RDC: Indwara ya Ebola yadutse ndetse ihitana Umuntu umwe

Umuntu umwe abaganga bamusanganye virusi ya Ebola mu majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi w’ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, avuga ko abategetsi batangaje ko hari icyorezo cya Ebola mu ntara ya Bas-Uwele nyuma y’uko ibipimo byo muri laboratwari byemeje ko iyo virusi ihari.

OMS yanditse kuri twitter ko irimo gukorana na minisiteri y’ubuzima ya Congo kugira ngo bahagarike icyo cyorezo.

Mu itangazo ryayo minisiteri yavuze ko itsinda ry’abaganga, abahuzabikorwa n’inzobere berekeje mu bice by’imisozi kandi ko ejo kuwa gatandatu bazaba bagezeyo.

Icyorezo cya Ebola cyaherukaga kuboneka muri Congo mu mwaka wa 2014. Icyo gihe cyahitanye abantu barenga 40.

Muri uwo mwaka icyorezo gikaze cyibasiye ibihugu bya Guinee, Liberiya na Sierra Leone kandi cyahitanye abantu barenga 11,000.


 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *