U Rwanda rwahamagaje ambasaderi warwo mu Bufaransa

U Rwanda rwafashe umwanzuro wo guhamagaza Ambasaderi warwo mu Bufaransa by’igihe gito mu gihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, ndetse inkiko zo mu Bufaransa ziri mu iperereza rishya ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda kugeza mu 1994.

Kuba u Rwanda ruhamagaje Ambasaderi warwo mu Bufaransa birerekana ukurushaho kuzahara kw’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wari usanzwe umaze imyaka myinshi utifashe neza.

Ambasadeli Jacques Kabale ahamagawe mu gihe hashize iminsi abacamanza bo mu Bufaransa batangiye iperereza rya kabiri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bashingiye ku buhamya bushya bw’abantu bavuga ko bafite ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Aba batangabuhamya bashya bavuga ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’ingabo zari iza RPA (Rwandan Patriotic Army ) ku itariki 6 Mata 1994.

Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Ambasadeli Kabale ahamagawe mu gihe inkiko z’ubufaransa ziherutse guhamagaza Gen James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda ngo mu Ukuboza uyu mwaka azajye kwisobanura ku bijyanye n’iperereza ku iyicwa rya Juvenal Habyarimana.

Iperereza rya mbere naryo ryakozwe n’abacamanza b’Abafaransa bemeje ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’ibisasu byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’ingabo za Habyarimana.

Kuva muri 2015, u Bufaransa nta Ambasaderi bufite mu Rwanda nyuma y’uko  Michel Flesch warufite izi nshingano  agiye mu kiruhuko kuva ubwo ntihagenwe undi umusimbura.

Ambasaderi Jacques Kabale

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *