Blog

  • USA: Muri  Colorado hagabwe igitero cyaguyemo 2

    USA: Muri Colorado hagabwe igitero cyaguyemo 2

    Inkuru ikomeje guca igikuba n’iyirekeye abantu bataramenyekana umubare barasiwe mw’isoko bita Walmart muri leta ya Colorado, mu burengerazuba  bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nkuko byatangajwe  n’igiporisi gikorerera mu mujyi wa  Thornton, mu karere ka Denver.

    Inkuru dukesha VOA ivuga ko hari imwe mu ma Televiziyo yo mur’ako karere imaze gutangaza ko hamenyekanye umubare  w’abagabo babiri bapfuye, ndetse n’umugore akaba yakomeretse bikabije,ibindi byerekeye iyi nkuru bikaba bikomeje gukurikiranirwa hafi.

  • Koreya ya Ruguru yatangiye kuryozwa ubushotoranyi bwayo

    Koreya ya Ruguru yatangiye kuryozwa ubushotoranyi bwayo

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uburusiya byarashe ibisasu kirimbuzi ku butaka bwa Koreya ya Ruguru mu rwego rwo kwihimura kuri Perezida Kim Jong Un umaze iminsi abereka ko afite imbaraga ntagereranywa ku bijyanye no kwigwizaho ibisasu kirimbuzi.

    Mu mpeza z’icyumweru gishize nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje igisasu cyo mu bwoko bwa B-2 kinyuzwa hejuru y’Inyanja ya Pacific, Uburusiya nabwo bwohereza igisasu cyo mu bwoko bwa Tupolev-95MS kinyuzwa hejuru y’Ubuyapani ndetse n’Inyanja ya Pacific.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira, Minisitiri w’Ingazo z’Uburusiya yavuze ko igisasu cyatewe na US ndetse n’indege y’Ubuyapani byaherekejwe n’igisasu kirimbuzi cyarekuwe n’ingabo z’Uburusiya, byose bikaba byaranyujijwe hejuru y’Ubuyapani ndetse n’Inyanja ya Pacific nk’uko Ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru kibitangaza.

    Yemeje ko ibisasu bibiri bya kirimbuzi byo mu bwoko bwa Tupolev-95MS  byarashwe n’ingabo z’Uburusiya aho byanyujijwe heruru y’Inyanja y’Ubuyapani ndetse no mu gice cy’Uburengerazuba bw’Inyanja ya Pacific.

    Sibyo gusa Minisitiri w’Ingazo z’Uburusiya yanakomoje ku kuba  hari gutegurwa ikindi kiciro cy’ibisasu bikomeye cyane bizaterwa kuri Koreya ya Ruguru, muri byo hakaba harimo ibyo mu bwoko bwa Tupolev-95MS, F-18 bikoreshwa n’indege z’intambara zo muri US, F-15, F-4 na F-2A bikoreshwa n’indege z’intambara zo mu Buyapani.

    Umunyamabanga w’ingabo za US Jim Mattis,yavuze ko Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yakomeje umugambi we w’ibikorwa byo gucura ibisasu Kirimbuzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko yongeraho ko igihe kigeze ngo bamuhagurukire.

    Koreya ya Ruguru iherutse gutangaza ko iri gukora ibisasu bikomeye cyane bitigeze bikorwa n’undi wese, bizaterwa kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje kurwanya ubutegetsi bwa Kim Jong Un.

  • Mali:Ingabo zihanganye n’ibitero by’iterabwoba

    Mali:Ingabo zihanganye n’ibitero by’iterabwoba

    Abasirikare batanu ba Mali bari kumwe n’umusivili umwe bicikiwe hagati muri mu guhugu  kur’uyu wa kabiri baguye mu mutego batezwe bari mu modoka  yaritwaye umukuru w’urukiko rw’ikirenga rw’icyo gihugu,nkuko bitangazwa na Minisiteri y’ingabo.

    Ntiharamenyekana abagabye icyo gitero ariko umutekano mucye hamwe n’abapfa muri Mali bose bashinjwa umutwe w’iterabwoba ugizwe  n’intagondwa zigendera ku mahame y’idini ya isilamu kuri ubu igenda irushaho kuvuka mur’icyo gihugu.

    Izo modoka zari zitwaye umukuru w’urukiko rw’ikirenga, Abdrahamane Niang zari zivuye mu gace ka  Dia zerekeza mu mu mujyi wa Diafarabe mu ntara ya Mopti, ku birometero 500 mu burengerazuba  bushyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru Bamako.

    Uyu muyobozi wari hamwe n’umugore we babashije kurusimbuka kubera ubwitange bwaranze abasirikare bari babacungiye umutekano.

  • Itsinda rya Urban Boys rigiye guhura n’abanyamakuru

    Itsinda rya Urban Boys rigiye guhura n’abanyamakuru

    Manzi James(Humble Jizzo)

    Nyuma y’inkuru nyinshi zimaze iminsi zicicikana mu bitangazamakuru bikorera hano mu Rwanda zivuga ku itandukana ry’itsinda rikunzwe n’abatari bacye hano mu Rwanda “Urbano Boyz” bitewe n’ukutumvikana hagati y’abasore bagize iri tsinda aribo “Safi Madiba na Nizzo Kaboss” badakunda kuvuga rumwe kugeza naho Safi yerekeje i Kampala gukorerayo indirimbo ye na Meddy bigaragaza ko ashobora kuba yaripakuruye iritsinda. Nyuma yibyavuzwe byose rero Manzi James(Humble Jizzo) yatumiye abanyamakuru mu buryo bwo kubaha amakuru ahamye kandi yizewe.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho itangazo ritumira abanyamakuru mu kiganiro mbwiraruhame bifuza gutangiramo amakuru yizewe y’aho iri tsinda rihagaze ndetse n’ejo hazaza haryo. Iki kiganiro kizaba Tariki ya 10 ugushyingo 2017 ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba muri Olympic Hotel iherereye Kimironko mu karere ka Gasabo.

  • Polisi y’u Rwanda mu ngamba zo guca ihohotera rikorerwa abana

    Polisi y’u Rwanda mu ngamba zo guca ihohotera rikorerwa abana

    Ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano ndetse n’ubundi buyobozi busanzwe mu nzego zitandukanye, Polisi y’u Rwanda  ntihwema gukangurira buri muturarwanda wese, gukumira no  kurwanya  ihohotera rikorerwa abana bato. Iri hohoterwa rishobora gukorerwa ahantu hatandukanye; mu ngo cyangwa hanze y’ingo, mu mashuri, mu kazi n’ahandi..

    Hari amoko menshi y’ihohotera rikorerwa abana; twavuga nko gusambanywa bikozwe n’abantu bakuru , ibyo bikabaviramo gutwara inda zitateganijwe kandi bakiri bato ,gushyingirwa bakiri bato ,ndetse no kwandura indwara zandurira mu myanya ndangagitsina harimo agakoko gatera sida; bamwe bikanabaviramo kureka ishuri ndetse n’urupfu.
    Hariho  kandi abana bahozwa ku nkeke n’ababarera; abahabwa ibihano bikarishye ,abakubitwa bikanabaviramo urupfu cyangwa ubumuga, bwaba bukira n’ubudakira,abata amashuri bitewe n’ubukene bibatera kutabona ibyangombwa bisabwa ku ishuri kandi badafite aho babikura cyangwa se ntibabikorerwe n’ababishinzwe.
    Hari n’abana batajya ku ishuri bitewe n’ababyeyi babo babakoresha imirimo yo mu rugo ndetse harimo n’imirimo y’ingufu , bamwe ababyeyi babo bakabakura mu ishuri kugira ngo bajye gushaka ibyatunga barumuna babo n’abandi bagize umuryango muri rusange,aha twatanga ingero ku ngo zituriye inganda z’icyayi n’ahandi haboneka imirimo y’amaboko ikorwa n’abantu benshi,n’ibindi,..

    Bimwe mu biteye inkeke cyane kurusha ibindi ni icyaha cyo gusambanya abana no gufata ku ngufu ahanini gifite intandaro ku businzi , kunywa ibiyobyabwenge ,uburere budahagije , uburangare bw’ababyeyi cyane cyane muri iki gihe aho ababyeyi benshi bahugiye mu kazi kamara amasaha menshi,ingendo za hato na hato z’akazi cyangwa z’ubucuruzi,abajya gukomeza amasomo nyuma y’amasaha y’akazi n’ibindi byose bituma umubyeyi aboneka igihe gito mu rugo,aho usanga uburere bw’abana busa nk’aho bwahariwe abakozi bo mu ngo cyangwa abandi baba babasigiye , aho rero niho bigira ingeso n’imico mibi,ni naho abagizi ba nabi babategera kuko baba babona nta gikurikirana,ahubwo umubyeyi akibuka gukurikirana umwana ari uko amubonyeho ingeso mbi zikabije, cyangwa ari uko yahohotewe cyangwa yahuye n’ikibazo runaka.

    Ababyeyi bakaba basabwa kudatwarwa n’akazi bakibagirwa uburere bw’abana babo , kubaganiriza ku bijyanye n’imibiri yabo n’ibishuko bashobora guhura nabyo ndetse n’ahagaragaye ifatwa ku ngufu ryakorewe umwana ,hagatangwa amakuru ku nzego z’umutekano kuko hari itegeko rihana uwakoze icyo cyaha no kugira ngo hacike umuco wo kudahana.Abana nabo bakamenya gutandukanya ikiza n’ikibi, biha agaciro kandi baharanira gutera imbere no guharanira uburenganzira bwabo

    Mu kurandura burundu ubu bwoko bw’ ihohoterwa, Polisi y’u Rwanda ikaba yarashyizeho ikoreshwa ry’ubutumwa bugufi bwa telefone n’indi mirongo wahamagara ku buntu, uramutse ukorewe ihohoterwa cyangwa se ubonye uwarikorewe ariyo 3512, kugana ikigo Isange One Stop Center, cyita ku bibazo by’ihohoterwa kikanagira inama abarikorewe,kikaba giherereye ku bitaro bikuru bya  Kacyiru,  kikaba kandi gifite n’amashami mu bitaro by’uturere twose, ahatangirwa serivisi nk’izo gitanga; hakaba hariho n’itegeko rihana uwakoreye ihohotera abana.

  • Haïti: Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda

    Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haïti (Mission des Nations Unies pour l’appui à la justice en Haïti)  bakorera mu Ntara ya Grande Anse , ku wa 28 Ukwakira uyu mwaka bifatanyije n’abaturage batuye muri Zone 2, yo muri Komini ya Jeremie mu gikorwa cy’umuganda wo gusibura no gutunganya umuhanda ureshya na kilometero n’igice wari wangijwe n’ibiza by’imvura; maze iboneraho kubaganiriza no kubasobanurira akamaro k’umuganda.

    Mu ijambo yagejeje ku magana y’abaturage bawitabiriye,uwari uyoboye Abapolisi b’u Rwanda bitabiriye icyo gikorwa, Chief Supt. Eric Mushayija yababwiye ko umuganda ari bumwe mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo ku bibazo  bimwe na bimwe biba byugarije igihugu n’abagituye.
    Yagize ati: “Umutungo w’ibanze w’igihugu ni abaturage bacyo. Namwe rero iterambere rirambye ry’icyanyu riri mu maboko yanyu; kandi kugira ngo mubigereho murasabwa kugira intego, igenamigambi ry’ibikorwa by’ingenzi, gukora cyane, gufatanya; kandi mugakunda igihugu cyanyu. Abashyize hamwe bagamije inyungu rusange nta kibananira. Umuganda ni igikorwa cyiza cy’ubufatanye kigamije iterambere kuko abantu bahura bagakora igikorwa gifitiye inyungu igihugu n’abagituye.”

    CSP Mushayija yasabye abo baturage gukomeza gukorana neza n’Abapolisi  bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cyabo kugira ngo umutekano n’iterambere bigerweho mu buryo burambye.

    Umuyobozi wa Zone  2 , Lounesa Apollon yashimye Abapolisi b’u Rwanda ku bwo kwifatanya n’abatuye ako gace mu muganda; anavuga ko bamaze kwigira byinshi kuri Polisi y’u Rwanda ibizabafasha mu nzira y’amahoro n’iterambere birambye.
    Kuva mu 2010 U Rwanda rumaze kohereza Abapolisi bagera ku 1120 mu butumwa bw’amahoro muri Haiti.
  • U Rwanda rwahamagaje ambasaderi warwo mu Bufaransa

    U Rwanda rwahamagaje ambasaderi warwo mu Bufaransa

    U Rwanda rwafashe umwanzuro wo guhamagaza Ambasaderi warwo mu Bufaransa by’igihe gito mu gihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, ndetse inkiko zo mu Bufaransa ziri mu iperereza rishya ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda kugeza mu 1994.

    Kuba u Rwanda ruhamagaje Ambasaderi warwo mu Bufaransa birerekana ukurushaho kuzahara kw’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wari usanzwe umaze imyaka myinshi utifashe neza.

    Ambasadeli Jacques Kabale ahamagawe mu gihe hashize iminsi abacamanza bo mu Bufaransa batangiye iperereza rya kabiri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bashingiye ku buhamya bushya bw’abantu bavuga ko bafite ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

    Aba batangabuhamya bashya bavuga ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’ingabo zari iza RPA (Rwandan Patriotic Army ) ku itariki 6 Mata 1994.

    Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Ambasadeli Kabale ahamagawe mu gihe inkiko z’ubufaransa ziherutse guhamagaza Gen James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda ngo mu Ukuboza uyu mwaka azajye kwisobanura ku bijyanye n’iperereza ku iyicwa rya Juvenal Habyarimana.

    Iperereza rya mbere naryo ryakozwe n’abacamanza b’Abafaransa bemeje ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’ibisasu byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’ingabo za Habyarimana.

    Kuva muri 2015, u Bufaransa nta Ambasaderi bufite mu Rwanda nyuma y’uko  Michel Flesch warufite izi nshingano  agiye mu kiruhuko kuva ubwo ntihagenwe undi umusimbura.

    Ambasaderi Jacques Kabale

  • Kamonyi: Harashakishwa Umugabo wishe murumuna  we

    Kamonyi: Harashakishwa Umugabo wishe murumuna we

    Umugabo witwa Havugimana Vincent wo mu Kagali ka Gihara Umurenge wa Runda Akarere ka Kamonyi yishe murumuna we witwa Gasimba Simon amukubise icupa ku mutima. Intandaro y’ubu bwicanyi ikaba ari ibibazo by’amasambu aba bavandimwe bari bamaranye igihe bafitanye.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo aba bavandimwe bavuganye nabi ubwo bari mu kabari basangira inzoga maze batangira kurwana, nibwo Havugimana yaje gufata icupa arikubita murumuna we Gasimba mu mutima yikubita hasi ahita apfa.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo IP Emmanuel Kayigi, yabwiye Itangazamakuru ko uyu Havugimana akimara kwica murumuna we yahise atoroka ubu akaba agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’abaturage.

    Yagizez ati “ Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere. nibwo Havugimana Vincent yishe murumuna we Gasimba Simon amukubise icupa mu mutima bapfuye ibibazo by’amasambu, maze ahita atoroka.”

    IP Kayigi yanavuzeze ko amakimbirane muri uyu muryango w’abantu 10 yatangiye ubwo Se ubabyara yamaraga gupfa, kuva ubwo hatangira kumvikana umwuka mubi kubera amasambu y’umuryango.

    Yakomeje avuga ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo bamenye amakuru yimbitse kuri urwo rupfu no gushakisha uwo ukekwaho kwica umuvandimwe we kugira ngo akurikiranwe.

  • Gambia:Yahya Jammeh abo yatwaje igitugu barashaka kumubona ari imbohe

    Gambia:Yahya Jammeh abo yatwaje igitugu barashaka kumubona ari imbohe

    Bamwe mu baturage ba Gambia batacanaga uwaka n’ubutegetsi bashinjaga kuba ubw’umunyagitugu Yahya Jammeh  batangije ubukangurambaga bugamije guhamagarira amahanga kumuta muri yombi.

    Ubwo bukangurambaga bwatangijwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, mu murwa mukuru Banjul, bwitabiriwe n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu yaba iy’imbere mu gihuu ndetse n’indi yo kurwego  mpuzamahanga.

    Bashinja Jammeh wayoboye Gambia kuva 1994 kugeza 2017 kwica abataravugaga rumwe, gutanga ibihano bidashingiye ku mategeko, iyicarubozo n’ibindi.

    Barasaba ko Jammeh afatwa akajya kuburanishirizwa muri Gambia aho ashinjwa gukorera ibyaha nk’uko VOA yabitangaje.

    Yahya Jammeh yahungiye muri Guinée Equatoriale muri Mutarama uyu mwaka nyuma y’igitutu yashyizweho n’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO) ngo arekure ubutegetsi.

    Fatouma Sandeng uvuga ko umubyeyi we yaguye muri gereza y’inzego zishinwe iperereza rya Jammeh yavuze ko bazaruhuka ari uko babonye ubutabera.

    Ati “Tuzakora igishoboka cyose tubone ubutabera tutitaye ku gihe bizatwara. Icya mbere ni uko Jammeh n’abo bafatanyije babibazwa.”

    Aba bantu n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bashingira ubusabe bwabo ku rubanza rwa Hissène Habré wahoze ayobora Tchad akaba yarakatiwe igifungo cya burundu muri Senegal kubera ibyaha yakoze akiri ku butegetsi.

  • Bugesera yihereranye Rayon Sports

    Bugesera yihereranye Rayon Sports

    Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe igitego kimwe ku busa na Bugesera FC mu mukino wa shampiyona w’ishiraniro wahuje aya makipe yombi, abakinnyi bagashyamirana, bikageza no ku batoza bahise basohorwa ku ntebe y’abasimbura bakajyanwa mu bafana.

    Wari umukino wa Gatatu wa Shampiyona wahuzaga aya makipe yombi. Rayon Sports itaratsindwa na rimwe yakozwe mu jisho ubwo igice cya kabiri cyatangiraga.

    Iki gitego cyatsinzwe na Dusenge Bertin wagiye muri iyi kipe yo mu Burasirazuba avuye muri Marine FC yo mu Burengerazuba.

    Karekezi Olivier n’abasore be bagerageje gushaka uko babona intsinzi ya kabiri muri shampiyona nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports bibiri ku busa no kunganya na AS Kigali ariko biranga.

    Kuri Ally Bizimungu wanyuze muri Rayon Sports nk’umutoza mukuru, wari umukino yagombaga gutsinda byanze bikunze kuko ataherukaga intsinzi muri iyi kipe y’i Nyamata.

    Umukino uri hafi kurangira, umwe mu basore ba Bugesera, Umunya-Nigeria, Samson Ikecuku, yaje kuryama hasi ataka imvune, abakinnyi ba Rayon Sports bashaka kumuhagurutsa ku ngufu bitangira guteza imvururu gutyo.

    Byageze no mu batoza, Karekezi Olivier, ashyamirana na mugenzi we Ally Bizimungu bashaka kurwana, abafana nabo batangira gushyamirana bamwe bakubitana za vuvuzela biza gutuma umusifuzi afata umwanzuro wo guha ikarita abatoza, iminota isigaye bajya kuyirebera mu bafana.

    Uko imikino yose yo kuri uyu wa Gatandatu yagenze

    Ku wa Gatandatu

    Bugesera FC 1-0 Rayon Sports (Nyamata)

    Etincelles FC 1-1 Mukura VS (Stade Umuganda)

    Espoir FC 0-0 Sunrise FC (Rusizi)

    Kirehe FC 1-0 Musanze FC (Kirehe)

    Ku wa Gatanu

    APR FC 2-1 AS Kigali