Blog

  • RDC: Urupfu rw’impunzi z’Abarundi 18 rurashinjwa igipolisi

    RDC: Urupfu rw’impunzi z’Abarundi 18 rurashinjwa igipolisi

    Inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zishe zirashe nibura  impunzi zigera kuri  18 z’Abarundi zari mu nkambi  iherereye mu Burasirazuba ubwo zari ziraye mu mihanda mu myigaragambyo yamagana kuzicyura mu gihugu cyazo kungufu.

    Nkuko BBC ibitangaza ,ubutegetsi bwa Congo bwemeza  ko abandi barundi benshi bakomeretse igihe igipolisi n’abasirikare bafataga icyemezo cyo kurasa  ku mpunzi zari mu myigaragambyo ndetse zigasagarira inzego z’umutekano.

    Abarundi babarirwa  mu bihumbi barahunze ubwo mu gihugu cyabo  hadukiye ubwicanyi mu mwaka wa 2015, nyuma yaho Prezida Pierre Nkurunziza afatiye umugambi utaravuzweho rumwe ,wo kongera kuyobora u Burundi muri manda ye ya gatatu.

    Muri iki gihe leta y’u Burundi  yashyizeho umugambi wo gushaka ko impunzi zose zitahuka ndetse igatangaza ko mugihugu hose hari ituze,mugihe abasesengura ibihabera,bemeza ibyo bihabanye n’ukuri.

  • Bangladesh irasaba Myanmar gucyura impunzi byihuse

    Bangladesh irasaba Myanmar gucyura impunzi byihuse

    Minisitiri w’intebe wa Bangladesh yasabye akomeje ubutegetsi bwa Myanmar, gucyura impunzi ziganjemo  aba Islamu b’aba Rohingya babarirwa  mu bihumbi amagana bahunze ubwicanyi buri mu karere ka Rakhine.

    Ubwo yavugiraga ijambo  munkambi y’impunzi, Sheikh Hasina yasabye akomeje ubutegetsi bwa Myanmar kurebera hamwe icyo kibazo kandi kigatekerezwa muburyo bw ‘umutima wa kimuntu, aha akaba yagaragaje  ko inzirakarengane arizo zirimo gutakaza ubuzima.

    Aba Rohingya 370.000 nibo bamaze kwambuka umupaka bakiza amagara yabo nyuma y’igihe kingana n’ukwezi kumwe ubwicanyi bwadutse mu gihugu cyabo.

    Igisirikare cya Myanmar kivuga ko gihanganye  n’abarwanyi b’aba Rohingya, kigahakana ko nta muturage gihohotera.

    Ariko benshi mu bahunga bavuga ko ibitero bya gisirikare bikorwa hagamijwe kwihimura  ku bitero by’abagwanyi b’aba Rohingya  byakozwe Tariki 25 z’ukwezi kwa munani,aha bikagaragara ko imbaraga nyinshi zirimo gukoreshwa arizo nyirabayazana y’ubwicanyi bw’indengakamere bwiyongeraho no gutwika amazu kugirango abayatuyemo  bahunge.

  • UN yafatiye ibindi bihano Korea ya Ruguru

    UN yafatiye ibindi bihano Korea ya Ruguru

    Umuryango mpuzamahanga UN wafatiye Korea ya Ruguru ibihano bishya nyuma yaho icyo gihugu kigeragereje ikindi gisasu cya gatandatu kinini cyo mu bwoko bwa kirimbuzi.

    Bimwe muri byo bihano birimo kuba nta yindi peteroli izongera koherezwayo,guhagarika ubucuruzi bw’ibikorerwa mu nganda cyane nk’imyenda,ibi byose bikaba kimwe mubyatuma ubukungu bw’icyi gihugu bugwa bityo kigacika ku ngeso yo gukora ibisasu kirimbuzi.

    Ku ikubitiro Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zasabye  ko Koreya  yahabwa ibihano bikomeye cyane birimo ukubuza burundu koherezayo peteroli.

    Bivugwa ko mu gihe Koreya yaba ihawe ibihano byo guhagarikirwa kohereza ibicuruzwa birimo imyenda ikora mu mahanga,yatakaza miliyoni z’amadolari 700 ku mwaka.

    Ni mugihe yaramuka ihagarikiwe guhabwa impushya zo kujya mu mahanga(Visas) cyane ku bakozi bayo, yatakaza miliyoni 500 z’amadolari aturuka k’umisoro  yinjira ku mwaka.

    Amatora yemeza ibyo bihano yemejwe nyuma yaho ibihugu by’inshuti  na Pyongyang,ari byo Uburusiya n’Ubushinwa, byemerewe ko ibihano bigabanywa.

    Kuruhande rwa Koreya ariko ibyo bihano bemejwe  n’akanama kashinzwe umutekano ka UN, byakiranywe umujinya mwinshi.

    Ibi byatumye hasohoka itangazo ryacishijwe mu kinyamakuru cya leta, KNCA, rigahamagarira  abaturage kuzirikana ububi bwa USA, ndetse bikaba  byitezwe ko hagomba gukorwa ibishoboka kugirango izasubirizwe mu kebo yabagereyemo.

    Kimwe mu bihano byirinzwe gufatwa n’ubwo nabyo biri mubyifuzwaga,nu ukuba umwanzuro wo gufatira  imitungo  ya Kim Jong-un, ndetse n’ukumubuza gusohoka  mu gihugu, bitubahirijwe.

    Akanama kajejwe umutekano ka Onu karimwo Amerika, kamaze gufatira kenshi ibihano Korea ya RuguruAkanama gashinzwe  umutekano ka UN karimo Amerika, ubwo hafatwaga ibihano  kuri Korea ya Ruguru

     

  • Rayon Sports iri mugahinda ko gupfusha umunyezamu wayo

    Rayon Sports iri mugahinda ko gupfusha umunyezamu wayo

    Umunyezamu wa Rayon Sports Mutuyimana Evariste yitabye Imana ahitanywe n’indwara yo kubura umwuka yari asanzwe arwara, aguye mu bitaro bya CHUK azize urupfu rutunguranye.

    Iyi nkuru imenyekanye muri iki gitondo ko Mutuyimana Evariste wari umunyezamu wa Rayon Sports ndetse wanigeze gukinira ikipe y’igihugu Amavubi yitabye Imana ntiharamenyekana icyo uyu musore yazize kuko yasanzwe mu rugo iwe yapfuye.

    Uyu musore ngo yari asanzwe agira ikibazo cy’uburwayi bwamufataga akamererwa nabi, ni njoro rero akaba yaje guhura n’iki kibazo ari mu nzu wenyine birangira yitabye Imana ari naho yasanzwe yapfuye.

    Kugeza ubu umurambo w’uyu munyezamu Mutuyimana Evariste wari umuzamu wa kabiri wa Rayon Sports uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya CHUK.

    Evariste yaje muri Rayon Sports umwaka ushize avuye muri Sofapaka yo muri Kenya ureste Rayon Sports Mutuyimana yanakiniye andi makipe yo mu Rwanda nka Kiyovu Sports na Police FC.

  • Ababyeyi ba Jordan bamwizihirije isabukuru y’amavuko

    Ababyeyi ba Jordan bamwizihirije isabukuru y’amavuko

    Mu byishimo byinshi Jordan ari nawe shingiro rya “Jordan Foundation”  ,Umuryango wita kubana bafite ubumuga bwo kutabona,yakorewe isabukuru y’imyaka 2 amaze avutse nkumwana wishimiwe cyane mu muryango,aho yari kumwe n’ababyeyi be ,inshuti z’umuryango ,byu mwihariko muri ibi birori by’isabukuru y’amavuko,Jordan akaba yarasangiye ibyishimo  n’abana bagenzi be babana mu buzima bwa buri munsi nk’abavandimwe bakunzwe kandi barerwa kimwe ,bakaba bitabwaho n’umubyeyi ubakunda kandi wabitangiye ,cyane ko aba bana bahuje ubuzima.

    Mu byishimo by’isabukuru y’amavuko Jordan akikijwe nabana bagenzi be.

    Bahati Vanessa umubyeyi wa Jordan ,mu magambo yuje urukundo yagaraje ko  kuba yakoreye umwana we Jordan isabukuru y’amavuko, arimwe mu mpamvu yo kumugaragariza ko amukunda cyane,amwifuriza ibyiza byose, kandi akaba amufitiye icyizere ko azaba umugabo,ndetse ibi bikaza bishimangira indangaciro ze nk’umubyeyi usanzwe arangwa n’impuhwe n’urukundo nkuko asanzwe abigaragariza abana yitaho,aba nabo bakaba bari bifatanije na Jordan mu byishimo byisabukuru y’amavuko.

    Yagize ati “Jordan numwana wanjye nkunda cyane,nifuriza ibyiza byinshi, ndetse nkamukorera ibirenze ibyo abandi bakorerwa kuko ni umugisha kumuryango wacu. Abana bahuje ubuzima batumiwe mu isabukuru kugirango mbagaragarize ko mbakunda urukundo nkunda Jordan kuko ariwe wamfunguriye inzira yo kubamenya ,bose hamwe  ni beza cyane mbafitiye icyizere ko bazaba abantu bakomeye, kandi mpora nsaba Imana gukomeza kubandindira”

    Bahati Vanessa niwe watangije umuryango Jordan Foundation ukorera mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo,ukaba wita kubana bafite ubumuga bwo kutabona ,nyuma yo kubona ubuzima bubi  burimo ibibazo by’inzitane bahura nabwo mu gihe cyose batitaweho ngo berekwe impuhwe za kimuntu,banahabwe ibyo abandi badahuje ubuzima bahabwa,kugez’ubwo bigirira akamaro bakakagirira n’Igihugu cyangwa Isi  muri rusange.

    Bahati Vanessa aterwa ishema na Jordan

     

     

     

  • Umuyobozi utuzuza inshingano ze akwiye guhanwa- Mureshyankwano

    Umuyobozi utuzuza inshingano ze akwiye guhanwa- Mureshyankwano

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose yabwiye abayobozi bo muri iyo Ntara kureka ibyo kujenjeka bagakora ubukangurambaga mu baturage bakitabira gahunda za Leta bitaba ibyo ugaragaye ho kutuzuza inshingano ze uko bikwiye,akabihanirwa.

    Yabitangaje ubwo yagiranaga inama n’abayobozi b’uturere n’ab’imirenge bo mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 08 Nzeli 2017.

    Muri iyo nama yari igamije kurebera hamwe ibyazamura imibereho myiza y’abaturage, hagaragajwe ko Amajyepfo ari yo afite ubwitabire bwa mituweri buri inyuma ugereranije n’izindi ntara.

    Mituweri imaze kwitabirwa ku rugero rwa 60.8% mu Ntara y’Amajyepfo, mu Burengerazuba bageze kuri 66,3%, mu Majyaruguru 71.1% naho Uburengerazuba 66.5%.

    Hagaragajwe kandi ko mu mirenge iza inyuma y’iyindi mu bwitabire, Akarere ka Nyaruguru gafitemo umunani.

    Abayobozi b’imirenge bose basabwe gushyira imbaraga mu bukangurambaga, ku buryo mu gihe cy’icyumweru kimwe nta na hamwe abaturage bazaba bafite ubwitabire bwa mitiweri buri munsi ya 66%.

    Guverineri Mureshyankwano yagize ati “Mu gihe cy’icyumweru, uzaba ataragera ku mpuzandengo twihaye, Meya utazamuhana njyewe nzamuhana.

    Kuba hari imirenge ifite ubwitabire bw’100%, iyo baturanye bahuje imibereho ikiri hasi, bigaragaza ko ikibazo atari ubukene ahubwo ari ubukangurambaga.”

    Ibihano bizahabwa abayobozi bakora nabi harimo kumwandikira agatanga ibisobanuro no guhabwa amanota make kubera iyo mikorere ye, bikaba byamuviramo no kwirukanwa.

    Yavuze kandi ko nta muyobozi ukwiye guhabwa amanota meza anamuhesha ibihembo (bonus) kandi iwe hari ibitagenda neza. Yunzemo ati “Si urwenya, kujenjeka byararangiye.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Alvera Mukabaramba yibukije abayobozi ko gusabwa kwihutisha ubwitabire bwa mituweri bitavuga guhutaza abaturage ngo bagurishirizwe imitungo cyangwa ngo bafungwe.

    Yahamagariye abayobozi b’imirenge yo mu Majyepfo gufatira urugero ku Karere ka Gisagara gafite ubwitabire buri hejuru kuko kari ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’igihugu n’ubwitabire bwa 75.5%.

    Muri Gisagara ngo nta rindi banga uretse kuba amafaranga ya mituweri atangirwa mu bimina.Muri Gisagara ngo nta n’ikibazo cy’imirongo yo guhinduza amakarita (validation) ihaba kuko abayobozi b’ibimina ari na bo bahinduza amakarita y’abanyamuryango.

    Abitabiriye inama

  • U Rwanda rwungutse izindi mbaraga mu buvuzi

    U Rwanda rwungutse izindi mbaraga mu buvuzi

    Minisiteri y’ubuzima yohereje abaganga b’inzobere 46 mu kuvura indwara zitandukanye barangije imyaka ine muri Kaminuza y’u Rwanda yiyongera kuri itandatu bize mu buganga rusange, bemerewe gutangira akazi ko kuvura mu bitaro bikuru, abandi baganga 44 barangije icyiciro cya mbere (General Practitioners) boherejwe gutangira akazi ko kuvura muri bimwe mu bitaro by’intara n’iby’uturere.

    Abo baganga b’inzobere 46 barangije mu kuvura indwara zirimo iz’abana, abagore, indwara zo mu mubiri, inzobere mu ndwara zo mu mutwe nibwo bahawe uburenganzira bwo gutangira kuvura mu bitaro bikuru mu Rwanda.

    Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba, wakiriye abo baganga muri minisiter mbere y’uko boherezwa, yatangaje ko uyu munsi ari uw’ibyishimo ku Banyarwanda kuba bungutse abaganga b’inzobere 46 n’abaganga 44 barangije icyiciro cya mbere.

    Yagize ati “ Uyu mwuga mutangiye ni umwuga mwiza. Turizera ko muwinjiyemo muwukunze mukazaba urumuri ku bo muzahurira mu kazi bose, cyane cyane abarwayi bazaza babagana. Uyu mwuga uravuna ntugira amasaha ariko nta n’undi mwuga ushimisha nko kuvura umuntu agakira.”

    Yabasabye akomeje kwakira neza ababagana, no kugira uruhare mu kwigisha abaturage.

    Minisitiri Gashumba yakomeje yizeza abo baganga ubufatanye, anabereka abayobozi b’ibitaro bya Kaminuza ( Kigali, Butare n’ibitaro bya Gisirikare) bafite inshingano zo gufasha ibitaro by’intara n’uturere.

    Abahagarariye abo baganga bashimiye Leta y’u Rwanda yabahaye amahirwe yo kwiga ubuganga, banizeza Abanyarwanda ko bazavavura mu bwitange.

    Bashimiye kandi Minisiteri y’ubuzima , Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’ Urugaga rw’abaganga uburyo bababaye hafi mu myigire yabo.

    Mu rwego rwo kugabanya icyuho kikigaragara mu mubare w’abaganga, Leta y ’u Rwanda ikomeje kongera umubare w’abinjira mu mashuri y’abaganga harimo n’ abinzobere bigira mu Rwanda muri porogaramu ya Human Ressource for Health (HRH) .

  • Abahinzi nimusohore amasuka kuko umuhindo uzaba mwiza”Meteo-Rwanda”

    Ikigo cy’ igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ Ikirere, Meteo Rwanda kiratangaza ko imvura y’umuhindo iteganijwe izaba itanga icyizere kuburyo izaba ihagije nk’isanzwe igwa mu bihe byiza,bityo hakaba hari amahirwe menshi yo kuzatanga umusaruro w’ubuhinzi buzakorwa neza.

    Amakuru atanga icyizere ari muyakusanijwe  mu cyegeranyo cy’Iteganyagihe ryakorewe igihe  cy’ umuhindo ni uguhera mu kwezi kwa 9 uyu mwaka kugera mu kwezi kwa 12 uyu mwaka,aho ikigo cy’ igihugu gishinzwe iteganyagihe Meteo rwanda cyashyize ahagararara kuri uyu wa kane. Nkuko John Semafara uyobora ikigo gishinzwe iteganyagihe abivuga ngo ikirere kirerekana ko imvura izagwa ku buryo izaba ihagije ikanatanga umusaruro mwiza.

    Ibi ngo biraterwa ahanini nuko ubushyuhe bwo mu nyanja ngari bumaze igihe buri ku gipimo mpuzandengo cy’ ubushyuhe busanzwe ni ukuvuga ubushyuhe butiyongera cg se ngo bugbanuke.

    Meteo Rwanda ivuga ko muri rusange mu gihugu hose imvura y’ umuhindo iteganijwe gutangira mu cyumweru cya 2 cya Nzeri ,imvura y’ awo nayo ikaba ishobora  kuzatangira gucika guhera mu cyumweru cya 3 cy’ ukuboza kugeza mu cyumweru cya 1 cya Mutarama 2018 uhereye i Burasirazuba ugana iburengerazuba bw’u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Meteo, John Ntaganda Semafara

    Twahirwa Anthony Umuyobozi ushinzwe itegenyagihe

  • DRC: Inkuba yahitanye abagera ku 8

    DRC: Inkuba yahitanye abagera ku 8

    Umuyobozi w’intara ya Dungu mu ntara ya Haut-Uele, Christophe Ikando yabwiye itangazamakuru  ry’abafransa, AFP, ko abantu 30 bakubiswe n’inkuba. Abantu 7 muri bo bahise bapfa ,mu gihe undi nawe yaguye mu bitaro azize ibikomere bikabije yagiriye muri iyo mpanuka.

    Ibi byago bitangazwa ko ahanini byabaye mugihe cy'imvura idasanzwe yaguye muri ako gace kiganjemo zahabu ka Samabia,ubusanzwe kabonekamo inkuba.

    Jacques Wane umuvugizi w'abaturage  muri ako karere yemeje  umubare wabapfuye,anatangaza ko ibyabaye bisanzwe biba kenshi muri icyo gice giherereye hafi y'imbibi za Sudani y'Amajyepfo.

    Mu mwaka wa 2016, nabwo inkuba yibasiye ishuli ribanza muri ako karere ihitana abana batatu,ikomeretsa n'umwarimu wabo bikomeye.

  • Uwari umuyobozi wa WASAC n’uwa EDCL batawe muri yombi

    Uwari umuyobozi wa WASAC n’uwa EDCL batawe muri yombi

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kuta muri yombi umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukuru WASAC ndetse n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL) bashinjwa gutanga amasoko ya leta badakurikije amategeko. 

    Polisi y’Igihugu ivuga ko Sano yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bibujijwe n’ingingo ya 628 y’igitabo gihana ibyaha mu Rwanda.

    Polisi Ivuga ko iperereza ryayo ryagaragaje ko uyu mugabo yatanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko rya miliyoni 61 ariha ikigo Cerrium advisory Ltd. Iri soko ryari rigamije gutegura no gukoresha ibizamini abakozi bashya.

    Sano kandi ngo yanatanze irindi soko ryo kubaka uruganda rw’amazi i Kayenzi mu Karere ka Kamonyi rifite agaciro ka miliyoni 371 Frw binyuranyije n’amategeko. ritangwa hatabayeho kugaragaza ibizakenerwa muri icyo gikorwa ari nabyo bishingirwaho mu kugena ibiciro ku bapiganira isoko.

    Uretse Sano kandi Polisi ivuga umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), Kamanzi Emmanuel nawe , yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukoresha nabi umutungo wa leta.

    Polisi ivuga ko Kamanzi yatanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko ry’ibihumbi 45 by’amadolari ryo kugura ‘transformateur’ icumi n’iryo kugura ibyuma 400 by’amashanyarazi (electric poles) rifite agaciro k’ibihumbi 280 by’amadolari ya Amerika. Iperereza rikaba rikomeje ku byaha bombi bashinjwa.

    Kamazni yahawe kuyobora iki kigo guhera tariki ya 13 Gashyantare 2015 ubwo yemezwaga n’inama y’abaminisitiri asimbuye Nyamvumba Robert we wari ugiye kuba umuyobozi ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo.

    Sano James we yagiye ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) muri Nyakanga 2014 ubwo Ikigo cyari gishinzwe Ingufu, Isuku n’Isukura (EWSA) cyaseswaga kigacibwamo ibigo bibiri byigenga aribyo Rwanda Energy Group (REG) na Water and Sanitation Corporation (WASAC).

    Tariki ya 1/9/2017 Sano yari yitabiriye umuhango wo kwita izina ingagi i Musanze bukeye bwaho yahise akurwa kuri uyu mwanya asimbuzwa Aimé Muzola.