Polisi y’u Rwanda mu ngamba zo guca ihohotera rikorerwa abana

Ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano ndetse n’ubundi buyobozi busanzwe mu nzego zitandukanye, Polisi y’u Rwanda  ntihwema gukangurira buri muturarwanda wese, gukumira no  kurwanya  ihohotera rikorerwa abana bato. Iri hohoterwa rishobora gukorerwa ahantu hatandukanye; mu ngo cyangwa hanze y’ingo, mu mashuri, mu kazi n’ahandi..

Hari amoko menshi y’ihohotera rikorerwa abana; twavuga nko gusambanywa bikozwe n’abantu bakuru , ibyo bikabaviramo gutwara inda zitateganijwe kandi bakiri bato ,gushyingirwa bakiri bato ,ndetse no kwandura indwara zandurira mu myanya ndangagitsina harimo agakoko gatera sida; bamwe bikanabaviramo kureka ishuri ndetse n’urupfu.
Hariho  kandi abana bahozwa ku nkeke n’ababarera; abahabwa ibihano bikarishye ,abakubitwa bikanabaviramo urupfu cyangwa ubumuga, bwaba bukira n’ubudakira,abata amashuri bitewe n’ubukene bibatera kutabona ibyangombwa bisabwa ku ishuri kandi badafite aho babikura cyangwa se ntibabikorerwe n’ababishinzwe.
Hari n’abana batajya ku ishuri bitewe n’ababyeyi babo babakoresha imirimo yo mu rugo ndetse harimo n’imirimo y’ingufu , bamwe ababyeyi babo bakabakura mu ishuri kugira ngo bajye gushaka ibyatunga barumuna babo n’abandi bagize umuryango muri rusange,aha twatanga ingero ku ngo zituriye inganda z’icyayi n’ahandi haboneka imirimo y’amaboko ikorwa n’abantu benshi,n’ibindi,..

Bimwe mu biteye inkeke cyane kurusha ibindi ni icyaha cyo gusambanya abana no gufata ku ngufu ahanini gifite intandaro ku businzi , kunywa ibiyobyabwenge ,uburere budahagije , uburangare bw’ababyeyi cyane cyane muri iki gihe aho ababyeyi benshi bahugiye mu kazi kamara amasaha menshi,ingendo za hato na hato z’akazi cyangwa z’ubucuruzi,abajya gukomeza amasomo nyuma y’amasaha y’akazi n’ibindi byose bituma umubyeyi aboneka igihe gito mu rugo,aho usanga uburere bw’abana busa nk’aho bwahariwe abakozi bo mu ngo cyangwa abandi baba babasigiye , aho rero niho bigira ingeso n’imico mibi,ni naho abagizi ba nabi babategera kuko baba babona nta gikurikirana,ahubwo umubyeyi akibuka gukurikirana umwana ari uko amubonyeho ingeso mbi zikabije, cyangwa ari uko yahohotewe cyangwa yahuye n’ikibazo runaka.

Ababyeyi bakaba basabwa kudatwarwa n’akazi bakibagirwa uburere bw’abana babo , kubaganiriza ku bijyanye n’imibiri yabo n’ibishuko bashobora guhura nabyo ndetse n’ahagaragaye ifatwa ku ngufu ryakorewe umwana ,hagatangwa amakuru ku nzego z’umutekano kuko hari itegeko rihana uwakoze icyo cyaha no kugira ngo hacike umuco wo kudahana.Abana nabo bakamenya gutandukanya ikiza n’ikibi, biha agaciro kandi baharanira gutera imbere no guharanira uburenganzira bwabo

Mu kurandura burundu ubu bwoko bw’ ihohoterwa, Polisi y’u Rwanda ikaba yarashyizeho ikoreshwa ry’ubutumwa bugufi bwa telefone n’indi mirongo wahamagara ku buntu, uramutse ukorewe ihohoterwa cyangwa se ubonye uwarikorewe ariyo 3512, kugana ikigo Isange One Stop Center, cyita ku bibazo by’ihohoterwa kikanagira inama abarikorewe,kikaba giherereye ku bitaro bikuru bya  Kacyiru,  kikaba kandi gifite n’amashami mu bitaro by’uturere twose, ahatangirwa serivisi nk’izo gitanga; hakaba hariho n’itegeko rihana uwakoreye ihohotera abana.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *