Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye burundu 2 bashinjwa ubwicanyi i Gikondo

Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye PTE Nshimyumukiza Jean Pierre na PTE Ishimwe Claude gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha bari bakurikiranyweho cyo kwica Ntivuguruzwa Aime Yvan bamurashe ubwo bari ku burinzi i Gikondo.
Aba basirikare uko ari 2 bishe uyu Ntivuguruzwa Aime Yvan  bamurasiye i Gikondo ahazwi nka SGM mu ijoro ryo kuwa 9 Gicurasi 2017 ubwo bari ku burinzi.

Mu rubanza aba basirikare bombi baregwaga ibyaha bitanu harimo Ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubwambuzi bukoresheje kiboko, ubugande, kurasa nta tegeko no konona ikintu cy’undi ku bw’inabi ariko bo bakabihakana.

Urukiko rwabwiye imiryango ya nyakwigendera ko indishyi bari basabye Leta z’asaga miliyoni 80 ko batazayahabwa kuko abahamwe n’icyaha cyo kwica umuvandimwe wabo batatumwe na Leta,ahubwo rwanzura ko bazahabwa indishyi ingana na miliyoni 18 gusa.

Urukiko kandi rwasobanuye ko izi ndishyi zemerewe abo mu muryango wa Nyakwigendera zizatangwa n’abaregwa bombi bafatanyije. Rwanasobanuye ko indishyi zitangwa hakurikijwe ubushobozi bw’abaregwa.

Mu iburanisha riheruka abo mu muryango wa Nyakwigendera bari bagaragaje ko bifuza ko bazahabwa indishyi z’amafaranga asaga miliyioni 80 bakayahabwa na MINADEF kuko icyaha cyakozwe n’abakozi bayo, ibintu byatewe utwatsi na Leta kuko ngo abakoze icyaha batari batumwe kugikora kandi kikaba gatozi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *