Blog

  • Imikino ya “Amashuri Kagame Cup” muri “Cente 1” iragana ku musozo

    Imikino ya “Amashuri Kagame Cup” muri “Cente 1” iragana ku musozo

    Imikino mpuzamashuri yiswe “Amashuri Kagame Cup” mu bigo by’Umujyi wa Kigali n’Uturere tuwegereye bita “Centre 1” irasozwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2017.

    Amakuru ikinyamakuru izubarirashe.rw gikesha Minani Désiré ushinzwe tekiniki muri “Centre 1” avuga ko kuri uyu wa Gatatu na none amakipe ya mbere azahabwa ibikombe, ariko bikazatangwa mu rwego tw’Uturere (League) asanzwe abarizwamo.

    Iyi mikino ikazabera ku bibuga bitandukanye bibarizwa muri “Centre 1”.

    Uko ibigo by’amashuri bizahura

    1. FOOT BALL ABAHUNGU

    – UMUKINO WA NYUMA (FINAL) :LDK (NYARUGENGE) VS BYUMBA INYANGE (GICUMBI)

    2. FOOT BALL ABAKOBWA

    – UMUKINO WA NYUMA (FINAL): GS KABUSUNZU (NYARUGENGE) VS APAER (GASABO)

    3. VOLLEYBALL ABAHUNGU

    – UMUKINO WA NYUMA (FINAL) : DON BOSCO GATENGA (KICUKIRO) VS CSA (NYARUGENGE)

    4. VOLLEYBALL ABAKOBWA

    – UMUKINO WA NYUMA (FINAL) : IPRC KIGALI (KICVUKIRO) VS GGAST (BUGESERA)

    5. BASKETBALL ABAHUNGU

    – UMUKINO WA NYUMA (FINAL): APE Rugunga (NYARUGENGE) VS LDK (NYARUGENGE)

    – UMWANYA WA GATATU: RHS (GASABO) VS ETEL MASAKA (KICUKIRO)

    6. BASKET BALL ABAKOBWA

    – UMUKINO WA NYUMA (FINAL): LDK (NYARUGENGE) VS CSA (NYARUGENGE)

    7. HANDBALL ABAHUNGU

    – UMUKINO WA NYUMA (FINAL): GS DE LA SALLE (GICUMBI) VS GS KIMISAGARA (NYARUGENGE)

    8. HANDBALL ABAKOBWA

    – UMUKINO WA NYUMA (FINAL): GS MWENDO (BUGESERA) VS GS NYINAWIMANA (GICUMBI)

    – UMWANYA WA GATATU: GS AKUMUNIGO (NYARUGENGE) VS GS BUTETERI (BUGESERA)

    9. RUGBY ABAHUNGU

    – IGIKOMBE CYATWAWE NA GS STE FAMILLE (NYARUGENGE), IYA KABIRI NI CSA (NYARUGENGE)

    10. NETBALL ABAKOBWA

    – IGIKOMBE CYATWAWE NA CSA (NYARUGENGE).

    Imikino mpuzamashuri ya 2017 yiswe “Amashuri Kagame Cup” mu rwego rwo kugaragaza uburyo Perezida w’u Rwanda akunda siporo n’uburyo adahwema kuyishyigikira.

  • Karongi : Uburobyi bw’amafi mu kiyaga cya Kivu bwakuye abana benshi mu ishuli

    Karongi : Uburobyi bw’amafi mu kiyaga cya Kivu bwakuye abana benshi mu ishuli

    Mu Karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura abaturage baturiye mu nkengero zikiyaga cya Kivu baravuga ko uburobyi bw’amafi ndetse n’isamabaza byakuye abana benshi mu mashuli. coque iphone outlet store Ibi byagarutsweho n’umuyobozi ushinzwe iranga mimerere ku murenge wa Bwishyura NDOLI Christopher aho yavuze ko impamvu abana bata amashuli bakayoboka inzira y’uburobyi akenshi ari abana baturuka muyindi mirenge bityo bakisanga bafite umubare w’abana benshi mu murenge wabo bakora uwo mwuga w’uburobyi, akameza avuga ko bafashe ingamba zogukumira abo bana batarageza imyaka ibemerera kuva mu ishuli ngo bakore uwo mwuga bakaba barabagabanyije ndetse kugera ku ikigereranyo cya 60% basubijwe mu ishuli. Coque huawei Outlet Aha yakomeje asaba ababyeyi babo bana bava mu ishuli bakajya mu mirimo y’uburobyi ko bakwigisha abana babo gukunda ishuli no kwitabira gahunda za Leta zibateza imbere zabashyiriweho. Coque pour Huawei

    NDOLI Christopher ushinzwe irangamimerere
    NDOLI Christopher ushinzwe irangamimerere

    NYIRAMANA Angelique umuturage utuye muri uyu murenge wa Bwishyura we avuga ko ikibazo cy’abana bata amashuli ahanini giterwa n’ababyeyi babo batita kuburere bw’abana babo umunsi ku kuwundi, aha yagize ati ”Twebwe nk’ababyeyi duturiye inkengero z’ikiya cya Kivu abana bava mu ishuli baraduhangayikishije kubera ko birirwa bakora ubusa aho kugana ishuli kugirango ejo hazaza nabo babashe kw’ibeshaho, akaba asaba ko ababyeyi bagenzi be bakwiye kw’ita kubana babo cyane cyane abahungu bakiri bato kuko nibo usanga biganje muri uyu mwuga w’uburobyi ”. Umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Karongi avuga ko impamvu zituma abana bata amashuri ari nyinshi ,ariko iy’ingenzi ni irari ryo gushaka amafaranga aho bahitamo kujya gukora uburobyi mu kiyaga cya Kivu. Coque huawei Icyo barimo gukora kugez’ubu ni ugukangurira aba bana kwiga kugirango bazabashe gukora neza ibyo bifuza bajijutse.

  • Ibihugu by’Abayisilamu byanenze itegeko rya Trump kuri Yeruzalemu

    Ibihugu by’Abayisilamu byanenze itegeko rya Trump kuri Yeruzalemu

    Abategetsi b’ibihugu bigizwe ahanini n’abayislamu bamaganye ingingo ya perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yo kwemera ko Yeruzalemu iba umurwa mukuru w’igihugu cya Israeli. Bemeza ko ibi biciye ukubiri n’amategeko ndetse n’amasezerano mpuzamahanga. Iyo nama yakoraniye mu gihugu cya Turikiya ibaye mu gihe hari imyigaragambyo y’urudaca mu bihugu byo mu karere ko mu b’Uburasirazuba bwo hagati, hagamijwe kwamagana Perezida Trump kubera icyemezo yafashe. coque iphone pas cher Iy’inama irimo ibera mu mu mujyi wa Istambul, yateguwe n’ishyirahamwe ry’ibihugu 57 by’abayisilamu. Turikiya ni yo iyoboye iryo shyirahamwe mur’iki gihe. coque iphone outlet store Iyo nama kandi yakozwe hutihuti yagizwemo uruhare rukomeye na perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan. Perezida Erdogan yatangaje ko yatumiye ibihugu 57 by’abayislamu biha agaciro amategeko mpuzamahanga kandi bibona ko umurwa wa Yeruzalemu wigaruriwe na Israyeli ukwiye kuba ar’umurwa mukuru w’Abanyapalesitina. coque huawei pas cher Perezida w’ubutegetsi bw’Abanyapalestina, Mahmoud Abbas yatangaje ko itegeko rya Perezida Trump ryemerera Yeruzalemu kwitwa umurwa mukuru wa Isreal bikwiye gufatwa nk’icyaha kitihanganirwa. coque huawei pas cher Perezida Abbas yahamije ko Abanyapalestina batazigera bemera uruhare rwa Amerika mu mugambi w’amahoro na gato, kuko bigaragara ko ibogamiye cyane kuri Israeli.

  • Nyanza:Inkoramaraso zivuganye Umukecuru warokotse Jenoside

    Nyanza:Inkoramaraso zivuganye Umukecuru warokotse Jenoside

    Umukecuru witwa Emilienne Uzamukunda wari incike ya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yibanaga mu mudugudu wa Kabeza Akagari ka Kadaho Umurenge wa Cyabakamyi muri iki gitondo bamusanze mu nzu ye yishwe atemaguwe. Abamwishe kugeza ubu ntibaramenyekana ndetse n’icyihihe inyuma y’uru rupfu ntikiramenyekana. Abaturanyi nibo bamusanze mu nzu ye mu gitondo nyuma yo kubana hacyeke atarasohoka bakagira ngo yarwaye nk’uko babyivugira. coque imprimé huawei pas cher Jean Marie Vianney Nkurikiyumukiza umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi yabwiye yatangaje ko urupfu rwa Emilienne barumenye nabo muri iki gitondo ubu bakaba batabaye umurambo we bagiye kuwujyana ku bitaro bya Gitwe. coque iphone outlet shop Nkurikiyumukiza yemeza ko ubu bwicanyi bwakozwe mu ijoro ryakeye. coque huawei Emilienne bishe batemaguye yari umukecuru w’imyaka 71 w’incike ya Jenoside uri mu banyamuryango ba AVEGA-Agahozo. Kugeza ubu abamwishe ntibaramenyekana nubwo hahise hatangira iperereza. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, IP. Coque huawei Emmanuel Kayigi, yatangaje ko uyu mukecuru yishwe abanje gufungwa umunwa nyuma akaza guterwa icyuma mu mutwe. coque huawei pas cher Ati “Bigaragara ko bamupfutse umunwa, hanyuma bamutera n’icyuma mu mutwe.

  • RDC: Indwara ya Ebola yadutse ndetse ihitana Umuntu umwe

    RDC: Indwara ya Ebola yadutse ndetse ihitana Umuntu umwe

    Umuntu umwe abaganga bamusanganye virusi ya Ebola mu majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Umuvugizi w’ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, avuga ko abategetsi batangaje ko hari icyorezo cya Ebola mu ntara ya Bas-Uwele nyuma y’uko ibipimo byo muri laboratwari byemeje ko iyo virusi ihari.

    OMS yanditse kuri twitter ko irimo gukorana na minisiteri y’ubuzima ya Congo kugira ngo bahagarike icyo cyorezo.

    Mu itangazo ryayo minisiteri yavuze ko itsinda ry’abaganga, abahuzabikorwa n’inzobere berekeje mu bice by’imisozi kandi ko ejo kuwa gatandatu bazaba bagezeyo.

    Icyorezo cya Ebola cyaherukaga kuboneka muri Congo mu mwaka wa 2014. Icyo gihe cyahitanye abantu barenga 40.

    Muri uwo mwaka icyorezo gikaze cyibasiye ibihugu bya Guinee, Liberiya na Sierra Leone kandi cyahitanye abantu barenga 11,000.


     

     

     
  • Morgan Freeman umuhanga mu gukina filime yagiriye uruzinduko  mu Rwanda

    Morgan Freeman umuhanga mu gukina filime yagiriye uruzinduko mu Rwanda

    Umukinnyi wamaze kubaka izina  muri sinema, Morgan Freeman ari mu Mujyi wa Kigali mu ruzinduko atigeze ashaka ko rumenyekana cyane aho ngo yasesekaye mu Rwanda Kane tariki ya 11 Gicurasi.

    Morgan Freeman ngo yaje i Kigali aherekejwe n’itsinda ry’abantu bagera kuri bane. Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Morgan Freeman yagiye kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.

    Polisi yatangaje ko yataye muri yombi Umugandekazi witwa Jackline Nabagesera Kasha, uyu yafatiwe ku Kibuga cy’indege cya Kigali ’aryozwa imyitwarire mibi n’ubusinzi’. Bivugwa ko Kasha yafashwe kuwa Kane tariki ya 11 Gicurasi mbere y’uko abonana na Morgan Freeman.

    Kasha watawe muri yombi azwi nk’umwe mu mpirimbanyi zivuganira abatinganyi muri Uganda ndetse afite umuryango washinze bahuriyemo witwa ’Freedom & Roam Uganda’ (FARUG).

    Morgan Freeman yavutse kuwa 1 Kamena 1937, ni umukinnyi wa filime ndetse akagira ubuhanga bukomeye mu kuzitunganya. Freeman yatwaye igihembo cya Academy Award mu 2005 nka Best Supporting Actor muri filime Million Dollar Baby (2004).

    Yahataniye ibihembo byinshi bya Oscar abikesha filime zakunzwe Street Smart (1987), Driving Miss Daisy (1989), The Shawshank Redemption (1994) and Invictus (2009). Yatwaye ibihembo bikomeye birimo Golden Globe Award na Screen Actors Guild Award.

    Abakunda kureba filime bazi Morgan Freeman mu zakoze amateka zirimo Glory (1989), Robin Hood: Prince of Thieves (1991), Seven (1995), Deep Impact (1998), The Sum of All Fears (2002), Bruce Almighty (2003), The Dark Knight Trilogy (2005–2012), The Lego Movie (2014), Lucy (2014).


     


    Kasha wo muri Uganda yafatiwe ku kibuga cy'indege, ngo yari afitanye gahunda na Morgan Freeman

  • Zimbabwe: Emmerson Mnangagwa yerekeje iy’ubuhungiro

    Zimbabwe: Emmerson Mnangagwa yerekeje iy’ubuhungiro

    Uwahoze ari Visi Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, uherutse kwirukanwa ku mirimo ye na Perezida Mugabe, yahunze igihugu avuga ko yaterwaga ubwoba ko ashobora kwicwa.
    Mnangagwa w’imyaka 75 yashinjwe ko atitwaye neza mu nshingano ze, nk’uko Minisitiri ushinzwe itangazamakuru Khaya Moyo yabitangaje. Coque iphone Byavugwaga ko uyu mugabo yashakaga guhirika ku butegetsi Robert Mugabe hanyuma akamusimbura. Coque Huawei Soldes Kwirukana uyu muyobozi byatumye benshi barushaho kumva ko umugore we Grace Mugabe yaba agiye kujya mu mwanya wo kuzasimbura umugabo we, cyane ko na Mnangagwa wahoze ayobora inzego z’ubutasi z’icyo gihugu, yari mu bahabwa amahirwe yo kuzamusimbura. coque huawei pas cher Umugore wa Mugabe bivugwa ko azasimbura Mnangagwa, yari amaze igihe kinini agerageza ibishoboka byose kugira ngo abe yakwirukanwa kuri uyu mwanya. offre Coque Huawei
    Mu kwezi gushize, Madamu Mugabe yavuze ko hari gucurwa umugambi wo guhirika ubutegetsi, avuga ko Visi Perezida Mnanganwa ari inyuma y’ibyo byose. Coque pour Huawei BBC yatangaje ko ukwirukanwa kwe gusobanuye ko Grace Mugabe azahita agirwa Visi Perezida mushya, mu nama y’inteko rusange y’ishyaka Zanu-PF mu kwezi gutaha, bikaba biheruka no gusabwa n’ihuriro ry’urubyiruko muri iryo shyaka riyoboye igihugu.

  • Ubujurire bwabo kwa Rwigara bwasubitswe

    Ubujurire bwabo kwa Rwigara bwasubitswe

    Urubanza rw’ubujurire bwa Diane Rwigara n’umubyeyi umubyara Adeline Mukangemanyi rwasubitswe ku mpamvu zuko ababuranyi batari biteguye kuburana uyu munsi.
    Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo, nibwo Diane Rwigara yagejejwe imbere y’urukiko rukuru kugirango aburane ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma yuko we na Nyina urukiko rwisumbuye rwabakatiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30 bagahita bajurira. Gusa Adeline Mukangemanyi we ntiyagaragaye mu rukiko uyu munsi kubera ko yari arwaye ahubwo haje umwunganizi we Me Gatera Gashabana. Coque huawei Outlet Ku rundi ruhande, umwunganizi wa Diane Rwigara Me Buhuru Pierre Celestin na we ntiyabonetse ngo yunganire umukiriya we. Diane mu rukiko yavuze ko umwunganizi we babonanye ejo hashize (kuri uyu wa Mbere) akamubwira ko afite urundi rubanza kuko ngo ntibari bazi ko baburana uyu munsi. coque huawei livraison rapide Diane ngo yahawe urutonde rw’amazina y’abafunze bari bwitabire iburana uyu munsi atamenyeshejwe ko aza kuburana. Coque Huawei P20 pas cher Me Gashabana wunganiraga Mukangemanyi utari uhari yasabye ko urubanza rwimurwa bagahabwa undi munsi, ndetse Diane Rwigara na we asaba ko urubanza rusubikwa akazaburana yunganiwe. Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bwavuze ko Me Buhuru akwiye gufatirwa ibihano kuko ataje mu iburanisha kandi yari yabimenyeshejwe. Ngo kuvuga ko afite urundi rubanza byasabaga kwandikira urukiko akarumenyesha impamvu ze zo kutaboneka kandi ntabyo yakoze. Urukiko mu bushishozi bwarwo rwasanze Adeline Mukangemanyi atagomba kuburana adahari ruvuga ko azongera agahamagazwa. coque iphone pas cher Urukiko kandi rwasanze Diane Rwigara na we atagomba kuburana atunganiwe kandi yabisabye bikaba biri no mu burenganzira ahabwa n’amategeko.

  • Afurika y’Epfo: Nyuma yo kwirukana Gordhan Minisitiri w’imari Zuma yasabwe kwisobanura

    Afurika y’Epfo: Nyuma yo kwirukana Gordhan Minisitiri w’imari Zuma yasabwe kwisobanura

    Nyuma y’ubusabe bw’ishyaka ritavuga rumwe na leta, DA (Democratic Alliance), urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwategetse Perezida Jacob Zuma, gutegura inyandiko zisabanura icyo yagendeyeho yirukana Pravin Gordhan wari Minisitiri w’Imari.

    Mukwezi gushize nibwo Zuma yirukanye Gordhan, igikorwa kitigeze cyakirwa neza , ndetse abatari bake batangira kwigaragarambya bamagana Perezida wabo bavuga ko bamurambiwe.

    Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga ko Zuma yahawe icyumweru kimwe ngo abe yamaze gutegura inyandiko zigaragaza impamvu yatumye afata uriya mwanzuro.

    Muri izi nyandiko kandi ntihagomba kuburamo raporo y’inzego z’ubutasi, ari nayo bivugwa ko Zuma yishingikirije yirukana Gordhan.

    Hari abavuga ko iriya raporo yakozwe kugira ngo birukane uyu mu minisitiri, inshuti za Zuma zibone uko zikomeza gukoresha uko zishakiye imari ya Leta.

    Ubwo yabazwaga kuri iki kibazo ari mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bukungu irimo kubera mu Mujyi wa Durban, Zuma yavuze ko amavugurura yakoze ari ukugira ngo abakiri bato babone imyanya muri guverinoma, ibintu benshi bemeza ko bidafatika.

    Nubwo ishyaka ANC riri ku butegetsi rifite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo, Zuma ashobora kutabyemera kuko ari amahirwe yo kugaragaraza ubunyangamugayo no kongera kwigarurira imitima y’abaturage basa n’abamutereye icyizere.

  • Ubushake ndetse n’ubushobozi byo kuyobora Igihugu ndabifite”Diane Shima Rwigara”

    Umunyarwandakazi Diane Shima Rwigara imbere y'Abanyamakuru baturutse hirya no hino haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo kuyindi migabane igize Isi,kuri uyu wa gatatu Tariki ya 03 Gicurasi, yateguye ikiganiro cyamuhuje  nabo cyabereye mu Umujyi wa Kigali, maze yiva inyuma yeruye mu kubatangariza ko We,nk'umunyarwandakazi wibonamo ubushake ndetse n'ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda ,yafashe iyambere mu kugaragaza ibitekerezo bye,no gutangariza Abanyarwanda ko yiteguye guhatana mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganijwe muri Kanama taliki ya 4 uyu mwaka 2017.

    Mu kiganiro cyafashe umwanya munini  Diane Shima Rwigara wiyemeje gufata umwanzuro ntakuka mu kuziyamamariza kuyobora u Rwanda,yafashe umwanya maze aboneraho gutangaza  imigabo n’imigambi mu byo yifuriza  Igihugu n'abagiyuye muri rusange , aho yibanze cyane kubyo azimakaza  kandi bibereye Abanyarwanda naramuka agiriwe icyizere agatorerwa  kuyobora Igihugu.

    Mubyo yagarutseho azahindura naramuka atorewe kuyobora u Rwanda ngo ni uguca akarengane , guha amahirwe angana abanyarwanda bose ndetse ngo azaha ubwisanzure abanyarwanda mu gutanga ibitekerezo kabone nubwo bazaba banenga ibitagenda neza muri  Leta yazaba ayoboye.

    Muri bimwe mubyo yashimangiye  ni ugutanga ubwisanzure n'amahirwe angana  kubakora  Itangazamakuru kuko abona hari ibitagenda neza ,aha akaba yatanze urugero rw’Abanyamakuru bakora inkuru hanyuma bagaterwa ubwoba ndetse ngo bamwe bikabaviramo guhunga igihugu, hamwe nibindi byinshi anenga,agahamya ko  bitazigera birangwa mu Igihugu azayobora.

    Mu bindi uyu mukandida Perezida yahamije ko azashingiraho mu kurushaho kubaka Igihugu kizarangwa no kugira icyerekezo kibereye abagiyuye,harimo nko kuba azashyigikira  Politiki idaheza, aho buri wese agira uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo bye, Ubukungu buzamura imibereho y'abenegihugu kandi hagashingirwa ku kubaha uruhare rwa buri wese, aho ubusumbane cyangwa ikimenyane mu guhabwa amasoko bizacika burundu.

    Kugeza ubu hamaze kumvikana bamwe mu banyarwanda bifuza guhatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganijwe muri Kanama uyu mwaka,Diane Shima Rwigara ufite umwihariko wo kuba ari Umunyarwandakazi ,akaba aje yiyongera kuri aba bakurikira: 

    -Dr. Frank Habineza ukomoka mu ishyaka rya Green Party 

    -Padiri Nahimana Thomas uba mu bufaransa 

    -Philippe Mpayimana nawe wavuye mu bufaransa akaza mu Rwanda

    -Jean Daniel Mbanda uba muri Canada.

    Diane Rwigara yibukije uburyo amatora akozwe mu mucyo ategurwa,maze agaragaza ko Komisiyo y’Igihugu ishinzwe amatora yazarangwa no gukora kinyamwuga bityo hakirindwa ibyabangamira amatora yakozwe neza kandi mu bwisanzure ,bityo nyiramahirwe kandi wagiriwe icyizere,akaba ariwe uyobora u Rwanda. 

    Itangazamakuru ryari ryakoranye mukiganiro na Diane Shima Rwigara