Blog

  • Kigali: Abakekwaho ubujura bafashwe ndetse n’ibyibwe biragaruzwa

    Kigali: Abakekwaho ubujura bafashwe ndetse n’ibyibwe biragaruzwa

    Mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017, Igipolisi cy'u Rwanda kubufatanye n'izindi nzego  z'umutekano mu mukwabu bakoze  bataye muri yombi abakekwaho ubujura,ndetse bafata ibikoresho  birimo iby’ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.

    Ibyo bikoresho byafatiwe mu Murenge wa Kimirongo uri mu Karere ka Gasabo no mu Murenge wa Nyarugenge wo mu Karere ka Nyarugenge.

    Mu byafashwe harimo mudasobwa ebyiri zigendanwa (Laptops), Inyakiramashusho zigezweho zizwi nka Flat Screens ebyiri , Telefone zigezweho zizwi nka smartphones, n’ibindi bikoresho bihenze byo mu nzu; hagati aho abantu 14 bakaba nabo bafashwe bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko iyi mikwabu yakozwe hagendewe ku makuru yari yizewe yatanzwe na bamwe mu baturage bari bagejeje ibibazo ibirego  kuri Polisi bataka ko bibwe.

    Yavuze ati “Ibikoresho bimwe na bimwe byafatiwe mu nzu zituwemo, ibindi bifatirwa ku masoko atemewe aho byari byagiye kugurishirizwa, ndetse na bamwe mu bakekwaho ubu bujura bakaba ariho bafatiwe.”

    Yakomeje avuga ati “Bamwe muri ba nyiri ibi bikoresho twafashe bamenyekanye, turashimira abaturage bakomeje gufata umutekano nk’imwe mu nshingano zabo, ari nabo baduha amakuru y’ibikorwa by’aba bagizi ba nabi, akanatuma ababyishoramo bafatwa.”

    SP Hitayezu yavuze kandi ati “Twamaze kumenya ko ubujura nk’ubu cyane cyane ubw’ibikoresho by’ikoranabuhanga ababukora baba babifitiye isoko, cyangwa bafite umuntu wabijeje ko azabibagurishiriza ku masoko atemewe. Niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo kumenya amasoko nk’aya, tukaba ariho tugiye kwerekeza imikwabu yacu.”

    Yakomeje asaba abaturage kwirinda kugurira ibikoresho mu masoko atemewe, kugirango birinde kuba bafatwa nk’abafatanyacyaha, cyangwa igihe ibi bikoresho hari umuntu uvuze ko ari ibye, bakaba batabona ibyangombwa byerekana ko ari ibyabo, kuko nta nyemezabuguzi aho babiguze baba babahaye.

    Kuri iyi ngingo yavuze ati “Niba uguze igikoresho, aho ukiguze bagomba kuguha inyemezabuguzi, kandi nawe wakigeza mu rugo ugashyiraho ikimenyetso, kandi igihe kibwe ugahita ubimenyesha Polisi ikwegereye. Ibi bimenyetso tubyitaho iyo dusuzuma nyir’igikoresho.”

    Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yari yaratahuye muri Kigali televiziyo 106, zirimo 65 za flat screens, mudasobwa 87 na telephone zigezweho 129. Ibyinshi muri ibi bikoresho bikaba byarasubijwe ba nyirabyo.

  • Amayeri yose  Islamic State yakoreshaga itoza abarwanyi bayo ari mu marembera

    Amayeri yose Islamic State yakoreshaga itoza abarwanyi bayo ari mu marembera

    Havumbuwe ikigo umutwe uharanira ukanagendera kumwatwara yo gushyiraho Leta ya kiyisilamu,(Islamic State) yari imaze igihe kinini yitorezamo,cyubatswe munsi y'ubutaka hafite ubujyakuzimu bwa m25,bivugwa ko  cyavumbuwe mu majyepfo y’umujyi wa Mosul umaze iminsi ari isibaniro hagati y’ingabo za Iraq n’abarwanyi ba Islamic State. Uyu munsi hafi ya wose ubu uragenzurwa n’ingabo za Leta. Abasirikare bavumbuye iki kigo bavuga ko Islamic State yagikoreshaga itegura abarwanyi bagabaga ibitero hiryo no hino muri Iraq no muri Syria.

    Ibi birindiro bya Islamic State byo munsi y'ubutaka byafashwe n'ingabo za Leta muri uyu mujyi wa Mosul wari warafashwe n'aba barwanyi kuva mu 2014

    Ibi birindiro bya Islamic State byo munsi y’ubutaka byafashwe n’ingabo za Leta muri uyu mujyi wa Mosul wari warafashwe n’aba barwanyi kuva mu 2014

    Amafoto yafashwe n’ingabo za Iraq yerekana inkuta zishushanyijeho ibendera rya Islamic State,  abahatorezwaga babaga biganjemo abaturutse mu bihugu by’i Burayi nk’u Bwongereza n’ahandi.

    Kugira ngo abantu babashe kwinjiramo ngo byabasabaga kugenda bakurura inda ariko uko bagera imbere bakagenda babona ahantu hisanzuye bahagurukira.

     

     Iki kigo ngo batangiye kukitorezamo mu 2014.

    Kuri uyu wa Gatatu ingabo za Iraq zifatanyije n’iza USA zabashije kwigarurira igice cyari gisigaye gikorerwamo na Islamic State.

    Ubu abaturage ba Mosul bari kubasha kugenderanira hagati yabo nta kwikanga ko abarwanyi ba Islamic State babagirira nabi.

    Kwigarurira uyu mujyi ni intsinzi ikomeye ya Iraq ku barwanyi ba Islamic State bari baramaze guhindura igice cyayo ibirindiro byayo mucyo bisa Caliphate iyobowe na Abu Bakr al-Baghdadi.

    Ingabo z’Abongereza ziri muri Iraq ziyobowe na Major Gen Rupert Jones yatangarije Associated Press ko bakora ibishoboka byose bakica abarwanyi Islamic State  kenshi kugira ngo itagira abandi yinjiza mu buryo bwihuse.

    Ubu ngo hamaze kwicwa abagera ku bihumbi 45 guhera muri Kanama umwaka ushize.

    Kwinjira muri iki kigo cy'imyitozo byari bigoye

    Kwinjira muri iki kigo cy’imyitozo byari bigoye

    Imbere hari ahantu hagutse cyane

    Imbere hari ahantu hagutse cyane

    Ibi ni bimwe mu byuma bakoreragaho imyitozo

    Ibi ni bimwe mu byuma bakoreragaho imyitozo

    Ibikoresho abarwanyi ba Islamic State bitorezagaho muri iki kigo cyo munsi y'ubutaka

    Ibikoresho abarwanyi ba Islamic State bitorezagaho muri iki kigo cyo munsi y’ubutaka

     

  • Hari Uturere tutazitabira shampiyona ya Sitball

    Hari Uturere tutazitabira shampiyona ya Sitball

    Shampiyona y’Igihugu ya Sitball icyiciro cyayo cya kabiri (Phase 2) izaba tariki ya 4 Werurwe 2017, ikazabera mu duce dutandukanye tw’igihugu, ariko Uturere twose harimo nka ka Kamonyi ntikazayitabira.

    Mu Ntara y’Amajyepfo iyi mikino izabera mu Karere ka Muhanga, Uturere tuzahahurira ni: Gisagara, Ruhango, Muhanga na Huye. Uturere tw’iyi Ntara tutazitabira iyi mikino ni Nyanza, Kamonyi na Nyamagabe nk’uko ikinyamakuru izubarirashe.rw kibikesha ubuyobozi bwa Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda).

    Mu Ntara y’Iburasirazuba, iyi mikino izabera mu Karere ka Kayonza. Ikipe itazitabira iyi mikino ni iy’Akarere ka Nyagatare.

    Mu Ntara y’Uburengerazuba, iyi mikino izabera mu Karere ka Rusizi.

    Mu Ntara y’Amajyaruguru izabera mu Karere ka Burera.

    Muri Kigali iyi mikino izabera mu Karere ka Nyarugenge, ikazitabirwa n’amakipe nka Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

  • Abagera kuri 15 mub’akinnyi 15 b’ikipe y’igihugu ya Basketball batangiye umwiherero

    Abagera kuri 15 mub’akinnyi 15 b’ikipe y’igihugu ya Basketball batangiye umwiherero

    Ikipe y’igihugu ya Basketball mu bagabo yatangiye umwiherero (local) mu rwego rwo kwitegura imikino y’Akarere ka gatanu (Zone V) izaba muri Werurwe 2017.

    Aba bakinnyi cumi na batanu batangiye umwiherero bagizwe na: Mugabe Aristide ukinira Patriots BBC, Kubwimana Ali wa REG BBC, Sagamba Sedar wa Patriots BBC, Ishimwe Parfait wa APR BBC, Nkurunziza Walter wa Patriots BBC, Ndizeye Dieudoné wa IPRC-Kigali BBC, Hagumitwari Steven wa IPRC-Kigali BBC, Ruzigande Ally wa APR BBC, Niyonkuru Pascal wa Espoir BBC, Munyaneza Eric wa APR BBC, Ndoli Jean Paul wa IPRC-Kigali BBC, Shyaka Olivier wa Espoir BBC, Kaje Elie wa Patriots BBC, Kami Kabange wa REG BBC ndetse na Niyonsaba Bienvenu wa IPRC-South BBC.

    Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017 nibwo abo bakinnyi bagize iyo kipe y’igihugu berekeza i Nyamata, aho bacumbitse muri “Golden Tulip” mu mwiherero wo kwitegura imikino y’Akarere ka gatanu.

    Imikino y’Akarere ka gatanu izaba kuva tariki 12 kugeza 18 Werurwe 2017 i Caïro mu Misiri.

    Muri iyo mikino niho ikipe y’igihugu iba yagiye gushaka itike y’imikino Nyafurika.

    Umutoza mukuru wahamagaye aba bakinnyi ni Mutokambali Moïse, akungirizwa na Buhake Albert.

  • BNR yatangaje ko yasubitse kwakira ubusabe bw’abashaka impushya zo gutangiza umurimo w’ubwishingizi

    BNR yatangaje ko yasubitse kwakira ubusabe bw’abashaka impushya zo gutangiza umurimo w’ubwishingizi

    Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko isubitse kwakira ubusabe w’abashaka impushya zo gukora umurimo w’ubwishingizi, kugira ngo ibumbatire ukudahungabana n’ubusugire bw’urwego rw’imari.

    Itangazo BNR yashyize ahagaragara ku wa Kane, tariki ya 23 Gashyantare 2017, risobanura ko mu byashingiweho harimo ko urwego rw’ubwishingizi rukeneye kunozwa mu rwego rwo gukomeza kubungabunga imikorere iboneye kandi itajegajega y’urwego rw’imari.

    Rigira riti “BNR ibaye isubitse kwakira ubusabe bwo kwemererwa gukora umurimo w’ubwishingizi kugeza igihe muzamenyeshwa.”

    Risobanura ariko ko iki cyemezo kitareba ibigo by’ubwishingizi bishaka kwibumbira hamwe, kwegukana isosiyete, kubona, guhererekanya cyangwa kugura imigabane mu bigo by’ubwishingizi, gufungura amashami mashya cyangwa kwemererwa gutanga serivisi nshya bikozwe n’ibigo bisanzwe bikora.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi bigera kuri 15. Umusaruro w’ibyo bigo mu bukungu bw’igihugu uracyari muke ugereranyije n’ingano yabyo.

    Raporo ku miterere y’ubukungu bw’igihugu yamuritswe muri iki cyumweru igaragaza ko umutungo rusange w’ibigo by’ubwishingizi mu mpera za 2016 wiyongereyeho 13.7% ukagera kuri miliyari 346.8 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari umusaruro w’ibigo bishya byiyongereyemo mu gihembwe cya nyuma cya 2016.

    Umutungo w’ibigo by’abikorera bitanga ubwishingizi wiyongereyeho 16% mu 2016 uvuye kuri 6.5% ugera kuri miliyari 134 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri miliyari 6.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Umutungo w’ibigo bya leta bitanga ubwishingizi, RSSB na MMI, wiyongereye ku gipimo 12% mu 2016 kivuye kuri 16.4% mu 2015.

  • APR FC ije k’umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Mukura VS ifata

    APR FC ije k’umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Mukura VS ifata

    Ibi babaye nyuma y’uko iy’Ikipe ya APR FC yatsinze Mukura VS ibitego 3-2 mu mukino w’ikirarane wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere ifata umwanya wa mbere by’agateganyo wari ufitwe na Rayon Sports.

    Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu kuri Stade Huye.

    APR FC niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Sibomana Patrick ku munota wa gatandatu w’umukino, cyishyurwa na Kevin ku munota wa 12. APR FC yakomeje gusatira izamu rya Mukura VS iza kubona igitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana ku munota wa 29, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-1.

    Amakipe yombi avuye mu karuhuko k’iminota 15, myugariro wa APR FC Herve Rugwiro yaje kubonera iyi kipe igitego cya gatatu ku munota wa 55, Niyonzima Ali aza gutsindira Mukura VS igitego cya kabiri ku munota wa 90 kuri penaliti.

    APR FC ibonye amanota atatu nyuma yo kumara imikino ine idatsinda, amanota yatumye ifata umwanya wa mbere n’amanota 38, iwambuye Rayon Sports yari iwumazeho igihe ariko nayo ikaba itarakina umukino wayo.

  • Uganda: Minisitiri yasabye guverinoma guta muri yombi abayobozi b’ amadini anyunyuza abaturage

    Uganda: Minisitiri yasabye guverinoma guta muri yombi abayobozi b’ amadini anyunyuza abaturage

    Minisitiri ushinzwe agace ka Karamoja muri Uganda yanenze abayobozi b’ abamadini n’ amatorero ya Pentekote akorera ubucuruzi kubayoboke bayo avuga ko guverinoma ikwiye gufunga abayobozi b’ amadini n’ amatorero anyunyuza abaturage.

    Minisitiri John Byabagambi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2017, mu muhango wo gushyira ibuye ry’ ifatizo ahagiye kubakwa ishuri ry’ inshuke mu karere ka Mbarara.

    Byabagambi yavuze ko guverinoma ikwiye guta muri yombi abayobozi b’ amadini n’ amatorero bakorera ubucuruzi ku bayoboke babo.

    Yagize ati “Hari insengero zinyunyuza abayoboke. Mujya mubyumva bavuga ngo zana icyami mu byo utunze tugusengere, hanyuma bagatangira gucuruza umuceri bavuga ngo ni ‘umuceri mutagatifu’ nyamara warahinzwe Masindi na Kiryandongo”

    Yakomeje agira “Abandi bagacuruza amazi aya tuzi yo ku isoko, ukabona abantu batonze umurongo n’ amajerekani, izi nizo nsengero zinyunyuza abayoke mvuga. Bataye umuhamagaro wabo wo kubwiriza ijambo ry’ Imana, barimo kunyunyuza abantu b’ Imana. Nshate navuga ko bakorera Shitani kuko barimo kunyunyuza abantu b’ Imana”

    Minisitiri Byabagambi yavuze ko mu muco wa Uganda amadini yakoraga ibikorwa biteza imbere abaturage nko kubaka amashuri, amavuriro n’ imishinga iteza imbere abaturage. Nyamara ngo kuri ubu hari amadini n’ amatorero ya pentekote ashingwa n’ abakene bafite intego yo gushakira indonke mu baturage.

    Dail monitor yatangaje ko mu cyumweru gishyize mu bitangazamakuru bikorera muri Uganda humvikanye inkuru y’ umupasiteri wo mu mujyi wafashe umuceri usanzwe awita umuceri mutagatifu ikilo akajya akigurisha ku mashilingi ya Uganda ibihumbi 50 mu gihe ubusanzwe uwo muceri ugurwa amashilingi ibihumbi bitatu na magana atanu.

    Pasiteri Cyrus Tayebwa wo mu itorero Ankole National fellowship yagereranyije abapasiteri bakora ibyo nk’ abapfumu biyoberanya.

    Yagize ati “Hari abantu benshi bavuga ko bavutse ubwa kabiri kandi mu by’ ukuri atari byo. Ni abapfumu bafashe utuzu twabo batujyanisha n’ igihe tugezemo batwita insengero.Ntabwo dusaba abantu amafaranga ngo tubasengere, iyo umuntu yumvise ko agomba gutura aba ituro aba arihaye Yesu “

    Ikibazo cy’ abayobozi b’ amadini banyunyuza abayoboke babo ntabwo kivugwa muri Uganda gusa no mu Rwanda birahavugwa gusa nta muyobozi w’ idini mu Rwanda urashyirwa ku karubanda ashinjwa kunyunyuza abayoboke be.

  • Umuhuza mubibazo by’Abarundi asanga kubufatanye  n’Abakuru b’Ibihugu bya EAC ariho umuti uzava

    Umuhuza mubibazo by’Abarundi asanga kubufatanye n’Abakuru b’Ibihugu bya EAC ariho umuti uzava

    Umuhuza mu biganiro by’amahoro hagati ya Guverinoma y’u Burundi n’abatavuga rumwe na yo, Benjamin Mkapa, yatangaje ko agiye gutumizaho inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bakamufasha gukuraho inzitizi zikomeje gutuma ntakigerwaho.

    Ibi yabitangaje nyuma y’ibiganiro by’amahoro byari bimaze iminsi ine bibera i Arusha muri Tanzania, byabaye Guverinoma y’u Burundi idahagarariwe kuko yanze kubyitabira ngo itaganira n’abatavuga rumwe na yo ishinja kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015.

    Nkuko Jeune Afrique ibitangaza, Mkapa wahoze ayobora Tanzania yavuze ko bigeze ko abakuru b’ibihugu bya EAC bamufasha gukuraho inzitizi zikomeje kugaragara mu biganiro bihuza Abarundi.

    Yagize ati “Ni ngombwa gutumizaho inama y’Abakuru b’ibihugu basuzume inzitizi zikomeje kubangamira imigendekere y’ibiganiro bihuza Abarundi. Ngiye kugeza iki cyifuzo ku muhuza w’ibanze [Perezida Museveni] no ku nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC vuba cyane.”

    Yakomeje avuga ko hari ukutumvikana gushobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yava mu biganiro, cyane nko kuba Guverinoma yaranze kwicarana n’abo mu ihuriro ritavuga rumwe na yo, CNARED.

    Amakuru avuga ko intego y’iriya nama ari ukugaragariza abakuru b’ibihugu byo mu karere imigendekere y’ibiganiro by’amahoro n’icyifuzo cya Mkapa cyo gutegeka Guverinoma y’u Burundi kubyitabira kuko ikomeje kubigiramo imbaraga nke.

    Mkapa azanagaragaza imirongo migari izitabwaho mu biganiro bitaha irimo; ibibazo bya politiki, itegeko nshinga, inteko ishinga amategeko, amatora, ubukungu, imibereho y’abaturage n’umutekano.

    Kugeza ubu nta tariki iragaragazwa izaberaho iyo nama, ariko ngo ishobora kuzaba mbere y’uko Gashyantare irangira.

    Umuhuza mu biganiro by’Abarundi yiyemeje ko nibura bitarenze muri Kamena, impande zombi zizaba zamaze gushyira hamwe ndetse n’ikibazo cy’imvururu zikomeje kugaragara muri iki gihugu cyakemutse burundu.

    Kuva Perezida Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza kuyobora manda ya gatatu muri Mata 2015, u Burundi bwatangiye kurangwamo imvururu zimaze guhitana abarenga 500, mu gihe abasaga 400 000 bahunze igihugu.

  • Inkunga ingana na miliyari 8 Frw U Bubiligi bwahaye u Rwanda  izafasha benshi  kugerwaho n’amashanyarazi

    Inkunga ingana na miliyari 8 Frw U Bubiligi bwahaye u Rwanda izafasha benshi kugerwaho n’amashanyarazi

    U Bubiligi bwahaye Leta y’ u Rwanda inkunga ingana n’amayero miliyoni 10 (abarirwa muri miliyari 8.7 y’amafaranga y’u Rwanda) izafasha mu kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage, hakanongerwa ubushobozi y;asanzwe mu Ntara z’u Burasirazuba n’u Burengerazuba.

    Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, tariki 16 Gashyantare 2017, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igengamigambi, Amb. Claver Gatete na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda Pauwels Arnout.

    Aya masezerano hagati y’ibihugu byombi abumbatiye intego y’iki gihugu yo gufasha u Rwanda muri gahunda zinyuranye z’iterambere, aho mu rwego rw’ingufu, u Bubiligi buzafasha u Rwanda kugeza umuriro ku baturage no ku bigo bya leta binyuranye byo mu Ntara y’u Burasirazuba, mu turere twa Kirehe, Ngoma, Kayonza na Rwamagana no kongerera ubushobozi asanzwe mu bice by’Akarere ka Nyagatare ku ntera ya kilometero 200.

    Mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’u Burengerazuba ho iyi nkunga izifashishwa mu kongera ubushobozi bw’umuriro w’amashanyarazi ahari avanwa kuri KV 6.6 agezwa kuri KV 30, ibizakorerwa ku ntera ya kilometero 12 no gusana imiyoboro y’amashanyarazi yasaga n’ishaje iri muri ako karere.

    Uretse iyi nkunga yatanzwe n’u Bubiligi, Leta y’u Rwanda nayo izagira uruhare muri iki gikorwa itangamo miliyoni ebyiri z’amayero.

    Iyi nkunga kandi izanifashishwa mu kongerera ubushobozi abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL) kugira ngo kibashe gukora neza inyigo no gukurikirana itangwa ry’amashanyarazi no kongera ubushobozi bwayo aho bibaye ngombwa.

    Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Pauwels Arnout, yavuze ko bishimiye kuba babashije kugira uruhare mu bikorwa bizanira iterambere u Rwanda.

    Yagize ati “Twemeranyije (n’u Rwanda) kugira uruhare mu guteza imbere ingufu, ingufu ni imwe mu nzira y’iterambere kandi ni ingirakamaro ku iterambere ry’ubukungu bw’igihugu no mu bindi bikorwa mu buryo bwagutse. Turifuza kugira uruhare muri izo mpinduka mu gukoresha umuriro w’amashanyarazi, Bio Gaz kuko iyo utetse ukoresheje amakara y’inkwi bitera umwotsi mu nzu ndetse bikaba byagira n’ingaruka ku buzima.”

    Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete, yavuze ko igihugu cyishimiye ingufu u Bubiligi bukomeje gushyira mu guteza imbere gahunda zitandukanye z’iterambere ryacyo, ubufatanye avuga ko bumaze igihe kirerekire bukorwa hagati y’ibihugu byombi.

    Yavuze kandi ko iyi nkunga izafasha igihugu guhangana n’ingorane zajyaga zigaragara mu rwego rw’ingufu z’amasharazi mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Ati “Turabibona ko kuri ubu dufite umuriro w’amashanyarazi, ariko turacyahura n’ingorane zitandukanye tugomba gukemura bityo rero turi gukorana n’inzego zitandukanye. Mu bijyanye n’ingufu twanatekereje ku muriro udashingiye ku miyoboro y’amashanyarazi (akomoka ku mirasire y’izuba) ku buryo twizera ko yagera ku bantu benshi ni gahunda nziza inakeneye amikoro ahagije, ari nayo mpamvu twishimira iyi nkunga.”

    Yavuze kandi ko ibikorwa byose iki gihugu gifashamo u Rwanda bishimangira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye ndetse hakaba nta gushidikanya ko ibyo bizakomeza kwiyongera.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG ) gitangaza ko kugeza ubu Abanyarwanda bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bagera hafi kuri 30% barimo 3% bakoresha ukomoka ku mirasire y’izuba, mu gihe leta ifite intego z’uko umwaka utaha nibura abaturage 70% bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

    Iyo urebye usanga mu myaka irenga irindwi ishize hatangijwe gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi (EARP) kuva mu 2009, urwego rw’amashanyarazi rwabashije gutera imbere kuko itangizwa, abanyarwanda bagerwagaho n’umuriro w’amashanyarazi bari hagati ya 8 na 10% mu gihe kuri ubu bikubye hagati y’inshuro eshatu n’enye.

    Muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi hakoreshejwe imirasire y’izuba, REG ivuga ko imaze kugirana amasezerano n’amasosiyete 20. Arimo “Mobisol” usanga hafi mu turere twose biteganyijwe ko izaha amashanyarazi ingo 49.000 umwaka utaha; na Sosiyete ya “Ignite Power” ifitanye amasezerano na REG yo kugeza amashanyarazi mu ngo 250,000 mu gihe cy’imyaka ibiri.

  • U Burundi bwanze kwitabira ibiganiro by’amahoro byari biteganijwe i Arusha

    U Burundi bwanze kwitabira ibiganiro by’amahoro byari biteganijwe i Arusha

    Guverinoma y’u Burundi yahakanye ibyo kwitabira ibiganiro by’amahoro byari biteganyijwe gutangira i Arusha muri Tanzania kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Gashyantare 2017, mu gihe abo ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta bari bamaze kwemeza ko bazabyitabira.

    Ibi biganiro by’amahoro hagati y’impande zombi bigamije kugarura umwuka mwiza muri iki gihugu kimaze igihe mu mvururu zatangiye mu 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora manda ya gatatu, abatavuga rumwe bagaragaje ko atemererwa n’itegeko nshinga ndetse n’amasezerano yashyiriweho umukono i Arusha agamije kurangiza intambara ya gisivili.

    Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Burundi kuri uyu wa Gatatu, rigira riti “Guverinoma y’u Burundi yasanze hari gahunda zidasanzwe zinyuranye n’amategeko mu mitegurire y’ibi biganiro.”

    Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, yanditse ko n’ubwo Leta yemera ko yabonye ubutumire muri ibi biganiro, Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Phillipe Nzobonariba yatangaje ko batishimiye kuba Umujyanama Mukuru wa Loni, Benomar Jamal azabyitabira ariko nta bindi bisobanuro batanze.

    Guverinoma y’u Burundi yakunze gushinja Loni kubogama, nyuma yuko imiryango myinshi iharanira uburenganzira bwa muntu yagiye igaragaza ko inzego z’umutekano ndetse n’ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi muri iki gihugu bagize uruhare mu iyicarubozo rikorerwa abatari bake.

    Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi CNARED, ryatangaje ko ryitabira ibi biganiro n’ubwo ryabanje kubitera utwatsi rivuga ko ritemera Benjamin William Mkapa, wahoze ari Perezida wa Tanzania washyizweho nk’umuhuza hagati y’impande zombi, rimushinja kubogama.

    Mu Ukuboza umwaka ushize, Mkapa yatangaje ko Perezida Nkurunziza yari yemerewe kwiyamamaza ndetse asaba ko n’abazagira uruhare mu kubunga bagomba kwibanda ku gutegura amatora yo mu 2020.

    Mu banyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bivugwa ko bahawe ubutumire barimo Charles Nditije, Hussein Radjabu, Godefroid Niyombare, Frederick Bamvuginyumvira, Léonce Ngendakumana, Agathon Rwasa, Bernard Busokoza, Léonidas Hatungimana wahoze ari umuvugizi w’umukuru w’igihugu, Onesme Nduwimana, umuvugizi w’ishyaka CNDD-FDD, Yohani Minani uyobora CNARED, Alexis Sinduhije, Piyo Ntavyohanyuma na Gervais Rufyikiri.

    Leta y’u Burundi ivuga ko urutonde rw’abatumiwe n’umuhuza MKAPA rutubahiriza amategeko mpuzamahanga, nk’uko Umuvugizi Wungirije wa Perezida, Claude Karerwa yabitangaje.

    Mu gihe umuhuza mu biganiro by’Abarundi, Benjamin William yatumiye bamwe mu bashinjwa uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza, u Burundi busaba ko bafatwa bagashyikirizwa ubutabera bagakurikiranwa ku byo baregwa.

    Imvururu zikomeje kuba zatumye abatari bake mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bongera kugira impungenge ko iki gihugu gishobora kuba kiri gututumbamo umwuka wa Jenoside.