Blog

  • Abasirikare 3 b’Amerika na 5 ba Nijeri baguye mu gitero

    Abasirikare 3 b’Amerika na 5 ba Nijeri baguye mu gitero

    Abasirikare 3 bo mu ngabo zidasanzwe za leta zunze ubumwe z’Amerika hamwe n’abasirikare 5 ba Nijeri bishwe abandi babiri barakomereka, nyuma  y’igitero bagabweho ubwo bari mu bikorwa byo kugenzura agace gaherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu cya Nijeri.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ingabo z’Amerika ziri ku mugabane wa Afrika ,yemeje ko iki gitero cyabereye hafi y’umupaka uhuza igihugu cya Nijeri na Mali,mu gace kagenzurwa na Al Qaida nko ku birometero 190 uvuye ku murwa mukuru Niamey.

    Uyu muyobozi  avuga kandi ko izo ngabo ziri muri Nijeri mu gikorwa cyo gutoza  abasirikare b’icyo gihugu kugirango bongererwe ubushobozi bwo kurwanya   iterabwoba mur’ako karere hakiyongeraho no kurwanya abambuka umupaka bava muri Mali.

  • RDC: Inyeshyamba za Maï-Maï ziciwe mu mirwano i Lubero

    RDC: Inyeshyamba za Maï-Maï ziciwe mu mirwano i Lubero

    Inyeshyamba zigera ku 8 zo mu mutwe wa  Mai Mai zarashwe kur’uyu wa gatatu mu mirwano yazihuje  n’abasirikare ba FARDC igisirikare cya  leta ya Congo ,aha bakaba  barageragezaga  kwigarurira akarere ka Lubero ku birometero 300 mu majyaruguru y’umujyi wa  Goma muri Republika iharanira demokarasi ya Kongo.

    Lt Jules Tshikudi, umwe mu bavugizi b’igisirikare mur’iyo ntara, yavuze ko umusirikare umwe wa leta yakomeretse, anasaba kandi abarwanyi b’aba mai Mai gushira intwaro hasi bakareka imirwano.

    Aba Maï-Maï ni imitwe y’inyeshyamba zabanyekongo, bahawe intwaro na leta yabo ya Congo mu ntambara yabaye hagati y’imyaka ya 1998-2003 kugirango barinde ubusugire bw’igihugu cyabo,ariko nyuma biza guhindura isura ubwo aba ba Maï-Maï batangiraga kubura imirwano yo kwigomeka kuri leta yabo ndetse bakanigarurira uduce twinshi,ari nako bica inzirakarengane.

     

  • Abasirikare bagera kuri 3 ba UN bahitanywe  n’igitero muri Mali

    Abasirikare bagera kuri 3 ba UN bahitanywe n’igitero muri Mali

    MINUSMA yatangaje ko imodoka yarimo abasirikare bayo  bakomoka  mu gihugu cya Bangladesh yaciye ku gisasu cyari gitezwe mu muhanda  uhuza umujyi wa  Gao n’imihanda yo mu karere ka Anefis. Icyo gitero cyakomerekeje abandi basirikare batanu.

    Kugeza ubu nta mutwe n’umwe urigamba kugaba icyi gitero,ariko bikavugwa ko ntaho gitangiye n’ibindi bitero bisanzwe bikorwa na  al-Qaida mur’ako karere.

    Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yamaganye  icyo gitero mw’itangazo ryasomwe n’umuvugizi we, Stéphane Dujarric kikimara kuba.

    Bitangazwa ko Abasirikare ba MINUSMA barenga 100 aribo kugez’ubu bamaze gutakariza ubuzima  muri Mali, igihugu kiza kumwanya wa mbere  mu gutakaza abasirikare benshi mu mitwe y’ingabo za UN  igera kuri 16 ifite ibirindiro byayo ku Isi hose.

  • USA:Trump yongeye gukomatanyiriza ibihugu birimo Koreya y’Amajyaruguru

    USA:Trump yongeye gukomatanyiriza ibihugu birimo Koreya y’Amajyaruguru

    Perezida Trump yashyizeho amabwiriza mashya aca ingendo muri Amerika ku baturage ba Koreya y’Amajyaruguru, Venezuwela na Chad.

    Ni ku nshuro ya mbere  Trump ashyize ibyo bihugu ku rutonde rw’ibitemerewe kugira abaturage bajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Icyi cyemezo gikurikiye isubirwamo ry’urwego rw’umutekano rigasimbura ikindi cyemezo cyari kiri hafi kurangira. Trump yavuze ko ngo intego ye ya mbere ari ukuzanira  Amerika umutekano usesuye.

    Nkuko ubuyobozi bubitangaza ngo iki cyemezo kije kigomba gufatirwa  abantu bamwe na bamwe bashyizwe kurutonde,mugihe ibi bitandukanye kuri buri gihugu. Ku banya Siriya n’abanya Koreya y’amajyaruguru ntibemerewe narimwe  kujya muri Amerika naho kuri Venezuwela icyemezo kireba abategetsi muri guverinoma gusa,hakiyongeraho n’imiryango yabo.

    Sudani yakuwe ku rutonde rw’ibihugu bitandatu byiganjemo abayisilamu byari byaciwe ku nshuro ya mbere ariko kimwe na Siriya, Irani, Libiya, Somaliya na Yemeni biracyari ku rutonde rw’icyemezo gishya. Ni ubwa gatatu iki cyemezo cyamaganwe na benshi kikanajyanwa mu nkiko, kikavugururwa.

    Biteganijwe ko iki cyemezo kizajya mu bikorwa ku itariki ya 18 Ukwakira  ariko ibiro by’umukuru w’igihugu, White House, byavuze ko kitazareba abasanzwe bafite impushya zo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

  • Iraki: Aba Kurde bazindukiye muri Kamarampaka

    Iraki: Aba Kurde bazindukiye muri Kamarampaka

    Abaturage b’aba Kurde bazindukiye mu matora muri mu gihugu cya Iraki muri kamarampaka ishaka kumenya niba bava cyangwa baguma kuba akarere ka Iraki.

    Minisitiri w’Intebe wa Iraki yatanze impuruza ko “azafata ibyemezo byose bishoboka akagumana ubumwe bw’igihugu”.

    Ibihugu byo m’Uburayi byagaragaje impungenge zitewe n’uko amatora ashobora gutera indi ntambara, bigatuma haba uburangare mu kurwanya umuwe wa kiyisilamu wa Islamic State.

    N’ubwo ari uku buvugwa ariko, aba Kurde, bamaze igihe bashaka ubwigenge bwabo na leta yabo, ibyo babyirengagije,cyakora ibizava muri aya matora  ngo ntabwo bifite agaciro mu mategeko.

    Byitezwe ko abatora Yego, babishyigikiye bari butsinde.

    Ubusanzwe  abarwanyi b’aba Kurde bazwi nka Peshmerga ni umwe mu mitwe yafashije cyane mu kurwanya IS muri Siriya no muri Iraki.

  • Etiyopiya:HRW yaburiye leta ngo izarinde abaturage bayo

    Etiyopiya:HRW yaburiye leta ngo izarinde abaturage bayo

    Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch kur’uyu wa kabiri waburiye leta ya Etiyopiya ko yakora ibishoboka byose ikazaburizamo imyivumbagatanyo ishobora kongera kwaduka mugihe muricy’igihugu hari imyiteguro yo kuzahimbaza isabukuru ishingiye kumyemerere y’idini.Ubusanzwe

    Ubusanzwe abakomoka m’ubwoko bw’aba Oromo, bukomeye cyane muri Etiyopiya bwama buhimbaza buri mwaka isabukuru yiswe Irreecha, aho bashimira Imana ku migisha n’imbabazi yabagiriye mu mwaka basoje.

    Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru, mu mwaka ushize yaranzwe n’umubyigano  watumye abatari bake bapfa icyo gihe abaturage bakaba barahanganye n’abashinzwe  umutekano .

    Ubuyobozi  bwavuze ko abantu 55 aribo bapfuye, mugihe abatavuga rumwe na leta  bo bemeje  ko abapfuye barenga kure umubare watangajwe. Mu myigaragambyo yabaye mu myaka ya 2015 na 2016, yo yahitanye abarenga 940.

    Iyo sabukuru yitabirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi mu ntara ya Bishoftu, iri ku birometero bigera kuri  50 mu majyepfo y’umurwa mukuru, Addis Abeba,biteganyijwe ko uyu mwaka izizihizwa  Tariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi.

  • Korea ya Ruguru: Ibihano yafatiwe ntibizahagarika umugambi wayo wa “nucléaire”

    Korea ya Ruguru: Ibihano yafatiwe ntibizahagarika umugambi wayo wa “nucléaire”

    Korea ya Ruguru yateje ubwega  ivuga ko ibihano byinshi n’igitugu ishyirwaho, bishobora kuyongerera ubukana bwo kurushaho gukomeza umugambi wayo wo gukora intwaro za kirimbuzi  “nucléaire”.

    Mu magambo akarishye cyane, umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga  yiyamirije ibihano biheruka gufatirwa icyo gihugu avuga ko byatewe n’urwango rw’amahanga,ndetse  ko bitagendeye kumategeko bikaba bitanarangwamo ubumuntu.

    Ku rundi ruhande, Amerika na Koreya Yepfo byishyize hamwe bitegura imyitozo igamije kwereka Koreya ya Ruguru ko byteguye guhangana.

    Byitezwho ko ikibazo cya Korea ya Ruguru  aricyo gishobora kuvugwaho  cyane mu nama y’umuryango mpuzamahanga  Un itegurwa muri ki cyumweru.

  • Umwana w’imyaka 17 yabashije kwikorera telefone ngendanwa

    Umwana w’imyaka 17 yabashije kwikorera telefone ngendanwa

    Umwana w’umuhungu w’imyaka 17 uba muri Canada yabashije guca gahigo ko gukora  telefone nyuma yaho umubeyi we amushishurije ko nta bushobozi afite bwo kubona amafaranga yo  kumugurira iyo mu bwoko bwa “smartphone”.

    Avugana na BBC, Mo Omer wihaye izina ryo kuba ari  “umuhanga mubijyanye n’ikoranabuhanga”  yavuze ko yakoze “smartphone” kugiti cye ayitangiriye akanayirangiza, akanemeza ko  azayishyira kugiciro kingana   n’amadolari 180.

    Yemeza kandi ko telefone  yabashije gukora yujuje ibyangombwa byose nk’izindi ,gusa ngo akaba adacyeneye kuyungukamo menshi.

    Yagize ati”Nasanze gukora telefone atari ibimtu bigoranye cyane”,yongeyeho ko nyuma y’uko abashije kugera kuntego ye yumva mu mahitamo ye azakomereza ishoramari rye hirya no hino ku Isi cyane cyane mu duce tugize umugabane wa  Afrika.

    Yongeyeho ati”Hari abantu bashaka kuduha isoko muri Nigeria na Algeria no mu tundi duce twinshi. twizeye ko rizaba  isoko rizakomeza kwaguka kandi hari icyizere cyuko tuzagirana imikorere myiza”.

    Mo (i buryo) yakoze iyo telefone ari kumwe na Fahd Alhattab w’imyaka 25

  • Nigeriya:Umutwe wa Boko Haram wivuganye abagera kuri 15

    Nigeriya:Umutwe wa Boko Haram wivuganye abagera kuri 15

     Abantu 15 bapfuye baguye  mu bitero bibiri by’abiyahuzi bakoresheje bombe mu majyaruguru ya  Nigeria, nkuko AFP yabitangaje.

    Umwe mu bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi wageze mu gace ka Mashalari mu ntara ya Borno  kabereyemo icyo gitero wavuganye na  na AFP, yavuze ko abantu 43 aribo bakomeretse ubwo ibyo bibombe byaturikaga .

    Byemezwa ko  aka gace  ari hamwe mu hagiye hibasirwa cyane  n’abarwanyi  ba Boko Haram, umutwe ugendera ku matwara ya Islamu.

  • Zanzibar: Abagabo 20 bashinjwa ubutinganyi batawe muri yombi

    Zanzibar: Abagabo 20 bashinjwa ubutinganyi batawe muri yombi

    Mu kirwa cyigenga cya Zanzibar giherereye mu gihugu cya  Tanzaniya,hatawe muri yombi Abagabo 20 bashinjwa  ubutinganyi.

    Igipolisi cya Zanzibar kivuga abatawe muri yombi  bafatiwe muri hoteli aho bahererwaga inyigisho zijyanye no gusobanukirwa ndetse no kwirinda virusi itera Sida ndetse na Sida ubwayo.

    Igipolisi gishinja aba batawe muri yombi gukwirakwiza ingeso y’ubutinganyi mugihe ibi bihanwa n’amategeko ,muri Tanzaniya.

    Guhamwa n’icyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina kubabihuje,muri Tanzaniya bihanishwa igihano cy’igifungo kingana n’imyaka 30.

    Mu ntangiriro y’uyu mwaka, ubutegetsi muri Tanzaniya bwafunze  amavuriro menshi yari afite mu nshingano gufasha kubirebana n’ihangana ryo  kwandura cyangwa kurwara Sida n’uburyo byakwirindwa,hashingiwe ahanini ku kuba aya mavuriro yaratungwaga agatoki mu gukwirakwiza ubutinganyi.

    Source:bbc