Blog

  • Kenya:Itabi rya Shisha ryagizwe umuziro mu gihugu

    Kenya:Itabi rya Shisha ryagizwe umuziro mu gihugu

    Leta ya Kenya yaciye itabi rya Shisha ku butaka bwayo nyuma yo kubona ko rigira ingaruka ku buzima.

    Kenya iciye Shisha nyuma y’uko n’u Rwanda ruyiciye mu minsi mike ishize.
    U Rwanda rumaze guca Shisha, John Mututho wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo kirwanya ibiyobyabwenge muri Kenya yasabye Leta ye kugera ikirenge mu cy’u Rwanda.

    Mututho yavuze ko uburyo Shisha iri kurushaho kunyobwa muri Kenya biteye impungenge ndetse ko yari igeze n’aho inyobwa n’abanyeshuri nk’uko Ikinyamakuru The Standard cyabitangaje.

    Ubusanzwe Shisha ni uruvangitirane rw’ibinyabutabire rutanga umwotsi ukururwa hifashishijwe igikoresho bita “hookah”, ikunze kugaragara mu tubari aho usanga abantu bayitumura, abenshi bishimira uburyo ihumura.

    Ni itabi rimaze kwigarurira imitima y’urubyiuko rwinshi mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

    Iteka ryasohowe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubuzima muri Kenya , Cleopa Mailu rivuga ko kwinjiza , gukora, kwamamariza cyangwa kunywera Shisha ku butaka bwa Kenya bitemewe.

     

    Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko Shisha igira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu ndetse ko uwayitumuye ntaho aba ataniye n’uwanyoye umuba w’amatabi kubera uburozi buyibamo.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko kunywa Shisha bigira ingaruka zishobora kuruta izo kunya itabi. Ngo kuyinywa mu gihe cy’isaha, bingana no kunywa isegereti ziri hagati ya 100 na 200.

    Ubukana bwayo bwifitemo gaz yo mu bwoko bwa ‘monoxydes de carbone’, ingana n’inshuro zirindwi iziba mu itabi, iyi gaz ngo ni mbi ku buzima bwa muntu n’ibindi binyabuzima.

    Kenya yinjiye mu mubare w’ibihugu bimaze guca Shisha birimo u Rwanda, Tanzania, Pakistan, Jordan, Singapore na Arabie Saoudite.

     

     

    Inkono batekeramo Shisha
    OMS yemeje ko Shisha irusha ubukana itabi risanzwe
  • Catalogne: Abashigikiye ukwitandukanya batsinze amatora

    Catalogne: Abashigikiye ukwitandukanya batsinze amatora

    Amashyaka menshi ashyigikiye ukwigenga kw’Intara ya Catalonia yaraye atsinze mu matora yari yateguwe na Minisitiri w’Intebe wa Espagne nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabaye muri iyi Ntara.

    Imibare y’agateganyo mubimaze kuva mumatora, biragaragaza ko abashyigikiye ko Intara ya Catalonia yakigenga barushije amajwi abadashyigikiye uku kwiyomora kw’iyi Ntara.

    Iyi nkuru yakiranywe ibyishimo n’umuyobozi wahoze ayobora Intara ya Catalonia, Carles Puigdemont ariko akaza guhungira mu gihugu cy’Ububiligi, aho asanga ari intambwe yo kwishimira kuko gutorerwa kwigenga kw’Intara ya Catalonia ari ikimenyetso cya Demokarasi.

    Mu minsi ishize nibwo umuryango w’Abibumbye wari wamaganiye kure ubwigenge bw’iyi Ntara ariko abayobozi b’iyi Ntara ntibatewe ubwoba no kuba badashyigikiwe n’uyu muryango.

    Ni kenshi Intara ya Catalonia yashatse kwigenga ariko igihugu cya Espagne kigakomeza kuyibera imbogamizi harimo no gufunga no kumenesha abayobozi bakuru bayo.

  • Imigabane yose yaTigo Rwanda yegukanwe na Airtel

    Imigabane yose yaTigo Rwanda yegukanwe na Airtel

    Isosiyete y’itumanaho ya Bharti Airtel yamaze gutangaza ko yaguze bidasubirwaho Tigo Rwanda, isosiyete y’itumanaho imaze imyaka umunani ikorera mu Rwanda.

    Bharti Airtel, ikigo cy’itumanaho cy’Abahinde, igira iti “Bharti Airtel Limited yamaze kugirana amasezerano n’isosiyete y’itumanaho yitwa Millicom International Cellular S.A. (Millicom) azatuma Airtel Rwanda yegukana imigabane ingana na 100% ya Tigo Rwanda.”

    Ibyo bivuze ko abakiliya ba Tigo mu Rwanda bazahita bakoresha umurongo wa Airtel Rwanda .

    Ibyo bikazatuma Airtel Rwanda iba sosiyete y’itumanaho ya kabiri mu Rwanda ikomeye, yinjiza miliyoni zibarirwa muri 80 z’Amadolari ya Amerika (abarirwa muri miliyari 68Rwf).

    Sunil Bharti Mittal, uyobora Bharti Airtel avuga ko kugura Tigo Rwanda biri mu rwego rwo kongera ingufu za Airtel mu Rwanda no kwigarura isoko ry’itumanaho muri Afurika.

    Ikinyamakuru business-standard.com dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Raghunath Mandava, umuyobozi wa Airtel muri Afurika ahamya ko kuba Airtel yaguze Tigo Rwanda isoko ry’itumanaho mu Rwanda rizabyungukiramo kuko ngo abantu bazaryoherwa n’umurongo wa Airtel na interineti yayo ya 3G na 4G ndetse na Airtel Money.

    Tigo Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2009. Ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni eshatu zirenga.

    Airtel Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012. Kuri ubu ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni ebyiri.

  • Mugisha Philbert wayoboraga Nyamagabe yarekuwe

    Mugisha Philbert wayoboraga Nyamagabe yarekuwe

    Urukiko rukuru  mu rugereko rwarwo  rwa Nyanza, rwemeje  ko Philbert Mugisha wayoboraga Akarere ka Nyamagabe arekurwa.

    Uyu Philbert Mugisha yari afunganywe n’abakozi b’akarere barimo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, nabo urukiko rukaba rwategetse ko barekurwa.

    Aba bayobozi bari bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo w’Akarere, ndetse no gutanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, amasoko ya Leta.

    Urukiko rwanzuye  ko abari bafunganywe na Mugisha Philbert wari Meya, bazajya bitaba buri wa mbere w’Ukwezi,gusa iki cyemezo kikaba kitareba mugenzi wabo  Philbert .

  • Amaherezo icyemezo cya Trump kuri Yerusalemu gishobora kuburizwamo

    Amaherezo icyemezo cya Trump kuri Yerusalemu gishobora kuburizwamo

    Imbanzirizamushinga  y’itegeko Loni irimo gutegura rihakana itegeko rya Leta zunze Ubumwe z’Amerika ryemeza ko Yerusalemu ari umurwa mukuru wa Isirayeli rishobora gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba, mu ntumbero yo kwereka Amerika ko atariyo ifite ijambo rya nyuma  mu kanama kashinzwe amahoro n’umutekano kw’isi.

    Misiri niyo yashyikirije ako kanama ubwo busabe kuri uyu wa Gatandatu mu izina ry’ibihugu byo mu Barabu, bwanditse kuri paji imwe nkuko Reuters yabitangaje.

    Ibihugu bigize ako akanama biravugwa ko bizatora kuri ubwo busabe mu cyumweru gitaha kugira ngo byemerwe birasaba ko nibura ibihugu icyenda muri 15 biri mu Kanama k’umutekano muri Loni bitora bishyigikira ubwo busabe.

    Icyemezo cya Trump cyo kwemeza Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel cyateje impaka hirya no hino ku isi. Amerika yatangaje ko igiye no kwimura Ambasade yayo ikayivana Tel Aviv igashyirwa i Yeruzalemu.

    Ubusabe bwashyikirijwe akanama ka Loni gashinzwe umutekano buvuga ko icyemezo cyose kigamije guhindura imimerere ya Yeruzalemu kidakwiriye agaciro mu mategeko. Busaba kandi ibindi bihugu kudashyigikira umugambi wo kwimurira ambasade zabyo muri Yeruzalemu.

    Umwaka ushize ako kanama ka Loni katoye ko Loni itazemera impinduka zose zireba Umujyi wa Yeruzalemu, uretse izivuye mu biganiro hagati ya Israyeli na Palestine.

    Israel yiyometseho uburasirazuba bwa Yeruzalemu mu mwaka wa 1967, ariko ntibyigeze byemerwa ku rwego mpuzamahanga.

  • Rubavu: Gitifu w’Umurenge wa Cyanzarwe yeguye

    Rubavu: Gitifu w’Umurenge wa Cyanzarwe yeguye

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Gakuru Furuka Benoit, yeguye nyuma y’iminsi mike Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis amunengeye mu nama yagiranye n’abakozi b’Akarere ka Rubavu, tariki 7 Ukuboza 2017.

    Nyuma y’iminsi abaturage bahwihwisa ko yeguye aya makuru yaje kwemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert.

    Yagize ati’’Twakiriye ibaruwa y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa cyanzarwe, asezera burundu ku kazi ku mpamvu ze bwite. Igisigaye ni uko ubuyobozi bureba ubusabe bwe bugasuzuma ibisabwa niba byuzuye akemererwa cyangwa hakaba hafatwa izindi ngamba.”

    Abajijwe niba ataba yeguye kubera kunengwa na Ministre Kaboneka, Habyarimana yavuze ko ari uburenganzira bwe kwegura mu gihe yanenzwe.

    Yagize ati’ “Buri muntu wese mu mikorere ye ashobora kunengwa kimwe n’uko mu mikorere ye igihe yumva hari impamvu zibisobanura ashobora gusezera ku kazi; itegeko rirabyemera kandi na we ni uburenganzira bwe abonye yanenzwe akabona atakomeza kubishobora, ndumva nta kibazo cyaba gihari.’’

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yari aherutse kunengwa na Minisitiri Kaboneka kubera ingeso y’ubusinzi.

    Mu Murenge wa Cyanzarwe kandi hagiye humvikana amakosa atandukanye haba muri gahunda ya VUP, mu itangwa ry’ibibanza no gutema ibiti mu ishyamba rya leta rya Busigari byatumye uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa ahamagazwa n’ubushinjacyaha ku Rukiko Rwisumbuye rwa Rubavu.

  • Mugisha Drake ushinjwa kwica umugore we yakomeje igifungo

    Mugisha Drake ushinjwa kwica umugore we yakomeje igifungo

    Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Mugisha Drake, ukekwaho kwica umugore we wari umupasiteri, Maggie Mutesi akaba  yari umushumba w’Itorero, Gates of Heaven Ministry, rifite icyicaro ku Muhima mu Mujyi wa Kigali.

    Mu minsi ishize urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko Mugisha afungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere y’uko urubanza ruburanishwa mu mizi.

    Umucamanza yari yavuze ko hari impamvu zikomeye ubushinjacyaha bwagaragaje zituma ushinjwa akekwa ko ari we wishe umugore we.

    Mu bujurire bwe, Mugisha wahoze mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya Kapiteni, yasabye Urukiko rukuru kumurekura akazakurikiranwa ari hanze bitewe n’uko nta bimenyetso bigaragaza ko ari we wiyiciye umugore.

    Yasabye ko byamufasha kubasha kujya kurera abana bari mu rugo bonyine, aho ngo ubu batakibasha no kujya ku ishuri.

    Tariki ya 10 Nzeri uyu mwaka ni ho inkuru y’urupfu rwa Mutesi yamenyekanye. Nyuma y’urupfu rwe, hakozwe isuzuma ry’umurambo bigaragara ko umugabo we ashobora kuba ari we wamwishe ahita atabwa muri yombi.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Mugisha n’umugore we batari babanye neza, aho ngo mu rugo rwabo hahoraga amakimbirane.

    Umucamanza mu rukiko rukuru yashimangiye ko hari impamvu zikomeye zituma Mugisha akekwa ko yaba yarakoze icyaha, yemeza ko icyemezo Urukiko Rwisumbuye rwari rwafashe kigumaho.

     

     

  • Miss Philippines niwe wegukanye ikamba rya Miss Earth

    Miss Philippines niwe wegukanye ikamba rya Miss Earth

    Ibirori bya Miss Earth byabaye kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2017 ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay,rishingiye ahanini ku irushanwa rifite intego y’ubukangurambaga mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ihangayikishije ibihugu byinshi ku Isi muri iki gihe,ryarangiye  Umukobwa watowe mu bahize abandi  kuri iyi nshuro ari uwitwa Karen Ibasco wo muri Philippines ,ari nawe wagaragaje ubuhanga bwihaiye mu gusubiza neza  ari nacyo k’ingenzi cyamuhesheje kwegukana aya mahirwe.

    Dore uko bagiye bakurikirana:

    -Miss Earth 2017 yabaye Karen Ibasco wari uhagarariye igihugu cya Philippines asimbura kuri uyu mwanya Miss Katherine Espin wo muri Ecuador.

    -Miss Water (Ushinzwe kuvuganira amazi) yabaye umunya-Colombia.

    -Miss Air (Ushinzwe kuvuganira umwuka) yabaye umunya-Australia.

    -Miss Fire (ushinzwe kuvuganira umuriro) aba Umurusiya.

    Irushanwa rya Miss Earth ni irushanwa ryatangiriye mu gihugu cya Philippines kuva mu 2001 ari naho rikunze kubera inshuro nyinshi .

    Ni irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza no guteza imbere ibidukikije, rikaba ari rimwe mu marushanwa y’ubwiza ane ya mbere akomeye ku isi.

  • Rwamagana:Umuntu yishe undi yifashishije ibuye

    Rwamagana:Umuntu yishe undi yifashishije ibuye

    Ubu bwicanyi bwabaye muri iki gitondo ubwo aba bagabo bombi bagiragana ubushyamirane bwaje kuvamo imirwano uyu Byiringiro agakubita uyu nyakwigendera ibuye mu rubavu agahita apfa.

    Byiringiro Jean d’Amour ukekwaho kwica umuturanyi we ngo yari umuyobozi w’umudugudu wa Gashike aza gukurwaho inshingano   kuri ubu akaba yari ahagarariye umutekano muri uyu mudugudu.

    Abaturanyi b’aba bagabo bombi bavuga ko intandaro y’ubu bwicanyi ari uko ngo Amiel Kamuhire yatanze amakuru y’uko Byiringiro yenga kandi agacuruza inzoga izwi nk’ikiyobyabwenge cya  Kanyanga.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba IP Jean De Dieu Kayihura yatangaje  ko Byiringiro yishe umuturanyi we amukubise ibuye, yongeraho ko icyo bapfuye kitaramenyekana neza n’ubwo hari ibihuha bivuga ko bapfuye ibiyobyabwenge.

    IP Kayihura yakomeje avuga ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo yatumye barwana kugeza ubwo bicana, avuga ko hari abari gukwirakwiza ko bapfuye ibiyobyabwenge mu gihe hataramenyekana ukuri nyako ku cyabiteye.

    Uyu ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi akimara kubona ko avukije mugenzi we ubuzima,yahise aburirwa irengero aho polisi y’u Rwanda kubufatanye n’abaturage bakomeje kumushakisha ngo aryozwe ibyo yakoze.

  • Somaliya:Ingabo za Etiyopiya zaje kuyunganira

    Somaliya:Ingabo za Etiyopiya zaje kuyunganira

    Abasirikare ba Etiyopiya  baherekejwe n’ibikoresho by’intambara    ku musi wa kabiri binjiye muri Somaliya ,aho baje gutera ingabo mu bitugu igisirikari cy’igihugu mu rugamba rwo guhashya umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab.

    Abatuye mu mujyi wa  Dolow wegereye  ku mupaka, mu ntara ya Gedo, bavuga ko babonye ikamyo zigera kuri  30 zirimwo abasirikare ba Etiyopiya zinjira muri Somaliya ku mugoroba wo ku musi wa kabiri.

    Abari aho bavuganye n’Ijwi ry’Amerika batifuje  ko amazina yabo atangazwa  bagereranya ko abasirikare  bagera ku 1,000 ba Etiyopiya aribo bambutse umupaka bakinjira Somaliya.

    Izi ngabo za Etiyopiya zije  ziyongera ku bandi bagenzi babo babarirwa  mu bihumbi basanzwe bari muri Somaliya ku ruhande rw’ingabo  z’ubumwe bw’Afrika (Amisom) zisanzwe zihanganye  na  al-Shabab  idasiba kugaba ibitero bigahitana ubuzima bw’inzirakarengane .

    Ibi bibaye mu gihe  abasirikare ba Leta ya Somaliya hamwe n’ingabo z’amahanga  bategura igitero simusiga ku barwanyi ba al-Shabab nkuko amakuru ava mu butegetsi bwa Somaliya abitangaza.