Ibihugu by’Abayisilamu byanenze itegeko rya Trump kuri Yeruzalemu

Abategetsi b’ibihugu bigizwe ahanini n’abayislamu bamaganye ingingo ya perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yo kwemera ko Yeruzalemu iba umurwa mukuru w’igihugu cya Israeli. Bemeza ko ibi biciye ukubiri n’amategeko ndetse n’amasezerano mpuzamahanga. Iyo nama yakoraniye mu gihugu cya Turikiya ibaye mu gihe hari imyigaragambyo y’urudaca mu bihugu byo mu karere ko mu b’Uburasirazuba bwo hagati, hagamijwe kwamagana Perezida Trump kubera icyemezo yafashe. coque iphone pas cher Iy’inama irimo ibera mu mu mujyi wa Istambul, yateguwe n’ishyirahamwe ry’ibihugu 57 by’abayisilamu. Turikiya ni yo iyoboye iryo shyirahamwe mur’iki gihe. coque iphone outlet store Iyo nama kandi yakozwe hutihuti yagizwemo uruhare rukomeye na perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan. Perezida Erdogan yatangaje ko yatumiye ibihugu 57 by’abayislamu biha agaciro amategeko mpuzamahanga kandi bibona ko umurwa wa Yeruzalemu wigaruriwe na Israyeli ukwiye kuba ar’umurwa mukuru w’Abanyapalesitina. coque huawei pas cher Perezida w’ubutegetsi bw’Abanyapalestina, Mahmoud Abbas yatangaje ko itegeko rya Perezida Trump ryemerera Yeruzalemu kwitwa umurwa mukuru wa Isreal bikwiye gufatwa nk’icyaha kitihanganirwa. coque huawei pas cher Perezida Abbas yahamije ko Abanyapalestina batazigera bemera uruhare rwa Amerika mu mugambi w’amahoro na gato, kuko bigaragara ko ibogamiye cyane kuri Israeli.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *