Mvuyekure wahoze ari Meya wa Gicumbi yongeye gutabwa muri yombi

Mvuyekure Alexandre wari Umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi n’ abandi bayobozi batatu bari bafatanyije kuyobora ako karere na rwiyemezamirimo Nsengiyumva Faustin bafungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Kicukiro bakurikiranyweho gutanga inyungu zidafite ishingiro.

Abo bayobozi ni Perezida wa njyanama Bizimana Jean Baptiste, Umunyamabanga nshingabikorwa Byiringiro Fidele, umuyobozi ushinzwe imari n’ ubutegetsi Mutabaruka Dieu donné.

Umuvugizi w’ ubushinjacyaha bw’ u Rwanda Faustin Nkusi yabwiye itangazamakuru ko batawe muri yombi ku busabe bw’ ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu tariki 7 Werurwe 2017.

Yagiye ati “Batawe muri yombi n’ ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu tariki ya 7/3/2017, iryo shami riracyakora iperereza ubwo nibamara gukora iperereza ryabo bazatubwira”

Muri Nyakanga 2016 Mvuyekure yari yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akekwaho kurigisa miliyoni zisaga 33 z’Amafaranga y’u Rwanda zari zigenewe gufasha abaturage batishoboye binyuze muri gahunda ya VUP, gusa yaje kurekurwa by’agateganyo.

Mvuyekure yatorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi mu 2012 ava kuri uyu mwanya muri Gashyantare 2016

Mu Gushyingo 2016 ni bwo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gicumbi, Byiringiro Fidèle yeguye ku mirimo ye avuga ko ari impamvu ze bwite.

Icyo gihe Meya Mudaheranwa Juvenal yavuze ko Gitifu yeguye ngo kuko yari agiye gukomeza amasomo ye.

Hari amakuru avuga ko igihe Mvuyekure yayoboraga Gicumbi habayeho ibibazo bikomeye bijyanye n’itangwa ry’amasoko ya Leta.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *