Hateguwe urugendo rwiswe ‘Walk in her Shoes’ hagamijwe kuzirikana imvune z’abagore

Umuryango mpuzamahanga Care International wita ku batishoboye wateguye ubukangurambaga bwiswe ‘Walk in Her Shoes’ bugamije gukura mu bukene abagore n’abakobwa. Kuva taliki ya 08-14 Werurwe hazakorwa urugendo rw’intambwe ibihumbi 10 hazirikanwa imvune abagore bagira mu ngendo bakora umunsi ku munsi bajya gushakisha imibereho. Uru rugendo rugiye gukorwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Care International ivuga ko mu bihugu biri munsi y’umurongo w’ubukene, abagore n’abakobwa bakora urugendo rwa 5Km buri munsi bajya gushakisha ibitunga imiryango yabo.

Uyu muryango uvuga ko iyi mirimo ituma abagore n’abakobwa bo muri ibi bihugu batagira amahirwe yo kwiga no kwiteza imbere.

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi wahariwe abagore n’icyumweru cyahariwe abagore, hateguwe ibikorwa by’ubukangurambaga bwiswe ‘Walk in her Shoes’ bugiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Ubu bukangurambaga bwiswe ‘Walk in Her Shoes’ bugamije gukusanya inkunga izafasha Care International guteza imbere imibereho y’abagore bo muri ibi bihugu bikennye.

Care ivuga ko uzatanga inkunga muri ubu bukangurambaga azaba yuguruye imiryango ya business, ibigo by’ubuzima n’amashuri bizafasha abagore kubyaza umusaruro amahirwe mashya agiye abakikije.

Uru rugendo rugiye gukorwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda, ruzabera mu bice byo mu nkengero za stade Amahoro I Remera kuwa 08 Werurwe.

Biteganyijwe ko hazakorwa urugendo rw’iminota 45 rugakurikirwa n’ibindi bikorwa biteganyijwe birimo gusura ibikorwa bizaba byaje kumurikwa n’abagore bagiye bafashwa na Care International Rwanda.

Geoffrey Munyaneza Kayijuka ushinzwe ibikorwa bigamije guteza imbere urubyiruko muri Care International Rwanda avuga ko uru rugendo rw’ibilometero bigera kuri bitatu bigamije kuzirikana imvune abagore bo mu bihugu bikennye bahura na zo.

Ati “ Ntabwo ari ukugendera mu nkweto zabo (Walk in Her Shoes) nk’uko bivugwa muri iyi nsanganyamatsiko ni ukuzirikana imvune bahura nazo.”

Avuga ko nyuma y’uru rugendo ruzatangirira kuri petit Stade uzaba afite icyo afite azitanga kugira ngo uyu muryango ukomeze gufasha abagore n’abakobwa kuva mu buzima bugoye.

Ati “ Ni ukumenyekanisha ubuzima bw’abagore ariko uzaba afite idolari rimwe, abiri,… akitanga kugira ngo abagore babayeho mu buzima bubi bagire intambwe batera. »

Uyu muryango ugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga no guharanira uburenganzi bw’abagore n’abakobwa batishoboye, no kubatera inkunga mu bikorwa byahindura imibereho yabo.

Care International Rwanda ubu ikorana n’abagore 600 bo mu turere 24 bafashwa mu bikorwa bitandukanye birimo kubigisha gukora imishinga iciriritse no kubahuza n’ibigo by’imari kugira ngo biteze imbere.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *