OMS iranengwa kuba yemeje Perezida Mugabe nka ambasaderi wayo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryagize Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, ambasaderi waryo ,ariko impuguke mu by’ubuzima n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ntizabikozwa ndetse zihita zibyamagana.

OMS yavuze ko Mugabe azafasha abandi bayobozi ba Afurika gushyira ingufu mu kurwanya indwara zitandura zirimo umutima, diabète, impyiko, umwijima n’izindi.

Mugabe yakunze kunengwa kwimika ruswa, kuyoboza igitugu no gutsikamira uburenganzira bwa muntu. CNN ivuga ko Hillel Neuer, umuyobozi wa UN Watch, ishami rya Loni rigenzura imikorere ya Loni atashimishijwe no kuba umuntu nka Mugabe ariwe uhabwa amahirwe yo kuba  ambasaderi.

Ati “Guverinoma ya Robert Mugabe yahohoteye abaharanira uburenganzira bwa muntu, abatavuga rumwe nayo baricwa, igihugu cyari isoko y’umugati wa Afurika gihindura ishiraniro.”

Hillel asanga kuba Loni ifata Mugabe nk’umuntu wateje imbere urwego rw’ubuzima, atari ibyo kwihanganira.

Ibi bishimangirwa n’Umuyobozi wungirije wa Human Rights Watch, Iain Levine uvuga ko gushinga Mugabe imirimo iyo ari yo yose bikwiye gutera OMS isoni.

Umunyafurika wa mbere uyoboye OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko Mugabe azakoresha umwanya yahawe mu kwereka bagenzi be ko kugeza ubuzima kuri bose, cyane cyane kurwanya indwara zitandura bigomba gushyirwa imbere muri gahunda z’ibihugu byabo, cyane ko Mugabe yashyizeho ikigega cyo kurwanya indwara zitandura, ati “ni agashya ko gukusanya amafaranga mu baturage ibindi bihugu bishobora kwigiraho.”

Imiryango Mpuzamahanga 25 yita ku bijyanye n’ubuzima yari mu nama muri Uruguay ubwo Mugabe Robert yahabwaga uwo mwanya ku wa Gatatu, yanditse inyandiko yerekana ko yatunguwe kandi ikaba ihangayikishijwe n’uwo mwanzuro.

Mugabe agiye kuri uwo mwana asimbuye Meya w’Umujyi wa New York, Michael Bloomberg.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *