Blog

  • OMS iranengwa kuba yemeje  Perezida Mugabe nka ambasaderi wayo

    OMS iranengwa kuba yemeje Perezida Mugabe nka ambasaderi wayo

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryagize Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, ambasaderi waryo ,ariko impuguke mu by’ubuzima n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ntizabikozwa ndetse zihita zibyamagana.

    OMS yavuze ko Mugabe azafasha abandi bayobozi ba Afurika gushyira ingufu mu kurwanya indwara zitandura zirimo umutima, diabète, impyiko, umwijima n’izindi.

    Mugabe yakunze kunengwa kwimika ruswa, kuyoboza igitugu no gutsikamira uburenganzira bwa muntu. CNN ivuga ko Hillel Neuer, umuyobozi wa UN Watch, ishami rya Loni rigenzura imikorere ya Loni atashimishijwe no kuba umuntu nka Mugabe ariwe uhabwa amahirwe yo kuba  ambasaderi.

    Ati “Guverinoma ya Robert Mugabe yahohoteye abaharanira uburenganzira bwa muntu, abatavuga rumwe nayo baricwa, igihugu cyari isoko y’umugati wa Afurika gihindura ishiraniro.”

    Hillel asanga kuba Loni ifata Mugabe nk’umuntu wateje imbere urwego rw’ubuzima, atari ibyo kwihanganira.

    Ibi bishimangirwa n’Umuyobozi wungirije wa Human Rights Watch, Iain Levine uvuga ko gushinga Mugabe imirimo iyo ari yo yose bikwiye gutera OMS isoni.

    Umunyafurika wa mbere uyoboye OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko Mugabe azakoresha umwanya yahawe mu kwereka bagenzi be ko kugeza ubuzima kuri bose, cyane cyane kurwanya indwara zitandura bigomba gushyirwa imbere muri gahunda z’ibihugu byabo, cyane ko Mugabe yashyizeho ikigega cyo kurwanya indwara zitandura, ati “ni agashya ko gukusanya amafaranga mu baturage ibindi bihugu bishobora kwigiraho.”

    Imiryango Mpuzamahanga 25 yita ku bijyanye n’ubuzima yari mu nama muri Uruguay ubwo Mugabe Robert yahabwaga uwo mwanya ku wa Gatatu, yanditse inyandiko yerekana ko yatunguwe kandi ikaba ihangayikishijwe n’uwo mwanzuro.

    Mugabe agiye kuri uwo mwana asimbuye Meya w’Umujyi wa New York, Michael Bloomberg.

  • Virusi ya  Marburg  yongeye  kuvugwa muri Uganda

    Virusi ya Marburg yongeye kuvugwa muri Uganda

    Ubuyobozi  muri Uganda bwatangajev ko  hongeye kumvikana icyago cy’indwara iterwa na Virusi yitwa   Marburg, ikaba irangwa ahanini no gutera uwayanduye  kuvirirana gukomeye nka bimwe mu bimenyetso bigaragazwa n’abamaze kwandura Virusi ya  Ebola,

    Umurwayi  wagaragaye yanduye iyo ndwara yabonetse mu karere ka Kween mu burasirazuba  bwa Uganda.

    Abahanga mu buvuzi   mu gihugu  cya Uganda bahamagariye abantu kuba maso,bakagerageza gutahura kare ababa   bagaragaweho ibinyetso byo kuvirirana, kuruka cyangwa kuruka amaraso, umuriro mwinshi, kuribwa umutwe no kubabara mu mubiri hagamijwe gukumira iyi ndwara yadutse no kuyihashya.

    Virusi ya  Marburg yaherukaga kuvugwa muri Uganda mu myaka itatu ishize.

  • Amerika yiteguye gutanga ubutabazi kugihugu cya Somaliya

    Amerika yiteguye gutanga ubutabazi kugihugu cya Somaliya

    Leta zunze ubumwe z’Amerika, yatangaje ko yiteguye kongera gushigikira leta ya Somaliya, nyuma y’aho icyo gihugu bigaragaye ko kirimo kwibasirwa bikomeye n’ibitero by’iterabwoba ,kuri ubu ikivugwa cyane kikaba ari igitero giheruka guhitana ubuzima bw’abagera kuri 300 hagakomerekeramo nabandi benshi i Mogadishu.

    Koloneli Rob Manning, umuvugizi wa Pentagon, muri Minisireri yumutekano  yatangaje kur’uyu wa mbere ko Amerika yiteguye kugira gutera inkunga  leta ya Somaliya mu gihe cyose yaba ibisabye ,ndetse ubu hakaba harimo gutekerezwa kunkunga yatangwa iya ariyo.

    Amerika isanzwe ifite  abasirikare 400 muri Somaliya  bagabanijwemo amatsinda abiri,aho itsinda rimwe rishinzwe gutanga inyigisho kungabo za Leta,naho irindi rikaba ari iritanga ibikoresho.

     

  • USA:Leta ya California yugarijwe n’inkongi y’umuriro

    USA:Leta ya California yugarijwe n’inkongi y’umuriro

    Muri leta zunze ubumwe za Amerika hadutse icyorezo cy’umuriro ufite ubukana  budasanzwe ,ukaba wibasiye  leta ya California aho umaze gutwika  inzu  zigera 1500 ndetse ugatwara n’ubuzima bwabatari bake.

    Uyu muriro waje utunguranye wibasiye cyane uturere tugize California ndetse ukaba umaze gusatira igice kinini cyayo.

    Abantu  bagera ku 2000 kuri ubu bamaze guhungishwa,muribo   bakaba barimo  n’abarwayi bari  mu bitaro hagamijwe kurokora ubuzima bwabo.

    Haracyakorwa iperereza kugirango hatahurwe icyaba cyateye iyi nkongi nkuko ikigo gishinzwe amashyamba nibyererekeye guhangana n’inkongi z’umuriro cyabitangaje,bityo hakazafatwa ingamba zo gukumira hakiri kare.

     

  • Lt Col Innocent Munyengango niwe muvugizi mushya Igisirikare cy’u Rwanda

    Lt Col Innocent Munyengango niwe muvugizi mushya Igisirikare cy’u Rwanda

    Lt Col Innocent Munyengango‭ niwe wagizwe Umuvugizi mushya w’ingabo z’igihugu (RDF), asimbuye Brig Gen Safari Ferdinand wari umaze igihe gito akora aka kazi mu buryo bw’agateganyo

    Brig Gen Safari yabaye umuvugizi wa RDF, asimbuye Lt Col Ngendahimana Rene, uri mu basirikare basezerewe mu ngabo z’u Rwanda tariki 17 Nyakanga 2017, bagiye mu kiruhuko.

    Uyu muvugizi mushya wa RDF yari asanzwe akorera mu Ngabo zirwanira mu kirere (Air Force).

  • Raila Odinga yahagaritse umugambi we wo guhatanira kuba Perezida

    Raila Odinga yahagaritse umugambi we wo guhatanira kuba Perezida

    Raila Odinga usanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi  bwa Kenya,akaba ari nawe  uhagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi (Nasa)yatangaje ko atazitabira   amatora y’Umukuru w’Igihugu yarateganijwe  kuzasubirwamo ku wa 26 Ukwakira 2017.

    Kuri uyu wa Kabiri, Odinga  nibwo yatangaje ko we n’uwo bari basangiye umugambi  Kalonzo Musyoka, nta mpamvu yatuma bata igihe cyabo nkuko byari byitezwe.

    Odinga ashinja  Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri Kenya ko itigeze igaragaza ubushake mugutunganya uburyo amatora yari yitezwe gusubirwamo  ibyo yita uburiganya butayaranzwemo,ibintu aheraho yemeza ko nyuma yo gutakariza icyizere iyi komisiyo,nawe ahagaritse umugambi we bidasubirwaho.

     

  • Afrika y’Epfo:Ushinjwa ubwicanyi yatsinze ataburanye

    Afrika y’Epfo:Ushinjwa ubwicanyi yatsinze ataburanye

    Muri Afrika y’Epfo abacamanza bahagaritse urubanza  ruregwamo umugore ushinjwa  kwica umuntu amuhora ko yamusambanirije umwana w’umukobwa amufashe ku ngufu.

    Impamvu yihagarikwa ry’uru rubanza  ngo ni uko abo bacamanza basanze  nta bimenyetso bihagije byakwifashishwa hagamijwe kugirango icyaha akurikiranyweho kimuhame.

    Uwo mugore ava mu karere k’icyaro  gaherereye mu ntara ya Eastern Cape, yafashwe amaze gutera icyuma  umugabo umwe anakomeretsa abandi babiri, akavuga ko bose yabasanze bari kumusambaniriza umukobwa mu kwezi gushize,ibintu  we yafashe nko guhorera umwana we,n’ubwo kubwamahirwe nta bimenyetso bimuhama.

    Uyu mugore utaratangajwe amazina, ngo ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyafrika y’Epfo bari bahagurukiye rimwe bashyigikira ko  adakwiye gukurikiranwa ngo aryozwe ibyo ashinjwa,ndetse abenshi bakaba bari bahisemo uburyo bwo kwifashisha internet hagamijwe gukusanya inkunga yo kuzamurihira umwunganizi mu by’amategeko.

     

  • Kagame yategetse ko imihigo iva mu migenzo ikajya mu bikorwa

    Kagame yategetse ko imihigo iva mu migenzo ikajya mu bikorwa

    Perezida Kagame yavuze ko igikorwa cyo gusuzuma uko imihigo ishyirwa mu bikorwa kitagakwiye kuba umugenzo cyangwa umuhango,ko ahubwo ari uburyo bwiza bwo kuba abayobozi bakwisuzuma bakigira kubitaragenze neza ubushize kandi ibikwiye bigashyirwa mu bikorwa.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa Perezida Kagame yavuze ko imihigo itagakwiye kuba umuhango cyangwa imigenzo ahubwo ari iyo guhindura imibereho y’abanyarwanda mu iterambere.

    Yagize ati “ Ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa, imihigo ni igikorwa kijyana n’impinduka zigera ku banyarwana bose, ahubwo ni uburyo bwo kwisuzuma imikorere yacu tukigira ku bitagenda neza tukabikosora tugatera imbere.”

    Perezida Kagame kandi yanavuze ko hari ibikwiye guhinduka mu buryo imihigo itegurwa maze ibikorwa bishyirwa mu mihigo bikaba ari bimwe biba bigamije kongera umusaruro ku buryo bugaragara.

    Yagize ati “Icya mbere ni uko ibikorwa bijya mu mihigo ari ibigamije kongera umusaruro abaturage bafite uko bawubona cyangwa bawubara kandi ufite uko wumvikana mu buzima bwabo

    Mu kumurikira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda uko imihigo yeshejwe muri uyu mwaka wa 2016-2017,Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo yakurikiranwe n’ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi IPAR, aho iki kigo cyagaragaje ko Imihigo za Minisiteri zihariye, zihuriyeho n’uturere ndetse n’ibigo bya Leta byagezweho ku mpuzandengo ya 67.8% ivuye kuri 56.6% by’umwaka wa 2015-2016.

    Minisititiri Ngirente yavuze kandi ko hagendewe kuri buri rwego imiyoborere myiza n’ubutabera byaje imbere mu kwesa imihigo aho inkingi y’ubukungu n’imibereho myiza byaje inyuma .

    Uturere twashyizwe mu matsinda atatu aho mu itsinda rya mbere yagaragayemo uturere tune twagize hejuru ya 80%, itsinda rya kabiri ririmo uturere 25 twagize amanota ari hejuru ya 75 na 80% ndetse n’akarere kamwe kagize amajwi ari hagati ya 70 na 75%.

    Mu kugaruka ku bikorwa bizibandwaho mu mwaka w’imihigo 2017-2018, Minisiitri Ngirente yavuze ko ku nshuro ya mbere aribwo imihigo izahera ku rwego rwa buri muturage aho buri munyarwanda azagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.

    Muri uyu mwaka w’Imihigo 2016-2017 Uturere dutatu twaje imbere ni Rwamagana bagize 82.2%, Musanze babaye aba kabiri bagira 81.28%, na Huye babaye aba gatatu bagize amanota 80.55%. Mu gihe ku rundi ruhande kandi uturere dutatu twaje mu myanya y’inyuma harimo Ruhango 75.27%, Rulindo 75.19%, Rubavu 72.86%.

    Abayobozi buturere 3 twahize utundi mu kwesa imihigo

  • Amerika ifitiye  impungenge amatora ateganijwe Kenya

    Amerika ifitiye impungenge amatora ateganijwe Kenya

    Leta zunze ubumwe z’Amerika ihangayikishijwe cyane n’umwuka mubi ugenda wiyongera muri Kenya kubera itora ry’umukuru w’igihugu riteganijwe ku italiki ya 26 y’uku kwezi ku Ukwakira.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika iravuga ko nta shyaka cyangwa kandida runaka Leta zunze ubumwe z’Amerika iri inyuma. Irashimangira ahubwo ko Amerika ishyigikiye itora ryisanzuye, ry’umucyo, kandi ryizewe, ryubahirije itegekonshinga n’andi mategeko ya Kenya, n’inzego z’igihugu. Nyamara ikibabaje ni uko abahanganye mu matora bose bikomye Komisiyo y’igihugu y’amatora, bahembera n’umwuka mubi muri rubanda.

    Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika isoza ivuga ko Leta zunze ubumwe z’Amerika ishyigikiye ibikorwa by’iriya Komisiyo byo guhuriza bose mu biganiro. Bose irabasaba ikomeje kubyitabira nta buryarya. Irasaba abayobozi ba Kenya b’ingeli zose na rubanda kwamagana urugomo. Irashishikariza kandi inzego z’umutekano kwirinda guhutaza abaturage.

    Itora rishyamiranije Perezida Uhuru Kenyatta, urangije manda imwe, na Raila Odinga uhagarariye impuzamashyaka NASA. Impungenge za Leta zunze ubumwe z’Amerika ziributsa ubwicanyi bwakurikiye amatora ya perezida wa Kenya mu 2007, bwahitanye abantu bagera ku 1,200. Naho muri aya matora y’uyu mwaka, abantu 24 barishwe mu minsi yakurikiye aya mbere yasheshwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu kwezi kwa munani gushize.

    Abakandida Uhuru na Odinga bahatanira umwanya wa Perezida muri Kenya

  • Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye burundu 2 bashinjwa ubwicanyi i Gikondo

    Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye burundu 2 bashinjwa ubwicanyi i Gikondo

    Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye PTE Nshimyumukiza Jean Pierre na PTE Ishimwe Claude gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha bari bakurikiranyweho cyo kwica Ntivuguruzwa Aime Yvan bamurashe ubwo bari ku burinzi i Gikondo.
    Aba basirikare uko ari 2 bishe uyu Ntivuguruzwa Aime Yvan  bamurasiye i Gikondo ahazwi nka SGM mu ijoro ryo kuwa 9 Gicurasi 2017 ubwo bari ku burinzi.

    Mu rubanza aba basirikare bombi baregwaga ibyaha bitanu harimo Ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubwambuzi bukoresheje kiboko, ubugande, kurasa nta tegeko no konona ikintu cy’undi ku bw’inabi ariko bo bakabihakana.

    Urukiko rwabwiye imiryango ya nyakwigendera ko indishyi bari basabye Leta z’asaga miliyoni 80 ko batazayahabwa kuko abahamwe n’icyaha cyo kwica umuvandimwe wabo batatumwe na Leta,ahubwo rwanzura ko bazahabwa indishyi ingana na miliyoni 18 gusa.

    Urukiko kandi rwasobanuye ko izi ndishyi zemerewe abo mu muryango wa Nyakwigendera zizatangwa n’abaregwa bombi bafatanyije. Rwanasobanuye ko indishyi zitangwa hakurikijwe ubushobozi bw’abaregwa.

    Mu iburanisha riheruka abo mu muryango wa Nyakwigendera bari bagaragaje ko bifuza ko bazahabwa indishyi z’amafaranga asaga miliyioni 80 bakayahabwa na MINADEF kuko icyaha cyakozwe n’abakozi bayo, ibintu byatewe utwatsi na Leta kuko ngo abakoze icyaha batari batumwe kugikora kandi kikaba gatozi.