Ubushake ndetse n’ubushobozi byo kuyobora Igihugu ndabifite”Diane Shima Rwigara”

Umunyarwandakazi Diane Shima Rwigara imbere y'Abanyamakuru baturutse hirya no hino haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo kuyindi migabane igize Isi,kuri uyu wa gatatu Tariki ya 03 Gicurasi, yateguye ikiganiro cyamuhuje  nabo cyabereye mu Umujyi wa Kigali, maze yiva inyuma yeruye mu kubatangariza ko We,nk'umunyarwandakazi wibonamo ubushake ndetse n'ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda ,yafashe iyambere mu kugaragaza ibitekerezo bye,no gutangariza Abanyarwanda ko yiteguye guhatana mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganijwe muri Kanama taliki ya 4 uyu mwaka 2017.

Mu kiganiro cyafashe umwanya munini  Diane Shima Rwigara wiyemeje gufata umwanzuro ntakuka mu kuziyamamariza kuyobora u Rwanda,yafashe umwanya maze aboneraho gutangaza  imigabo n’imigambi mu byo yifuriza  Igihugu n'abagiyuye muri rusange , aho yibanze cyane kubyo azimakaza  kandi bibereye Abanyarwanda naramuka agiriwe icyizere agatorerwa  kuyobora Igihugu.

Mubyo yagarutseho azahindura naramuka atorewe kuyobora u Rwanda ngo ni uguca akarengane , guha amahirwe angana abanyarwanda bose ndetse ngo azaha ubwisanzure abanyarwanda mu gutanga ibitekerezo kabone nubwo bazaba banenga ibitagenda neza muri  Leta yazaba ayoboye.

Muri bimwe mubyo yashimangiye  ni ugutanga ubwisanzure n'amahirwe angana  kubakora  Itangazamakuru kuko abona hari ibitagenda neza ,aha akaba yatanze urugero rw’Abanyamakuru bakora inkuru hanyuma bagaterwa ubwoba ndetse ngo bamwe bikabaviramo guhunga igihugu, hamwe nibindi byinshi anenga,agahamya ko  bitazigera birangwa mu Igihugu azayobora.

Mu bindi uyu mukandida Perezida yahamije ko azashingiraho mu kurushaho kubaka Igihugu kizarangwa no kugira icyerekezo kibereye abagiyuye,harimo nko kuba azashyigikira  Politiki idaheza, aho buri wese agira uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo bye, Ubukungu buzamura imibereho y'abenegihugu kandi hagashingirwa ku kubaha uruhare rwa buri wese, aho ubusumbane cyangwa ikimenyane mu guhabwa amasoko bizacika burundu.

Kugeza ubu hamaze kumvikana bamwe mu banyarwanda bifuza guhatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganijwe muri Kanama uyu mwaka,Diane Shima Rwigara ufite umwihariko wo kuba ari Umunyarwandakazi ,akaba aje yiyongera kuri aba bakurikira: 

-Dr. Frank Habineza ukomoka mu ishyaka rya Green Party 

-Padiri Nahimana Thomas uba mu bufaransa 

-Philippe Mpayimana nawe wavuye mu bufaransa akaza mu Rwanda

-Jean Daniel Mbanda uba muri Canada.

Diane Rwigara yibukije uburyo amatora akozwe mu mucyo ategurwa,maze agaragaza ko Komisiyo y’Igihugu ishinzwe amatora yazarangwa no gukora kinyamwuga bityo hakirindwa ibyabangamira amatora yakozwe neza kandi mu bwisanzure ,bityo nyiramahirwe kandi wagiriwe icyizere,akaba ariwe uyobora u Rwanda. 

Itangazamakuru ryari ryakoranye mukiganiro na Diane Shima Rwigara

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *