Perezida Trump na Kenyatta binyuze kumurongo wa telefoni bemeranyije ubufatanye muri byinshi

Ku wa kabiri tariki ya 07 Werurwe 2017, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yitabye Telefone ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Mu minota igera kuri 30 gusa , aba bayobozi bombi bemeranyije kugirana ubufatanya hagati y’Ibihugu byombi nk’uko Perezidansi y’Amerika ibitangaza.

Uhuru na Trump baganiriye ku bijyanye n’ubukungu bw’ibihugu byombi n’Ubuhahirane. Banemeranyije ku gufatanya guhashya bikomeye imitwe yitwaje intwaro ikunze kugaragara mu Burasirazuba bw’igihugu cya Kenya ndetse na Afurika muri rusange.

Ku murongo wa Telefone, Trump yashimye byimazeyo uruhare rwa Perezida Uhuru Kenyatta agaragaza umunsi ku wundi mu gahungana na Al Shabbab yohereza ingabo ze mu gihugu cya Somalia, amusaba gukomeza ubwo bufatanye.

Perezida Donald Trump, yemereye Kenyatta umubano mwiza , ubuhahirane n’ubufatanye mu bikorwa bijyanye n’iterambere ry’ubucuruzi ndetse n’umutekano.

Perezida Uhuru Kenyatta abaye uwa 3 uganiriye na Perezida Trump kuri telefone kuva mu kwezi gushize kwa Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’uko ahamagaye Perezida wa Nigeria, Buhari ndetse na Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *