Donald Trump ayobora Amerika

Donald Trump mu kwiyamamaza kwe avuga ko aramutse atowe yahita akuraho Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe na Museveni wa Uganda. Ese aba ni bonyine b’abanyagitugu ku isi yose cyangwa ni ugushaka kubonerana umugabane wa Afurika wagizwe insina ngufi n’abazungu?

Ni ugutega amaso amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka ko hari icyo yamugezaho dore ko n’uwo bahanganye Madame Hillary Clinton w’umudemocrate atamworoheye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *