Afunzwe azira guha mushiki we, misiyo zo mu mahanga

Urukiko Rukuru rwategetseko ko Gashayija Nathan wahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’ibikorwa by’umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba akomeza gufungwa kugeza ubwo urubanza mu mizi ruzatangira kuburanishwa.

Gashayija ashinjwa icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango cyangwa icyenewabo , aho ubushinjacyaha buvuga ko yajyaga ashyira mushiki we witwa Nora Nyiraneza ku rutonde rw’abahabwa ubutumwa bw’akazi bajya mu nama mu mahanga kandi atari umukozi wa Leta.

Nyuma y’aho Gashayija atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye cy’uko agomba gufungwa by’agateganyo, yahise ajuririra Urukiko Rukuru, ariko rukaba rwaje gutera utwatsi icyifuzo cye.

Ubwo haburanwaga ubujurire ku wa kabiri tari ki ya 28 Gashyantare uyu mwaka, Gashayija n’abunganizi be mu byamategeko bahakanye ko mushiki we yaba yaragiye mu butumwa bw’akazi nk’umukozi wa Leta cyangwa ahagarariye minisiteri runaka, ahubwo akaba ngo yarabugiyemo nk’inzobere mu by’ubukerarugendo.

Nyiraneza ngo yahabwaga amatike y’indege ndetse n’andi mafaranga amubeshaho igihe yajyaga mu nama zitandukanye zaberaga mu Rwanda no muri Uganda.

Ubwo ubushinjacyaha bwakoraga iperereza ngo bwasanze ko mushiki we atari impuguke mu by’ubukerugendo. Bunavuga ko bufite ibimenyetso bihagije byerekana ko hari za imeli zakoreshejwe zigaragaza ko Gashayija yashyize ku rutonde mushiki we akabona ibigenerwa abakozi ba Leta.

Gashayija Nathan yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, umwanya yagiyeho mu Kuboza 2014, ubwo MINEAC yari ikiriho itaravangwa n’iyahoze ari MINICOM.

Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo yacyo ya 647, ivuga ko umuntu wese ushinzwe imirimo rusange yaba iya Leta cyangwa iy’abikorera igenewe abaturage, ufata icyemezo ashingiye ku butoneshe, ku bucuti, urwango cyangwa icyenewabo ku bamugana, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni ebyiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published.