Karongi : Uburobyi bw’amafi mu kiyaga cya Kivu bwakuye abana benshi mu ishuli

Mu Karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura abaturage baturiye mu nkengero zikiyaga cya Kivu baravuga ko uburobyi bw’amafi ndetse n’isamabaza byakuye abana benshi mu mashuli. coque iphone outlet store Ibi byagarutsweho n’umuyobozi ushinzwe iranga mimerere ku murenge wa Bwishyura NDOLI Christopher aho yavuze ko impamvu abana bata amashuli bakayoboka inzira y’uburobyi akenshi ari abana baturuka muyindi mirenge bityo bakisanga bafite umubare w’abana benshi mu murenge wabo bakora uwo mwuga w’uburobyi, akameza avuga ko bafashe ingamba zogukumira abo bana batarageza imyaka ibemerera kuva mu ishuli ngo bakore uwo mwuga bakaba barabagabanyije ndetse kugera ku ikigereranyo cya 60% basubijwe mu ishuli. Coque huawei Outlet Aha yakomeje asaba ababyeyi babo bana bava mu ishuli bakajya mu mirimo y’uburobyi ko bakwigisha abana babo gukunda ishuli no kwitabira gahunda za Leta zibateza imbere zabashyiriweho. Coque pour Huawei

NDOLI Christopher ushinzwe irangamimerere
NDOLI Christopher ushinzwe irangamimerere

NYIRAMANA Angelique umuturage utuye muri uyu murenge wa Bwishyura we avuga ko ikibazo cy’abana bata amashuli ahanini giterwa n’ababyeyi babo batita kuburere bw’abana babo umunsi ku kuwundi, aha yagize ati ”Twebwe nk’ababyeyi duturiye inkengero z’ikiya cya Kivu abana bava mu ishuli baraduhangayikishije kubera ko birirwa bakora ubusa aho kugana ishuli kugirango ejo hazaza nabo babashe kw’ibeshaho, akaba asaba ko ababyeyi bagenzi be bakwiye kw’ita kubana babo cyane cyane abahungu bakiri bato kuko nibo usanga biganje muri uyu mwuga w’uburobyi ”. Umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Karongi avuga ko impamvu zituma abana bata amashuri ari nyinshi ,ariko iy’ingenzi ni irari ryo gushaka amafaranga aho bahitamo kujya gukora uburobyi mu kiyaga cya Kivu. Coque huawei Icyo barimo gukora kugez’ubu ni ugukangurira aba bana kwiga kugirango bazabashe gukora neza ibyo bifuza bajijutse.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *