Zimbabwe: Emmerson Mnangagwa yerekeje iy’ubuhungiro

Uwahoze ari Visi Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, uherutse kwirukanwa ku mirimo ye na Perezida Mugabe, yahunze igihugu avuga ko yaterwaga ubwoba ko ashobora kwicwa.
Mnangagwa w’imyaka 75 yashinjwe ko atitwaye neza mu nshingano ze, nk’uko Minisitiri ushinzwe itangazamakuru Khaya Moyo yabitangaje. Coque iphone Byavugwaga ko uyu mugabo yashakaga guhirika ku butegetsi Robert Mugabe hanyuma akamusimbura. Coque Huawei Soldes Kwirukana uyu muyobozi byatumye benshi barushaho kumva ko umugore we Grace Mugabe yaba agiye kujya mu mwanya wo kuzasimbura umugabo we, cyane ko na Mnangagwa wahoze ayobora inzego z’ubutasi z’icyo gihugu, yari mu bahabwa amahirwe yo kuzamusimbura. coque huawei pas cher Umugore wa Mugabe bivugwa ko azasimbura Mnangagwa, yari amaze igihe kinini agerageza ibishoboka byose kugira ngo abe yakwirukanwa kuri uyu mwanya. offre Coque Huawei
Mu kwezi gushize, Madamu Mugabe yavuze ko hari gucurwa umugambi wo guhirika ubutegetsi, avuga ko Visi Perezida Mnanganwa ari inyuma y’ibyo byose. Coque pour Huawei BBC yatangaje ko ukwirukanwa kwe gusobanuye ko Grace Mugabe azahita agirwa Visi Perezida mushya, mu nama y’inteko rusange y’ishyaka Zanu-PF mu kwezi gutaha, bikaba biheruka no gusabwa n’ihuriro ry’urubyiruko muri iryo shyaka riyoboye igihugu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *