USA:Leta ya California yugarijwe n’inkongi y’umuriro

Muri leta zunze ubumwe za Amerika hadutse icyorezo cy’umuriro ufite ubukana  budasanzwe ,ukaba wibasiye  leta ya California aho umaze gutwika  inzu  zigera 1500 ndetse ugatwara n’ubuzima bwabatari bake.

Uyu muriro waje utunguranye wibasiye cyane uturere tugize California ndetse ukaba umaze gusatira igice kinini cyayo.

Abantu  bagera ku 2000 kuri ubu bamaze guhungishwa,muribo   bakaba barimo  n’abarwayi bari  mu bitaro hagamijwe kurokora ubuzima bwabo.

Haracyakorwa iperereza kugirango hatahurwe icyaba cyateye iyi nkongi nkuko ikigo gishinzwe amashyamba nibyererekeye guhangana n’inkongi z’umuriro cyabitangaje,bityo hakazafatwa ingamba zo gukumira hakiri kare.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *