Kagame yategetse ko imihigo iva mu migenzo ikajya mu bikorwa

Perezida Kagame yavuze ko igikorwa cyo gusuzuma uko imihigo ishyirwa mu bikorwa kitagakwiye kuba umugenzo cyangwa umuhango,ko ahubwo ari uburyo bwiza bwo kuba abayobozi bakwisuzuma bakigira kubitaragenze neza ubushize kandi ibikwiye bigashyirwa mu bikorwa.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa Perezida Kagame yavuze ko imihigo itagakwiye kuba umuhango cyangwa imigenzo ahubwo ari iyo guhindura imibereho y’abanyarwanda mu iterambere.

Yagize ati “ Ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa, imihigo ni igikorwa kijyana n’impinduka zigera ku banyarwana bose, ahubwo ni uburyo bwo kwisuzuma imikorere yacu tukigira ku bitagenda neza tukabikosora tugatera imbere.”

Perezida Kagame kandi yanavuze ko hari ibikwiye guhinduka mu buryo imihigo itegurwa maze ibikorwa bishyirwa mu mihigo bikaba ari bimwe biba bigamije kongera umusaruro ku buryo bugaragara.

Yagize ati “Icya mbere ni uko ibikorwa bijya mu mihigo ari ibigamije kongera umusaruro abaturage bafite uko bawubona cyangwa bawubara kandi ufite uko wumvikana mu buzima bwabo

Mu kumurikira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda uko imihigo yeshejwe muri uyu mwaka wa 2016-2017,Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo yakurikiranwe n’ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi IPAR, aho iki kigo cyagaragaje ko Imihigo za Minisiteri zihariye, zihuriyeho n’uturere ndetse n’ibigo bya Leta byagezweho ku mpuzandengo ya 67.8% ivuye kuri 56.6% by’umwaka wa 2015-2016.

Minisititiri Ngirente yavuze kandi ko hagendewe kuri buri rwego imiyoborere myiza n’ubutabera byaje imbere mu kwesa imihigo aho inkingi y’ubukungu n’imibereho myiza byaje inyuma .

Uturere twashyizwe mu matsinda atatu aho mu itsinda rya mbere yagaragayemo uturere tune twagize hejuru ya 80%, itsinda rya kabiri ririmo uturere 25 twagize amanota ari hejuru ya 75 na 80% ndetse n’akarere kamwe kagize amajwi ari hagati ya 70 na 75%.

Mu kugaruka ku bikorwa bizibandwaho mu mwaka w’imihigo 2017-2018, Minisiitri Ngirente yavuze ko ku nshuro ya mbere aribwo imihigo izahera ku rwego rwa buri muturage aho buri munyarwanda azagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.

Muri uyu mwaka w’Imihigo 2016-2017 Uturere dutatu twaje imbere ni Rwamagana bagize 82.2%, Musanze babaye aba kabiri bagira 81.28%, na Huye babaye aba gatatu bagize amanota 80.55%. Mu gihe ku rundi ruhande kandi uturere dutatu twaje mu myanya y’inyuma harimo Ruhango 75.27%, Rulindo 75.19%, Rubavu 72.86%.

Abayobozi buturere 3 twahize utundi mu kwesa imihigo

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *