Afurika y’Epfo: Nyuma yo kwirukana Gordhan Minisitiri w’imari Zuma yasabwe kwisobanura

Nyuma y’ubusabe bw’ishyaka ritavuga rumwe na leta, DA (Democratic Alliance), urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwategetse Perezida Jacob Zuma, gutegura inyandiko zisabanura icyo yagendeyeho yirukana Pravin Gordhan wari Minisitiri w’Imari.

Mukwezi gushize nibwo Zuma yirukanye Gordhan, igikorwa kitigeze cyakirwa neza , ndetse abatari bake batangira kwigaragarambya bamagana Perezida wabo bavuga ko bamurambiwe.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga ko Zuma yahawe icyumweru kimwe ngo abe yamaze gutegura inyandiko zigaragaza impamvu yatumye afata uriya mwanzuro.

Muri izi nyandiko kandi ntihagomba kuburamo raporo y’inzego z’ubutasi, ari nayo bivugwa ko Zuma yishingikirije yirukana Gordhan.

Hari abavuga ko iriya raporo yakozwe kugira ngo birukane uyu mu minisitiri, inshuti za Zuma zibone uko zikomeza gukoresha uko zishakiye imari ya Leta.

Ubwo yabazwaga kuri iki kibazo ari mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bukungu irimo kubera mu Mujyi wa Durban, Zuma yavuze ko amavugurura yakoze ari ukugira ngo abakiri bato babone imyanya muri guverinoma, ibintu benshi bemeza ko bidafatika.

Nubwo ishyaka ANC riri ku butegetsi rifite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo, Zuma ashobora kutabyemera kuko ari amahirwe yo kugaragaraza ubunyangamugayo no kongera kwigarurira imitima y’abaturage basa n’abamutereye icyizere.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *