Blog

  • Hakozwe urugendo rwiswe ‘Walk in her Shoes’ hagamijwe kuzirikana imvune z’abagore

    Urugendo rwiswe ‘Walk in her Shoes’ hagamijwe kuzirikana imvune z’abagore, n'igikorwa cyahuje abatari bake kuri uyu wa Gatanu taliki ya 10 Werurwe 2017, m'Umujyi wa Kigali,biteguwe  n'umuryango Care Internationa  usanzwe ukora ibikorwa bitandukanye birimo no kongerera ubushobozi umugore mu bikorwa by’iterambere mu bukungu, guharanira uburenganzira bw’abagore  no kurwanya ihohoterwa ribakorerwa n’irikorerwa abana b’abakobwa,uyu muryango ukaba ukorera mubice hafi ya byose mu Rwanda,aho kur'ubu ukorana n’abagore ibihumbi 600 bo mu turere 24 mubikorwa bitandukanye birimo iby'ubuvugizi,ndetse n'ibyiterambere.

    Nkuko byasobanuwe na bwana  Geoffrey MUNYANEZA KAYIJUKA ufite munshingano ze  ibikorwa bigamije guteza imbere urubyiruko mur'uyu muryango wa  Care International Rwanda yatangaje  ko urugendo rwakozwe ahanini rwari rugamije kuzirikana imvune benshi mubagore babarizwa mu bihugu bikennye bahura na zo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Yagize ati:"Impamvu y'iki gikorwa s'ukugendera mu nkweto zabo gusa (Walk in Her Shoes) ibi bivugwa  muri iy'insanganyamatsiko, ahubwo ni ukuzirikana imvune bahura nazo n'inyigisho twe dukuramo bityo ikigamijwe akaba ari ukwitanga kugirango hagobokwe ubuzima bwa benshi bakomeje guhura n'akaga kabakururira mubuzima buruhije".

    Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko yiswe  ‘Walk in Her Shoes’ bwakozwe hagamije kwegeranya inkunga izafasha umuryango  Care International guteza imbere imibereho y’abagore n'abakobwa baherereye mu  bihugu bigaragaramo ubukene ,ku ikubitiro hakaza ibyo  munsi y'ubutayu bwa Sahara.

    Imiryango imwe n'imwe ikorera hano mu Rwanda ifite mu inshingano zayo kurengera no kuzamura imibereho y'Umugore,ni bamwe mubari bitabiriye uru rugendo aho bafashe n'umwanya wo kwerekana bimwe mubyo bagezeho ndetse n'ibyo bakora hagamijwe gushishikariza umugore kurushaho kwishakamo ibisubizo.

  • Mvuyekure wahoze ari Meya wa Gicumbi yongeye gutabwa muri yombi

    Mvuyekure wahoze ari Meya wa Gicumbi yongeye gutabwa muri yombi

    Mvuyekure Alexandre wari Umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi n’ abandi bayobozi batatu bari bafatanyije kuyobora ako karere na rwiyemezamirimo Nsengiyumva Faustin bafungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Kicukiro bakurikiranyweho gutanga inyungu zidafite ishingiro.

    Abo bayobozi ni Perezida wa njyanama Bizimana Jean Baptiste, Umunyamabanga nshingabikorwa Byiringiro Fidele, umuyobozi ushinzwe imari n’ ubutegetsi Mutabaruka Dieu donné.

    Umuvugizi w’ ubushinjacyaha bw’ u Rwanda Faustin Nkusi yabwiye itangazamakuru ko batawe muri yombi ku busabe bw’ ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu tariki 7 Werurwe 2017.

    Yagiye ati “Batawe muri yombi n’ ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu tariki ya 7/3/2017, iryo shami riracyakora iperereza ubwo nibamara gukora iperereza ryabo bazatubwira”

    Muri Nyakanga 2016 Mvuyekure yari yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akekwaho kurigisa miliyoni zisaga 33 z’Amafaranga y’u Rwanda zari zigenewe gufasha abaturage batishoboye binyuze muri gahunda ya VUP, gusa yaje kurekurwa by’agateganyo.

    Mvuyekure yatorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi mu 2012 ava kuri uyu mwanya muri Gashyantare 2016

    Mu Gushyingo 2016 ni bwo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gicumbi, Byiringiro Fidèle yeguye ku mirimo ye avuga ko ari impamvu ze bwite.

    Icyo gihe Meya Mudaheranwa Juvenal yavuze ko Gitifu yeguye ngo kuko yari agiye gukomeza amasomo ye.

    Hari amakuru avuga ko igihe Mvuyekure yayoboraga Gicumbi habayeho ibibazo bikomeye bijyanye n’itangwa ry’amasoko ya Leta.

  • Kunshuro yayo ya  gatanu Kaminuza ya UTB  yahaye abagera kuri 917 impamyabumenyi

    Kunshuro yayo ya gatanu Kaminuza ya UTB yahaye abagera kuri 917 impamyabumenyi

    Kuva mu mwaka wa 2006 nibwo Kaminuza yigisha ibijyanye n’Amahoteri , Ubukerarugendo ,Ikoranabuhanga ndetse n'Ubucuruzi (University of Tourism Technology an Business Studies (UTB)  yabonye izuba ,kur'ubu imaze guter'intambwe ishimishije,ibi bikaba bigaragarira ahanini kumibare y'Abanyeshuri bayigana kuko ubu ibarirwamo abagera kuri 4800 biga mu mashami atandukanye,aho amasomo bahabwa  bayakurikiranira kucy'icaro cy'iyi Kaminuza kiri m'Umujyi wa Kigali ndetse no mu Intara y'Uburengerazuba,Akarere ka Rubavu.Iyi Kaminuza kandi izwiho gutanga uburezi bufite ireme,aho abayirangijemo babasha guhangana ku'isoko ry'umurimo bakegukana intsinzi.

    Kuri uyu wa kane Tariki 09 Werurwe 2016  ku inshuro yayo ya gatanu yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri bagera kuri  917 bagiye bakurikirana amasomo   mu mashami atandukanye atangirwa  muri iyi kaminuza.

    Mu mpanuro zahawe abanyeshuli  barangije muri iyi kaminuza harimo gushishikarizwa gutinyuka bakabyaza umusaruro ubumenyi bahawe nkuko byagiye bigarukwaho n'Abayobozi mu myanya itandukanye muri kaminuza ya UTB. Byumwihariko  Umuyobozi  mukuru wa Kaminuza Bwana  Callixte KABERA yagize  ati:''Abanyeshuri basoje amasomo yabo bose  bakwiye kwigirira icyizere aribyo bizabatera imbaraga zo gutangira kubyaz'umusaruro ibijyanye n'ubumenyi bakuye muri kaminuza yabo cyane ko byinshi mu bumenyi bahakuye bibahesha amahirwe menshi azabafasha guhindura ubuzima kuko kobona imirimo bitazabagora”.

    Abayobozi bakuru mur'iyi kaminuza  mu nama batanga butsa  aba banyeshuri ko bagomba  kurangwa no guhora bazirikana indangagaciro za Kaminuza barangijemo aho serivisi nziza,zizewe kandi zinoze, aribyo bigomba kuba umuco kandi akaba aribyo bizatuma bahora bifuzwa na benshi babikesha ubumenyi mubyo bize,ibi bikaba byarashimangiwe na Madame Zulfat MUKARUBEGA

    Bwana Kabera Callixte umuyobozi mukuru wa UTB

     Madamu Zulfat Mukarubega

    Madame Joyce NIYONSABA (iburyo)

    Umunyeshuli warangije mu'ishami ry'ubukerarugendo(Tourism) Madame Joyce NIYONSABA  yadutangarije ko  nyuma y'urugendo rutoroshye rusaba imbaraga n'ibindi byinshi, byiyongeraho n'inshingano z'Umugore mu muryango,atewe ishema n'ibyishimo bidasanzwe no kuba arangije mur'iyi Kaminuza,aho  agiye gushyira mubikorwa ibyo yize nk'umunyeshuli wakurikiye amasomo ye neza ndetse akabasha kuyatsinda kurwego rushimishije n'amanota meza aza kumwanya wa Second Class Upper Division  bivuze ko yabonye Destinction.

    Uyu munyeshuli kandi yafashe umwanya wo gushimira Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME wahaye ijambo Umugore, kuko aribyo birushaho kubongerera ubushobozi ,ndetse bagatinyuka bakafata inshingano zirimo no kwiga bakaminuza ,ibi bikaba bimwe munkingi y'iterambere n'ubukungu bw'u Rwanda.Ibyishimo Joyce NIYONSABA yagize yavuze ko  bije bikurikiranye n'umunsi w'Umugore ku'Isi ,aho yatanze ubutumwa buhamagarira bagenzi guhora baharanira kwigira no kwihesha agaciro byo nkingi y'Amajyambere arambye.

  • Abakozi b’Imiryango Mpuzamahanga yita ku’Impunzi mu Rwanda irashinjwa guzihohotera

    Abakozi b’Imiryango Mpuzamahanga yita ku’Impunzi mu Rwanda irashinjwa guzihohotera

    Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda, Azam Saber, yamaganye ihohoterwa ryo gusambanya impunzi asaba abayobozi b’inkambi guharanira uburenganzira bw’impunzi, aho ku zisambanya

     

    Yabisobanuye muri aya magambo aho yagize ati “Iki kintu gikwiye kwitonderwa kandi ni ingirakamaro, ni ibibazo byabajijwe impunzi. Buri gihe iyo hatanzwe amakuru nk’aya tugomba kubikurikirana duhereye mu mizi. Abantu bashinzwe gufasha impunzi ntibakabaye ari bo bazihohotera cyangwa ngo bakoreshe umwanya bafite ba zisambanya:”

    Yongeyeho ko hafashwe ingamba kugira ngo abakiri bato batajya ahantu bashobora guhura n’ababakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, anasaba ko amategeko y’u Rwanda akwiye kugira uruhare mu guhana ababashora muri ibyo bikorwa.

    Muri iyo raporo yasohotse kuruyu wa 7 Werurwe 2017, habajijwe abantu 1,989 barimo abagore bangana 56% na 44% b’abagabo.bemeza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihari rihari.

    Nkuko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xhinua biravuga ko abasaga 70%, bavuze ko mu nkambi babamo haba ihohoterwa rikabije rishingiye ku gitsina.

    Iyo raporo yakozwe muri Mata 2016, yakorewe mu nkambi zose ziri mu Rwanda zirimo izicumbikiye impunzi z’abanye-Congo ndetse n’inkambi y’impunzi za Abarundi ziherereye mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe.

    Iyi raporo mpuzamashyirahamwe yiga ku mibanire y’abagore n’abagabo mu nkambi, yagaragaje uko impunzi ziri mu Rwanda zibayeho, maze itunga agatoki imiryango nterankunga, abayobozi b’inkambi, n’imiryango ituranye n’aho zicumbitse kuba bamwe mu bazikorera ihohoterwa rishingiye ku gusambanya impunzi.

    Aha niho umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda, Azam Saber, yahereye yamagana ibyo bikorwa asaba abayobozi b’inkambi guharanira uburenganzira bw’impunzi.

    JPEG - 68.1 kb
    Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda, Azam Saber arikumwena Minisitiri Mukantabana ufite impunzi mu inshinganoze

    Aho yagize ati”: Iki kintu gikwiye kwitonderwa kandi ni ingirakamaro, ni ibibazo byabajijwe impunzi. Buri gihe iyo hatanzwe amakuru nk’aya tugomba kubikurikirana duhereye mu mizi. Abantu bashinzwe gufasha impunzi ntibakabaye ari bo bazihohotera cyangwa ngo bakoreshe umwanya bafite babahohotere by’umwihariko abagore.”

    PNG - 416.2 kb
    Inkambi ya Kigeme iherereye mu karere ka Nyamagabe

    Yakomeje avuga ko hafashwe ingamba kugira ngo abakiri bato batajya ahantu bashobora guhura n’ababakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, anasaba ko amategeko y’u Rwanda akwiye kugira uruhare mu guhana ababashora muri ibyo bikorwa.

    JPEG - 33.8 kb
    Inkambi ya Mahama ihereye mu karere ka Kirehe icumbikiye impunzi z’Abarundi

    Naho Minisitiri Ushinzwe gucyura Impunzi no gukumira ibiza, Seraphine Mukantabana yavuze ko guverinoma yamagana ibikorwa bibi byose bishobora gukorerwa impunzi.

    JPEG - 58.5 kb
    Minisitiri Ushinzwe gucyura Impunzi no gukumira ibiza, Seraphine Mukantabana

    U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 125 000 ziri mu nkambi esheshatu mu gihugu hose, rukagira n’abandi basaga 32,00 baba mu mijyi, barimo abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abahunze imvururu zo mu Burundi.

  • Perezida Trump na Kenyatta binyuze kumurongo wa telefoni bemeranyije ubufatanye muri byinshi

    Perezida Trump na Kenyatta binyuze kumurongo wa telefoni bemeranyije ubufatanye muri byinshi

    Ku wa kabiri tariki ya 07 Werurwe 2017, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yitabye Telefone ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump.

    Mu minota igera kuri 30 gusa , aba bayobozi bombi bemeranyije kugirana ubufatanya hagati y’Ibihugu byombi nk’uko Perezidansi y’Amerika ibitangaza.

    Uhuru na Trump baganiriye ku bijyanye n’ubukungu bw’ibihugu byombi n’Ubuhahirane. Banemeranyije ku gufatanya guhashya bikomeye imitwe yitwaje intwaro ikunze kugaragara mu Burasirazuba bw’igihugu cya Kenya ndetse na Afurika muri rusange.

    Ku murongo wa Telefone, Trump yashimye byimazeyo uruhare rwa Perezida Uhuru Kenyatta agaragaza umunsi ku wundi mu gahungana na Al Shabbab yohereza ingabo ze mu gihugu cya Somalia, amusaba gukomeza ubwo bufatanye.

    Perezida Donald Trump, yemereye Kenyatta umubano mwiza , ubuhahirane n’ubufatanye mu bikorwa bijyanye n’iterambere ry’ubucuruzi ndetse n’umutekano.

    Perezida Uhuru Kenyatta abaye uwa 3 uganiriye na Perezida Trump kuri telefone kuva mu kwezi gushize kwa Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’uko ahamagaye Perezida wa Nigeria, Buhari ndetse na Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo.

  • Perezida Kagame yasuye Abanyarwanda baba mu Bwongereza

    Perezida Kagame yasuye Abanyarwanda baba mu Bwongereza

    Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2017 yasuye Abanyarwanda baba mu Bwongereza abashimira uruhare bagira mu iterambere ry’ u Rwanda.

    Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter Perezidansi y’ u Rwanda yavuze ko Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda bari I London mu Bwongereza ko atari kuva muri uwo mujyi atabasuhuje.

    Umukuru w’ igihugu yari yitabiriye ikiganiro n’ Ikinyamakuru Wall street Journal cyandika inkuru z’ ubukungu.

    Perezida Kagame yabwiye abo banyarwanda ko magingo aya u Rwanda rugeze ahashimije aho abafite ingufu bafasha abatazifite.

    Yagize ati "Ndabashimira ko muhesha ishema igihugu cyacu. Guhura namwe bituma twongera kugira imbaraga ibibazo duhangana nabyo bikoroha"

    Ati “U Rwanda dutuyemo ubu rwunze ubumwe aho abafite ingufu bafasha abatazifite. Abo ni bo turi bo. Ndabashimira kuko muhesha agaciro igihugu cyacu. Guhura na mwe byongera ingufu zacu ndetse n’ibibazo duhura na byo bikoroha.”

    Amafoto







     

  • Sobanukirwa indwara y’umutwe ufat’uruhande rumwe, ibiwutera n’ibiwuvura

    Sobanukirwa indwara y’umutwe ufat’uruhande rumwe, ibiwutera n’ibiwuvura

    Ni kenshi usanga umuntu atameze neza, wamubaza uko ameze akakubwira ati ndababara umutwe w’uruhande rumwe. Ubu ni uburwayi bushobora gufata abantu b’ingeri nyinshi, bukaba buterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye. Bwitwa Migraine

    Ese Migraine ni iki?

    Umutwe w’uruhande rumwe cyangwa ’Migraine’ mu ndimi z’amahanga, ni indwara yo kubabara umutwe uruhande rumwe cyane cyane mu misaya cyangwa mu gahanga rimwe na rimwe. Ikaba iterwa n’impamvu zitandukanye. Si aho gusa kuko uwarwaye uyu mutwe aba yumva umeze nk’uwasadutsemo kabiri ku buryo igice kirwaye n’ikizima aba yumva bimeze nk’ibyatandukanye.

    Ese ni iki gitera umutwe w’uruhande rumwe?

    Kugeza ubu igitera iyi ndwara nyamukuru ntikizwi ariko ubushakashatsi bugenda bwerekana ko ifitanye isano n’urwungano rw’imyakura (nervous system), n’ubwonko biba bitari gukora ku buryo bwiza ndetse imitsi ijyana mo amaraso ikarega.

    Gusa hari ibyagaragajwe ko byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara. Muri byo twavuga:

    • Impinduka mu misemburo iyo umugore ari mu kwezi kwe cyangwa akoresha uburyo bw’ibinini mu kuboneza urubyaro
    • Kudasinzira bihagije
    • Stress ndetse n’umunaniro ukabije
    • Urusaku rwinshi igihe kinini
    • Urumuri rwinshi cyane cyane iyo ari amatara y’amabara anyuranye cyangwa yaka yongera azima nk’ibinyoteri, urugero ni amatara yo mu tubyiniro
    • Kunywa inzoga ukarenza urugero
    • Kutarya ugasonza cyane ndetse no kurira ku bihe bihindagurika
    • Ibintu bifite umuhumuro winjira mu mazuru nk’imibavu cyangwa esansi (essence) ndetse n’amavuta amwe n’amwe, ayo tuvuga ngo arapika
    • Ibyo kurya byo mu makopo ( aliment conserve)
    • Kunywa itabi cyangwa guhumeka umwotsi waryo
    • Guhangayika no kudatuza

    Ese ni ibihe bimenyetso by’ubu burwayi?

    • Kumva mu mutwe hameze nk’aho bari guhondaguramo n’inyundo, ukaribwa cyane birenze urugero nyuma ukumva biratuje
    • Isesemi ishobora kujyana no kuruka
    • Kutihanganira urumuri, ukumva ruragutera isereri
    • Kuribwa amaso ukumva yabyimbye
    • Kutihanganira urusaku

    Gusa ibimenyetso bigenda bihindagurika bitewe n’umuntu cyangwa se bitewe n’urwego ubu burwayi buriho.

    Ese ni ibihe biribwa byagufasha?

    Mu gihe urwara migraine uri mu mihango cyangwa uri gufata imiti irimo imisemburo, ni byiza kurya imbuto n’imboga. Ibi bibamo estrogen y’umwimerere ikaba ibuza ikorwa rya estrogen mu mubiri ariyo ntandaro ya wa mutwe

    Amafi akungahaye ku binure bya omega-3. N’ubwo amafi hafi ya yose agira ibi binure ariko abikungahayeho cyane ni mackerel, salmon na herring. Gusa ukibuka ko niba utwite utemerewe mackerel kubera ko irimo mercure nyinshi

    Ikawa n’ubwo ishobora gutera migraine, nyamara iyo wamaze gufatwa na migraine iturutse ku kindi kintu kunywa agakombe cyangwa tubiri tw’ikawa bishobora kugufasha kugabanya uburibwe, ariko ukibuka ko ikawa itanyobwa mu masaha yegera kuryama kuko ari umwanzi w’ibitotsi

    Tangawizi nayo irafasha cyane.

    Ese wari uzi ko hari imiti myimerere ifasha guhangana n’ubu burwayi?

    Birashoboka ko wakwirinda ibitera ubu burwayi, ariko bishobora no kwanga ukarwara uyu mutwe. Ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera, kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga, ifasha ubwonko gukora neza, igatuma amaraso atembera neza, ndetse ikavura no kurwara umutwe. Muri iyo miti twavugamo nka: Gingko biloba capsule, Soybean Lecithin Capsule, I shine capsule, Cardiopower capsule…..Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.

    By: Uwamaliya Florence

  • Hateguwe urugendo rwiswe ‘Walk in her Shoes’  hagamijwe kuzirikana imvune z’abagore

    Hateguwe urugendo rwiswe ‘Walk in her Shoes’ hagamijwe kuzirikana imvune z’abagore

    Umuryango mpuzamahanga Care International wita ku batishoboye wateguye ubukangurambaga bwiswe ‘Walk in Her Shoes’ bugamije gukura mu bukene abagore n’abakobwa. Kuva taliki ya 08-14 Werurwe hazakorwa urugendo rw’intambwe ibihumbi 10 hazirikanwa imvune abagore bagira mu ngendo bakora umunsi ku munsi bajya gushakisha imibereho. Uru rugendo rugiye gukorwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

    Care International ivuga ko mu bihugu biri munsi y’umurongo w’ubukene, abagore n’abakobwa bakora urugendo rwa 5Km buri munsi bajya gushakisha ibitunga imiryango yabo.

    Uyu muryango uvuga ko iyi mirimo ituma abagore n’abakobwa bo muri ibi bihugu batagira amahirwe yo kwiga no kwiteza imbere.

    Mu rwego rwo kwizihiza umunsi wahariwe abagore n’icyumweru cyahariwe abagore, hateguwe ibikorwa by’ubukangurambaga bwiswe ‘Walk in her Shoes’ bugiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

    Ubu bukangurambaga bwiswe ‘Walk in Her Shoes’ bugamije gukusanya inkunga izafasha Care International guteza imbere imibereho y’abagore bo muri ibi bihugu bikennye.

    Care ivuga ko uzatanga inkunga muri ubu bukangurambaga azaba yuguruye imiryango ya business, ibigo by’ubuzima n’amashuri bizafasha abagore kubyaza umusaruro amahirwe mashya agiye abakikije.

    Uru rugendo rugiye gukorwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda, ruzabera mu bice byo mu nkengero za stade Amahoro I Remera kuwa 08 Werurwe.

    Biteganyijwe ko hazakorwa urugendo rw’iminota 45 rugakurikirwa n’ibindi bikorwa biteganyijwe birimo gusura ibikorwa bizaba byaje kumurikwa n’abagore bagiye bafashwa na Care International Rwanda.

    Geoffrey Munyaneza Kayijuka ushinzwe ibikorwa bigamije guteza imbere urubyiruko muri Care International Rwanda avuga ko uru rugendo rw’ibilometero bigera kuri bitatu bigamije kuzirikana imvune abagore bo mu bihugu bikennye bahura na zo.

    Ati “ Ntabwo ari ukugendera mu nkweto zabo (Walk in Her Shoes) nk’uko bivugwa muri iyi nsanganyamatsiko ni ukuzirikana imvune bahura nazo.”

    Avuga ko nyuma y’uru rugendo ruzatangirira kuri petit Stade uzaba afite icyo afite azitanga kugira ngo uyu muryango ukomeze gufasha abagore n’abakobwa kuva mu buzima bugoye.

    Ati “ Ni ukumenyekanisha ubuzima bw’abagore ariko uzaba afite idolari rimwe, abiri,… akitanga kugira ngo abagore babayeho mu buzima bubi bagire intambwe batera. »

    Uyu muryango ugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga no guharanira uburenganzi bw’abagore n’abakobwa batishoboye, no kubatera inkunga mu bikorwa byahindura imibereho yabo.

    Care International Rwanda ubu ikorana n’abagore 600 bo mu turere 24 bafashwa mu bikorwa bitandukanye birimo kubigisha gukora imishinga iciriritse no kubahuza n’ibigo by’imari kugira ngo biteze imbere.

     

  • Afunzwe azira guha  mushiki we, misiyo zo mu mahanga

    Afunzwe azira guha mushiki we, misiyo zo mu mahanga

    Urukiko Rukuru rwategetseko ko Gashayija Nathan wahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’ibikorwa by’umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba akomeza gufungwa kugeza ubwo urubanza mu mizi ruzatangira kuburanishwa.

    Gashayija ashinjwa icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango cyangwa icyenewabo , aho ubushinjacyaha buvuga ko yajyaga ashyira mushiki we witwa Nora Nyiraneza ku rutonde rw’abahabwa ubutumwa bw’akazi bajya mu nama mu mahanga kandi atari umukozi wa Leta.

    Nyuma y’aho Gashayija atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye cy’uko agomba gufungwa by’agateganyo, yahise ajuririra Urukiko Rukuru, ariko rukaba rwaje gutera utwatsi icyifuzo cye.

    Ubwo haburanwaga ubujurire ku wa kabiri tari ki ya 28 Gashyantare uyu mwaka, Gashayija n’abunganizi be mu byamategeko bahakanye ko mushiki we yaba yaragiye mu butumwa bw’akazi nk’umukozi wa Leta cyangwa ahagarariye minisiteri runaka, ahubwo akaba ngo yarabugiyemo nk’inzobere mu by’ubukerarugendo.

    Nyiraneza ngo yahabwaga amatike y’indege ndetse n’andi mafaranga amubeshaho igihe yajyaga mu nama zitandukanye zaberaga mu Rwanda no muri Uganda.

    Ubwo ubushinjacyaha bwakoraga iperereza ngo bwasanze ko mushiki we atari impuguke mu by’ubukerugendo. Bunavuga ko bufite ibimenyetso bihagije byerekana ko hari za imeli zakoreshejwe zigaragaza ko Gashayija yashyize ku rutonde mushiki we akabona ibigenerwa abakozi ba Leta.

    Gashayija Nathan yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, umwanya yagiyeho mu Kuboza 2014, ubwo MINEAC yari ikiriho itaravangwa n’iyahoze ari MINICOM.

    Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo yacyo ya 647, ivuga ko umuntu wese ushinzwe imirimo rusange yaba iya Leta cyangwa iy’abikorera igenewe abaturage, ufata icyemezo ashingiye ku butoneshe, ku bucuti, urwango cyangwa icyenewabo ku bamugana, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni ebyiri.

  • Untitled post 2780

    Mu Rwanda hagiye gushyirwaho Ikigo cy’ igihugu cyihariye mu kuvura indwara z’ umutima. Ikigo cy’ igihugu cy’ Ubuzima mu Rwanda RBC kivuga ko mu myaka itatu iri imbere icyo kigo cyizaba cyamaze gushyirwaho.

    Ni mu gihe u Rwanda rwitabazaga abaganga b’ abanyamahanga mu kubaga umutima. RBC ivuga ko umubare w’ abivuza indwara z’ umutima ari muto ugeranyije n’ abakabaye bawivuza.

    Umuyobozi muri RBC ushinzwe kurwanya indwara zitandura Marie Aimée Muhimpundu yabitangaje kuri uyu 3 Werurwe 2017 mu nama yiga ku kongerera abaganga n’ abaforomo ubushobozi bwo kuvura indwara zitandura by’ umwihariko indwara z’ umutima.

    Yagize ati “Muri iyi nama turibuze kuvugana ku buryo bwo gushyiraho ikigo ku rwego rw’ igihugu kizajya kivura indwara z’ umutima gusa”

    Muhimpundu yavuze ko icyo kigo kizaba kirimo inzobere zifite ubushobozi bwo kubaga umutima bitabaye ngombwa ko hitabazwa abaganga baturutse hanze y’ igihugu.

    Ati “Icyo kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kubaga umutima. Kugera ubu ngubu, amatsinda avuye hanze niyo adufasha kuwubaga. Icyo kigo kizaba gifite ibikoresho n’ abaganga bafite ubushobozi bwo kubaga umutima”

    RBC ivuga ko icyo kigo kizubakwa I Masaka mu mujyi wa Kigali bitarenze imyaka itatu iri imbere.

    Imibare intangwa na RBC yerekana ko mu Rwanda umubare w’ abakabaye bivuza indwara z’ umutima ari 135 025 nyamara ngo abawivuza barengaho gato ibihumbi 5.

    Mu rwego rw’ isi indwara z’ umutima ziharira igice kinini cy’ abahitanwa n’ indwara zitandura aho ziharira 35%.

    Umuyobozi muri RBC ushinzwe kurwanya indwara z’ umutima Ntaganda Vedaste avuga ko icyo Abanyarwanda bakora ngo birinde kurwara umutima ari ukurya neza, bivuze guha umubiri igipimo nyacyo cy’ ibiribwa ukeneye ntibige munsi cyangwa ngo bige hejuru, kwirinda inzoga nyinshi n’ itabi, gukora imyitozo ngororamubiri no kwisuzumisha nibura inshuro imwe buri mwaka.

    Ikigo RBC cyabwiye itangazamakuru ko kidashobora kumenya niba indwara zitandura mu Rwanda ziyongera cyangwa niba zigabanyuka bitewe n’ uko ubushakashatsi kuri izo ndwara bumaze gukorwa inshuro imwe gusa. Bwakozwe muri 2015.