Amerika ifitiye impungenge amatora ateganijwe Kenya

Leta zunze ubumwe z’Amerika ihangayikishijwe cyane n’umwuka mubi ugenda wiyongera muri Kenya kubera itora ry’umukuru w’igihugu riteganijwe ku italiki ya 26 y’uku kwezi ku Ukwakira.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika iravuga ko nta shyaka cyangwa kandida runaka Leta zunze ubumwe z’Amerika iri inyuma. Irashimangira ahubwo ko Amerika ishyigikiye itora ryisanzuye, ry’umucyo, kandi ryizewe, ryubahirije itegekonshinga n’andi mategeko ya Kenya, n’inzego z’igihugu. Nyamara ikibabaje ni uko abahanganye mu matora bose bikomye Komisiyo y’igihugu y’amatora, bahembera n’umwuka mubi muri rubanda.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika isoza ivuga ko Leta zunze ubumwe z’Amerika ishyigikiye ibikorwa by’iriya Komisiyo byo guhuriza bose mu biganiro. Bose irabasaba ikomeje kubyitabira nta buryarya. Irasaba abayobozi ba Kenya b’ingeli zose na rubanda kwamagana urugomo. Irashishikariza kandi inzego z’umutekano kwirinda guhutaza abaturage.

Itora rishyamiranije Perezida Uhuru Kenyatta, urangije manda imwe, na Raila Odinga uhagarariye impuzamashyaka NASA. Impungenge za Leta zunze ubumwe z’Amerika ziributsa ubwicanyi bwakurikiye amatora ya perezida wa Kenya mu 2007, bwahitanye abantu bagera ku 1,200. Naho muri aya matora y’uyu mwaka, abantu 24 barishwe mu minsi yakurikiye aya mbere yasheshwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu kwezi kwa munani gushize.

Abakandida Uhuru na Odinga bahatanira umwanya wa Perezida muri Kenya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *