Blog

  • Malawi: Ubutabera bukomeje gukingira ikibaba  Murekezi

    Malawi: Ubutabera bukomeje gukingira ikibaba Murekezi

    Mu gihe u Rwanda rwifuzaga ko Vincent Murekezi wafatiwe muri Malawi akekwaho ibyaha bya Jenoside yakoherezwa akaburanishwa n’ inkiko zo mu Rwanda urukiko rwo mu mujyi wa Lilongwe muri Malawi rwabitesheje agaciro.

    Umucamanza Patrick Chirwa yavuze ko u Rwanda atari kimwe mu bihugu biri mu masezerano ajyanye no guhererekanya abaregwa hagati yarwo na Malawi. Ibi bije nyuma yaho mu cyumweru gishize urukiko rwari rwasabye ubushinjacyaha na leta gutanga ibitekerezo byabo kuri iki kirego.

    Mu byatangajwe n’umunyamategeko ku ruhande rwa leta, Steven Kayira, yavuze ko amategeko agena kohereza umuntu ukekwaho icyaha aho yagikoreye anareba ibihugu bihurira muri Commnwealth birimo u Rwanda, ndetse ingingo ya gatatu iha uburenganzira Minisitiri ubifite mu nshingano kuba yagira uruhare mu masezerano adasanzwe yo kohereza umuntu ukekwaho icyaha.

    Kayuni yabwiye urukiko ko Jenoside ari icyaha gishobora gutuma umuntu ashyikirizwa ikindi gihugu kuko kiri mu mategeko agenga iyoherezwa ry’abakekwaho ibyaha birimo ubwicanyi ndetse avuga ko jenoside ari icyaha gishamikiye ku bwicanyi.

    Ubwunganizi bwa Murekezi buyobowe na Wapona Kita bwo bwavuze ko ku ikubitiro ikirego kiri kuburanishwa hagendewe ku mategeko ya Malawi agenga ibyo kohereza abakekwaho ibyaha mu bindi bihugu ndetse ko niba rushobora gukomeza ari uko hatanzwe uburenganzira na Minisitiri Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga nkuko bigenwa n’amategeko; ubwacyo kidakwiye kureberwa mu bigenwa n’amasezerano ya Commonwealth mu gihe u Rwanda atari kimwe mu bihugu byagiranye amasezerano na Malawi.

    Kita yavuze kandi ko mu 1998 ubwo amategeko yavugururwaga, Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarabaye, Guverinoma ya Malawi ikaba itarigeze ishyira Jenoside n’u Rwanda muri ayo mategeko.

    Yakomeje abwira urukiko ko itegeko ubwaryo rigamije gukangurira ibihugu, ba minisitiri gusura u Rwanda bakagira ibyo bemeranya.

    Mu kwanzura, Umucamanza Patrick Chirwa yemeranyije n’umucamanza wa leta ko Jenoside ari icyaha gishamikiye ku byaha by’ubwicanyi ndetse ko ari n’icyaha gituma umuntu ukekwa yoherezwa aho yagikoreye nkuko amategeko ya Malawi abiteganya.

    Gusa yemeranyije na Kita wunganira Murekezi ko u Rwanda nta masezerano rufitanye na Malawi ku bijyanye no kohererezanya abakekwaho ibyaha; aha niho yahereye atesha agaciro ubwo busabe bw’u Rwanda.

    Yahise akura icyo kirego kuri Murekezi gusa avuga ko azakomeza gukurikiranwa ku bijyanye na ruswa.

    Uwari uhagarariye Leta muri uru rubanza yabwiye Nyasa Times ko azagaruka mu rukiko kuri iki kirego mu gihe Guverinoma ya Malawi izaba yagiranye amasezerano n’u Rwanda agasohoka no mu igazeti ya leta ku bijyanye no koherezanya abaregwa.
    Umwunganizi wa Murekezi we yavuze ko yishimiye umwanzuro w’urukiko kuko ngo uciye mu mucyo ndetse ko ugendanye n’amategeko.

  • Malawi: Umunyarwanda yiciwe mu nkambi n’ abantu bataramenyekana

    Polisi ya Malawi ikorera mu gace ka Dowa muri iki gihugu, yatangaje ko yatangiye iperereza k’ urupfu rw’ Umunyarwanda wiciye mu nkambi y’impunzi iherereye ahitwa Dzaleka.

    Umuvugizi wa Polisi muri Dowa, Richard Kaponda, yavuze ko uyu munyarwanda yitwaga Misigalo Kamiziyo.

    Umwe mu bavandimwe ba Misigalo Kamiziyo witwa Nyirahabimana Kasilida, usanzwe aba muri iyi nkambi, yavuze ko Kazimiyo bamubonye yapfuye.

    Yagize ati “Mperuka kumubona tariki ya 30 Mutarama 2017 ubwo yavomaga amazi hafi y’aho atuye, umunsi wakurikiye ubwo nari ngiye kwitaba telefoni hanze ni bwo nabonye umuntu uryamye hasi yapfuye.”

    Ikinyamakuru Malawi24 kivuga ko amakuru ahari agaragaza ko Misigalo Kamiziyo yavukaga mu Ntara y’Amajyepfo mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

    Umurambo wa Misigalo wajyanwe mu Bitaro bya Dowa ngo usuzumwe, iperereza ry’ibanze ngo rigaragaza ko uyu munyarwanda yapfuye anizwe.

    Polisi ivuga ko yasanze uyu mugabo aziritse umukandara asanzwe yambara mu ijosi.

    Kugeza ubu ngo polisi iri mu iperereza ngo ite muri yombi abamwishe.

  • Seven Economic Research Studies produced by Rwandans were presented

    Seven Economic Research Studies produced by Rwandans were presented

    Seven economic research studies produced by Rwandans on the country were presented as part of the 3rd annual conference organized by the Economic Policy Research Network (EPRN) to prepare the EDPRS 3 / Economic Development and Poverty Reduction Strategy, Phase 3

    “These seven studies cover different sectors of the economy of Rwanda in order to point out certain shortcomings observed in some other sector. The important thing is to see if Rwanda’s economic growth is well analyzed in order to better guide political decision-makers in the formulation of national policies, “said Françoise Kayitare Tengera, Director of the College of Economic Affairs Gikondo Campus within The University of Rwanda.

    She acknowledged that Rwanda is a country with rapid economic growth. But it is important that universities, private operators, civil society, international organizations such as the German Agency for Cooperation (GIZ) and other stakeholders can point out the points to be strengthened.

    It is within this framework that studies on Rwanda must be produced by Rwandans locally and not from the outside in order to show the reality.

    The seven studies that have been presented include, for example, innovations to boost growth in agriculture, particularly for potatoes in one of the districts of the country.

    The Director of the College of Economic Business acknowledged that the broad economic orientations were laid out in Rwanda’s Vision 2020 and the EDPRS. But academic institutions must be able to teach and explain them to the youth and the population. It is on the basis of this analysis that we can better refine them in order to accelerate the development and strengthen the capacities of the actors involved.

    The seven papers presented will also be published in international newspapers in order to inform a wider audience for their implementation.

    Dr Heran Van Boemmel, Director of Programs at GIZ in Kigali, urged the creation of local products from Rwanda in order to stimulate innovation and economic transformation.

    This is why, with the support of GIZ, some twenty young Rwandan researchers are pursuing doctoral or PhD programs in economics to make them good researchers and teachers in increasing numbers.

    EPRN was founded in 2008 to respond to research needs in economic policy and analysis in Rwanda. Its partners include the World Bank, the Ministry of Finance, the BNR, the National Statistics Institute, UNECA, IPAR and GIZ.

    EPRN needs evidence-based facts, as well as well-trained researchers, and even the collaboration of partners. EPRN favors a culture of dialogue and debate and needs to disseminate the results of its research.

  • Yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cya Genocide

    Yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cya Genocide

    Umugore witwa Julienne Sebagabo yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibi byemejwe n’Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Lynder Nkuranga,  ko uyu mugore yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize ndetse Polisi yamaze gukora idosiye iyishyikiriza ubushinjacyaha.

    Yagize ati “Ubu ari mu maboko y’ubushinjacyaha. Twamushyikirije Pariki nibo bafite idosiye ye. Yari yarakatiwe na gacaca nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.”

    Amakuru avuga ko uyu mugore yafashwe yaje mu Rwanda mu bukwe avuye muri Norvège aho yari amaze igihe kinini atuye. Uyu  akaba yari yarakatiwe imyaka 19 n’inkiko Gacaca zo mu Majyepfo y’u Rwanda ahazwi nka Kansi.

    Sebagabo yafashwe kuwa 21 Mutarama agiye gusubira mu Mujyi wa Oslo muri Norvège aho yabaga.

    Nyuma ahagurutse aho yabaga mu gihugu cya Norvège akerekeza mu Rwanda mu gikorwa cyo gutaha ubukwe bwa bamwe mubagize imiryango akomokamo,nibwo abaturage baje kubimenya maze batanga amakuru y’uko yari yarakatiwe n’inkiko gacaca,bityo abasha gutabwa muri yombi kugirango aryozwe ibyo yakoze.

     

  • Rayon Sports nyuma yuko yihereranye Kiyovu yisubije umwanya wa mbere

    Rayon Sports nyuma yuko yihereranye Kiyovu yisubije umwanya wa mbere

    Ikipe ya Rayon Sports itsinze Kiyovu ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ihita isubira ku mwanya wa mbere mu gihe APR Fc itarakina.

    Abakinnyi babanje mu kibuga:

    Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry , Munezero Fiston, Eric Irambona, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Nshuti Dominique Savio ,Muhire Kevin, Moussa Camara, Manishimwe Djabel

    JPEG - 158 kb
    Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Kiyovu Sports: Hategekimana Bonheur, Mutuyumana Djuma, Ngarambe Ibrahim, Ngirimana Alexis, Mukamba Namasombwa, Twizeyimana Martin, Yamin Salum, Mustafa Francis, Narcisse Ngabonziza, Bigirimana Blaise, Nizeyimana Claude

    JPEG - 147.4 kb
    Ikipe ya Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

    Ku munota wa mbere w’umukino gusa, ikipe ya Rayon Sports yaje kubona koruneri, gusa ntiyayitera neza ahubwo Kiyovu ihita izamukana umupira, aho Nizeyimana Claude yasigaranye n’umunyezamu bonyine, awuteye Bakame awushyira muri koruneri

    Ku munota wa 7, Manishimwe Djabel ku mupira wari uturutse kuri Savio Nshuti, yaje gutera ishoti rikomeye rigarurwa n’umutambiko, yongeye gusubizamo nanone rifatwa n’umutambiko w’izamu.

    JPEG - 109 kb
    Moussa Camara watsinze igitego cya mbere

    Nyuma yo gukomeza gusatira ikipe ya Kiyovu, Rayon Sports yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Moussa Camara ku munota wa 16 w’umukino.

    Mu mukino waranzwe no kwihuta cyane, amakipe yombi yakomeje gusatira, gusa Rayon Sports iguma kurusha Kiyovu kurema amahirwe yabyara igitego, aho ku munota wa 31 Moussa Camara ku mupira yari ahawe na Nova Bayama yaje gutera umupira n’umutwe ukubita umutambiko.

    Nyuma yaho gato, Kiyovu Sports nayo yaje kuzamukana umupira, ndetse uwitwa Mustafa Francis atsinda igitego n’umutwe ariko umusifuzi yerekana ko hari habayeho kurarira, igice cya mbere kiza no kurangira ari igitego 1 cya Rayon ku busa bwa Kiyovu

    Mu gice cya kabiri, iminota 20 ya mbere yihariwe na Kiyovu yarushaga cyane Rayon Sports mu kibuga hagati, gusa Rayon Sports yaje kubaca mu rihumye maze
    Nsengiyumva Moustapha azamukana, umupira awunyuza kwa Pierrot wawurekeye Djabel, aza guhita atsindira Rayon Sportd igitego cya kabiri.

    JPEG - 277.1 kb
    Manishimwe Djabel watsinze igitego cya kabiri, anatanga umupira wavuyemo icya gatatu

    Ku munota wa 84 w’umukino nyuma y’ikosa Mukamba Namasombwa yakoreye Nsengiyumva Moustapha rikanamuhesha ikarita y’umutuku, Manishimwe Djabel yateye coup-franc ahereza umupira Mugheni Fabrice wateye ishoti rikomeye umunyezamu ntiyamenya aho umupira unyuze, biba bibaye 3 bya Rayon Sports ari nako umukino warangiye.

    Nyuma y’uyu mukino, ubu ikipe ya Rayon Spors ihise iyobora urutonde rwa Shampiona n’amanota 36, aho ikurikiwe na APR Fc izakina na Bugesera kuri uyu wa gatandatu i Bugesera, aho yo ifite amanota 33.

  • Syria:Abarwanyi barenga 100 ba al-Qaeda bishwe n’ingabo za Amerika

    Syria:Abarwanyi barenga 100 ba al-Qaeda bishwe n’ingabo za Amerika

    Ibiro bikuru by’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biratangaza ko ingabo zishe abarwanyi b’umutwe wa al-Qaeda basaga 100 mu bitero zagabye ku nkambi ziherereye mu ntara ya Idlib iri mu Burengerazuba bwa Aleppo muri Syria.

    Ibikorwa byo guhashya abarwanyi ba al-Qaeda byatangijwe mu 2013, kuva mu ntangiriro za 2017, abasaga 150 bamaze kwicwa, iki gitero kikaba gikurikiye ibindi byagabwe ku barwanyi ba IS muri Libya.

    Captain Jeff Davis, Umuvugizi Ibiro bikuru by’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye IBTimes dukesha iyi nkuru ko abarwanyi ba al-Qaeda bishwe, avuga ko ikigamijwe ari ugusenya inkambi uyu mutwe ukoreramo.

    Ati “Intego ni ugusenya inkambi tugakumira ibikorwa byo gutoza abandi tukanakumira abarwanyi ba IS n’indi mitwe irwanya Leta ya Syria ko yakwiyunga na al-Qaeda bigafatanya urugamba.”

    Iki gitero cyagabwe hakoreshejwe intwaro zikomeye nk’ibisasu byo mu bwoko bwa bombe ya B-52 indege za Gisirikare n’izindi zitagira abapilote.

    Abashinzwe uburenganzira bwa muntu muri Syria bavuze ko hari abandi barwanyi 40 bishwe b’umutwe witwa Jabhat Fateh al-Sham ukorera mu majyaruguru ya Syria, ushamikiye kuri al-Qaeda kugeza ubu bitarasobanuka niba bari muri abo Amerika yatangaje ko bishwe.

  • Uruganda Bralirwa rwazamuye ibiciro kuri bimwe mubyo rukora

    Uruganda Bralirwa rwazamuye ibiciro kuri bimwe mubyo rukora

    Zimwe mu nzoga zazamutseho amafaranga agera ku ijana 100Rwf

    Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa rwatangaje impinduka ku biciro bya bimwe mu binyobwa bisembuye birimo Primus, Legend na Turbo King.

    Icupa rya santilitiro 33 rya Primus riri kugura amafaranga y’u Rwanda 400, irya 50 cl riragura 600 rivuye kuri 500 na ho irya 72 cl riragura 800 rivuye kuri 700.

    Icupa rya Legend ya 30cl kuri ubu rigura amafaranga y’u Rwanda 600, Turbo King ya 33cl iragura 500, Turbo King 50 cl ikagura 700 naho Amstel ya 33cl iragura 700.

    Bralirwa itangaza ko igiciro cy’inzoga zirimo Mutzig, Mutzig-Lite, Huza na Heineken ndetse n’icy’ibinyobwa bidasembuye (Fanta) na byo ari ibisanzwe.

    Bralirwa, yatangaje ko uhereye mu mwaka wa 2011, igiciro cy’ibinyobwa bya Bralirwa kitigeze gihinduka, nyamara ikiguzi cy’ibyakoreshwaga mu kwenga inzoga cyo cyakomeje kuzamuka umunsi ku wundi.

    Ivuga ko byari ngombwa cyane ko umusaruro w’ibyo binjiza uzamuka mu rwego rwo kwirengera impinduka zigaragara ku isoko ry’ibyo bahaha.

  • USA: Donald Trump yarahiriye kuba Perezida wa 45, Obama ahita yigira muri California (AMAFOTO)

    USA: Donald Trump yarahiriye kuba Perezida wa 45, Obama ahita yigira muri California (AMAFOTO)

    Kuri uyu wa gatanu I Washington Donald Trump yarahiriye kuba Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika asimbura Perezida Obama muri White House wahise afata indege yerekeza muri Leta ya California

    Uyu muhango wabaye ku isaha ya kumi n’ imwe ku isaha ngengamasaha ya GMT, ni ukuvuga ku isaha ya moya zuzuye ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

    Ni umuhango wabaye mu gihe mu mihanda abadashyigikiye Perezida Trump bo bari bakomeje imyigaragambyo.Irahira rya Trump ryitabiriwe n’ abirabura bakeya, abenshi bari abazungu.

    Uretse Perezida Obama, uyu muhango witabiriwe n’ abanyacyubahiro benshi barimo abayoboye Leta zunze ubumwe z’ Amerika nka George W. Bush, Jimmy Carter, Bill Clinton.

    Kimwe n’ abamubanjirije Trump arambitse ikiganza kuri Bibiliya yarahiye avuga ko azuzuza inshingano zo kuba Perezida wa USA, ko azakora uko ashoboye akubahiriza Itegeko Nshinga n’ andi mategeko

    Uyu muherwe yarahiye arambitse ikiganza kuri Bibiliya ebyiri harimo iya Abraham Licoln yaherukaga gukorerwaho umuhango nk’ uyu mu myaka ine ishize bikozwe na Perezida ucyuye igihe Barack Obama ndetse n’ iye bwite yizaniye. Iyi bibiliya ya Trump ni impano yahawe na nyina mu 1955.

    Trump akimara kurahira no kugeza ijambo kubitabiriye uyu muhango Perezida Obama yahise yurira indege yerekeza muri Leta ya California aho agiye gutura, nyuma y’ imyaka 8 ari White House



    Aha Trump yagezaga ijambo kubitabiriye umuhango wo kurahira kwe

    James “Mad Dog” Mattis

  • Kurinda abana ihohoterwa ntawe bitareba

    Kurinda abana ihohoterwa ntawe bitareba

    Ku itariki ya 15 Mutarama 2017, umubyeyi yakubise abana be 2 umwe w’imyaka 4 n’undi w’umwaka 1 ku buryo ubu badashobora kugenda cyangwa kwicara.

    Ibi byabereye mu karere ka Ruhango Umurenge wa Kinihira akagari ka Bweramvura, aho umubyeyi witwa Uwimana Prosper yakoze ibi, we akaba avuga ko kwari “uguhana umwana bisanzwe” wari watumwe na nyina kugura ikibiriti agatinda.

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa muri Polisi y’u Rwanda Chief Inspector of Police (CIP) Christine Uwamahoro yavuze ko ibi bijya kuba uyu mubyeyi Uwimana atari yiriwe mu rugo, aho ahagereye abaza umugore we aho umwana mukuru ari, amubwira ko yamutumye kugura ikibiriti akaba ataraza.

    Uwimana yahise arakara, aho uyu mwana aziye atangira kumukubita bikabije. Ibintu byaje kuba bibi kurushaho ubwo nyina w’uyu mwana yabwiye umugabo we ko yareka gukomeza kumukubitira umwana cyangwa akajya kumurega kuri Polisi. Uwimana yahise agira umujinya mwinshi, ati reka mbakubitire rimwe undegere ukuri, nibwo yahise afata na murumuna wa wa wundi yakubitaga nawe atangira kumukubita.

    Aba bana uko ari 2 ubu barwariye mu bitaro bya Gitwe, bakaba bagaragaza ibisebe ku mutwe no ku mubiri wose.

    CIP Uwamahoro yavuze ko ibyakorewe aba bana ari ihohoterwa abana bahura naryo mu miryango yabo, ndetse ko hari n’ibitavugwa n’abagize umuryango.

    Ibi byakozwe na Uwimana byo gukubita abana be kandi ngo si ubwa mbere yari abikoze nk’uko nyina w’aba bana  yabibwiye Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Kabagari ari naho uyu Uwimana afungiye.

    Impapuro za muganga zemeza ko ikubitwa ry’aba bana rya vuba ryiyongeraga ku bikomere bari basanganywe nabyo batewe na se ubabyara.

    Nyina w’aba bana yavuze ati:”Nakomeje guceceka ihohoterwa ryakorerwaga aba bana nkeka ko azabihagarika, ariko nasanze naribeshyaga, nkaba nigaya kubera ibyabaye ku bana banjye.”

    CIP Uwamahoro yavuze kandi ko ihohoterwa rikunda gukorerwa abana ari gusambanywa ku ngufu, kubaha ibihano bibabaza umubiri, kubata no kubica.

    Umuyobozi wa Isange One Stop Centre Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire yavuze ko mu birego birenga ibihumbi 10 bigendanye n’ihohoterwa bakiriye kuva mu mwaka wa 2009 iki kigo cyashingwa, 65 ku ijana ari ibifitanye isano n’ihohoterwa ryakorewe abana.

    Supt Murebwayire yavuze ati:”Turasaba buri wese ubonye umwana ahohoterwa kubimenyesha inzego zibishinzwe. Abaturage nibo bagomba gufata iya mbere mu kurikumira no kurirwanya, bakora ibishoboka byose ngo uhohoteye umwana agezwe imbere y’ubutabera, n’uwahohotewe ahabwe ubufasha bwa ngombwa.”

    Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo barimo Minisiteri y’iterambere ry’umuryango, mu Ukuboza umwaka ushize yatangije amahame y’imikorere y’ibigo bya Isange One Stop Centres mu kureba uko bahuriza hamwe imikorere ngo serivisi zitangwa n’ibi bigo zibe zimwe mu gihugu hose.

    Kugeza ubu, Isange zimaze kugera mu bitaro by’uturere 28, ariko gahunda ihari ni iyo kuzigeza mu bitaro 44 nyuma zikanazagera mu bigo nderabuzima  512 byo mu gihugu.

    Supt Murebwayire yakomeje avuga ati:”Uburyo bwifashishwa mu kurwanya ihohoterwa no kumenya aho riba ryabaye burimo; akagoroba k’ababyeyi, ubutumwa dutanga ku bufatanye bwacu n’itangazamakuru bunyuzwa mu biganiro bitandukanye, ubukangurambaga dukorera abaturage, gushinga amatsinda yo kurwanya ibyaha mu bigo by’amashuri no mu baturage n’ubundi buryo.”

    Ikigo cy’icyitegererezo ku rwego rw’akarere kigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kiri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda nacyo ni imwe mu ngamba zo kurirwanya, kikaba cyaranabereyemo amahugurwa yahuje abashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorera mu bitaro byo mu gihugu birimo Isange, bahugurwaga ku guhuza imikorere ku kwakira no gufasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

  • Rubavu: Yafashwe yinjiza urumogi mu gihugu arutwaye mu mapine y’igare yasunikaga

    Rubavu: Yafashwe yinjiza urumogi mu gihugu arutwaye mu mapine y’igare yasunikaga

    Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu ifungiye kuri Sitasiyo ya Gisenyi uwitwa Iremberabo Donatien nyuma yo kumufatana udupfunyika tw’uromogi 500 adutwaye mu mapine y’igare yasunikaga  aturutse muri Repubulika iharanira  demokarasi ya Kongo.

    Uyu mugabo ufite imyaka 23 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Nengo, ho mu murenge wa Gisenyi ,ahagana saa moya z’ijoro ryo ku wa 16 uku kwezi.

    Asobanura uko yafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire  yagize ati,” Ubwo yavaga muri iki gihugu cy’igituranyi, Polisi y’u Rwanda yasatse mu mapine y’igare rya siporo yasunikaga, isangamo  urwo rumogi. Ifatwa rye ryaturutse ku makuru Polisi y’u Rwanda yari ifite y’uko ashobora kuba ari mu batunda urumogi.”

    CIP Kanamugire yaburiye abishora mu biyobyabwenge agira ati,”Ababitunda n’ababikoresha ku buryo bumwe cyangwa ubundi baragirwa inama yo kubireka kuko amayeri yabo tuyazi. Abatazabireka bamenye ko igihe icyo ari cyo cyose bazafatwa babihanirwe.”

    Na none kuri uwo munsi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yafatanye abagore babiri udupfunyika 2482 tw’urumogi dupima ibiro bitandatu.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko abarufatanwe ari Uwineza Assia ufite imyaka 31 y’amavuko  na Muhawenimana Madine ufite imyaka 35 y’amavuko.

    Yavuze ko aba bombi bafatiwe aho batuye mu kagari ka Kavumu, mu murenge wa Busasamana.

    Yagize ati,”Baguwe gitumo mu rugo rwa  Uwineza barimo bapfunyika urwo rumogi mu dupfunyika duto.”

    CIP Hakizimana yavuze ko aba bagore bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje.

    Yibukije ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha, birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gufata ku ngufu; n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina; hanyuma asaba abantu kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo, batanga amakuru atuma hafatwa ababitunda n’ababikoresha.

    Gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.